Igiterane Rusange
Abahungu n’Abakobwa b’Imana
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2024


Abahungu n’Abakobwa b’Imana

Twemera by’ukuri ko twese turi by’umwimerere abana b’Imana, kubera iyo mpamvu dufite ubushobozi bwo kuzahinduka nka We.

Uyu munsi, ndashaka kuvuga ukuri kumwe kw’inkuru nziza gukomeye, guhebuje kandi kunejeje Imana yahishuye. Ni mu gihe kimwe kandi, mu buryo busekeje ari kumwe mu byo twanenzwe. Ibyo nanyuzemo mu myaka mike ishize byarushijeho kwimbika agaciro mpa uku kuri kw’inkuru nziza.

Nk’uhagarariye Itorero, nigeze gutumirwa mu giterane cy’amadini aho byatangajwe ko kuva icyo gihe na nyuma y’aho bazajya bemera imibatizo yakozwe n’andi matorero yose ya Gikristo, umuhango upfa kuba warakozwe hakoreshejwe amazi kandi ugakorwa mu izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Noneho, byasobanuwe ko iiyi gahunda itakubahirizwa ku mibatizo yakozwe n’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’iminsi ya Nyuma.

Nyuma y’igiterane nashoboye gusobanukirwa impamvu umuyobozi wari ushinzwe gutanga amatangazo yashyizeho uwo mwihariko. Twagiranye ikiganiro cyiza kandi cyuzuye ubushishozi.

Muri make, yansobanuriye ko uwo mwihariko wari ufitanye isano cyane cyane n’imyemerere yacu yihariye yerekeye Ubumana, ari bwo andi madini ya Gikristo bakunze kwita Ubutatu. Naramushimiye ku kuba yafashe umwanya akansobanurira imyemerere ye n’ingamba z’itorero rye. Ku musozo w’ikiganiro cyacu, twarahoberanye maze dusezeranaho.

Nk’uko nyuma naje gutekereza ku kiganiro twagiranye, ibyo uyu muyobozi yavuze ku Bera b’Iminsi ya Nyuma ntabwo numvaga icyo yise “iyobera ry’Ubutatu” byagumye mu bitekerezo. Ese ni iki yashakaga kuvuga? Mbese, bifitanye isano n’imyumvire yacu ya kamere y’Imana. Twizera ko Imana Data ari umuntu “ufite ikuzo” “ufite umubiri w’inyama n’amagufa bifatika nk’iby’abantu; [kandi] kimwe n’Umwana wayo”. Uko, buri gihe tuvuze kuri kamere y’Imana tuba turimo kuvuga kuri kamere yacu ubwacu.

Kandi ibi ni ukuri atari uko gusa twese twaremwe “mu ishusho [Yayo], tugasa na [Yo] ,” ahubwo na none , nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabyanditse, Imana yaravuze iti: “Muri imana, mwese muri abana b’Isumbabyose.” Iyi ni inyigisho y’agaciro kuri twe ubu yagaruranywe n’ukugarurwa kuje. Mu ncamake,ntacyiyongera cyangwa ngo kigabanuke ku byo abavugabutumwa batwigisha mu isomo rya mbere, igika cya mbere, umurongo wa mbere hatubwira ko : “Imana ari Data wa twese wo mu Ijuru,kandi turi abana Be.”

Ubu, mushobora kuvuga, muti: “Ariko abantu benshi bemera ko turi abana b’Imana.” Yego, abenshi bavuga mu by’ukuri ko turi abana b’Imana, ariko uko babyumva bishobora kuba bitandukanye gato n’igisobanuro twemera. Ku Bera b’Iminsi ya Nyuma, iyi nyigisho ntabwo ari ikigereranyo. Ahubwo, twemera by’ukuri ko abantu bose ari abana b’Imana. Ni “Se wa roho [zacu],” kandi kubera ibyo, dufite ubushobozi bwo kumera nka We, bikaba bisa nk’ibyo bamwe batemera.

Ubu hashize imyaka irenga 200 kuva habayeho Ibonekerwa rya Mbere ryafunguye imiryango y’Ukugarurwa. Icyo gihe, Joseph Smith wari muto yasabye ubujyanama buturutse mu ijuru mu kumenya itorero yakwifatanya na ryo. Binyuze mu ihishurirwa yakiriye uwo munsi, n’andi mahishurirwa yahawe nyuma, Umuhanuzi Joseph yabonye ubumenyi bujyanye na kamere y’Imana n’umubano wacu na Yo nk’abana Bayo.

Kubera ibyo, twize neza ko Data wo mu Ijuru yigishije inyigisho ye y’agaciro kuva mu ntangiriro. Munyemerere nkoreshe nibura inyigisho ebyiri ziva mu byanditswe bitagatifu mu gusobanura ibi.

Mushobora kuba mwibuka amabwiriza y’Imana kuri Mose nk’uko yanditse mu Isimbi ry’Agaciro Gakomeye.

Dusoma ko Imana yavuganye na Mose, imubwira ko ari Nyagasani Imana ishobora byose, kandi ko izina Rye ritagira iherezo. Mu yandi magambo, Mose, Ndashaka ko umenya uwo ndi we. Maze yongeraho, ati: “ dore, uri umwana wanjye.” Nyuma yaravuze ati:”Ngufitiye umurimo, Mose, mwana wanjye; kandi uri mu kigereranyo cy’Umwana Wanjye w’Ikinege.” Maze nyuma, asoza avuga ati, “Kandi ubu, dore, iki kintu kimwe nkweretse, Mose, mwana wanjye

Bigaragara ko Imana yari yiyemeje kwigisha Mose byibura isomo rimwe iti: “Uri umwana wanjye,” ari byo yanasubiyemo inshuro eshatu. Nta n’ubwo yashoboraga kuvuga izina rya Mose idahise yongeraho ko yari umwana Wayo.

Icyakora, nyuma y’uko Mose asigaye wenyine, yumvise acitse intege kubera ko atari akiri imbere y’Imana. Icyo ni cyo gihe Satani yaje kumushuka. Mushobora kubona uko bihuye hano? Ikintu cya mbere yavuze cyari, “Mose, mwana w’umuntu, ndamya.”

Muri uru rwego, ubusabe bwa Satani bwo kumuramya bwari ubwo kumurangaza gusa. Igishuko gikomeye kuri Mose muri ako kanya ko gucika intege cyari ugushoberwa maze akemera ko yari “umwana w’umuntu,” gusa kurusha kuba umwana w’Imana.

Kandi habayeho ko Mose yarebye Satani nuko ayibaza uwo yari we. Kuko dore, ndi umwana w’Imana, mu kigereranyo cy’Umwana Wayo w’kinege” . Ku bw’amahirwe, Mose ntiyashobewe kandi ntiyigeze yemera kurangara. Yari yize isomo ry’uwo yari we nyabyo.

Inkuru ikurikiraho isangwa muri Matayo 4. Intiti zahaye ibi inyito yitwa Ibishuko “Bitatu bya Yesu Kristo,” nk’aho Nyagasani yashutswe gatatu gusa, kandi ntibyari byo.

Litiro amagana za wino zakoreshejwe mu gusobanura ubusobanuro n’ibiri muri ibyo bishuko. Nk’uko tubizi, Igice gitangira hasobanurwa ko Yesu yagiye mu butayu, “maze amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.”

Ubundi, Igishuko cya mbere cya Satani cyari gifite aho gihuriye no guhaza ibyo Nyagasani yari akeneye muburyo bw’umubiriri. “Hindura aya mabuye umugati,” yagerageje Umukiza.

Ikindi kigeragezo cya kabiri cyari kijyanye no gushuka Imana: “Ijugunye hasi: kuko handitswe ngo, Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire.”

Hanyuma, igishuko cya gatatu cya Satani cyerekanaga ibyifuzo n’icyubahiro by’isi. Nyuma Yesu amaze kwerekwa “ubwami bwose bwo mu isi, … [Satani] aramubwira ati: “Biriya byose ndabiguha, nupfukama ukandamya.”

Mu by’ukuri, igishuko cya nyuma cya Satani gishobora kuba kitari gifite aho gihuriye n’ubwo bushotoranyi butatu bwihariye ahubwo gifitanye isano no gushuka Yesu Kristo kugira ngo akemange kamere Ye y’ubumana. Nibura inshuro ebyiri, ubushukanyi bwa no gushinja biturutse kuri Satani ati: “Niba uri Umwana w’Imana”—niba koko ubyemera, noneho kora ibi cyangwa biriya.

Nyamuneka reba ibyabaye ako kanya mbere y’uko Yesu ajya mu butayu kwiyiriza ubusa no gusenga:tubona urugendo rwa Kristo rwo kubatizwa. Kandi igihe yari avuye mu mazi haje “ijwi riturutse mu ijuru, rigira riti, uyu ni Umwana wanjye nkunda, kandi muri we ndanezerewe.”

Ese turabona ihuriro? Ese dushobora kubonamo uruhurirane (ibisa)?

Ntabwo bitangaje ko igihe cyose twigishijwe ku bijyanye na kamere yacu y’ubumana hamwe n’igihe kizaza, umwanzi w’ubukiranutsi bwose atugerageza ngo tubyibazeho.

Mbega ukuntu ibyemezo byacu byaba bitandukanye iyo tuzi neza abo turi bo.

Tuba mu isi igoye, isi irimo imvururu ziyongera, aho abantu bubashywe bagerageza gushimangira isheja ryacu rya muntu, mu gihe turi mu Itorero kandi tukemera inkuru nziza yongera ibonekerwa ryacu kandi ikadutumira mu bumana.

Itegeko rya Yesu ryo kuba “dukiranutse nk’uko Data [wacu] wo mu ijuru akiranutse” rigaragaza neza ibyo yiteze hamwe n’ibyo dushobora bihoraho. Ubu, nta na kimwe muri ibi kizaba ijoro rimwe. No mu magambo y’Umuyobozi Jeffrey R. Holland, amaherezo ” birashoboka” ko bizabaho Ariko isezerano ni uko niba “dusanze Kristo” “tuzatunganyirizwa muri we.” Ibyo bisaba umurimo munini—ntabwo ari umurimo uwo ariwo wose, ahubwo ni umurimo w’ubumana. Umurimo We!

Ubu, inkuru nziza ni uko Data wo mu Ijuru ari we wavuze ati:, “Dore,uyu ni umurimo wanjye n’ikuzo ryanjye—ngo bitume habaho ukudapfa n’ubuzima buhoraho bw’umuntu.”

Ubutumire bw’Umuyobozi Russel M. Nelson bwo “gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli” busobanura kwibutsa bihebuje kamere yacu y’ubumana, inkomoko, hamwe n’aho twerekeza. Dushobora gusa kugera muri “selesitiyeli” binyuze mu mpongano y’igitambo cya Yesu Kristo.

Ahari ni yo mpamvu Satani yashukishije Yesu ikigeragezo kimwe kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo ry’umurimo we ku isi. Matayo yanditse ko igihe Yesu yari abambye ku musaraba “abahisi baramututse, … bavuga bati: … Niba uri Umwana w’Imana, manuka uve ku musaraba.” Imana ihabwe ikuzo ko itigeze ibyitaho, ahubwo yaduhaye inzira yo kwakira imigisha yose ya selesitiyeli.

Mureke tujye twibuka buri gihe ko hari ikiguzi cyishyuwe ku bw’ibyishimo byacu.

Ndahamya nk’Intumwa Pawulo ko: “Roho w’Imana ubwe ahamanya na roho yacu y’uko turi abana b’Imana, kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we,” Mu izina rya Yesu Kristo, amena.