Igiterane Rusange
Umuntu Wavuganye na Yehova
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2024


11:8

Umuntu Wavuganye na Yehova

Joseph Smith yagize umugisha wo gufungura ubusonga bwa nyuma, kandi dufite umugisha kuko yabikoze.

Intego yange uyu munsi n’igihe cyose ni uguhamya Yesu Kristo, ko ari Umwana w’Imana, Umuremyi n’Umukiza w’isi, Umurengezi n’Umucunguzi wacu. Kubera amahame shingiro y’itorero ryacu ari ubuhamya bw’Intumwa n’Abahanuzi, bwerekeyeYesu Kristo, uyu munsi ndabasangiza ubumenyi n’ubuhamya bw’Umukiza nk’uko byakomejwe kandi bigashimangirwa n’ubuzima n’inyigisho z’intumwa kandi akaba ubuhanuzi ngenderwaho.

Intangiriro y’Ubwenge

Mu gitondo cy’umunsi mwiza ucyeye muntangiriro y’itumba mu 1820, umuhungu w’imyaka 14 Joseph Smith yagiye mu ishyamba ryari hafi y’iwabo gusenga asaba imbabazi z’ibyaha bye no kumenya itorero yajyamo. Isengesho rye ryimbitse, yavuze hamwe n’ukwizera kutanyeganyega, ryakiriwe n’imbaraga zikomeye mu isanzure, harimo Data na Mwana. Na sekibi. Buri umwe muri aba yari ashishikajwe n’isengesho n’uwo muhungu muto.

Icyo ubu twita Ibonekerwa rya Mbere ryagaragaje intangiriro y’Ukugarurwa kw’ibintu byose muri ubu busonga bwa nyuma. Ariko kuri Joseph, uko byagenze byari umwihariko kandi bimutegura. Ibyo yashakaga byari imbabazi no kuyoborwa. Nyagasani yamuhaye byose. Amabwiriza yo kutajya mu itorero na rimwe byari igisubizo. Amagambo, Ibyaha byawe birababariwe byari ugucungurwa.

Mu kuri kose dushobora kwigira muri iryo Bonekerwa rya Mbere, wenda ikintu k’ingenzi cyoroshye Joseph yakuyemo, nabonye ko ubuhamya bwa Yakobo ari ukuri: ko umuntu ubuze ubushishozi abusaba Imana, maze akabuhabwa.

Nk’uko umwe mu bahanga bayivuzeho: Icy’ingenzi nyakuri mu Ibonekerwa rya Mbere uyu munsi ni ukumenya kamere y’Imana yo guha ubushishozi ababukeneye. Imana yigaragarije Joseph Smith mu ishyamba ritagatifu ni Imana isubiza urubyiruko mu bihe by’Ingorane.

Ibyabaye kuri Joseph Smith mu busitani bw’ishyamba byamuhaye ikizere cyo gusaba imbabazi no kugisha inama ubuzima bwe bwose. Ibyamubayeho kandi byampaye icyizere cyo gusaba imbabazi no kugisha inama ubuzima bwanjye bwose.

Ukwihana Buri Gihe

Kuwa 21 Nzeri 1823, Joseph yasenze byimbitse asaba imbabazi, afite icyizere kubera ibyamubayeho mu busitani bw’ishyamba imyaka itatu ishize, ko ijuru ryongera rigasubiza nanone. Kandi ryarabikoze. Nyagasani yohereje malayika, Moroni, kwigisha Joseph no kumubwira iby’inyandiko ya kera yagombaga gusemura ku bw’impano n’ububasha bw’Imana: Igitabo cya Morumoni.

Hafi imyaka 13 nyuma y’icyo gihe, Joseph na Oliver Cowdery bapfukamye bari muri icyo gikorwa, batuje mu isengesho mu Ngoro nshya y’Imana yari Kirtland. Ntituzi icyo basenze basaba, ariko amasengesho yabo yarimo gutakamba basaba imbabazi, kuko, bahagurutse, Umukiza yarababonekeye maze aravuga, “Dore, ibyaha byanyu birababariwe; murakeye imbere yange.”

Mu mezi n’imyaka nyuma y’ibi byabaye, Joseph na Oliver bashoboraga kongera gucumura. Kandi bakongera. Ariko muri icyo gihe, kuko icyo gihe, mu gusubiza ugutakamba kwabo no gutegura igarurwa rihebuje ry’Imfunguzo z’ubutambyi ko ryari ryegereje,Yesu yarabejeje.

Ubuzima bwa Joseph bwo kwihana buri gihe bimpa ikizere cyo “kugana nshikamye intebe y’ibambe, ko nshobora kubona impuwe.” Namaze kwiga ko Yesu Kristo ari umunyambabazi. Ntabwo intego Ye cyangwa kamere Ye ari uguciraho abantu iteka. Yaje kudukiza.

Kubaza Nyagasani

Nk’uko byari bigize isezerano “ukugarurwa kw’ibintu byose,” Nyagasani, binyuze kuri Joseph Smith, yazanye Igitabo cya Morumoni n’andi mahishurirwa agize Inkuru nziza Ye yuzuye. Ukuri kw’ingirakamaro kwahawe umucyo kandi kuruzuzwa uko Joseph yabajije Nyagasani ubugira kenshi. Zirikana ibikurikira:

  1. Data na Mwana bafite imibiri ifatika nk’iy’umuntu.

  2. Yesu ntabwo yikoreye gusa ibyaha byacu ahubwo yikoreye n’indwara zacu, imibabaro,n’ubumuga.

  3. Impongano Ye yari ibabaje cyane yamuteye kuva amaraso muri buri mwenge.

  4. Twakijijwe kubw’inema Ye “nyuma y’ibyo dushobora gukora byose.”

  5. Hari ibisabwa kugira ngo tugirirwe impuwe za Kristo.

  6. Uko tuza kuri Kristo, ntabwo azababarira ibyaha byacu gusa, ahubwo azahindura kamera yacu,“kugira ngo tutagira ubundi buryo bwo gukora ikibi.”

  7. Kritso ategeka abantu Be kubaka ingoro z’Imana, aho Ubwe abigaragariza akabaha ingabire n’ububasha biva mu ijuru .

Mpamije ko ibi bintu byose ari ukuri kandi ari ngombwa. Bihagarariye gusa igice gitoya cyinkuru nziza yuzuye yagaruwe na Yesu kristo binyuze muri Joseph Smith mu gusubiza ibibazo bye asaba kuyoborwa.

Kwagura Ubu Bwami

Muri 1842, Joseph Smith yanditse ibintu bitangaje bigomba kuba muri ubu busonga bwa nyuma. Yatangaje ko mu gihe cyacu, Ubutambyi bw’ijuru buzihuza n’ubw’isi, kugira ngo iyo migambi ikomeye igerweho; muri icyo gihe duhurijwe mu mugambi umwe, wo kwagura ubwami bw’Imana, ubutambyi bw’Ijuru ntabwo ari imfabusa.

Abwiza inshuti ye Benjamin Johnson, Joseph yavuze ko niyo yapfa ntabwo yaba ari kure ye, kandi no ku rundi ruhande rw’umwenda ukingiriza, yakomeza agakorana na we, hamwe n’ubushobozi bukomeye bwiyongeye, mu kwagura ubu bwami.

Kuwa 27 Kamena,1844, Joseph Smith n’umuvandimwe Hyrum barishwe. Umubiri wa Joseph washyizwe mu buruhukiro, ariko ubuhamya bwe bukomeje kuvugwa ku isi ndetse no mu bugingo bwanjye.

Yabonye ibonekerwa; yari abizi, kandi yari azi ko Imana ibizi, kandi siyashoboraga kubihakana.

Siyigeze ababwira ko yari intungane; ariko nta kosa riri mu byo yahishuriwe yigishije.

Amahame shingiro y’itorero ryacu ni ubuhamya bw’Intumwa n’Abahanuzi, bwerekeye Yesu Kristo, ko yapfuye, agahambwa, kandi akazuka ku munsi wa gatatu, maze akazamuka mu ijuru; ibindi bintu byose birebana n’itorero ryacu ni imigereka gusa kuri ibyo.

Ibyavuzwe na Yohani Umubatiza bishobora no kuba byaravugaga Joseph Smith: Hari umuntu woherejwe kuva mu Ijuru, izina rye ryari [Joseph]. … “Ntabwo yari urwo Rumuri, ariko yatumwe kuza gutanga ubuhamya bw’urwo Rumuri … kugira ngo binyuze muri we abantu bose bizere.”

Ndemera. Ndemera kandi nziko Yesu ari Kristo, Umwana w’Imana iriho. Ndahamya ko Imana iriho ari Data. Ibi ndabizi kubera ko ijwi rya Nyagasani ryarabimbwiye, ndetse n’abagaragu Be, intumwa n’abahanuzi, hamwe no guhera kuri Joseph Smith.

Ndahamya ko Joseph Smith yari kandi ari umuhanuzi w’Imana, umuhamya kandi umugaragu wa Nyagasani Yesu Kritso. Yahawe umugisha wo gufungura ubusonga bwa nyuma, kandi dufite umugisha ko yabikoze.

Nyagasani yategetse Oliver Cowdery natwe twese ati: “Mufashe umugaragu wanjye Joseph, mube indahemuka.” Ndahamya ko Nyagasani ari hafi y’umugaragu We Joseph n’Ukugarurwa kwabaye bimunyuzemo.

Joseph Smith ubu ni umwe mubagize ubutambyi bw’ijuru ryavuze. Nk’uko yabisezeranyije inshuti ye, ntabwo ari kure yacu, no kurundi ruhande rw’umwenda ukingiriza, aracyari gukorana natwe, n’ubushobozi bwiyongeye, mu kwagura ubu bwami. Hamwe n’umunezero n’amashimwe, nzamuye ijwi ryanjye nsingiza umugabo wavuganye na Yehova. Kandi hejuru ya byose, hasingizwe Yehova wavuganye n’uwo muntu! Mu izina rya Yesu Kristo, amena.