Mu Gihe cy’Imyaka Itari Myinshi
Niba tutari indahemuka kandi tutubaha, dushobora guhindura imigisha yo kugubwa neza itangwa n’Imana umuvumo w’ubwibone utuyobya maze bikatuvana k’ukuri k’ubuziraherezo n’iby’ingenzi bya Roho.
Bavandimwe bakundwa, nicaye aha imbere uyu munsi, nitegereje iyi Conference Center yuzuye inshuro eshatu, bikaba ari n’inshuro ya mbere nyuma ya COVID. Muri abigishwa b’indahemuka ba Yesu Kristo bafite inyota yo kwiga. Ndabashimira ubudahemuka bwanyu. Kandi ndabakunda.
Ezra Taft Benson yabaye Umuyobozi w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’ Iminsi ya Nyuma kuva mu Ugushyingo 1985 kugeza muri Gicurasi 1994. Nari mfite imyaka 33 igihe Umuyobozi Benson yabaga Umuyobozi w’Itorero kandi yapfuye mfite imyaka 42. Kandi inyigisho n’ubuhamya bye byangiriye akamaro mu buryo bukomeye.
Kimwe mu bigize ivugabutumwa ry’Umuyobozi Benson ni ukwita ku ntego n’akamaro k’Igitabo cya Morumoni. Yashimangiye cyane ko Igitabo cya Morumoni ari ibuye fatizo ry’ukwemera kwacu: ibuyefatizo ry’ubuhamya bwacu, ibuye fatizo ry’inyigisho zacu, ibuye fatizo mu guhamya Nyagasani n’Umukiza wacu. Kandi na none akenshi yashimangiye inyigisho n’imiburo ku bijyanye n’icyaha cy’ubwibone kiboneka mu Gitabo cya Morumoni.
Hari inyigisho yihariye y’Umuyobozi Benson yankozeho kandi ikomeje kugira uruhare ku myigire yanjye y’Igitabo cya Morumoni. Yavuze ko
Igitabo cya Morumoni cyanditswe ku bw’iki gihe cyacu. Abanefi ntibigeze bagira iki gitabo; ndetse n’Abalamani bo mu bihe bya kera ntibakigize. Ni twebwe cyagenewe. Morumoni yanditse hafi y’impera y’isanzuramuco ry’Abanefi. Ayobowe n’Imana, ibona ibintu byose kuva mu ntangiro, Morumoni yegeranyije ibinyejana by’inyandiko, ahitamo inkuru, imbwirwaruhame, n’imihango bizaba ingirakamaro kuri twe.
Umuyobozi Benson yakomeje avuga ko buri umwe mu banditsi bakuru b’Igitabo cya Morumoni ahamya ko yanditse ku bw’ibisekuru bizaza. Niba barabonye iki gihe cyacu turimo, maze bagahitamo ibyo bintu bizaba iby’agaciro kuri twe, ese ntidukwiye kwiga Igitabo cya Morumoni? Dukwiye guhora twibaza tuti: ‘Ese ni ukubera iki Nyagasani yakanguriye Morumoni … gushyira [iyi nkuru] mu nyandiko ye? Ese ni irihe somo nakwigira muri uyu muburo ryamfasha kubaho muri ibi bihe no muri iyi myaka?’
Ibyavuzwe n’Umuyobozi Benson bidufasha kumva ko Igitabo cya Morumoni atari amateka y’inyandiko ireba ahashize. Ahubwo, ni ibyanditswe bitagatifu bireba ahazaza kandi bifite amahame y’ingirakamaro, imiburo, n’amasomo yafasha gukemura ingorane n’ inzitizi by’igihe cyacu. Bityo, Igitabo cya Morumoni ni igitabo kivuga iby’ejo hazaza hacu n’ibihe turimo ubu n’ibyo tuzakomeza kubamo.
Ndasengera kubona inkunga ya Roho Mutagatifu mu gihe ubu dutekereza ku masomo yacu y’ingirakamaro uyu munsi yo mu gitabo cya Helamani cyo mu Gitabo cya Morumoni.
Abanefi n’Abalamani.
Inyandiko ya Helamani n’abahungu be ivuga abantu bari biteguye ivuka rya Yesu Kristo. Igice k’ikinyejana kivuga inyandiko y’ibyanditswe igaragaza uguhinduka n’ugukiranuka kw’Abalamani ndetse n’ubugome, ubuyobe n’amahano by’Abanefi.
Uruhererekane rwo kugereranya no gutandukanya Abanefi n’Abalamani ruri muri iyi nyandiko ya kera ruratwigisha cyane muri iki gihe.
“Abalamani bari barahindutse, igice kinini cyabo, abantu b’abakiranutsi, ku buryo ubukiranutsi bwabo bwarenze ubw’ Abanefi, kubera ukutajegajega kwabo n ugushikama kwabo mu kwizera.
“[Kandi] hariho benshi mu Banefi bari abagome bikabije, ku buryo bahakanye ijambo ry’Imana n’inyigisho yose n’ubuhanuzi bwabajemo.”
Kandi bityo tubona ko Abanefi batangiye guhenebera mu kutizera, kandi bakuza ubugome n’amahano, mu gihe Abalamani batangiye gukerebuka bihebuje mu bumenyi bw’Imana yabo, koko, batangiye kubahiriza amahame yayo n’amategeko, no kugendera mu kuri n’ubukiranutsi.
“Uku niko tubona ko Roho Mutagatifu wa Nyagasani yatangiye kureka Abanefi, kubera ubugome, no kunangira imitima yabo. “Kandi uko niko tubona ko Roho wa Nyagasani yatangiye kuva mu Banefi, kubera ubukozi bw’ibibi n’ukwinangira kw’imitima yabo.
Kandi uko niko tubona ko Nyagasani yatangiye gusuka Roho we ku Balamani, kubera ubworohe n’ugushaka ko kwemera amagambo ye.
Ahari ikintu gitangaje kandi kinejeje muri uku kugwa mu buyobe kw’Abanefi ni uko ubukozi bw’ibibi bwose bwabajeho mu gihe cy’imyaka itari myinshi.”
Abanefi Bateye umugongo Imana
Ni gute abantu bahoze ari-abakiranutsi bahindutse abinangiye n’abagome mu gihe gito cyane? Ni gute abantu bakwibagirwa vuba cyane Imana yabahaye imugisha y’igisagirane?
Mu buryo bukomeye kandi bwimbitse, urugero rubi rw’Abanefi ni inyigisho kuri twe uyu munsi.
“Ubwibone … bwatangiye kwinjira … mu mitima y’abantu bibwiraga ko babarirwaga mu itorero ry’Imana … kubera ubutunzi bwabo bwinshi bukabije n’ iterambere ryabo mu gihugu.”
“[Bashyize] imitima [yabo] ku butunzi n’ibintu by’amanjwe by’iyi si” “kubera ubwo bwibone [bemereye] ko bwinjira… mu mitima [yabo], aribwo … [byabashyize] hejuru birenze ikiza kubera ubutunzi [bwabo] bwinshi bukomeye bikabije!”
Amajwi ya kera avuye mu mukungugu aratakamba atubwira uyu munsi ngo twige isomo ry’ubuziraherezo: iterambere, ubutunzi bwinshi n’ugutunganirwa bigize uruhurirane rushobora kuyobora n’abakiranutsi kuva mu byiringirwa.
Kwemerera ubwibone kwinjira mu mitima yacu bishobora kudutera gusebya ibyera, guhakana roho w’ubuhanuzi n’ihishurirwa, kuribatira munsi y’ibirenge byacu amategeko y’Imana, guhakana ijambo ry’Imana, kwirukana, gusuzugura, no kurwanya abahanuzi, no kwibagirwa Nyagasani Imana yacu, kandi no “kutifuza ko Nyagasani Imana [yacu], [yaturemye], ituyobora kandi ikatugenga.”
Bityo rero, niba tutari abanyakuri kandi tutubaha, dushobora guhindura imigisha itangwa n’Imana y’ubutunzi umuvumo w’ubwibone bituyobya maze bikatuvana k’ukuri k’ubuziraherezo n’iby’ingenzi bya Roho. Igihe cyose tugoma kwirinda ibituganisha k’ubwibone no gukabya no kumva ko uri ingirakamaro cyane, kwigira kamara, no kwishyira hejuru aho gufasha abandi.
Ni dukomeza ubwibone tukihugiraho, tuzandura ubuhumyi bwa Roho maze duhombe byinshi, cyane, cyangwa ibihari n’ibiri hafi yacu. Ntidushobora kureba no gutumbera kuri Yesu Kristo nk’“ikitegererezo” niba twirebaho gusa.
Uko guhuma kwa roho kwatuma tuva mu nzira y’ubukiranutsi, tukagwa mu nzira mbi, maze tukazimira. Uko duhuma “tukajya mu nzira [zacu] ” ndetse tugakurikira ibidusenya, twumva tugomba kwiyegamiza imyumvire yacu, tukirata imbaraga zacu bwite, maze tukiringira ubushishozi bwacu bwite.
Samweli Umulamani yavuze mu ncamake ukujya kure y’Imana kw’Abanefi ati: “Mwashatse iminsi yose y’ubuzima bwanyu ikintu mudashobora kubona; kandi mwashakiye umunezero mu gukora ikibi, ari na cyo gitandukanye na kamere yo gukiranuka ikomeye iri mu Muyobozi wacu Uhoraho.”
Umuhanuzi Morumoni yabonye, “Igice kinini cy’abantu [gihama] mu bwibone bwacyo n’ubugome, n’igice gitoya kirushaho [kugenda] kitonze imbere y’Imana.”
Abalamani Bagarukiye Imana
Mu Gitabo cya Helamani, ukwiyongera ko gukiranuka kw’Abalamani kugaragaza ukugwa kwihuse kw’Abanefi.
Abalamani bagarukiye Imana bahabwa ubumenyi bw’ukuri binyuze mu nyigisho z’ibyanditswe bitagatifu n’abahanuzi, mu kugira ukwizera muri Nyagasani Yesu Kristo, kwihana ibyaha byabo, no kugira impinduka mu mutima.
Kubera iyo mpamvu, abenshi bageze kuri ibi, muzi ubwanyu ko mutajegajega kandi mushikamye mu kwizera, no mu kintu cyabahesheje ubwigenge
“Mukwiye kubona ko igice kinini cy’[Abalamani] kiri mu nzira y’inshingano zacyo, kandi kigenda kigengesereye imbere y’Imana, kandi cyubahiriza amategeko, amabwiriza n’ugushaka kwayo. …
“… Barimo gukora iyo bwabaga n’umuhate kugira ngo bashobore kumenyesha ukuri abasigaye b’abavandimwe babo.”
Nk’ingaruka, ugukiranuka [kw’Abalamani] kwarenze ukw’ Abanefi,kubera ukutajegajega kwabo n’ugushikama kwabo mu kwizera.”
Umuburo n’Isezerano
Moroni yaravuze ati: “Dore, Nyagasani yanyeretse ku bijyanye n’ibintu bikomeye kandi bitangaje bizaba mu gihe gito, uwo munsi ubwo bizaba muri mwe.
“Dore, ndababwira nkaho mwari muhari, kandi mutari muhari. Ariko dore, Yesu Kristo yarabinyeretse, kandi nzi ibikorwa byanyu.”
Nyabuneka nimwibuke ko Igitabo cya Morumoni kireba ahazaza kandi gifite amahame y’ingirakamaro, imiburo, n’amasomo agenewe njye namwe mu ngorane n’inzitizi by’igihe cyacu turimo.
Ubuyobe bushobora kuba mu buryo bubiri—ku mbaga y’abantu cyangwa ku muntu ku giti cye. Ku rwego rw’inzego, Itorero rya Yesu Kristu ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ntirizagwa mu buyobe cyangwa ngo rikurwe ku isi.
Umuhanuzi Joseph Smith yatangaje ko Igipimo cy’Ukuri cyatoranyijwe; nta kuboko kwanduye kuzabuza umurimo gutera imbere; ukuri kw’Imana kuzagenda gushize amanga, mu bupfura kandi nta nkomyi kugeza ubwo kuzaba kumaze kwinjra muri buri mugabane, kwarageze muri buri gace, kwarakubuye buri gihugu, kandi kwarumvikanye muri buri gutwi, kugeza igihe intego z’Imana zizagerwaho kandi Yehova Ukomeye azavuga ko umurimo urangiye.
Ku muntu ku giti cye, buri wese agomba “kwitondera ubwibone, cyangwa duhinduke nk’Abanefi bakera.”
Munyemerere mbasabe, niba mwebwe cyangwa njyewe twizera bikomeye cyane kandi dushikamye mu kwirinda ubwirasi bw’ubwibone, rero twaba twaramaze kurwara iki cyorezo cyangiza roho. Muri make bivuze ko, niba mwebwe cyangwa nyjewe tutizera ko dushobora kwandura ubwibone, twaba turi mu makuba no mu irindimuka rya roho. Mu gihe kitari iminsi myinshi, ibyumweru, amezi, cyangwa imyaka, takwibuza uburenganzira bwa roho tuvukana mu bintu bidafite umumaro.
Cyakoze, niba wowe cyangwa njyewe twababazwa n’ubwibone, bityo tuzakomeza guhozaho dukora ibinti bito kandi byoroshye bizaturinda kandi bidufashe guhinduka nk’ “umwana,kubaha, kwiyoroshya, guca bugufi, kwihangana, kuzura urukundo, kwemera kubaha ibintu byose Nyagasani atugenera bikwiye kuri [twe].” “Hahirwa abiyoroshya batabwirijwe kwiyoroshya.”
Nidukurikira impanuro z’Umuyobozi Benson tukibaza impamvu Nyagasani yashoboje Morumoni gushyira mu ncamake ye igitabo cya Helamani, umuburo n’ibyo yakoze, ndabasezeranya ko tuzahishurirwa uko izi nyigisho zizakora mu buryo bw’ubuzima bwacu no ku miryango yacu uyu munsi. Uko twiga kandi tugatekereza byimbitse kuri iyi nyandiko yahumetswe, tuzahabwa umugisha n’amaso yo kubona, amatwi yo kumva, umutwe wo gusobanukirwa, n’umutima wo kumva amasomo dukwiye kwiga ni “ukwitondera ubwibone, kugirango [tutagwa] mu bishuko.”
Ndahamya nezerewe ko Imana Data Uhoraho ari Data wa twese. Yesu Kristo ni Umwana We Wenyine w’Ikinege Akunda. Ni Umukiza wacu. Kandi ndahamya ko nitugendera mu nzira yo kwiyoroshya muri Roho ya Nyagasani, tuzirinda kandi tuneshe ubwibone maze tugire amahoro muri We. Ndabihamya mu izina ryera rya Nyagasani Yesu Kristo, amena.