Yemwe Rubyiruko rufite Uburengazira bw’Ivuka ry’Icyubahiro
Imana irabizera mwebwe, abana b’igihango, kugira ngo mufashe mu murimo wayo wo kuzana kuri Yo abana Bayo bose amahoro.
Umukuru Stevenson, iki ni igiterane kitazigera kibagirana.
Umuryango wacu wakomeje kwishimira igitabo gito cyitwa Children’s Letters to God [Amabaruwa y’abana bandikiye Imana]. Hano hari makeya:
“Mana nziza, aho kureka abantu bagapfa maze hakavuka abandi bashya, kuki utareka abariho bagakomeza kubaho badapfa?”
“Kuki ushobora kugira amategeko icumi gusa, ariko ishuri ryacu rikagira miliyoni?”
Kuki abantu bavukana amaraka niba uzahita uyabakuramo nanone?
Uyu munsi nta mwanya uhari wo gusubiza ibyo bibazo byose, ahubwo hari ikindi kibazo nkunda kumvana urubyiruko nifuza kuvugaho. Kuva mu Mujyi Ulaanbaatar wa Mongolia, kugeza mu mujyi Thomas wa Idaho, ikibazo ni kimwe: “Kuki? Kuki Abera b’Iminsi ya Nyuma bagomba kubaho mu buryo butandukanye n’abandi?”
Nzi ko bigoye kunyuranya n’abandi, cyane cyane iyo ukiri muto kandi ushaka cyane ko abandi bantu bagukunda. Buri muntu wese ashaka kwemerwa no kugira aho abarizwa, kandi icyo cyifuzo gikuzwa mu buryo byangiza ubuzima mu isi ya none yuzuyemo ikoranabuhanga ry’imbuga nkoranyambaga ndetse no gukoresha murandasi mu gutoteza cyangwa gutera ubwoba.
Rero, hamwe n’icyo gitutu cyose,Ese kuki Abera b’Iminsi ya Nyuma babaho mu buryo butandukanye n’abandi? Hari ibisubizo byinshi byiza: Kuko uri umwana w’Imana. Kuko wabikiwe iminsi ya nyuma. Kuko uri umwigishwa wa Yesu Kristo.
Ariko ibyo bisubizo ntabwo buri gihe bigutandukanya. Buri wese ni umwana w’Imana. Buri wese ku isi kuri ubu yoherejwe hano mu minsi ya nyuma. Ariko nyamara ntabwo buri umwe yubahiriza Ijambo ry’Ubushishozi cyangwa itegeko ry’ukudasambana nk’uko wowe uharanira kubikora. Hariho abigishwa benshi b’intwari za Kristo batari abanyamuryango b’iri Torero. Ariko ntibakora ivugabutumwa kandi ntibakora imigenzo mu nzu ya Nyagasani mu izina ry’abakurambere nk’uko wowe ubikora. Hagomba kuba hari byinshi kuri ibyo—kandi birahari.
Uyu munsi ndashaka kwibanda ku mpamvu ituma Abera babaho bitandukanye n’abandi yabaye ingirakamaro mu buzima bwanjye. Mu 1988, Intumwa ikiri ntoya yitwa Russell M. Nelson yavuze imbwirwaruhame muri Kaminuza ya Brigham Young yise “Urakoze ku bw’igihango.” Muri icyo gihe, Umukuru Nelson yasobanuye ko iyo dukoresheje amahitamo mbonezamuco yacu neza mu kugirana ibihango n’Imana no kubirinda, duhinduka abaragwa b’igihango gihoraho Imana yagiranye n’abatubanjirije muri buri busonga bwose. Bivuzwe mu bundi buryo, duhinduka “abana bo mu gihango.” Ibyo biradutandukanya. Ibyo biduha kubona imigisha imwe n’iyo ba sogokuruza bacu bahawe, harimo n’uburenganzira bw’ivuka.
Uburenganzira bw’ivuka! Mushobora kuba mwarumvise iryo jambo. Ndetse tunaririmba indirimbo ziryerekeyeho: Yemwe rubyiruko rufite uburenganzira bw’ivuka ry’icyubahiro, mutwaze, mutwaze, mutwaze! Ni ijambo rikomeye. Ariko se risobanuye iki?
Mu bihe byo mu Isezerano rya Kera niba umubyeyi w’umugabo apfuye, umuhungu we w’imfura yari ashinzwe kwita kuri nyina na bashiki be. Abavandimwe be bahabwaga umurage wabo bakajya kwibeshaho ukwabo hirya no hino ku isi, ariko umuhungu we w’imfura ntaho yajyaga. Yashoboraga kurongora akaba yagira umuryango we, ariko akaguma aho kugeza iminsi ye y’ubuzima bwe irangiye kugira ngo ayobore ibijyane n’imitungo ya se. Kubera iyi nshingano y’inyongera, yahabwaga igipimo cyisumbuyeho cy’umurage. Ese kuyobora no kwita ku bandi byari ibyo kwibazaho cyane? Sibyo iyo urebye umurage w’inyongera yahabwaga.
Uyu munsi ntabwo tuvuga ku rukurikirane rwawe mu kuvukira mu miryango y’isi cyangwa uruhare rwa buri gitsina mu Isezerano rya Kera. Turimo kuvuga ku murage turaganwa na Kristo kubera umubano w’igihango wahisemo kwinjiramo na We na So wo mu Ijuru. Ese birakabije ko Imana yitega ko ubaho ukundi kurenza abandi bana bayo kugira ngo urusheho kubayobora no kubakorera? Sibyo iyo usuzumye imigisha (yaba iyo ku mubiri n’iya roho) wahawe.
Ese uburenganzira bwawe bw’ivuka buvuze ko uruta abandi? Oya, ahubwo bivuze ko utegerejweho gufasha abandi kurushaho kuba beza. Ese uburenganzira bwawe bw’ivuka buvuze ko watoranyijwe? Yego, ariko ntiwatoranyirijwe gutegeka abandi; watoranyirijwe ahubwo kubakorera. Ese uburenganzira bwawe bw’ivuka ni ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana? Yego, ariko icy’ingenzi kurushaho, ni gihamya yo kwiringirwa n’Imana.
Gukundwa ni ikintu kimwe no kwiringirwa ni ikindi kintu rwose. Mu gitabo cya For the Strength of Youth guide, dusomamo ko So wo mu ijuru arakwiringira. Yaguhaye imigisha ikomeye, harimo inkuru nziza yuzuye, imigenzo yera n’ibihango biguhuza na We kandi bizana ububasha Bwe mu buzima bwawe. Hamwe n’iyo migisha hazaho inshingano z’inyongera. Azi ko ushobora kugira icyo wahindura mu isi, kandi ibyo bisaba, mu bihe byinshi, kuba utandukanye n’isi.
Ubuzima bwacu bupfa bwagereranywa n’ubwato Imana yoherereje abana Bayo bose mu gihe bavaga ku nkombe imwe bajya ku yindi. Urugendo rwuzuyemo amahirwe yo kwiga, gukura, kwishima, no gutera imbere, ariko kandi rwuzuyemo n’akaga. Imana ikunda abana bayo bose kandi ihangayikishijwe n’imibereho yabo. Ntishaka gutakaza n’umwe muri bo, bityo Iratumira abashaka kuba abanyamuryango b’abakozi Be: uwo ni wowe. Kubera amahitamo yawe no kubahiriza ibihango, Aguha ibyiringiro Bye. Yiringira ko utandukanye n’abandi, ko udasanzwe, kandi ko wihariye kubera umurimo w’ingenzi Yiringira ko wakora.
Tekereza kuri icyo cyizere Imana ifitiye umuntu! Imana irabizera—abantu bose bo ku isi, abana b’igihango, abanymuryango bayo—mu gufasha mu murimo wayo wo kuzana kuri Yo abana Bayo bose amahoro mu rugo. Ntibitangaje kubona Umuyobozi Brigham Young yarigeze kuvuga ko Abamarayika bose bo mu ijuru bari kureba kuri aba bantu bake.
Iyo urebye hirya no hino kuri ubu bwato batembereramo bwitwa isi, ushobora kubona abandi bantu bicaye ku ntebe za salo banywa, bakina urusimbi mu kazu kabugenewe, bambaye imyenda itikwije na hato, bakandakanda kuri terefone ngendanwa nta ntego, kandi bata igihe kinini bakina imikino ya elegitoroniki. Ariko aho kwibaza uti, “Ese kuki ntashobora kubikora?” ushobora ahubwo kwibuka ko utari umugenzi usanzwe. Uri umunyamuryango w’abakozi. Ufite inshingano abagenzi badafite. Nk’uko Mushiki wacu Ardeth Kapp yigeze kubivuga, Ntushobora kuba umurinzi w’ubuzima niba umeze nk’abandi bose bari koga ku mucanga.
Kandi mbere y’uko ucibwa intege n’inshingano zose z’inyongera, nyabuneka wibuke ko abakozi bakira ikintu abandi bagenzi batakira: indishyi. Umukuru Neil L. Andersen yavuze ko, “Hariho ububasha bwa roho bwishyura abakiranutsi,” harimo “ibyiringiro bikomeye, ibyemezo bikwiye, n’icyizere gihagije.” Kimwe na Aburahamu wa kera, wakira ibyishimo n’amahoro bihebuje, ubukiranutsi bukomeye, n’ubumenyi buhambaye. Indishyi zawe ntabwo ari inzu yo mu ijuru n’imihanda yubatswe n’izahabu. Byakorohera Data wo mu Ijuru kuguha gusa ibyo afite byose. Icyifuzo Cye ni ukugufasha kuba uko ari. Rero, ibyo wiyemeje bigusaba byinshi kubera ko niko Imana iri kugutegura cyane.
Ni “byinshi byo kubaza umuntu uwo ari we wese, ariko ntabwo uri uwo ari we wese”! Rubyiruko rufite Uburengazira bw’Ivuka ry’Icyubahiro (kuvukana inkoni y’ubutware) Umubano wawe w’igihango n’Imana na Yesu Kristo ni umubano w’urukundo n’icyizere ushobora kubona ku rugero runini rw’inema Yabo—ubufasha bwabo bw’ubumana, ingabire y’imbaraga n’ububasha bushoboza. Ubwo bubasha ntabwo ari ibitekerezo byifuzwa gusa, igikundiro cy’amahirwe, cyangwa ubuhanuzi bwisohoza. Ni ukuri.
Mu gihe wujuje inshingano zawe z’uburenganzira bw’ivuka, ntuzigera uba wenyine. Nyagasani nyir’umuzabibu arakorana namwe. Urimo gukorana bya hafi na Yesu Kristo. Hamwe na buri gihango gishya ukoranye n’Imana (kandi uko umubano wawe ugenda urushaho kwiyongera) mufatana urunana kugeza igihe mubaye umwe. Muri icyo kimenyetso gitagatifu cy’inema Ye, uzasangamo icyifuzo n’imbaraga zo kubaho kimwe n’uko Umukiza yabayeho—bitandukanye.n’ab’isi. Mwabonye ibi kubera ko Yesu Abafite!
Muri 2 Nefi 2:6 dusoma ngo: “Kubera iyo mpamvu, ugucungurwa kuzanwa kandi kunyuzwa muri Mesiya Mutagatifu, kuko yuzuye inema n’ukuri.” Kubera ko yuzuye ukuri, akubona uko uri: inenge, intege nke, ukwicuza, n’ibindi byose. Kubera ko yuzuye inema, amenya n’uko ushobora kuba. Agusanga aho uri kandi agufasha kwihana no gutera imbere, kunesha no guhinduka.
Yemwe rubyiruko rufite uburenganzira bw’ivuka ry’icyubahiro, mutwaze, mutwaze, mutwaze! Ndahamya ko mukunzwe (kandi mwizewe) uyu munsi, mu myaka 20, n’iteka ryose. Ntimukagurishe uburenganzira bwanyu bw’ivuka ku bintu by’ubusa busa. Ntimukarekure ibyanyu by’agaciro ku busa busa. Ntimukemere ko isi ibahindura mu gihe mwavukiye guhindura isi. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.