Igiterane rusange cy’Ukwakira 2024 Iteraniro ryo kuwa Gatandatu Nimugoroba Iteraniro ryo kuwa Gatandatu NimugorobaIteraniro ryo kuwa Gatandatu Nimugoroba ry’igiterane rusange cya 194 cy’igice cy’umwaka cy’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma cyo kuwa 5–6, Ukwakira, 2024. Gerrit W. GongUbutagatifu kuri Nyagasani mu Buzima bwa Buri MunsiUmukuru Gong aradutumirira kugira ubutagatifu igice cy’ubuzima bwacu bwa buri munsi, bikazarushaho kutwegereza Nyagasani natwe hagati yacu. Kristin M. YeeUmunezero w’Incungu YacuMushiki wacu Yee yigisha ko binyuze mu isano riri hagati y’igihango cyacu n’Imana, dushobora kubona ugusukurwa, gukizwa, n’imbaraga zicungura za Yesu Kristo. Kyle S. McKayUmuntu Wavuganye na YehovaUmukuru Mackay atanga ubuhamya bwe ku buzima n’umurage by’Umuhanuzi Joseph Smith. Jorge M. AlvaradoMwakire Impano ya Nyagasani y’UkwihanaUmukuru Alvarado arigisha ku byerekeye ukwihana kandi aratanga ubuhamya bwo gukira kuboneka kuri bose binyuze mu bubasha bw’incungu ya Yesu Christo. David A. BednarMu Gihe cy’Imyaka Itari MyinshiUmukuru Bednar arakoresha ingero z’Abanefi n’Abalamani bo mu gitabo cya Morumoni kugira ngo atuburire kureka ubwibone budutandukanya na Nyagasani. Iteraniro ryo ku Cyumweru mu Gitondo Iteraniro ryo ku Cyumweru mu GitondoIteraniro ryo ku Cyumweru mu Gitondo ry’Igiterane Rusange cya 194 cy’Igice cy’Umwaka cy’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma cyo kuwa 5–6, Ukwakira, 2024. Jeffrey R. Holland“Ni njyewe”Umuyobozi Hollland yigisha ku bijyanye n’ukumvira kuzuye kwa Kristo n’urukundo Rwe rutagereranywa kuri buri wese muri twe. Tracy Y. BrowningGushakisha Ibisubizo by’Ibibazo bya RohoMushiki wacu Browning yigisha ko Imana yadufasha gukura muburyo bwa roho uko tubaza ibibazo by’ingezi, kumvira amategeko Ye, no gushyira icyizere cyacu muri We. Brook P. HalesUgupfa gufite Akamaro!Umukuru Hales yigisha ko kubera inkuru nziza ya Yesu Kristo n’umugambi w’agakiza, ugupfa gufite akamaro! L. Todd BudgeMumushakishe Umutima wanyu WoseUmwepisikopi Budge avuga ku byerekeye akamaro k’igihe cy’ituze cyo kuramya no kuganira n’Imana. Gary E. StevensonIminsi itazigera yibagiranaUmukuru Stevenson areba mu myaka 10 iri imbere nk’amahirwe atarigeze kubaho mbere yo kwigisha amakuru meza y’inkuru nziza ya Yesu Kristo mu isi. Bradley R. WilcoxYemwe Rubyiruko rufite Uburengazira bw’Ivuka ry’IcyubahiroAbwira urubyiruko, Umuvandimwe Wilcox abaza ikibazo, kuki Abera b’Iminsi ya Nyuma bagomba kubaho mu buryo butandukanye n’abandi? Henry B. EyringInyigisho ya Yesu Kristo iroroshyeUmuyobozi Eyring aradushishikariza kwigisha inyigisho z’ukuri za Yesu Kristo mu buryo bworoshye. Maze abo dukunda cyane bazabyibuka igihe ibigeragezo bije, kandi tuzahabwa umugisha. Iteraniro ryo ku Cyumweru Nyuma ya saa sita Iteraniro ryo ku Cyumweru Nyuma ya saa sitaIteraniro ryo ku Cyumweru nyuma ya saa sita ry’igiterane rusange cya 194 cy’igice cy’umwaka cy’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma cyo kuwa 5–6, Ukwakira, 2024. Dieter F. UchtdorfMwuhire Imizi, maze Amashami AzakuraUmukuru Uchtdorf yigisha ko amashami y’ubuhamya bwacu azakura uko twuhira imizi: ukwizera muri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Takashi WadaAmagambo ya Kristo na Roho Mutagatifu Bizatuyobora ku KuriUmukuru Wada yigisha uburyo kurya amagambo ya Kristo no gutega amatwi Roho bizatugeza ku bugingo buhoraho. Ronald A. Rasband“Dore Ndi Urumuri Muzazamura”Umukuru Rasband yigisha ku byerekeye gushyigikira umuhanuzi uriho hakurikizwa inyigisho n’ingero ze. Quentin L. CookIbyanditswe Byera, Urufatiro rw’UkwizeraUmukuru Cook arigisha ku bijyanye n’akamaro k’ibyanditswe byera, cyane cyane Igitabo cya Morumoni, mu guhinduka gukomeza Rubén V. AlliaudAbahungu n’Abakobwa b’ImanaUmukuru Alliaud yigisha ko twese turi abana b’umwimererena b’Imana . I. Raymond EgboIbande kuri Yesu Kristo n’Inkuru Nziza YeUmukuru Egbo arigisha ko iyo twibanze kuri Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye, dushobora kumva tunezerewe no mu gihe cy’ibigeragezo cyangwa ingorane. Russell M. NelsonNyagasani Yesu Kristo AzagarukaUmuyobozi Nelson yigisha ko ubu ari igihe cyo kugira Yesu Kristo urufatiro rw’ubuzima bwacu no kwitegura Ukuza kwa Kabiri.