Mwakire Impano ya Nyagasani y’Ukwihana
Tureke gutegereza ko ibintu bikomera kugira ngo tubone kugarukira Imana. Tureke gutegereza iherezo ry’ubuzima bwacu kugira ngo tubone kwihana by’ukuri.
Ndahamya Data wo mu ijuru wuje urukundo. Mu giterane rusange cyo muri Mata 2019, nyuma y’igihe maze gushyigikirwa mu nshingano zanjye nshya z’ubuyobozi Rusange bw’Abamirongo irindwi, korari yaririmbye indirimbo yitwa “Mpagaze Ntangaye cyane” yankoze ku mutima no kuri roho.
Uko numvaga ayo magambo aririmbirwa, naratangaye. Niyumvisemo ko uretse ukudashobora kwanjye n’intege nke, Nyagasani yampaye umugisha wo kumenya ko “mu mbaraga ze nshobora gukora ibintu byose.”
Ibyiyumviro rusange byo kudashobora, intege nke, cyangwa kumva ko udakwiriye ni ibintu rimwe na rimwe benshi muri twe duhura na byo. Ndacyarwana n’ibi; nabyiyumvisemo umunsi nahamagawe. Nabyiyumvisemo inshuro nyinshi kandi ndacyabyiyumvamo n’ubu ndimo kubavugisha. Icyakora, namaze kwiga ko ntari njyenyine mu kugira ibi byiyumviro. Mu by’ukuri, hari inkuru byinshi mu byanditswe bitagatifu by’abantu nabo bagize ibyiyumviro nk’ibyo. Natanga urugero, twibuka Nefi nk’umukozi wizera kandi w’intwari wa Nyagasani. Rimwe na rimwe, nawe yarwanaga no kumva ko adakwiriye, afite intege nke, kandi ko adashoboye.
Nefi yavuze ko n’ubwo ubwiza bwa Nyagasani buhebuje mu kumwereka imirimo ye ikomeye kandi itangaje, umutima we uraborozwa n’uko ari umuntu mubi. Koko, umutima wanjye urashavuye kubera umubiri wanjye; roho yanjye irababaye kubera ubukozi bw’ibibi bwanjye.”
Umuhanuzi Joseph Smith yavuze ku kwiyumvamo ko “aciriweho iteka,” mu busore bwe, “kubera intege nke [ze] no kudatungana. Ariko ibyiyumviro bya Joseph byo kumva ko adahagije no guhangayika byari igice cy’intandaro yo gutekereza, kwiga, kwihugura, no gusenga. Nk’uko mushobora kuba mubyibuka, yagiye gusenga mu ishyamba ryari hafi yo mu rugo iwabo ngo ashake ukuri, amahoro, n’imbabazi. Yumvise Nyagasani amubwira ati:, Joseph mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe. Genda, ugendere mu mabwiriza yanjye, kandi wubahirize amategeko yanjye. Dore, ndi Nyagasani w’Ikuzo. Nabambwe kubw’isi kugira ngo abizera izina ryanjye bose babone ubugingo buhoraho.”
Icyifuzo mvamutima cya Joseph cyo kwihana no kubona agakiza ka roho ye cyamufashije kuza kuri Yesu Kristo maze yakira imbabazi z’ibyaha bye. Izi mbaraga zidahwema zakinguye umuryango wo gukomeza Kugarura inkuru nziza ya Yesu Kristo.
Ubu bunararibonye budasanzwe bwa Joseph Smith bwerekana uburyo ibyiyumviro by’intege nke no kuba udahagije byadufasha kumenya kamere yacu yaguye. Niba twiyoroshya, ibi bizadufasha kumenya kwishingikiriza kuri Yesu Kristo no gukangura mu mitima yacu icyifuzo kivuye ku mutima cyo kwitabaza Umukiza no kwihana ibyaha byacu.
Nshuti zanjye, ukwihana ni umunezero! Ukwihana kwiza ni kimwe mu bikorwa bya buri munsi aho, “umurongo ku murongo, itegeko ku itegeko,” Nyagasani atwigisha kubaho ubuzima bushingiye ku nyigisho Ze. Nka Joseph na Nefi, dushobora “gutakambira [Imana] kubw’impuhwe; kuko ifite imbaraga zo gukiza.” Ishobora gusohoza icyifuzo icyo aricyo cyose cyo gukiranuka cyangwa ukwifuza kandi ishobora gukiza igikomere icyo aricyo cyose mu buzima bwacu.
Mu Gitabo cya Morumoni: Irindi Sezerano rya Yesu Kristo , wowe na njye dushobora kubona inyandiko zitabarika z’abantu bize uburyo bwo kuza kuri Kristo binyuze mu kwihana kuvuye ku mutima.
Ndashaka kubagezaho urugero rw’imbabazi zuje urukundo za Nyagasani nkoresheje ibyabereye mu kirwa cy’iwacu nkunda cya Porto Rico.
Hari mu mujyi wanjye w’amavuko wa Ponce aho mushiki wanjye mu Itorero, Célia Cruz Ayala, yahisemo ko azaha inshuti igitabo cya Morumoni. Yaragifunitse maze amushyira iyi mpano, y’agaciro kuri we kuruta diyama cyangwa imiringa. Ari mu nzira, umujura yaramwegereye, afata isakoshi ye, maze yirukankana ya mpano idasanzwe yaririmo.
Ari kubara iyi nkuru ku rusengero, inshuti ye yaravuze iti, “Ni inde ubizi? Wenda aya yari amahirwe yawe yo gusangiza inkuru nziza!”
Nyuma y’iminsi mike, muzi uko byagenze? Célia yakiriye ibaruwa. Uyu munsi mfite iyo baruwa mu ntoki zanjye, Célia yarayimaye. Iragira iti:
Madamu. Cruz:
Mbabarira, mbabarira. Ntabwo uzigera umenya uburyo nicuza kuba naragusagariye. Ariko kubera iyo mpamvu, ubuzima bwanjye bwarahindutse kandi buzakomeza buhinduke.
Kiriya gitabo [Igitabo cya Morumoni] cyaramfashije mu buzima bwanjye. Inzozi z’uriya muntu w’Imana zarampungabanyije. … Ngusubije [amadorali,] atanu yawe, kuko ntashobora kuyakoresha. Ndashaka ko umenya ko wasaga nk’aho ufite urumuri kuri wowe. Urwo rumuri rwasaga nkaho rumpagarika [ngo ntakubabaza, rero] ahubwo nahise niruka.
Ndashaka ko umenya ko uzongera kumbona, ariko numbona, ntabwo uzamenya, kuko nzaba ndi umuvandimwe wawe. … Aha, ntuye, ngomba gushaka Nyagasani kandi nkajya ku rusengero usengeramo.
Ubutumwa wanditse muri kiriya gitabo bwatumye nzana amarira ku maso yanjye. Kuva kuwa gatatu nijoro ntabwo nigeze nshobora guhagarika kugisoma. Narasenze nsaba Imana kumbabarira, [kandi ]ndagusaba ngo umbabarire. … Natekereje ko impano yawe yari ifunitse yari ikintu nashoboraga kugurisha. [Ahubwo,] yatumye nshaka [guhindura] ubuzima bwanjye. … Mbabarira, mbabarira, Ndakwinginze.
Bavandimwe, urumuri rw’Umukiza rushobora kutugeraho twese, uko byaba bimeze kose. Umuyobozi Jeffrey R. Holland yavuze ko “bitagushobokera kurohama kure y’aho urumuri rudashira rwa Kristo rumurika.”
Nk’uwakiriye impano ya Celia atariwe igenewe, Igitabo cya Morumoni, uyu muvandimwe yagiye guhamya byinshi by’imbabazi za Nyagasani. N’ubwo byatwaye igihe ngo uyu muvandimwe yibabarire we ubwe, yabonye umunezero mu kwihana. Mbega igitangaza! Mushikiwacu umwe w’umwizera, Igitabo kimwe cya Mormon, kwihana kuvuye ku mutima, n’imbaraga z’Umukiza byatumye habaho kwishimira imigisha yuzuye y’inkuru nziza n’ibihango byera byo mu nzu ya Nyagasani. Abandi bagize umuryango barakurikiye kandi bemera inshingano zera mu ruzabibu rwa Nyagasani, harimo n’umurimo w’ivugabutumwa w’igihe cyose.
Uko tuza kuri Yesu Kristo, inzira yacu yo kwihana bivuye ku mutima izatwerekeza ku ngoro ntagatifu y’Umukiza.
Mbega intego ikwiye yo guharanira kutagira inenge—kuba ukwiye imigisha yuzuye tubishobozwa na Data wo mu Ijuru n’Umwana We binyuze mu bihango bitagatifu mu ngoro! Gufasha bihoraho mu nzu ya Nyagasani no guharanira kubahiriza ibihango bitagatifu tugirirayo bizongera icyifuzo cyacu hamwe n’ubushobozi bwo kumva impinduka z’umutima, ububasha, ibitekerezo, na roho bikenewe kuri twe ngo tube nk’Umukiza wacu. Umuyobozi Russell M. Nelson yatanze ubuhamya ati, “Nta kintu kizafungura ijuru kiruta [gusingiza mu ngoro]. Nta na kimwe!”
Nshuti zanjye bakundwa, ese mwumva mudahagije? Ese mwumva mudakwiye? Ese uri kwiburanya wowe ubwawe? Birashoboka ko uhangayitse kandi wibaza uti: ese ndi mwiza bihagije? Ese narakererewe? Ese kubera iki nkomeza gutsindwa mu gihe ndi kugerageza uko nshoboye?
Bavandimwe na bashiki banjye, ni ukuri tuzakora amakosa muri uru rugendo. Ariko nyabuneka mwibuke ko, nk’uko Umukuru Gerrit Gong yabyigishije agira ati: “Impongano y’Umukiza ntigira iherezo kandi ni iy’iteka ryose. Buri umwe muri twe yarayobye kandi yananiwe kugera kubyo yari yitezweho. Hari igihe dushobora, kuyoba. Imana itwizeza mu rukundo ko ititaye aho turi cyangwa ibyo twakoze, nta cyaha twakwihana tubikuye ku mutima ngo Imana ntikitubabarire. Aradutegereje yiteguye ngo atwakire.”
Nk’uko umugore wanjye nkunda, Cari Lu, na we yanyigishije, twese dukeneye kwihana, kwisuzuma, no gusubiza igihe cy’isaha kuri “zeru” buri munsi.
Imbogamizi zizaza. Nimureke tureke gutegereza ko ibintu bikomera kugira ngo tugarukire Imana. Tureke gutegereza iherezo ry’ubuzima bwacu kugira ngo tubone kwihana by’ukuri. Ahubwo, mureke ubu, hatitawe ku gice cy’inzira y’igihango turimo ubu, twibande ku mbaraga z’ugucungurwa na Yesu Kristo n’icyifuzo cya Data wo mu Ijuru kuri twe cyo kumugarukira.
Inzu ya Nyagasani, ibyanditswe byera Bye, abahanuzi Be bera n’intumwa bidutera imbaraga zo guharanira kwera binyuze mu nyigisho za Kristo.
Kandi Nefi yaravuze ati: “None ubu,dore, bavandimwe banjye bakundwa, iyi ni yo nzira; kandi nta yindi cyangwa irindi zina ryatanzwe munsi y’ijuru aho umugabo [n’umugore] bashobora gukirizwamo mu bwami bw’Imana. Kandi ubu, dore, iyi niyo nyigisho ya Kristo, kandi niyo nyigisho yonyine ya Data, n’iya Mwana, n’iya Roho Mutagatifu.”
Inzira yacu yo “kuba umwe” n’Imana dushobora kumva itoroshye. Ariko wowe nanjye dushobora gufata akaruhuko, tugatuza, tugakurikiza Umukiza, maze tugashaka kubona no gushyira mu bikorwa ibyo yifuza ko duhindura. Nitubikora dutyo dufite intego yuzuye, tuzibonera gukiza Kwe. Kandi mutekereze uburyo urubyaro rwacu ruzahabwa umugisha kubwo kwakira impano ya Nyagasani y’ukwihana!
Yesu Kristo,Umubumbyi Mukuru, yigishije data, azaduhindura kandi adutunganye, bishobora ariko kugorana. Uretse n’ibyo, Yesu Kristo, Umuvuzi Mukuru azatweza kandi adukize. Niboneye kandi nkomeje kwibonera izo mbaraga zikiza. Ndahamya ko bituruka mu kwizera Yesu Kristo no kwihana buri munsi.
Ndahamya urukundo rw’Imana Data Uhoraho n’imbaraga zitagira iherezo z’Impongano y’Umwana Wayo. Dushobora kuziyumvamo byimbitse kandi n’umutima wose uko twihana.
Nshuti zanjye, ndi umuhamya w’Ukugarurwa kw’inkuru nziza guhebuje binyuze mu Muhanuzi Joseph Smith n’ubujyanama bw’ubumana bw’Umukiza ubu binyuze mu muhanuzi We akaba n’indangururamajwi Ye Umuyobozi Russell M. Nelson. Nzi ko Yesu Kristo ariho kandi ari Umuvuzi Mukuru w’ubugingo bwacu. Ndabizi kandi ndahamya ko ibi bintu ari ukuri, mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.