Umunezero w’Incungu Yacu
Urukundo n’imbaraga bya Yesu Kristo bishobora gukiza buri umwe muri twe amakosa yacu, gucika intege, n’ibyaha kandi rukadufasha kuba guhinduka guhinduka ikintu gisumbyeho
Hafi y’imyaka 10 ishize numvise nshimishijwe no gushushanya ifoto y’Umukiza. Nubwo ndi umuhanzi, Ibi byatumye numva gatoya bindenzeho. Ni gute nari gushushanya ifoto ya Yesu Kristo yerekana Roho Ye? Mbese nari gutangirira hehe? Kandi mbese nari kubona uwo mwanya?
Nyamara nubwo nari mfite ibyo bibazo byanjye, nahisemo gutangira gushushanya ifoto ya Yesu Kristo nizera ko Nyagasani azamfasha. Ariko nagombaga gukomeza maze ibyashoboka bindi nkabirekera Nyagasani Imana. Narasenze, ndatekereza byimbitse, kandi ndashakisha, maze ndashushanya kandi nahawe umugisha wo kubona ubufasha n’ibyo gukoresha. Kandi icyari igitambaro cy’umweru nashushanyagaho cyatangiye guhinduka ikindi kintu.
Inzira yo gushushanyamo ntiyari yoroshye. Rimwe na rimwe, ntibyasaga nk’uko nabitekerezaga. Wasangaga rimwe na rimwe habaho ibihe byo gukora urukuta rw’irangi rugaragara neza cyane. Kandi inshuro nyinshi, byabaye ngombwa ko ngerageza gushushyanya inshuro nyinshi cyane.
Ubwo natekerezaga ko irangi ry’amavuta ryarangiye kandi ryumye, natangiye gutwikiriza umwenda ubonerana kugira ngo nirinde umwanda n’ivumbi. Uko nabikoraga, nabonaga umusatsi wari mu irangi utangiye guhinduka, wisiga, kandi ushonga. Nahise mbona ko nasizeho irangi kare cyane, kuko icyo gice cyo gushushanyaho cyari kigitose!
Nari narahanaguye igice cy’igishushanyo cyanjye nkoresheje irangi. Yoo, nahise numva mbabaye cyane kubera ibyabaye. Numvaga narangije gusenya ibyo Imana yamfashije gukora. Nararize maze mpinduka umurwayi. Muri uko kwiheba, nakoze ibyo umuntu uwo ari we wese yakora mu bihe nk’ibi: Nahamagaye mama. Mu bwenge kandi atuje yaravuze ati: “Ntuzasubirana ibyo wari ufite, ariko koresha uko ushoboye ibyo ufite.”
Rero narasenze kandi nsaba ubufasha maze nshushanya ijoro ryose ngo nsubize ibintu mu buryo. Kandi ndibuka ko narebye ishusho nakoze mu gitondo,yasaga neza kuruta uko yari imeze mbere. Ese ibyo byashobokaga gute? Icyo natekerezaga ko cyari ikosa ntashoboraga gukosora cyari ukuboko kuje impuhwe Ze kwigaragaje. Ntabwo yari yarangizanyije n’igishushanyo, kandi ntabwo yari yarangizanyije nanjye. Mbega umunezero n’ihumure byuzuye umutima wanjye. Nashimye Nyagasani ku bw’impuhwe Ze, ku bw’iki gitangaza kitazigamye ishusho gusa ahubwo cyanyigishije byinshi kubyerekeye urukundo n’ububasha bwayo mu gukiza amakosa ya buri wese muri twe, intege nke, n’ibyaha ndetse no kudufasha guhinduka bashya.
Uko inyiturano yanjye mfitiye Umukiza yarushijeho kwiyongera uko yamfashije gusana iyo ishusho “idasubirwamo” amfitiye impuhwe, ni na ko urukundo rwanjye bwite no gushimira Umukiza wanjye byiyongereye kuko nashakaga gukorana na We mu ntege nke zanjye ngo mbabarirwe amakosa yanjye. Nzahora nshimira Umukiza wanjye ko nshobora guhinduka kandi nkezwa. Afite umutima wanjye, kandi niteguye gukora icyo aricyo cyose azashaka ko nkora cyangwa uwo ariwe wese azashaka ko mpinduka.
Kwihana bidufasha kumva neza urukundo rw’Imana no kuyimenya no kuyikunda mu buryo tutari kumenya ukundi. Avuga kuri wa mugore wasize amavuta ibirenge by’Umukiza, yagize ati: “Ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagize urukundo rwinshi. Ariko ubabarirwa bike, akunda buke.” Yakundaga Yesu cyane, kuko Yari yaramubabariye cyane.
Hariho ihumure n’ibyiringiro byo kumenya ko dushobora kongera kugerageza,kuko nk’uko Umukuru Bednar yabyigishije, dushobora guhora tubabarirwa ibyaha byacu binyuze mu bubasha bwa Roho Mutagatifu uko twihana by’ukuri tubikuye ku mutima.
Ububasha bucungura bwa Yesu Kristo ni umwe mu migisha ikomeye yasezeranijwe kuruta indi ituruka ku bihango byacu. Tekereza byimbitse kuri iki uko witabira imigenzo yera. Bitabaye ibyo, ntidushobora gusubira murugo imbere ya Data wo mu Ijuru nabo dukunda.
Nzi ko Nyagasani n’Umukiza wacu, Yesu Kristo, afite ububasha bwo gukiza. Nk’uko Umwana w’Imana, yatanze impongano y’ibyaha by’isi kandi agashyira hasi ubugingo Bwe kandi akongera kubusubirana, Afite ububasha bw’incungu n’izuka. Yatumye ukudapfa bishoboka kuri bose n’ubugingo buhoraho kubamuhitamo. Nzi ko ku bw’igitambo Cye cy’impongano, dushobora kwihana kandi rwose tugahanagurwaho ibyaha kandi tugacungurwa. Ni igitangaza ko agukunda hamwe nanjye muri ubu buryo.
Yaravuze ati: “Noneho se ntimuzangarukira, kandi mukihana ibyaha byanyu, maze mugahinduka kugira ngo mbakize?” Ashobora gukiza “amatongo” y’ubugingo bwawe—ahantu humye, hakakaye, kandi h’ikidaturwa kubera icyaha n’agahinda—kandi “ahindura ubutayu bwawe nka Edeni.”
Nk’uko tudashobora kwiyumvisha akababaro n’uburebure bw’imibabaro ya Kristo i Getsemani no ku musaraba, ni ko tudashobora gupima imbibi cyangwa ngo dushobore kwiyumvisha uburebure bw’imbabazi Zayo, impuhwe n’urukundo Byayo.
Ushobora kumva rimwe na rimwe ko bidashoboka gucungurwa, ko wenda uri umwihariko ku rukundo rw’Imana no ku bubasha bw’impongano by’Umukiza kubera ibyo uhura na byo mu buzima cyangwa kubera ibyo wakoze. Ariko ndahamya ko Umukiza ahora ashoboye kutugeraho no kuduha imigisha ibyo umuntu yaba yarakoze kose. Umukiza “yamanukiye munsi y’ibintu byose” kandi ari mu mwanya w’Imana kugira ngo akuzamure kandi akuvane mu nyenga yijimye kandi akuzane mu “mucyo we utangaje.” Binyuze mu mibabaro Ye, yashyizeho inzira kuri buri wese muri twe yo gutsinda intege nke zacu, n’ibyaha. “Afite ububasha bwose bwo gukiza buri muntu wese wemera izina rye kandi akera imbuto zikwiriye abihannye.”
Nk’uko byansabye gukora no kwingingira ubufasha bw’ijuru kugira ngo dusane ishusho, bisaba gukorana umurava n’umutima umenetse, n’ubwiyoroshye kugira ngo ubone “imbuto zikwiriye abihannye.” Izi mbuto zirimo gukoresha ukwizera kwacu no kwiringira Yesu Kristo n’igitambo Cye cy’impongano, gutambira Imana igitambo cy’umutima umenetse na roho ishengutse, kwatura no kureka icyaha, gusana ibyangiritse n’ubushobozi bwacu bwose, no guharanira kubaho mu bukiranutsi.
Kugirango twihane by’ukuri kandi duhinduke, tugomba mbere na mbere “kwemera ibyaha byacu.” Umuntu ntabona ko ari ngombwa gufata imiti keretse asobanukiwe ko arwaye. Hashobora kubaho igihe tutashobora kwisuzuma muri twebwe ubwacu ngo turebe ibikenewe gukira no gusanwa.
Mu nyandiko za C. S. Lewis, Aslan abwira aya magambo umuntu wigotesheje ibikoresho bye bwite by’ikoranabuhanga: Yoo [nyokomuntu], mbega ukuntu ukorana ubwenge wirinda ibintu byose byakugirira akamaro!”
Ni hehe wowe nanjye dushobora kuba twirinda ibintu bishobora kutugirira akamaro?
Ntitukirinde ibyiza Imana ishaka kuduheramo imigisha. Urukundo n’impuhwe Ishaka ko twiyumvamo. Urumuri n’ubumenyi yifuza kuduha Ugukira azi ko dukeneye cyane. Umubano wimbitse w’igihango ateganyiriza abahungu be n’abakobwa be bose.
Ndasenga ngo dushobore gushyira ku ruhande “intwaro z’intambara” twafashe tubizi cyangwa se tutabishaka twirinda imigisha y’urukundo rw’Imana. Intwaro z’ubwibone( ukwikunda, ubwoba, urwango, ukubabaza, ukwirara, uguca imanza zibera, amashyari) ikintu cyose cyatubuza gukunda Imana n’imitima yacu yose no gukomeza ibihango byose twagiranye na Yo.
Uko twubahariza ibihango byacu, Nyagasani ashobora kuduha ubufasha n’ububasha dukeneye kugira ngo tumenye kandi tuneshe intege nke zacu, harimo n’indiririzi y’ubwibone mu bya roho. Umuhanuzi wacu yaravuze ati:
“Ukwihana ni inzira iganisha ku buziranenge, kandi ubuziranenge buzana ububasha.”
Kandi yoo, mbega ukuntu tuzakenera ububasha Bwe mu minsi iri imbere.
Kimwe n’ishusho yanjye, Nyagasani ntatureka mu gihe dukoze amakosa, nta nubwo ahunga iyo duhungabanye. Gukenera gukira no gufashwa na We ntabwo ari umutwaro kuri We, ahubwo ni yo mpamvu yaje. Umukiza yarivugiye ati:
“Dore, naje mu isi kugira ngo nzanire isi incungu, yo gukiza isi icyaha.”
“Ukuboko kwanjye kw’impuhwe kurabaramburiwe, kandi uwo ari we wese uzaza, nzamwakira; kandi hahirwa abansanga”
Nimuze rero—muze abarushye, abaremerewe, kandi bababaye; muze musige imitwaro yanyu maze muruhukire muri We ubakunda cyane. Nimwikorere umutwaro we, kuko Agira ingeso nziza kandi yoroheje mu mutima.
Data wo mu Ijuru n’Umukiza barakureba. Bazi umutima wawe. Bita ku byo nawe witayeho, harimo n’abo ukunda.
Umukiza ashobora gucungura ibyatakaye, harimo imibano yasenyutse. Yaciye inzira ku bantu bose baguye kugira ngo bacungurwe: guhumeka umwuka w’ubuzima mu bumva barapfuye kandi badafite ibyiringiro.
Niba uhanganye n’ikibazo utekereza ko wagombye gutsinda kugeza ubu, ntucike intege. Ihangane, komeza ibihango byawe, wihane kenshi, ushakishe ubufasha bw’abayobozi bawe ni biba ngombwa, kandi ujye mu nzu ya Nyagasani buri gihe uko ubishoboye. Tega amatwi kandi witondere ibyiyumviro bya roho akoherereza. Ntazareka umubano We w’igihango nawe.
Nagize imibano itoroshye mu buzima bwanjye nahanganye na yo kandi mbikuye ku mutima nashakishije uko nayivugurura. Hari igihe numvaga natsinzwe kenshi na kenshi. Naribajije nti: “Ese ntabwo nakosoye ibintu ubushize? Ese ntabwo rwose natsinze intege nke zanjye?” Nize igihe kinini ko ntagomba byanze bikunze kuba mfite inenge; ahubwo akenshi usanga hari byinshi byo gukora no gukira bikenewe.
Umukuru D. Todd Christofferson yigishije ko ari ukuri ko Nyagasani amwenyurira umuntu wifuza guca urubanza mu buryo bukwiriye, ukorana umwete umunsi ku wundi kugira ngo asimbuze intege nke imbaraga. Ukwihana k’ukuri, impinduka nyazo zishobora gusaba kugerageza inshuro nyinshi, ariko hari ikintu cyiza kandi gitagatifu muri uko kudacika intege. Imbabazi z’Imana no gukiza bitemba mu buryo busanzwe kuri roho nk’iyi.
Buri munsi ni umunsi mushya wuzuye ibyiringiro n’amahirwe kubera Yesu Kristo. Buri munsi wowe nanjye dushobora kumenya, nk’uko Mama Eva yabitangaje, umunezero w’incungu Yacu, umunezero wo gukira, umunezero wo kumva urukundo rw’Imana rudashira kuri mwe.
Nzi ko Data wo mu Ijuru n’Umukiza bagukunda. Yesu Kriso ni Umukiza n’Umucunguzi w’abantu bose. Ariho. Binyuze mu gitambo Cye cy’impongano, ingoyi z’icyaha n’urupfu zaraciwe burundu kugira ngo tube twabohoka mu guhitamo ugukira, incungu n’ubuzima buhoraho hamwe n’abo dukunda. Kandi ntanze ubuhamya bw’ibyo mu izina Rye, Yesu Kristo, amen.