Iminsi itazigera yibagirana
Ibi bihe biri imbere bizaha abanyamuryango b’Itorero aho bari hose amahirwe menshi yo kwigisha ubutumwa bwiza bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo.
Iriburiro
Bavandimwe banjye nkunda, amateka y’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma muri ubu busonga yuzuyemo uburyo bwinshi butangaje bwerekana ukuntu Nyagasani yayoboye Itorero Rye. Hariho imyaka icumi mu mateka yacu, ariko, rwose iyo myaka iratangaje kandi isumba iyindi yose—imyaka icumi yo kuva mu 1820 kugeza mu 1830. Uhereye ku Muhanuzi Joseph Smith mu Gashyamba Gatagatifu mu itumba ryo mu 1820, igihe yabonaga Imana Data n’Umwana Wayo, Yesu Kristo, maze bigakomeza kugeza ku ya 6 Mata 1830, iyo myaka icumi ntaho ihuriye n’indi.
Mutekereze kuri ibi bintu bidasanzwe byabayemo! Umuhanuzi wari akiri muto yaganiriye n’umumarayika Moroni, asemura amagambo y’abahanuzi benshi ba kera yanditswe ku bisate bya zahabu, atangaza Igitabo cya Morumoni! Yabaye igikoresho cyanyujijwemo Ubutambyi bwa Aroni na Melikisedeki bugarurwa., hanyuma atunganya Itorero! Oliver Cowdery yasobanuye neza icyo gihe ati: ”Iyi yari iminsi itazigera yibagarirana. Ibintu bitangaje byarakomeje kugeza na n’ubu.
Reka mvuge nshize amanga ko uyu mwaka twatangiye imyaka icumi ishobora kwerekana ko ari ingenzi cyane nka ya yindi icumi kuva Itorero rigaruwe mu binyejana bibiri bishize.
Ikinyacumi cyacu
Reka mbisobanure. Hagati ya 2024, na 2034, tuzahura n’ibihe by’amasomo bizavamo amahirwe adasanzwe yo gufasha, guhuza abanyamuryango n’inshuti, no kumenyekanisha Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma mu bantu benshi kuruta mbere hose.
Twiboneye ububasha bw’igihe cy’amateka cy’ukuri ubwo twizihizaga hamwe n’amamiliyoni imirongo y’abanyamuryango isabukuru y’imyaka 100 y’Umuyobozi Russell M. Nelson.
Amakuru ku isabukuru y’amavuko y’Umuyobozi Nelson, Newsweek yanditse umutwe ugira uti: “Umuyobozi w’Itorero ukuze kurusha Abandi mu isi Yagize imyaka 100.” Bahise bandika abayobozi b’ukwizera 10 bakuze ku isi—harimo Umuyobozi Nelson ubanza ku rutonde rurimo Papa Francis na Dalai Lama.
Iyi nkuru ya New York Times yerekana umwuka mu bivugwa ku ruhando mpuzamahanga: “Mu ngarukagihe y’itora rya Perezida [Zunze Ubumwe] yatumye abantu bashakisha ibitekerezo byimbitse ku bijyanye no gusaza n’ubuyobozi, Bwana. Nelson intambwe yateye yerekana ko, byibura mu itorero rye, isabukuru yanditswe mu mibare itatu idakwiye gutera ipfunwe. Akomeje kuba umuntu w’ikimenyabose mu banyamuryango b’itorero, babona ko atari umuyobozi wabo gusa ahubwo ko ari ‘umuhanuzi, bamenya, ndetse n’uhishura.’
Twishimiye ko intambwe y’isabukuru y’amavuko ya Perezida Nelson yaduhaye amahirwe yo kumenyekanisha ku isi yose umuhanuzi w’Imana, ibirori bitazigera byibagirana.
Mu ntangiriro y’iri tumba, inyubako imaze iminsi isanwa muri Temple square —igaragaraho amabendera mpuzamahanga ahagarariye ibihugu by’aho Itorero riri—haramuritswe. Umuryango uhinjira urangwa n’ibuye rya garanite rinini ryanditseho aya magambo y’ubuhanuzi: “Kandi mu minsi ya nyuma, umusozi wubatsweho inzu yaNyagasni uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira.”
Mu by’ukuri, ibikorwa bidasanzwe bizabaho mu myaka 10 iri imbere bigize kimwe kigaragaza ko ubu buhanuzi bwa esaya. burimo kuzuzwa.
Nimwirebere umubare utarigeze kubaho w’ingoro z’Imana zizasurwa ndetse n’ izindi zishobora guturwa Imana ku mugaragaro mu myaka icumi iri imbere, ni ukuvuga ubushobozi bw’ingoro 164 kandi wiyongera. Mutekereze amamiliyoni mirongo yanyu hamwe n’inshuti zanyu munyura mu nzu ya Nyagasani. Ikimenyetso fatiro cy’iyi mihango kizaba kongera gutura ku mugaragaro Ingoro y’Imana ya Salt Lake n’ibindi bikorwa bifitanye isano nayo. Iyi izaba iminsi itazigera yibagirana.
Umwaka wa 2030 uzazana amahirwe kw’isi yose yo kwibuka ibinyejana bibiri by’ishingwa ry’Itorero. N’ubwo hakiri kare kuvuga uburyo Itorero rizazirikana iyi ntambwe, rwose bizaduha uburenganzira bwo gutumira umuryango, inshuti, abo dukorana, n’abashyitsi bakomeye “kuza no kureba” ndetse no gusobanukirwa neza ububasha bukomeye yazanye mu buzima bw’abanyamuryango b’Itorero.
Mu 2034, abanyacyubahiro ibihumbi, abashyitsi, ndetse n’abakinnyi baturutse hirya no hino ku isi bazuzura mu mihanda yo mu Mujyi wa Salt Lake, ku kibuga cy’Imikino y’Itumba ya Olempike. Birashoboka ko nta buryo bukomeye bwo kwerekana ubumwe bw’isi kurenza uko bugaragazwa mu mikino ya Olempike. Amaso y’isi azareba Itorero n’abanyamuryango baryo, bashyigikira amahirwe menshi yo kwitanga, gukorera Imana, no gusangizanya ubutumwa bwiza binyuze mu bikorwa byiza—igikorwa kitazigera kibagirana.
Ibi bihe biri imbere bizaha abanyamuryango b’Itorero aho bari hose amahirwe menshi yo kwigisha ubutumwa bwiza bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo binyuze mu ijambo no mu bikorwa, imyaka icumi itazigera yibagirana.
Ubutumwa Bwiza
Mu nama habura ibyumweru bike mbere y’isabukuru y’amavuko, Umuyobozi Nelson yadusangije impamvu akunda imvugo ngo “ubutumwa bwiza.” Mu bigaragara, yavuze ko iyi mvugo izana umunezero n’ibyishimo. Ariko amagambo “ubutumwa bwiza”atanga ibirenzeho. Yasobanuye ko aya magambo akomoka ku ijambo ry’umwimerere ry’ikigereki euangelion, risobanurwa ngo “ubutumwa bwiza ”cyangwa“inkuru nziza.” Ibyishimo n’umunezero muri ubu buzima ndetse n’ubuzakurikiraho bihora bifitanye isano n’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Rero, imvugo “ubutumwa bwiza” ifata iki gisobanurokikubye kabirii mu buryo buhebuje.
“Abagabo [n’abagore] bariho, kugira ngo bashobore kugira umunezero.” Data wo mu ijuru yashyizeho umugambi w’ibyishimo utera umunezero binyuze mu migisha Ye. Muri yo harimo kubana na We ubuziraherezo nk’imiryango. Impongano ya Yesu Kristo ni ingenzi cyane ku mugambi w’Imana wo kuducungura. Kugira ngo duhabwe ubuzima buhoraho, tugomba gusanga Kristo. Mu gihe tubikora gutyo “kandi tugafasha n’abandi kubikora gutyo, tuba twitabira umurimo w’Imana w’agakiza n’ikuzwa.”
Ubu butumwa bw’ubutumwa bwiza bw’inkuru nziza ya Yesu kristo ni bwo butumwa bw’ingenzi ku isi. Kandi aha niho urubyiruko n’abasore bakuru b’Itorero bagirira uruhare rukomeye.
Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko
Noneho, mu gihe iyi myaka icumi iri imbere ishobora kuzuzura iminsi itazigera yibagirana kuri buri munyamuryango w’Itorero, ibi cyane cyane bishobora kuzaba impamo ku rubyiruko n’abasore bakuru. Uri hano ku isi kuberako watoranyijwe kuhaba magingo aya. Ndizera ko mufite imbaraga n’ubushobozi byo kuba mu bigishwa ba Kristo mu buryo butigeze bubaho.
Umuyobozi George Q. Cannon yigishije ko, “Imana yizigamiye muri ubu busonga roho zifite ubutwari n’ukwiyemeza bikomeye byo guhangana n’isi ndetse n’imbaraga zose z’ikibi [no] … kubaka Siyoni y’Imana yacu idatinya ingaruka zose.”
Kubera iyo mpamvu, nifuzaga kuvugana namwe rubyiruko n’abasore bakuze, ngo mbatumirire gutekereza uburyo bishimishije muri iyi myaka icumi iri imbere, kimwe mu bitazigera byibagirana, gishobora kubabaho. Ndatanga kandi n’amagambo make yoroheje y’inama n’ayo kubatera imbaraga muri iyi myaka icumi iri imbere.
Kimwe na benshi muri mwe, mfite telefone igendanwa igezweho, mu gihe kimwe kandi ntayibisabye, ishyira hamwe amafoto yerekana ibyo nakoraga ku munsi runaka. Buri gihe birantangaza kubona ibintu byarahindutse kuri njye n’umuryango wanjye mu myaka mike ishize.
Mutekereze byonyine amafoto telefone zanyu zizagaragaza mu myaka 10 uhereye ubu! Mushobora kwibona murangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza, mwakira ingabire yanyu, mujya mu ivugabutumwa, mushyingirwa, no kubyara umwana wanyu wa mbere. Iyi kuri wowe ubwawe izaba imyaka icumi itazigera yibagirana. Ariko bizaba kabiri bityo niba uharanira cyane kuba urumuri rw’isi rw’ukuntu ubutumwa bwiza bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo bushobora gukungahaza no kuzamura, atari ubuzima bwanyu gusa ahubwo n’ubw’imiryango yanyu, inshuti, n’abakurikira imbuga nkoranyambaga.
Mushobora kwibaza uko mwabikora.
Abahanuzi b’Imana batwigishije ko ibi bikorwa binyuze mu bikorwa bine byoroshye, bifatwa nk’inshingano zashyizweho n’Imana: iya mbere, ni ugukurikiza inkuru nziza ya Yesu Kristo mu mibereho yawe; iya kabiri, ni ukwita ku bakeneye ubufasha; iya gatatu, ni ugutumira abantu bose kwakira inkuru nziza; n’iya kane, y’uguhuza imiryango ubuziraherezo. Igitangaje, buri imwe ishobora gukorwa mu buryo busanzwe kandi bw’umwimerere.
Inshingano zashyizweho n’Imana
Ndabasezeranya ko iyi izaba imyaka icumi itazibagirana kuri mwe niba mwemeye kubahiriza izi nshingano enye zashyizweho n’Imana. Mureke dusuzume icyo ibyo bishobora kudusaba.
Iya mbere, nimubeho mukurikiza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Mwige neza amagambo y’abahanuzi, kandi mwige gukunda Data wo mu ijuru. Mwegamize imitima yanyu kuri We, kandi muharanire kugendera mu nzira Ze. Mushyirwe hejuru n’“icyizere cy’igihango” Umukuru Ulisses Soares yasobanuye. Iki cyizere kiva mu kugira ibihango byo gukurikira Yesu Kristo, muzi ko Umukiza wanyu azabakomeza kandi azabashyigikira.
Mureke inshuti zanyu zibone umunezero muvana mu kubaho mukurikiza inkuru nziza kandi muzababera ubutumwa bwiza bazaba bakiriye.
Iya kabiri, nimuhagurukane ibambe ngo mwite ku bakeneye ubufasha. Urungano rwanyu ruratekereza bidasanzwe ku batishoboye. Igihe cyose ibiza bibaye, abanyamuryango b’Itorero bihutira gufasha mu gukuraho ibisigazwa no guhumuriza abababaye, bisa nkaho benshi mu bambara imipira yanditseho“Amaboko Afasha” ari ingimbi n’abafite imyaka muri za makumyabiri na. Biri muri kamere yanyu “kwikorerana imitwaro” no “guhumuriza abakeneye ihumure.” Mu gukora ibi “tuzasohoza amategeko ya Kristo.”
Evan, umusore ukiri muto mu ishuri ry’Ibanze, yahisemo kumara ikiruhuko cye cy’ishuri cyo mu mpeshyi akusanya amavuta ava mu binyamisogwe hamwe n’ibisigwa mu migati kugira ngo abitange mu bubiko bw’ibiribwa buri hafi by’iwabo. Yabonye umushinga ku rubuga rwa JustServe. Umusore Evan yandikishije ishuri rye ryose kugira ngo rifashe mu gukusanya amacupa arenga 700 y’amavuta! Mureke abantu mukorera bamenye ko mubitayeho byubakiye ku rukundo mukunda Imana no kwifuza gufata bagenzi banyu nka mwebwe ubwanyu.
Iya gatatu, mutumirire abantu bose kwakira inkuru nziza. Uyu mwaka Itorero ryafunguye ibiro bishya 36 by’ivugabutumwa ku isi yose kugira ngo ryakire abantu bose bifuza gukora ivugabutumwa ry’igihe cyose. Mu gihe abenshi mu rubyiruko bahitamo kutitabira ibikorwa by’amadini yose icyarimwe, ibi biratangaje kandi byerekana imiterere itangaje y’ubuhamya bwanyu. Mwaba mukora ivugabutumwa ry’igihe cyose cyangwa mutarikora, nyamuneka nimumenye ubushobozi bwanyu buhebuje bwo kugira uruhare ku rungano rwanyu uko murukunda, mukarusangiza, kandi mukarutumira mu gushakisha inkuru nziza ya Yesu Kristo.
Iya kane, nimuhuze imiryango ubuziraherezo. Mu gihe nsura ingoro ziri hirya no hino ku isi, ntangazwa n’imbaga y’urubyiruko rutegereje umubatizo ndetse n’imibare yiyongera y’abasore bakuze bashinzwe imigenzo mu ngoro. Vuba aha, itsinda ry’urubyiruko rusaga 600 rwo muri Scotland na Ireland rwagiye mu ngoro ya Preston mu Bwongereza, rukorerayo imigenzo irenga 4000, imyinshi muri yo ikaba yari iy’abasekuruza babo bapfuye! Ndabasaba kugira uruhare mu mateka y’umuryango, kumara umwanya mu ngoro, no kwitegura witonze kugira ngo ube umugabo cyangwa umugore witeguye gushyingirwa mugenzi wawe w’indakemwa mu ngoro. Nimuteze imbere umuco mu buzima bwanyu ubu wo kugira ingoro igice gisannzwe cy’ubuzima bwanyu.
Umwanzuro
Bavandimwe bakundwa, nshuti zanjye rubyiruko nkunda cyane, birashoboka ko buri wese muri twe azahura n’ingorane mu minsi izaza. Ariko, mu gihe twinjiye muri iyi myaka icumi iri imbere y’ibihe bitigeze bibaho, nimureke dusangizanye ubutumwa bwiza binyuze mu bikorwa byoroshye byo kubaho dukurikiza inkuru nziza, twita ku bakeneye ubufasha, dutumira bagenzi bacu kwakira inkuru nziza, no guhuriza hamwe imiryango yacu. Mu gihe tubikoze gutyo, Nyagasani azaduha imigisha hamwe n’iubunararibonye butazigera bwibagirana.
Ndahamya ko abegereye Nyagasani bafite umutima uzira uburyarya n’intego ihamye, ku bantu bafite izina ry’Umukiza ku minwa yabo na Roho Mutagatifu mu bugingo bwabo, ku batangiye uru rugendo rukomeye kandi rw’icyubahiro, muzabona kandi mwumve imugisha ya selesitiyeli maze mugire ubuhamya ko Imana ibumva, ibazi, kandi ibakunda. Muzagira iminsi itazigera yibagirana. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.