Mumushakishe Umutima wanyu Wose
Niba Yesu Kristo yarabonaga igihe cyo gutuza akaganira n’Imana akanakomezwa nayo, byaba ari iby’ubushishozi kuri twe dukoze nk’ibyo
Mu myaka itari mike ishize, umugore wanjye nanjye twabaye abayobozi b’ivugabutumwa muri Tokyo, Japan. Mu gihe yasuraga ivugabutumwa ryacu Russell M. Nelson wari Umukuru icyo gihe, umwe mu bavugabutumwa yamubajije uburyo bwiza bwo gusubiza igihe umuntu ababwiye ko ahuze cyane ku buryo atabatega amatwi. Nta gushidikanya, Umukuru Nelson yaravuze ati: “nabaza niba bari bahuze ku buryo batafashe ifunguro rya ku manywa uwo munsi; maze nkabigisha ko bafite umubiri na roho, kandi ko nk’uko umubiri uzapfa nutagaburirwa, ari nako roho zabo zizapfa nizidatungwa n’ijambo ryiza ry’Imana.”
Birashamaje kubona ko ijambo ry’ikiyapani ryo “guhura,” isogashii, rigizwe n’inyuguti ifite ibimenyetso bibiri (忙). Ikiri ibumoso gisobanuye “umutima” cyangwa “roho,” maze ikiri iburyo gisobanuye “urupfu”, wenda ugereranyije, nk’uko Umuyobozi Nelson yigishije, ko guhuga cyane ku buryo tutagaburira roho zacu bishobora gutuma dupfa kubwa roho.
Nyagasani yari abizi ko (muri iyi si ihinduka byihuse, yuzuye ibirangaza n’imidugararo) ko kumubonera umwanya uhagije byaba imwe mu mbogamizi zikomeye mu gihe turimo. Avugira mu muhanuzi Yesaya, yatanze aya magambo y’ubujyanama n’umuburo ashobora kugereranywa n’iminsi y’imivurungano turimo:
“ Nimugaruka kandi mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze.
“Ahubwo muravuga muti. Oya; kuko tuziruka ku mafarashi; Ni koko ariko muzaba muhunze; kandi muti, Tuzagendera ku y’imbaraga; Ni koko n’abazabakurikira na bo bazaba abanyambaraga.”
Mu yandi magambo, kabone naho agakiza kacu gashingira akenshi ku gusubira kuri We no kuruhuka imiruho y’isi, ariko ntabyo dukora. Kandi kabone naho icyizere cyacu kizaturuka mu ntege ziva mu bihe bituje wicarana na Nyagasani utekereza kandi wisuzuma, ariko ntabyo dukora. Kubera iki tutabikora? Kubera ko tuvuga tuti: “Oya, duhugiye mu bindi bintu”, twiruka ku mafarashi yacu, mu yindi mvugo. Noneho, tuzajya kure cyane y’Imana, duhatirize kujya kure yayo twihuta; kandi uko twihuta, ni nako Satani azashyiramo imbaraga mu kudukurikira.
Wenda iyi ni yo mpamvu Umuyobozi Nelson yakomeje kutwingingira guha umwanya Nyagasani mu buzima bwacu: “buri munsi.” Aratwibutsa ati “igihe cy’ituze ni igihe gitagatifu—igihe kizatuma habaho uguhishurirwa k’umuntu ku giti cye kandi kikazana amahoro.” Ariko kugira ngo wumve ijwi rituje rya Nyagasani, akugira inama ati, “nawe ugomba kuba utuje.”
Gutuza, ariko na none, bisaba ibirenze gushakira umwanya Nyagasani—bisaba kureka ibitekerezo bituma dushidikanya kandi tugatinya maze tukerekeza imitima yacu n’ibitekerezo kuri We. Umukuru David A. Bednar yarigishije ati: “Impanuro ya Nyagasani yo ‘gutuza’ ikubiyemo ibirenze kutavuga gusa cyangwa kutanyeganyega.” Yavuze ko gutuza “bishobora kuba uburyo bwo kutwibutsa kurangamira Umukiza nta gutsindwa.”
Gutuza ni igikorwa cy’ukwizera kandi gisaba umuhate. Lectures on Faith [Inyigisho ku Kwizera] zivugako, “Iyo umuntu akoreshwa n’ukwizera akoresha imbaraga z’imitekerereze.” Umuyobozi Nelson yaratangaje ati: “Intumbero yacu igomba kuba ishingiye ku Mukiza n’inkuru nziza Ye. Birakomeye mu mitekerereze guharanira kumureberaho muri buri gitekerezo. Ariko iyo tubikoze, gushidikanya kwacu no kugira ubwoba biragenda.” Mvuga kuri uku gukenera kurangamira ku bitekerezo byacu, Umuyobozi David O. McKay yaravuze ati: “ndatekereza ko tutita bihagije ku gaciro ko gutekereza utuje, nk’ihame ryo kuramya. … Ukuzirikana ni kimwe mu … miryango mitagatifu tunyuramo tujya mu ikuzo rya Nyagasani.”
Hari ijambo mu kiyapani rivuga ngo, mui, iryo kuri njye, rifata iyi myumvire yuzuye ukwizera, rikampa gutekereza ku gisobanuro cyo gutuza. Rigizwe n’inyuguti ebyiri (無為). Iy’ibumoso isobanuye “nta kintu” cyangwa “ntacyo,” naho indi y’iburyo igasobanura “gukora.” Zombi ziri hamwe zisobanuye “ikidakorwa.” Bifashwe nk’uko byandikwa, ijambo ryasobanurwa nabi rikaba “kutagira icyo ukora” ni muri ubwo buryo “gutuza” bishobora gusobanurwa nabi bikaba “kutavuga cyangwa kutanyeganyega.” Icyakora, kimwe n’interuro, “kuba utuje,” rifite ubusobanuro burenze; kuri njye ni urwibutso rwo kugenza gake no kubaho urushijeho kumenya ibya roho,
Ubwo nakoreraga mu buyobozi bw’intara ya Asia y’Amajyaruguru hamwe n’Umukuru Takashi Wada, namenye ko umugore we, Mushiki wacu Naomi Wada, ari umwanditsi w’Ikiyapani mwiza. Nasabye Mushiki wacu Wada niba yanshushanyiriza inyuguti z’Ikiyapani zigize ijambo mui. Nashakaga kumanika iyo nyandiko ku gikuta cyanjye nk’urwibutso rwo gutuza no kurangamira Umukiza. Naratunguwe ubwo nabonaga atiteguye kwemera ubu busabe busa nk’ubworoshye.
Umunsi wakurikiyeho, kubera ko nari nzi ko bishoboka ko naba narumvise nabi ugushidikanya kwe, Umukuru Wada yasobanuye ko kwandika izo nyuguti byari gusaba imbaraga zikomeye. Yari akeneye gutekereza byimbitse no kuzirikana atuje ku gitekerezo cyabyo n’inyuguti kugeza yumvise neza igisobanuro cyimbitse mu mutima we kandi agashobora gutanga imvugo kuri iyo myumvire ivuye ku mutima hamwe na buri hantu anyujije uburoso bwe bushushanya. Natewe ipfunwe nuko namufatiranye nkamusaba ikintu gisaba byinshi kugikora. Namusabye kuza kumunsabira imbabazi kubera ko ntari mbizi no kumubwira ko ibyo namusabaga nabiretse.
Mwakwibaza uburyo natunguwe kandi nkishima ubwo igihe naringiye kuva mu Buyapani, Mushiki wacu Wada, ntabimusabye, yampaye impano y’inyandiko iriho inyuguti z’Ikiyapani zigize ijambo mui. Ubu imanitse ahagaragara ku gikuta kiri mu biro byanjye, inyibutsa gutuza no gushakashaka Nyagasani buri munsi n’umutima wanjye wose, ubushobozi bwanjye bwose, ibitekerezo byanjye byose, n’intege zanjye zose. Muri iki gikorwa cy’ubwitange, yari yarafashe neza igisobanuro cya mui, cyangwa gutuza, kuruta irindi jambo iryo ariryo ryose. Aho gufata inshingano yo gushushanya izo nyuguti kandi atabyitayeho, yatangiye gushushanya inyuguti ze n’umutima ufite intego n’icyifuzo nyacyo.
Ni nk’uko, Imana yifuza ko tugira igihe cyacu hamwe na Yo dufite ubwitange buvuye ku mutima. Iyo tubikoze dutyo, ukuramya kwacu guhinduka ikimenyetso cy’urukundo tumukunda.
Yifuza cyane ko tuvugana na We. Igihe kimwe, nyuma y’isengesho ritangira mu nama hamwe n’Ubuyobozi bwa Mbere, Umuyobozi Nelson yangarutseho maze aravuga ati: “Ubwo wasengaga, natekereje uburyo Imana yishima iyo dufashe igihe muri gahunda zacu duhugiraho tukayitekerezaho.” Byari ukutwibutsa koroheje nyamara gukomeye k’ukuntu byaba bisobanura kuri Data wo mu Ijuru iyo dufashe akanya tukaganira na We.
Uko Yaba akeneye umwanya wacu kose, ntabwo Azaduhatiriza kumusanga. Nyagasani wazutse yabwiye Abanefi ati: “ni kangahe nashatse kubabundikira nk’uko inkoko ibundikirira imishwi yayo, kandi mwe ntimunkundire.” Yakurikijeho ubu butumire bwo kwiringirwa natwe bureba uyu munsi ati: “ni kangahe nzababundikira nk’uko inkoko ibundikirira imishwi yayo munsi y’amababa yayo, nimwihana kandi mukangarukira n’umutima wanyu wose.”
Inkuru nziza ya Yesu Kristo iduha amahirwe yo kumugarukira kenshi. Ayo mahirwe arimo amasengesho ya buri munsi, kwiga ibyanditswe bitagatifu, umugenzo w’isakaramentu, umunsi w’Isabato, no kuramiriza mu ngoro. Ese byagenda gute turamutse tuvanye aya mahirwe matagatifu ku rutonde “rw’ibyo dukora”, —bisobanura kuyatekerezaho no kuyirangamira nk’uko Mushiki wacu Wada yatekereje ku nyandiko ye?
Ushobora kuba urimo gutekereza uti, “Nta mwanya w’ibyo mfite.” Kenshi niyumva nk’uko bisanzwe. Ariko mureke ntange igitekerezo ko icyaba gikenewe atari ngombwa umwanya munini ahubwo ari ukumenya no kurangamira Imana mu gihe twayigeneye.
Urugero, iyo dusenga, byagenda gute tubaye dukoresha igihe gito tuvuga n’igihe kinini turi kumwe n’Imana gusa; kandi igihe tuvuga, tukavuga ibituri ku mutima no kugaragaza inyiturano n’urukundo?
Umuyobozi Nelson yatugiriye inama yo kudasoma ibyanditswe gusa ahubwo tukaniyumvisha ubwiza bwabyo. Ese ni irihe tandukaniro ryabaho tubaye dusoma bike ariko tukiyumvisha cyane?
Ese byagenda bite tubaye turushaho gutegurira ibitekerezo byacu gufata isakaramentu tugatekereza tunezerewe imigisha y’Impongano ya Yesu Kristo mu gihe cy’umugenzo mutagatifu?
Ku Isabato, bisobanura mu Giheburayo “kuruhuka”mbese ntidukwiriye kuruhuka ibindi twitaho maze tugafata igihe cyo kwicarana na Nyagasani dutuje kugira ngo tumuramye?
Iyo turimo kuramiriza mu ngoro, mbese ntidukwiriye kurushaho kugira umuhate wo kutarangara tukita cyangwa tukamara umwanya mu cyumba cya selesitiyeli twisuzuma dutuje?
Mu gihe intumbero yacu itibanda ku mikorere ahubwo ikibanda ku gukomeza igihango kiduhuza na Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo, ndahamya ko buri umwe muri iyo myanya iziyongera, kandi tuzahabwa inama dukeneye mu buzima bwacu. Twebwe, kimwe na Marita mu nkuru iri muri Luka, akenshi “tugorwa ndetse tukabangamirwa n’ibintu byinshi.” Icyakora, uko tuvugana na Nyagasani buri munsi, Adufasha kumenya igikenewe kurusha ibindi.
Ndetse n’Umukiza na we yafashe umwanya mu murimo We aratuza. Ibyanditswe byuzuyemo ingero za Nyagasani ajya ahantu hiherereye (ku musozi, mu ishyamba, mu gasi, ahantu h’ubutayu, cyangwa akajya “hirya gato”) kugira ngo asenge Data. Niba Yesu Kristo yarabonaga igihe cyo gutuza akaganira n’Imana akanakomezwa nayo, byaba ari iby’ubushishozi kuri twe dukoze nk’ibyo
Uko twerekeza imitima yacu n’ibitekerezo byacu kuri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo kandi tukumva dutuje, ijwi rito rya Roho Mutagatifu, tuzagira igisobanuro kiruseho cy’igikenewe, twiyubakemo ibambe, kandi tubone uburuhukiro n’intege muri We. Mu buryo bunyuranye, gufasha Imana gukora umurimo Wayo w’agakiza n’ikuzwa bishobora kudusaba kugenda gake. Guhora tujarajara bishobora kongera ihungabana mu buzima bwacu bikatubuza amahoro dushaka.
Ndahamya ko uko tugarukira kenshi Nyagasani dufite umugambi nyawo ku mutima, mu ituze n’ icyizere tuzamumenya kandi twiyumvemo urukundo Rwe rw’igihango rutagira iherezo adukunda.
Nyagasani yarasezeranije ati:
“Nimunyegere nanjye nzabegera; nimunshake mushyizeho umwete maze muzambona.”
“Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.”
Ndahamya ko iri sezerano ari ukuri. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.