Igiterane Rusange
Nyagasani Yesu Kristo Azagaruka
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2024


Nyagasani Yesu Kristo Azagaruka

Ubu ni igihe kuri mwebwe na njye cyo kwitegura Ukuza kwa Kabiri kwa Nyagasani n’Umukiza, Yesu Kristo.

Bavandimwe nkunda, ndashima ko Nyagasani yampaye umugisha wo kuvugana na mwe.

Muri iki giterane, Nyagasani yatuvugishije binyuze mu bagaragu Be. Ndabakangurira kwiga ubutumwa bwabo. Mubukoreshe nk’ikizamini cyo gutandukanya ikibi n’icyiza nk’uko bapima ikinyatabire cya litimusi hagamijwe kumenya ukuri n’ibitari ukuri, mu mezi atandatu akurikiraho.

Ibungabunga n’ivugurura ry’Ingoro ya Salt Lake, ndetse n’ahandi hantu kuri Temple Square, birakomeje hafi y’igihe cy’imyaka itanu. Ibyateganyijwe byerekana ko uyu murimo uzarangizwa mu mpera za 2026. Turashimira abantu bose barimo gukora kuri uyu mushinga mugari.

Mu mezi atandatu ashize, tweguriye Imana ingoro icyenda cyangwa se twongera kuziyegurira mu bihugu bitanu. Hagati y’ubu n’impera z’umwaka, tuzegurira Imana izindi eshanu.

Uyu munsi, dushimishijwe no gutangaza imigambi yo kubaka izindi ngoro 17. Ndabasaba gutega amatwi mu cyubahiro uko ntangaza aho zizubakwa.

  • Juchitán de Zaragoza, Mexico

  • Santa Ana, El Salvador

  • Medellín, Colombia

  • Santiago, Dominican Republic

  • Puerto Montt, Chile

  • Dublin, Ireland

  • Milan, Italy

  • Abuja, Nigeria

  • Kampala, Uganda

  • Beira, Mozambike

  • Coeur d’Alene, Idaho

  • Queen Creek, Arizona

  • El Paso, Texas

  • Huntsville, Alabama

  • Milwaukee, Wisconsin

  • Summit, New Jersey

  • Price, Utah

Bavandimwe nkunda, ese turimo kubona ibirimo kutubera imbere? Ndasenga ngo ntituzacikwe n’ubuhangange bw’iki gihe! Nyagasani koko arimo kwihutisha umurimo We.

Ese ni ukubera iki turimo kubaka ingoro ku muvuduko utarigeze kubaho? Kubera iki? Kubera ko Nyagasani yatubwirije kubigenza dutyo. Imigisha y’ingoro ifasha gukoranya Isirayeli ku mbibi zombi z’umwenda ukingiriza. Iyi migisha ifasha kandi gutegura abantu bazafasha gutegurira isi Ukuza kwa Kabiri kwa Nyagasani!

Ukuza kwa Kabiri kw’Umukiza.

Nk’uko umuhanuzi Yesaya yabihanuye, kandi nk’uko byibukirwa mu gihangano cya Handel cya Mesiya, igihe Yesu Kristo azagarukira “ikuzo rya Nyagasani rizahishurwa kandi abantu bose bazaribonera rimwe.”

Kuri uwo munsi, “ubutware buzaba ku rutugu rwe; n’izina rye rizitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana Ishoborabyose, Data Uhoraho, Igikomangoma cy’Amahoro.”

Yesu Kristo azategeka haba Yerusalemu ya kera na Yerusalemu Nshya “izubakwa ku mugabane wa Amerika.” Azayoborera ibikorwa by’Itorero Rye aho hantu habiri.

Kuri uwo munsi, Nyagasani azamenyekana nk’“Umwami w’Abami na Nyagasani wa ba Nyagasani.” Abari hamwe na We “bazahamagarwa, kandi batoranywe, kandi bazaba indahemuka.”

Bavandimwe, ubu ni igihe cyanyu na njye cyo kwitegura Ukuza kwa Kabiri kwa Nyagasani n’Umukiza wacu, Yesu Kristo. Ubu ni igihe twahawe kugira ngo tugire ubwigishwa bwacu ibanze kuruta ibindi bintu. Mu isi yuzuye ibirangaza byinshi, ni gute dushobora gukora ibi?

Ingoro ya Roma mu Butaliyani.

Kuramiriza mu ngoro kenshi biradufasha. Mu nzu ya Nyagasani, twibanda kuri Yesu Kristo. Twiga Ibye. Dukora ibihango byo kumukurikira. Tugenda tumumenya. Uko twubahiriza ibihango byacu byo mu ngoro, turushaho kubona ububasha bwe bukomeza. Mu ngoro, tuhakirira uburinzi buturinda ibipfunsi by’isi. Twiyumvamo urukundo ruzira inenge rwa Yesu Kristo na Data wa twese wo mu Ijuru ku bwinshi! Twiyumvamo amahoro kandi dusubizwamo icyizere, binyuranyije n’umuvurungano w’isi.

Mbasezeranyije ibi;Ngiri isezerano ryanjye mbahaye: Buri muntu ushaka Yesu Kristo abikuye ku mutima azamubona mu ngoro. Muziyumvamo impuhwe Ze. Muzabonera ibisubizo ibibazo byanyu bibagora kuruta ibindi. Muzarushaho gusobanukirwa umunezero w’inkuru nziza Ye.

Namaze kwiga ko ikibazo cy’ingenzi kuruta ibindi buri wese muri twe agomba gusubiza ari iki: Ese ni nde cyangwa ni iki nzaha ubuzima bwanjye?

Umuyobozi Nelson nk’umuganga ubaga

Icyemezo cyanjye cyo gukurikira Yesu Kristo ni icyemezo cy’ingirakamaro kuruta ibindi naba narigeze gufata. Mu ishuri ry’ubuganga nahungukiye ubuhamya bw’ubumana bw’Imana Data n’Umwana Wayo, Yesu Kristo. Kuva icyo gihe, Umukiza wacu yabaye urutare nubakiyeho ubuzima bwanjye. Ayo mahitamo yakoze ikinyuranyo cyose cyashoboka! Icyo cyemezo cyatumye gufata ibindi byemezo birushaho koroha. Icyo cyemezo cyampaye intego n’icyerekezo. Cyamfashije kandi kunyura mu mihenegeri y’ubuzima. Mureke mbasangize ingero ebyiri:

Urwa mbere, igihe umugore wanjye Dantzel yatabarukaga mu buryo butunguranye, ntabwo nashoboye kuvugisha habe n’umwe mu bana bacu. Nari ndi aho, ndi njyenyine, nashengutse, kandi mborogera ubufasha. Nashimye ko, binyuze muri Roho We, Nyagasani yanyigishije impamvu umukunzi wanjye Dantzel yari yitabye Imana. Maze gusobanukirwa ibyo, narahumurijwe. Nyuma y’igihe, narushijeho kubasha guca mu gahinda kanjye. Nyuma, naje gushyingiranwa n’umugore wanjye nkunda Wendy. Yabaye igice cy’ingenzi cy’urugero rwanjye rwa kabiri.

Igihe Wendy nanjye twari turi mu nshingano mu gihugu cya kure, abajura bitwaje intwaro bantunze imbunda ku mutwe kandi bakora ku mbarutso. Ariko imbunda ntabwo yarashe. Muri ibyo byatubayeho, ubuzima bwacu bwombi bwari buri mu kaga. Nyamara Wendy nanjye twiyumvisemo amahoro atahakanwa. Yari amahoro “arenze rwose igisobanuro cyose.”

Bavandimwe, Nyagasani namwe azabahumuriza! Azabakomeza. Azabahesha umugisha w’amahoro, ndetse no mu kaduruvayo.

Nyagasani Yesu Kristo yaravuze ati:

Nyamuneka nimutege amatwi iri sezerano rya Yesu Kristo yabahaye: “Nzaba iburyo bwanyu n’ibumoso, kandi Roho wanjye azaba mu mitima yanyu, kandi abamarayika banjye babakikize, kugira ngo babaramire.”

Nta mbibi ziriho ku bushobozi bw’Umukiza bwo kubafasha. Umubabaro We utumvikana i Getsemani n’i Nyabihanga wabayeho ku bwawe! Impongano Ye itagira iherezo iriho ku bwawe!

Ndabakangurira kwegurira igihe cyanyu buri cyumweru (ubuzima bwanyu busigaye bwose) kongera imyumvire yanyu y’Impongano ya Yesu Kristo. Umutima wanjye ubabazwa n’ababaswe n’icyaha kandi batazi uburyo bwo kucyigobotoramo. Ndirira abahuzagurika mu buryo bwa roho cyangwa bikoreye imitwaro iremereye bonyine kubera ko badasobanukiwe icyo Yesu Kristo yabakoreye.

Yesu Kristo yikoreye ibyaha byanyu , imibabaro yanyu , agahinda kanyu , ndetse n’ ubumuga bwanyu. Ntabwo mugomba kubyikorera mwenyine! Azababarira uko mwihana. Azabahesha umugisha w’ibyo mukeneye. Azakiza roho yanyu yashengutse. Uko mumukorera, muzumva imitwaro yanyu irushijeho koroha. Nimuzakora kandi mugakomeza ibihango byo gukurikira Yesu Kristo, muzabona ko ibihe bibabaje by’ubuzima bwanyu ari iby’igihe gito. Kandi amagorwa yanyu “azamirwa n’umunezero wa Kristo.”

Ntabwo hakiri kare cyane cyangwa ngo ube warakererewe cyane kugira ngo uhinduke umwigishwa wa Yesu Kristo wabyiyemeje. Noneho muzabone imigisha y’Impongano Ye byuzuye. Muzarushaho kandi gutanga umusaruro mu gufasha gukoranya Isirayeli.

Ukuza kwa kabiri kwa Yesu Kristo

Bavandimwe bakundwa, mu gihe kizaza, Yesu Kristo azagaruka ku isi nka Mesiya w’igihe cy’imyaka igihumbi. Bityo uyu munsi, ndabahamagarira kongera kwegurira ubuzima bwanyu Yesu Kristo. Ndabahamagarira gufasha gukoranya Isirayeli yatatanye no guteguriraa isi Ukuza kwa Kabiri kwa Nyagasani. Ndabahamagarira kuvuga ibya Kristo, guhamya ibya Kristo, kugira ukwizera muri Kristo no kunezererwa muri Kristo!

Musange Kristo kandi “mu muture [roho] yanyu uko yakabaye”. Ibi ni ibanga ku buzima bw’umunezero!

Ibyiza cyane biracyari imbere, bavandimwe banjye bakundwa, kubera ko Umukiza azagaruka! Ibyiza cyane biracyari imbere kubera ko Nyagasani arimo kwihutisha umurimo We. Ibyiza cyane biracyari imbere uko twerekeza byuzuye imitima yacu n’ubuzima bwacu kuri Yesu Kristo.

Mbahaye ubuhamya bwanjye ku mugaragaro ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana. Ndi umwigishwa We. Ni icyubahiro kuri njye kuba umugaragu We. Ku Kuza Kwe kwa Kabiri, “ikuzo rya Nyagasani rizahishurwa kandi abantu bose bazaribonera rimwe.” Uwo munsi uzaba wuzuye umunezero ku bakiranutsi!

Binyuze mu bubasha bw’imfunguzo ntagatifu z’ubutambyi mfite, mbatangarije uku kuri kandi ngutangarije n’isi! Mu izina rya Yesu Kristo, amena.