Amagambo ya Kristo na Roho Mutagatifu Bizatuyobora ku Kuri
Kumenya uyu mugambi utangaje bizadufasha kumenya ko turi abana b’Imana kandi ko dushobora guhinduka nka Yo.
Imana ni Data wo mu Ijuru. Turi abana be ba Roho, kandi twaremwe mu ishusho Ye. Niyo mpamvu, buri wese muri twe, nk’umwana w’Imana, afite ubushobozi bw’Imana bwo guhinduka nka Yo.
Roho zacu zabanye na Yo mbere y’uko tuza hano ku isi. Data wo mu Ijuru, nk’umubyeyi wa roho zacu, aradukunda,adushakira ibyiza, kandi yaduteguriye umugambi wo guhabwa imigisha Ye itagereranywa, ariyo yo kudapfa n’ubuzima buhoraho. Ushingiye kuri uwo mugambi,twe, nk’abana ba roho, twagombaga guhabwa amahitamo yo guhitamo umugambi We. Mu kuza ku isi, tukava imbere y’Imana, tukibagirwa ubuzima bwacu bwa mbere yuko tuza ku isi, tugahabwa umubiri w’imikaya n’amagufa, tukiga tukagira ubumenyi, kandi tukagira ukwizera. Hamwe n’imibiri yacu y’inyama n’amagufa, nk’abantu kamere, twagwa mu gishuko, tugahinduka abanduye maze tukajya kure y’Imana, kandi ntitubashe gusubira imbere Yayo hatagatifu. Kubera urukundo ruhebuje rwa Data wo mu Ijuru kuri twe, yohereje umwana We w’imfura Yesu Kristo, ngo atubere Umukiza. Binyuze mu kwitanga, Impongano, Yesu Kristo yatumye bishoboka kugirango ducungurwe kuva mu byaha byacu no kuzuka maze tugahabwa ubuzima buhoraho.
Nejejwe n’uku kuri gutangaje—Icyo twita umugambi wa Data w’agakiza,Umugambi We w’impuhwe, cyangwa umugambi ukomeye w’ibyishimo. Kwiga uku kuri kw’ingirakamaro byamfashije kumenya uwo ndi we by’ukuri no kumenya imigisha y’ikuzwa n’iy’ubuzima buhoraho Imana yaduteguriye. Umuhanuzi Nefi yatwigishije inzira ati: “Kubera iyo mpamvu, … nimurye amagambo ya Kristo; kuko dore, amagambo ya Kristo azababwira ibintu byose mugomba gukora.” Yongeraho ati: “nimuzinjira munyuze mu nzira, kandi mukakira Roho Mutagatifu, azabereka ibintu byose mugomba gukora.” Uyu munsi ndifuza kubasangiza uko amagambo ya Kristo na Roho Mutagatifu byamfashije kubona uku kuri kw’ingirakamaro mu myaka yanjye y’ubugimbi.
Amagambo ya Kristo Azababwira Ibintu Byose Mugomba Gukora.
Nk’uko Nefi yabivuze mu murongo utangira igitabo cya 1 Nephi, “navutse ku babyeyi beza.” Nakuriye muri Nagano, mu Buyapani, mu rugo aho ukuri, umurava n’ubwiyoroshye byigishwa cyane kandi kubaha umuco wa kera byarubahirizwaga cyane. Data yari umunyendini cyane. Naburebaga asengera imbere ya Shinto n’intambiro z’ababudisite buri gitondo na buri mugoroba. Nubwo nabaga ntazi uwo ari gusenga n’icyo yasengeraga, nizeraga ko zimwe mu mbaraga zitaboneka cyangwa Imana “bifite imbaraga zo gukiza” cyangwa kudufasha niba twarasengaga tubikuye ku mutima.
Nk’izindi ngimbi zose, nanyuze muri byinshi bikomeye. Nanyuze mu ngorane nyinshi, ntekereza ko ubuzima budashyira mu gaciro kandi ko bugira ibyiza n’ibibi. Niyumvisemo gutakara, nta cyerekezo mbona mfite mu buzima bwanjye. Ubuzima bwasaga nkaho ari bugufi kubera ko bwagombaga kurangira igihe mpfuye. Ubuzima bwo kutamenya umugambi w’agakiza bwantezaga urujijo.
Ntabwo ari kera nyuma yaho ntangiye kwiga icyongeraza mu ishuri ryisumbuye, abanyeshuri bose ku ishuri bahawe igitabo cy’Isezerano Rishya. Nubwo twari dutangiye kwiga icyongereza, abarimu bacu batubwiye ko tugomba kukiga binyuze mu kugisoma. Naragifunguye ndeba ibikubiyemo. Amagambo mu Isezerano Rishya. Amagambo mu Kiyapani yari akomeye. Icyakora, nabonye urutonde rw’amagambo n’urw’ibibazo by’ubugingo byari byarashyizwe mu nyandiko y’ibyanditswe muri iyi Bibiliya ya Gidiyoni—ibibazo bijyanye no kumva ufite irungu, kubura icyizere, kuba mu rujijo, guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima n’ibindi. Buri kintu muri uru rutonde cyari gikurikiwe n’ishakiro ry’ibice,imirongo na paji z’impapuro wabisangaho mu Isezerano Rishya. By’umwihariko nagiye ku ijambo rivuga ngo “Igihe unaniwe cyane.” Akarango kamwe kanyoboye ku gusoma Matayo 11:28–30, aho Yesu yabwiye abigishwa Be ati:
“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.
“Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.
“Kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”
Uyu niwo wari umunsi wa mbere nibuka gusoma amagambo ya Yesu Kristo. Nubwo ntibuka amagambo yose yavuze, amagambo Ye yarampumurije, azamura ubugingo bwanjye, kandi ampa ibyiringiro. Uko narushijeho gusoma amagambo Ye, ni ko narushijeho kumva nkwiye kugerageza ubupfura bw’amagambo Ye. Ntabwo nari narigeze niyumva uko niyumvise uwo munsi. Numvise nkunzwe. Niyumvisemo ko Yesu Kristo yari umuntu nzi.
Uko nakomeje kwiga, niyumvisemo nkaho amvugisha imbonankubone igihe yavuze ati: “Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka: kuko ari bo bazahazwa.”
Amagambo Ye yuzuye umutima wanjye, nubwo ntashobora gusobanura neza ibyiyumviro nagize icyo gihe. Nubwo Yesu Kristo yabayeho ibinyejana byinshi cyera k’ubutaka ntazi, natekereje ko ngomba kwizera amagambo Ye n’umutima wanjye wose. Niringiraga ko umunsi umwe mu gihe kizaza nazarushaho kwiga ibyerekeye Yesu Kristo.
Roho Mutagatifu, Azabereka Ibintu Byose Mugomba Gukora.
Ibyo umunsi umwe byaje gusa nyuma y’imyaka mike. Nahuye n’abavugabutumwa, bato bafite intego bo mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Bidatinze nahuye n’itsinda rito ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bagira ubuntu kandi banezerewe baharanira gukurikira Yesu Kristo. Nubwo byamfashe umwanya kubizera neza, naje kubona mu nkuru nziza yagaruwe ibyo nifuzaga igihe nigaga Isezerano Rishya—amagambo ya Yesu Kristo n’ibyiringiro n’amahoro bitanga.
Ikintu kihariye ni igihe abavugabutumwa banyigishije gusenga. Nize ko tugomba gutangira tuvuga Imana mu izina. Mu gihe dusenga, tugomba kuvuga bituvuye ku mitima yacu, tugashimira, maze tukavuga ibyiringiro n’ibyifuzo. Iyo tumaze kuvuga ibyo twashakaga kuvuga, dusoza isengesho ryacu tuvuga, “Mu izina rya Yesu Kristo, amina.” Ibi tubikora kubera ko Yesu Kristo yadutegetse gusenga mu izina Rye. Gusenga Data wo mu Ijuru bimfasha kumenya uwo ari We n’isano dufitanye— ko nari umwana We wa roho akunda. Nize ko kubera ko Data wo mu Ijuru anzi kandi ankunda, yamvugisha ubwanjye, byihariye, no mu buryo nsobanukirwa binyuze muri Roho Mutagatifu.
Hari igihe ntashoboraga kumenya Roho Mutagatifu. Numvise nabi, ntekereza ko ibyo nagombaga gukora gusa ari ugukurikizaza intambwe zo gusenga ubundi igitangza kikaba. Umunsi umwe, turi kwiga isomo n’abavugabutumwa, navuye mu isomo mfata akaruhuko. Nari ngicanganyikiwe n’icyo nkwiye gukoresha ubuzima bwanjye niba inkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe yaba ari ukuri.
Uko nari hafi yo gusubira mu cyumba aho abavugabutumwa bari bantegereje, numvise ijwi ry’ umwe mu bavugabutumwa. Numvise izina ryanjye. Aho gufungura urugi, nateze amatwi ijwi riva k’urundi ruhande rw’urugi. Naratangaye. Bari bari gusenga Data wo mu Ijuru. Umwe avuga ko isengesho ryari iryo gutakambira Imana ngo yumve isengesho ryanjye. Nubwo, uyu Muyapani atari umuhanga mu rurimi, kumva isengesho rye ryimbitse byoroheje umutima wange. Nibajije impavu banyitayeho cyane. Maze mbona ko isengesho bansengeraga ryari ikimenyetso cy’urukundo rwa Data wo mu Ijuru n’umukiza kuri njye. Urwo rukundo rwampaye ibyiringiro, nyuma, nabajije Imana mu kwizera kandi nta buryarya. Mbikoze, numvise umunezero n’umutuzo ko ndi umwana w’Imana kandi ko mfite ubumana n’umurage. Umugambi w’agakiza winjiye mu mutima wanjye.
Umuyobozi Nelson yaravuze ati: “Uko utekereza uwo uri we … bigira ingaruka … kuri buri mwanzuro uzafata.” Ni ukuri kuri njye. Umwanzuro nafashe wo gukurikira Umukiza Yesu Kristo mbatizwa kandi nkakira impano ya Roho Mutagatifu byahesheje ubuzima bwanjye umugisha kuruta uko nigeze kubitekereza. Uko dukorana igihango cy’umubatizo n’Imana dusezerana ko twifuza kwitirirwa izina rya Yesu Kristo, kubahiriza amategeko y’Imana, no kumukorera ubuzima bwacu bwose. Data wo mu ijuru, na we, adusezeranya ko dushobora guhorana Roho We akabana natwe—ubuyobozi bukomeza kuva kuri Roho Mutagatifu.
Ndabahamagarira kugira ukwizera mu butumwa Nefi yatwigishije, ko amagambo ya Kristo na Roho Mutagatifu bizabaganisha ku “bintu byose mugomba gukora.” Buri kintu! impano idasanzwe iva ku Mana.
Bavandimwe, Nejejwe n’umugambi w’agakiza wa Data wo mu Ijuru. Kubera ko adukunda, yaduteguriye inzira yo kugaruka kuri We binyuze ku Mwana We w’Ikinege, Yesu Kristo. Kumenya uyu mugambi utangaje bizadufasha kumenya ko turi abana b’Imana kandi ko dushobora guhinduka nka Yo. Nejejwe n’uku kuri kw’ingirakamaro. Mbahaye ubuhamya bwanjye ko amagambo ya Yesu Kristo na Roho Mutagatifu azatuyobora ku guhabwa ubuzima buhoraho. Ndabizi ko ibi bintu ari ukuri. Mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.