Igiterane Rusange
Ibande kuri Yesu Kristo n’Inkuru Nziza Ye
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2024


Ibande kuri Yesu Kristo n’Inkuru Nziza Ye

Mu gihe twirengagije ibirangaza by’isi maze tukibanda kuri Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye, dusezeranywa intsinzi.

Mu 1996, Ikipe y’umupira w’amaguru y’abagabo yo muri Nigeriya yatsindiye umudari wa zahabu mu mikino ya Olempike yabereye muri Atlanta muri Leta zunze Ubumwe za America. Umukino wa nyuma urangiye, imbaga y’abantu yisutse mu mihanda ya buri mujyi muri Nigeria; iki gihugu gituwe na miliyoni 200 cyahise gihindukamo ibirori bikomeye saa munani za mugitondo! Hari umunezero ukwirakwira, ibyishimo , ibyiyumviro bidasanzwe abantu barimo barya, bararirimba ndetse barabyina. Muri ako kanya, Nigeriya yari yunze ubumwe, kandi buri Munyanijeriya yari anyuzwe no kuba Umunyanijeriya.

Mbere y’amarushanwa, iyi kipe yahuye n’ingorane nyinshi. Irushanwa ritangiye, ubufasha bw’amafaranga bwararangiye. Ikipe yagiye mu marushanwa idafite ibikoresho bikwiye, ahakorerwa imyitozo hadakwiye, ibiryo bidahagije, na serivisi zo kumesa zitameze neza.

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Nijeriya ifite imidari.

Jerome Prevost/Getty Images

Igihe kimwe, bari basigaje iminota mike ngo bakurwe mu irushanwa, ariko ikipe ya Nigeriya yatsinze mu buryo butunguranye kabone naho itari yitezwe gutsinda. Uyu mwanya ukomeye cyane watumye bahindura uko bibonaga ubwabo. Hamwe n’iki kizere gishya bagize, ndetse hamwe no gukora cyane kwa buri umwe ndetse no gukora nk’ikipe imwe no kwiyemeza gukomeye, byatumye birengagiza ibyabarangazaga maze bibanda ku gutsinda. Uku kwiyemeza kwatumye batsindira imidari, maze abanyanijeriya bababatiza “Ikipe y’inzozi.” Ikipe y’inzozi yo mu 1996 mu mikino ya Olempike ikomeza kugarukwaho muri siporo ya Nijeriya.

Ikipe y’inzozi ya Nijeriya.

David Cannon/Allsport/Getty Images

Igihe ikipe y’umupira w’amaguru yize kwirengagiza ibyayirangazaga byinshi maze bakibanda ku ntego zabo, batsinze birenze ibyo batekerezaga ko bishoboka kandi biyumvamo umunezero ukomeye. (Kimwe n’abandi Banyanigeriya bose!)

Mu buryo nk’ubwo, iyo twirengagije ibirangaza by’isi maze tukibanda kuri Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye, dusezeranywa gutsinda birenze ibyo twatekereza kandi dushobora kwiyumvamo umunezero ukomeye. Umuyobozi Russell M. Nelson yarigishije ati: “Iyo intumbero y’ubuzima bwacu iri kuri … Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye, dushobora kumva umunezero tutitaye mu birimo kuba—cyangwa ibitarimo kuba—mu buzima bwacu.”

Ndasenga ngo Roho Mutagatifu azafashe buri wese muri twe kumvira ubutumire bw’umuyobozi Nelson bwo kwerekeza ubuzima bwacu kuri “Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye” kugira ngo tubone umunezero muri Kristo “tutitaye ku biri kuba cyangwa bitari kuba—mu buzima bwacu.”

Ibyanditswe byinshi mu Gitabo cya Morumoni bigaragaza abantu bahinduye ubuzima bwabo binyuze mu kwibanda kuri Yesu Kristo n’Inkuru nziza Ye.

Tekereza Aluma Muto Yarigometse kandi arwanya Itorero. Se, Aluma, yarasenze ndetse araniyiriza kubw’umwana we. Umumarayika yarigaragaje maze ahamagara Aluma Muto ngo yihane. Muri ako kanya, Aluma yatangiye kugira “imibabaro ya roho yaciriweho iteka.” Mu gihe cy’uruhurirane rw’ibibazo, yibutse se yigisha ko Kristo azaza guhonga kubw’ibyaha by’isi. Uko ubwenge bwe bwakomeje kubitekerezaho , yatakambiye Imana ngo imugirire impuhwe. Umunezero niwo wabaye igisubizo, umunezero yavuze ko uhebuje cyane! Impuhwe n’umunezero byaje kuri Aluma kubera ko we na se bibandaga ku Mukiza.

Ku babyeyi bafite abana baguye, nimuhumure! Aho kwibaza impamvu malayika ataza ngo afashe umwana wawe kwihana, menya ko Nyagasani yashyize marayika upfa mu nzira ye: abepisikopi cyangwa abandi bayobozi b’Itorero cyangwa abafasha b’abahungu n’akobwa. Niba ukomeje kwiyiriza no gusenga, niba udashyizeho ingengabihe cyangwa igihe ntarengwa ku Mana, kandi niba wizeye ko irambuye ukuboko Kwayo ko gufasha, noneho—bitinde cyangwa bitebuke—urasanga Imana ikora ku mutima w’umwana wawe mu gihe umwana wawe ahisemo kumva. Ibi ni ukubera ko Kristo ari umunezero—Kristo ari ibyiringiro; Ni isezerano “ry’ibintu byiza bizaba.” Rero, izere Yesu Kristo hamwe n’umwana wawe, kuko ni We mbaraga za buri mubyeyi, na buri mwana.

Amaze kugira umunezero muri Kristo, aluma Muto yabanye n’uwo munezero mu buzima bwe. Kandi se ni gute yagumanye uwo munezero ari mu ngorane n’ibigeragezo? Yaravuze ati:

“Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, nakoze ubudacogora, [kugira ngo] nzane roho ngo zihane; kugira ngo nshobore kuzizana ngo zisogongere ku munezero uhebuje nasogongeyeho. …

“… Kandi … Nyagasani ampa umunezero ukomeye bihebuje mu rubuto rw’imirimo yanjye. …

“Kandi narashyigikiwe mu bigeragezo n’imidugararo ya buri bwoko.”

Umunezero muri Kristo watangiye kuri Aluma igihe yitozaga kwizera muri We akanatakamba asaba impuhwe. Noneho, Aluma yagize ukwizera muri Kristo akora adacogora ngo afashe abandi kumva uwo munezero. Uko gukomeza gukora mu kuzana abandi kuri Kristo byazanye umunezero ukomeye muri Aluma n’ubwo yari mu bigeragezo n’imidugararo bya buri bwoko. Urareba ko, “Nyagasani akunda imbaraga dushyira kuri we,” kandi imbaraga zibanda kuri We zizana imigisha. N’ibigeragezo byinshi bishobora “kumirwa n’umunezero wa Kristo.”

Irindi tsinda ry’abantu bo mu Gitabo cya Morumoni bagize Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye ishingiro ry’ubuzima bwabo bakabona umunezero ni abashinze umujyi wa Helamu—ahantu bashoboraga kurerera abana babo no kwishimira gukoresha ukwemera kwabo. Aba bantu b’abakiranutsi babagaho neza bagizwe abacakara n’itsinda ryabasahuye ry’balamani kandi bamburwa uburenganzira bw’ibanze bwa muntu bwo gukoresha ukwemera kwabo. Rimwe na rimwe ibintu bibi biba ku bantu beza:

“Nyagasani abona ko bikwiriye gucyaha abantu be; koko, agerageza ukwihangana kwabo n’ukwizera kwabo.

“Nyamara—ushyira icyizere cye muri we niwe uzashyirwa hejuru ku munsi wa nyuma. Koko, kandi uko niko byagendekeye aba bantu.”

Ni gute aba bantu bihanganye mu bigeragezo byabo n’imibabaro? Bibanda kuri Kristo n’inkuru nziza Ye. Ibibazo byabo ntibyabasobanuye; ahubwo, buri wese muri bo yahindukiriye Imana kuko yisobanuye nk’umwana w’Imana, umwana w’igihango, n’umwigishwa wa Yesu Kristo. Igihe bibukaga abo ari bo kandi bagasaba Imana ubufasha, babonye amahoro, intege, n’umunezero muri Kristo:

Kandi Aluma n’abantu be … beguriraga imitima yabo ku [Mana]; kandi yamenyaga ibitekerezo by’imitima yabo.

Nuko habayeho ko “ijwi rya Nyagasani ryabagezeho mu mibabaro yabo, rivuga riti: Nimwubure imitwe yanjyu kandi muhumure, kuko nzi iby’igihango mwangiriye; kandi nzagirana igihango n’abantu banjye maze mbagobotore mu buretwa.”

Mu gusubiza, Nyagasani “yoroheje imitwaro … yashyizwe ku ntugu [zabo]. … Koko, Nyagasani yarabakomeje kugira ngo bashobore kwikorera imitwaro yabo biboroheye, kandi biyeguriye bishimye kandi bihanganye ubushake bwose bwa Nyagasani.” Menya ko aba Bera baretse ibibazo, imibabaro, n’ibigeragezo bimirwa n’umunezero wa Kristo! Noneho, mugihe gikwiye, Yeretse Aluma inzira yo gutoroka, maze Aluma—umuhanuzi w’Imana—abayobora ahatekanye.

Uko twibanda kuri Kristo tugakurikira umuhanuzi We, natwe tuzayoborwa kuri Kristo n’umunezero w’inkuru nziza Ye. Nk’uko Umuyobozi Nelson yigishije ati: “Umunezero ni imbaraga, kandi kwibanda ku munezero bizana imbaraga z’Imana mu buzima bwacu. Nko mu bintu byose, Yesu Kristo ni intangarugero yacu ‘kubw’umunezero washyizwe imbere ye yihanganiye kujya ku musaraba’ [Abaheburayo 12:2].”

Mama w’Umukuru Egbo.
Umukuru Egbo hamwe na mama we.

Mama wanjye yarapfuye vuba aha; byarambabaje. Ntabwo nigeze nitegura kumubura akiri muto. Ariko binyuze mu gupfa kwe, umuryango wanjye nanjye twiyumvisemo agahinda n’umunezero. Nziko kubera Kristo, atapfuye—ariho! Kandi nziko kubera Kristo n’imfunguzo z’ubutambyi zagaruwe binyuze mu Muhanuzi Joseph Smith, nzabana nawe nanone. Agahinda ko kubura mama wanjye kamizwe n’umunezero wa Kristo! Ndi kwiga kumenya ko “gutekereza selestiyeli” no “kureka Imana ikaganza” harimo kwibanda ku munezero uri muri Kristo.

Aradutumirana urukundo ati:“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.” Mu izina rya Yesu Kristo, amena.