Gushakisha Ibisubizo by’Ibibazo bya Roho
Ibibazo byacu bivuye k’umutima bishobora guha Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo uburyo bwo kudufasha gukura.
Nziko ibi bishobora kuza kubatungura, ariko ndi mukuru bihagije ku buryo nibuka igihe twigishwaga mu ishuri ko hariho imibumbe icyenda mu kirere cy’izuba ryacu. Umwe muri iyo mibumbe witwa, Pluto, wahawe iryo zina ryawo n’umwangavu w’imyaka 11 witwa Venetia Barney wa Oxford ,mu Bwongereza, nyuma y’uko uvumbuwe mu 1930. Kandi kugeza mu 1992, Pluto yemerwaga ko ariwo mubumbe uri kure cyane mu mikorere y’izuba ryacu. Muri kiriya gihe, wasangaga hari icyitegererezo cy’ikibumbano cy’umubumbe w’izuba cyakozwe mu buryo bwihariye n’abana mu dupapuro duto duto tuvanze na kole cyangwa ikindi kintu gifatira kiri mu byumba by’amashuri ndetse no mu mamurikagurisha y’ubumenyi, buri kimwe kigaragaza umwanya w’umubumbe wa Pluto ku mupaka uzwi. Abahanga benshi mu bya siyansi bizeraga ko hakurya y’izuba hagizwe n’umwanya urimo ubusa.
Nyamara, ikibazo cyakomeje kugaragara mu bumenyi bwa siyansi cyerekeye inkomoko y’ubwoko runaka bw’inyenyeri abahanga mu bumenyi bw’ikirere bakurikiranaga buri gihe. Kandi icyo kibazo cyakomeje kumara imyaka myinshi mbere y’uko havumburwa akandi karere ka kure y’izuba ryacu. Mu bumenyi buke bari bafite, abahanga bakoresheje iyo myaka myinshi yashize kugira ngo bagere ku iterambere ry’ikoranabuhanga rihambaye ryemera gukomeza kwiga no gukora ubushakashatsi. Ubuvumbuzi bwabo bukomeye kandi bwihuse bwongeye guhindura akarere k’umubumbe wacu kandi bituma n’umubumbe wa Pluto wongera guturwa muri kariya karere gashya k’ikirere ndetse n’izuba ryacu rigizwe n’imibumbe umunani.
Umwe mu bahanga mu bumenyi bw’imibumbe akaba n’umushakashatsi mukuru mu bagize itsinda rya New Horizons ryashinzwe gukora ubushakashatsi ku mbubumbe wa Pluto yagize icyo avuga kuri ubu bunararibonye bwe: “Twatekerezaga ko dusobanukiwe ubumenyi n’imiterere y’izuba ryacu. Ntabwo twari tubisobanukiwe. Twatekerezaga ko dusobanukiwe ingano y’imibumbe yose iri mu mikorere y’izuba. Ariko twaribeshyaga.”
Ikigaragara kuri jye muri kiriya gihe cy’amateka y’ubushakashatsi bw’ikirere ni bimwe bisa kandi bigaragaza itandukaniro riri hagati yo gukurikirana imvugo ngereranyo yo kwagura ubumenyi bwa siyansi n’urugendo twe nk’abana b’Imana, twiyemeje rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byacu bya roho. By’umwihariko, uburyo dushobora kurwana no gusobanukirwa ibya roho no kwitegura icyiciro gikurikira cyo gukura kwacu—hamwe n’aho dushobora gukura ubufasha.
Umurongo ku Murongo
Kubaza ibibazo no gushakisha ibisobanuro byabyo ni ibisanzwe mu buzima bwacu bupfa. Rimwe na rimwe, kutabona ibisubizo ako kanya kandi byuzuye bishobora kutwegereza ku gusobanukirwa kwacu, kandi dushobora kumva izo mbogamizi zitesha umutwe cyangwa zikabije. Igitangaje, gahunda y’umugambi w’ibyishimo kuri twese wa Data wo mu Ijuru yagenewe kudufasha gutera imbere n’ubwo dufite intege nke no kugera kubyo tudashobora kugeraho twenyine, nubwo nta bumenyi bwuzuye bw’ibintu byose dufite. Umugambi w’Imana wuzuye impuhwe ku ntege nke za kimuntu; iduha Umukiza wacu, Yesu Kristo, kugira ngo atubere Umwungeri mwiza; kandi idutera imbaraga zo kumuhitamo.
Umukuru Dieter F. Uchtdorf yigishije ko “kubaza ibibazo atari ikimenyetso cy’intege nke,,” ahubwo “ni intangiriro yo gukura.” Umuhanuzi wacu, Umuyobozi Russell M. Nelson, avuga ku mbaraga zacu bwite dukoresha nk’abashaka ukuri, yigishije ko tugomba kugira “icyifuzo cyimbitse” kandi “dusabane umutima uzira uburyarya [kandi] tubikuye ku mutima, dufite ukwizera muri [Yesu] Kristo.” Yakomeje yigisha ko “‘kubikura ku mutima’ bivuze ko umuntu ashaka rwose gukurikiza icyerekezo Imana yatanze.”
Imbaraga zacu bwite dushyira mu gukura mu bwenge zishobora kutuyobora mu gusuzuma ibibazo byacu, bigoye cyangwa byoroheje, binyuze mu murongo wo gushakisha ikibitera, ingaruka no kumenya imiterere yabyo, hanyuma tugahitamo uburyo tubivugamo n’uko tubisobanuramo nk’uko biri mu buzima bwacu maze tukuzuza ibyo twibwira ko bibuze mu bumenyi bwacu. Iyo dusuzumye uburyo dukurikirana ubumenyi bwacu ku bya roho, gusa, izi nzira zatekerejweho zishobora gufasha rimwe na rimwe, ariko ubwazo zishobora kutuzura mu gihe dushakisha kumenya ibintu bijyanye na Data wo mu Ijuru n’Umukiza wacu, Yesu Kristo, inkuru nziza Yabo, Itorero Ryabo, n’umugambi Wabo kuri twese.
Uburyo bw’Imana Data n’Umwana wayo bwo kuduha ubwenge Bwabo bushyira imbere gutumira imbaraga za Roho Mutagatifu ngo zitubere umwigisha wacu mu gihe dushyize Yesu Kristo mu mibereho yacu no gushakana ukwizera ibisubizo n’ibisobanura Byabo. Imana Data na Yesu Kristo baraduhamagarira kuvumbura ukuri binyuze mu gihe kinini twamaze twiga ibyanditswe no gushakisha ukuri guhishurwa mu minsi ya nyuma n’iki gihe cyacu turimo, gutangwa n’abahanuzi n’intumwa b’iki gihe. Imana Data na Yesu Kristo baratwinginga ngo tumare buri gihe umwanya, turamya mu nzu ya Nyagasani kandi dupfukame dusenge “kugira ngo tubone amakuru ava mu ijuru.” Isezerano rya Yesu ku bari bahari ngo bumve Ikigisho Cye ku Musozi ni ukuri kuri twe muri iki gihe cyacu nk’uko byari bimeze mu gihe cy’umurimo We ku isi: “Musabe, muzahabwa; mushake, muzabona; mukomange ku rugi, muzakingurirwa.” Umukiza wacu yizeza ko “So wo mu ijuru aha ibintu byiza abamusaba.”
Uburyo bwa Nyagasani bwo kwigisha ni “umurongo ku murongo, itegeko ku itegeko.” Dushobora “gusabwa gutegereza Nyagasani” mu mwanya uri hagati y’umurongo w’iki gihe wo gusobanukirwa n’uzakurikiraho gutangwa. Uyu mwanya wera cyangwa icyuho kiri hagati y’imirongo cyangwa inyigisho twakira ushobora kuba ahantu kunoza bikomeye imiterere yacu muri roho bishobora kubera—mu buryo bwa roho dushobora “kwihanganira” gushakisha n’umwete kandi tukavugurura imbaraga zacu kugira ngo dukomeze kubahiriza amasezerano yera twagiranye n’Imana binyuze mu gihango.
Igihango cy’umubano na Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo cyerekana ubwenegihugu bwacu ndakuka mu bwami bw’Imana. Kandi aho tuba bisaba guhuza ubuzima bwacu bwa buri munsi n’amahame y’Imana no gushyiramo imbaraga zo gukura muri roho.
Ukumvira
Ihame rimwe ry’ingenzi ryigishijwe mu Gitabo cya Morumoni ni igihe abana b’Imana bahisemo kwerekana ukumvira no kubahiriza ibihango byabo, bakira buri gihe kuyoborwa ndetse n’icyerekezo mu bya roho. Nyagasani yatubwiye ko kubwo kumvira no gukorana umwete dushobora guhabwa ubumenyi n’ubwenge. Amategeko y’Imana ntabwo yagenewe kutubera inzitizi mu buzima bwacu ahubwo ni irembo rikomeye ryo guhishurirwa kwa buri muntu no kwigishwa mu roho. Umuyobozi Nelson yigishije ukuri gukomeye ko “guhishurirwa kuva ku Mana guhora guhuzwa n’itegeko Ryayo rihoraho” kandi byongeye ko “bitigera bivuguruza inyigisho Zayo.” Kuba ufite ubushake bwo kumvira amategeko y’Imana, n’ubwo udafite ubumenyi bwuzuye bw’impamvu Zayo, bigushyira hamwe n’abahanuzi Bayo. Mose 5 aratwigisha ku byerekeye imikoranire yihariye hagati ya Adamu n’umumarayika wa Nyagasani.
Nyagasani amaze guha Adamu na Eva “amategeko, ngo baramye Uwiteka Imana yabo, kandi ngo batange imfura z’imikumbi yabo, ngo bature igitambo kuri Nyagasani,” ibyanditswe bivuga ko “Adamu yumviye amategeko ya Nyagasani.” Dukomeza gusoma ko “nyuma y’iminsi myinshi marayika wa Nyagasani yabonekeye Adamu,aramubwira ati: Kuki utambira Nyagasani ibitambo? Adamu yabwiye marayika ko: atazi impamvu, keretse Nyagasani wamutegetse.”
Kumvira kwa Adamu byabanjirije gusobanukirwa kwe no kumutegura kwakira ubumenyi bwera ko yitabiriye ikimenyetso cyera cy’impongano ya Yesu Kristo. Kumvira kwacu twicishije bugufi, na byo, bizaduha inzira yo kumenya mu buryo bwa roho inzira z’Imana n’umugambi wayo kuri buri wese muri twe. Guharanira kongera ubushobozi bwacu bwo kumvira bitwegereza Umukiza wacu, Yesu Kristo, kuko ukumvira amategeko Ye biduhuza na Yesu Kristo.
Byongeye kandi, ubudahemuka bwacu ku bumenyi n’ubwenge twamaze kubona binyuze mu gukurikiza mu kwizera amahame y’inkuru nziza n’ibihango bitagatifu ni imyiteguro ikomeye yo kwakira no kuba abayobozi b’itumanaho riva kuri Roho Mutagatifu.
Data wo mu Ijuru na Yesu kristo ni isoko y’ukuri kwose kandi muri rusange bahuje ugushishoza. Nanone, igihe dusobanukiwe ko tudafite ubumenyi bwihariye budaturuka ku Mana bishobora kudufasha kumenya uwo twasaba ubufasha n’aho dushyira ibyiringiro byacu by’ibanze.
Ibyiringiro Byimbitse
Isezerano rya Kera ryerekeye Nāmani, umuyobozi w’ingabo wakijijwe ibibembe n’umuhanuzi Elisha, ndamukunda cyane. Iyi nkuru yerekana uburyo kwizera gushikamye “k’umukobwa muto” kwahinduye inzira y’ubuzima bw’umuntu umwe kandi, ku bizera bose, byagaragaje ko impuhwe z’Imana zagukira abayiringira n’abiringira umuhanuzi Wayo. Nubwo atagira izina, uyu mukobwa muto nawe yadufashije kuzamura ugusobanukirwa kwacu. Kandi imyizerere ya Nāmani ku buhamya bwe yamuteye inkunga yo gufata icyifuzo cye cyo gukira ku mugaragu watoranijwe n’Imana.
Igisubizo cya Nāmani ku mabwiriza y’umuhanuzi Elisha yo gukaraba mu ruzi rwa Yorodani yabanje gushidikanya no kurakara. Ariko ubutumire kuri we bwo kumvira inama z’umuhanuzi byatumye inzira yo gukira kwe no gusobanukirwa gukomeye ko Imana ibaho bishoboka.
Dushobora gusanga bimwe mu byifuzo byacu bya roho bifite ibisubizo byumvikana kandi bidashobora kutubangamira cyane. Cyangwa, kimwe na Nāmani, dushobora gusanga ibindi bikenewe na byo bitoroshye kandi bishobora guteza ibyiyumvo bigoye muri twe. Cyangwa, kimwe n’ubusobanuro bw’imyanzuro y’abahanga mu bumenyi bw’inyenyeri ku bijyanye n’imikorere y’izuba, mu gushakisha ukuri kwa roho, dushobora kugera ku bisobanuro bidasobanutse neza niba twishingikirije gusa ku myumvire yacu iciriritse, ingaruka zibabaje kandi zitateganijwe zishobora kutuyobora kure y’inzira y’igihango. Byongeye kandi, ibibazo bimwe na bimwe bishobora gukomeza kugeza igihe Imana, “ifite ububasha bwose,” n’“ubushishozi bwose, n’ubuhanga bwose,” “isobanukirwa ibintu byose” mu mpuhwe Zayo, itanga umucyo binyuze mu kwizera izina Rye kwacu.
Kimwe mu bintu by’ingenzi bituruka ku nkuru ya Nāmani ni uko kurwanya kumvira amategeko n’amabwiriza y’Imana bishobora kudindiza cyangwa gutinza iterambere ryacu. Twagize umugisha wo kugira Yesu Kristo nk’Umuganga wacu Mukuru ukiza neza imibabaro ya roho. Kumvira amategeko n’amabwiriza y’Imana kwacu bishobora gukuriraho Umukiza wacu inzitizi zose maze akuduha gusobanukirwa kandi akaduha n’ubuvuzi azi ko dukeneye, dukurikije umugambi We wo kutuvura yateganirije.
Umukuru Richard G. Scott yigishije ko “ubu buzima ari uburambe mu kwiringira byimbitse—kwiringira Yesu Kristo, kwiringira inyigisho ze, kwiringira ubushobozi bwacu buyobowe na Roho Mutagatifu bwo kumvira izo nyigisho kubw’ibyishimo bya none kandi zifite intego y’ibyishimo bihebuje iteka ryose. Kwiringira bisobanura kumvira ku bushake bwawe utazi iherezo kuva mu ntangiriro (Reba Imigani 3:5–7). Kugira ngo bitange umusaruro, ukwiringira Uwiteka kwanyu kugomba gukomera cyane kandi kwihangana kugeza ku ndunduro bikaganza ibyiyumviro n’ubunararibonye bwanyu bwite.
Umukuru Scott akomeza avuga ati:“Kugerageza ukwizera ni ukwiringira ko Nyagasani azi ibyo agukorera byose kandi ko ashobora kubigeraho ku bw’inyungu zawe z’iteka ryose n’ubwo udashobora gusobanukirwa uburyo ashobora kubikora.”
Ubuhamya Busoza
Nshuti nkunda cyane, ndahamya ko ibibazo bivuye ku mutima bijyanye n’inkuru nziza bishobora guha Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo uburyo bwo kudufasha gukura mu bya roho n’umubiri. Imbaraga zanjye bwite nshyira mu gushakashaka ibisubizo biva kuri Nyagasani bisubiza ibibazo byanjye bya roho—by’igihe cyashize n’iby’iki gihe—zanyemereye gukoresha umwanya uri hagati y’umurongo wo gusobanukirwa kwanjye n’ibyo Imana isobanukiwe kugira ngo nimenyereze kuyumvira no kuba indahemuka mu bumenyi bwa roho mfite ubu.
Ndahamya ko gushyira ibyiringiro byanyu kuri Data wo mu Ijuru no mu bahanuzi Be yohereje bizabafasha gukura mu bya roho no kubageza ku bumenyi, gusobanukirwa n’ubunararibonye byagutse by’Imana. Aho uri hirengeye ushobora kubona byinshi hazahinduka kuko nawe uzahinduka. Imana izi ko uko uri ahirengeye cyane, niko ubona kure cyangwa ubona byinshi. Umukiza wacu araduhamagarira gukora iryo zamuka tukongera ubumenyi. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.