Igiterane Rusange
“Ni njyewe”
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2024


15:23

“Ni njyewe”

Urukundo ruhebuje rwa Kristo (ruboneka mu budahemuka ku gushaka kw’Imana) ntirwacogoye kandi ntiruzacogora.

Ni ku Isabato, kandi twateraniye hamwe ngo tuvuge kuri Kristo kandi Wabambwe. Nzi ko Umucunguzi wanjye ariho.

Nimutekereze ibyabaye mu cyumweru cya nyuma cy’ubuzima bwa Yesu ku isi. Imbaga yari yakoranye, harimo n’ingabo z’Abaromani bitwaje imijisho kandi biziritseho inkota Bayobowe n’abakuru b’abatambyi bari bafite amasitimu mu ntoki, iki gitero cy’agashushu nticyari kigendereye kwigarurira umurwa. Kuri uwo mugoroba bashakishaga umuntu umwe gusa, umuntu utari azwi ko yitwaje intwaro, yahawe imyitozo ya gisirikare, cyangwa wigeze kwiyemeza kurwanisha amaboko igihe icyo aricyo cyose mu buzima Bwe bwose.

Ubwo abasirikare bamwegeraga, Yesu, mu muhate wo kurengera intumwa Ze, yigiye imbere maze aravuga ati: “Murashaka nde?” Baramusubije bati: “Yesu wa Nazareti”. Yesu aravuga ati: “Ni njyewe. … Akimara kubabwira ati, Ni njyewe, bagiye basubira inyuma maze bagwa hasi.”

Kuri njye, uwo ni umwe mu mirongo inzamuramo amarangamutima mu byanditswe bitagatifu byose. Mu bindi bintu, bimbwira ntaguca ku ruhande ko byonyine kuba imbere y’Imana—Yehova uhambaye w’Isezerano rya Kera n’Umwungeri Mwiza w’Irishya, udafite intwaro n’imwe—ko byonyine kumva ijwi ry’ubu Bwugamo bw’Ishuheri, iki Gikomangoma cy’Amahoro bihagije ngo bitume abahanganye basitara bagasubira inyuma, bakagwirirana bigerekeranyije, bigatuma iryo tsinda ryose ryifuza ko ahubwo ryaba ryarahawe inshingano yo mu gikoni kuri uwo mugoroba.

Iminsi mikeya mbere, ubwo Yinjiraga umurwa avugirizwa impundu, “umurwa wose warashitse,” icyanditswe kivuga, kibaza kiti: Uyu ni nde?” Nshobora byonyine gutekereza ko “Uyu ni nde?” ari ikibazo abo basirikare bari bashobewe barimo ubwo babaza!

Igisubizo kuri icyo kibazo nticyashoboraga kumukekwaho, kuko Yesaya yari yarahanuye nko mu binyejana birindwi mbere yaho ko “atari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza” Mu by’ukuri ntibyari mu kabati Ke gasennye neza cyangwa ubutunzi Bwe bwite buhambaye, byose nta na kimwe yari afite. Ntibyari gushoboka guturuka mu myitozo y’umwuga mu masinagogi yaho kubera ko tudafite ikimenyetso ko Yaba yarigeze kwiga muri imwe muri zo, nubwo ndetse no mu busore Bwe, yashoboraga neza cyane guteza urujijo abanditsi biteguye n’abanyamategeko akabatangaza n’inyigisho Ye. “Nk’ufite ubushobozi”

Guhera kuri ya nyigisho yo mu ngoro kugeza ku kwinjirana intsinzi Kwe i Yerusalemu n’uku gutabwa muri yombi, kudafite ishingiro bwa nyuma, Yesu yashyirwaga buri munsi mu bihe, akenshi mu macabiranya agoranye yivanagamo atsinze—intsinzi tudafitiye igisobanuro keretse ko ari ingirabuzima fatizo (ADN) y’ubumana.

Nyamara mu mateka benshi bagize ibyoroshye, ndetse bahindura ubusa ishusho tumubonamo n’ubuhamya Bwe bw’uwo yari We. Bagabanyije ubukiranutsi Bwe babuhindura ubwitonzi bukabije, ubutabera Bwe babugira uburakari, impuhwe Ze bazigira ubworoherane bukabije. Ntabwo tugomba guterwa ipfunwe n’ubwo buryo bwose bumutesha agaciro bwirengagiza inyigisho dusanga butaboneye. Uku “gushyirwa hasi” kwagizwe ukuri ndetse ku byerekeye ubupfura Bwe nyamukuru, urukundo Rwe.

Igihe yari hano ku isi,Yesu yigishije ko hari amategeko abiri aruta ayandi. Yigishijwe muri iki giterane kandi azigishwa iteka ryose ngo: “Ukunde Nyagasani Imana yawe [kandi] Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Niba tugomba gukurikira Umukiza tumwizeye muri aya mategeko abiri y’ingenzi kandi afitanye isano, tugomba gukomera ku byo ubwo Yavuze. Kandi ibyo ubwo Yavuze byari, ibi: “niba munkunda, nimwubahirize amategeko yanjye.” Kuri uwo mugoroba, Yaravuze ati: “Mugomba gukundana, nk’uko nabakunze.”

Muri ibyo byanditswe bitagatifu, izo nteruro zumvisha zigasobanura ukuri, urukundo rwa Kristo—rimwe na rimwe byitwa urukundo rutizigama—ni ingenzi.

Mbese bisobanura iki? Mbese ni gute Yesu yakunze?

Mbere na mbere yakunze n’Umutima [We] wose, ubushobozi, ubwenge n’imbaraga,” bimuha ubushobozi bwo kuvura ububabare bwimbitse no kuvuga ukuri gukomeye. Muri make, ni We washoboye gutanga inema no gushimangira ukuri icyarimwe. Nk’uko Lehi yavuze aha umugisha umuhungu we Yakobo yagize ati: “Ugucungurwa kuzanwa kandi kunyura muri Mesiya Mutagatifu; kuko yuzuye inema n’ukuri.” Urukundo Rwe ruradukomeza igihe bikenewe n’inkongoro igashaririye mu gihe igomba kunywebwaho. Bityo tugerageza gukunda—n’umutima wacu wose, ubushobozi, ubwenge n’imbaraga— kubera ko iyi ariyo nzira Yadukunzemo.

Icya kabiri cyaranze urukundo rutizigama rwa Yesu cyari Ukumvira Kwe buri jambo ryasohotse mu kanwa k’Imana, agahora ajyanisha ugushaka Kwe n’imyitwarire n’iya Data wo mu Ijuru.

Ubwo yageraga ku gice cy’iburengerazuba bw’isi nyuma y’Umuzuko, Kristo yabwiye Abanefi ati: “Dore, Ni njyewe Yesu Kristo. … Nanyweye kuri iriya nkongoro isharira Data yampaye, … muri yo nemeye ugushaka kwa Data … uhereye mu ntangiriro.”

Mu buryo bwinshi Yari kuba yarimenyekanishije, Yesu yabikoze atyo atangaza ukumvira Kwe ku gushaka kwa Data—nubwo bidatinze mbere y’igihe Cye yari amukeneye cyane, uyu Mwana w’Ikinege w’Imana yari yumvise yatereranywe na Se. Urukundo rutizigama rwa Kristo—ikimenyetso cy’ubudahemuka bwuzuye ku gushaka kw’Imana—ntirwacogoye kandi rukomeza kudacogora, atari gusa mu minsi yoroshye kandi y’ihumure ahubwo no mu minsi yijimye kandi irushijeho kugorana.

Yesu yari “umuntu w’imibabaro” niko ibyanditswe bitagatifu bivuga. Yanyuze mu gahinda, umunaniro, gucika intege, n’ukwigunga gukabije. Muri ibi no mu bihe byose, urukundo rwa Yesu ntirutsindwa kandi n’urwa Se ntirutsindwa. Hamwe n’urukundo nk’urwo rukuze—rwa rundi ntangarugero, rukomeza, kandi rutanga— urwacu ntiruzatsindwa.

Bityo, niba rimwe na rimwe uko mugerageza cyane, bisa nk’aho birushaho gukomera; niba gusa uko mugerageza gukora ku bibagora n’ibibagusha, mubona umuntu cyangwa ikintu cyo kugerageza ukwizera kwanyu; niba, nk’uko mukora mwitanga, mucyumva ibihe by’ubwoba bubanyuramo, nimwiibuke ko byabayeho bityo ku bantu b’indahemuka kandi batangaje buri gihe. Na none nimwibuke ko hariho imbaraga mu isanzure ziyemeje kubusanya buri kintu cyiza mugerageje gukora.

Bityo, binyuze muri byinshi kimwe no mu bukene, binyuze mu gushimirwa mu ibanga kimwe n’ukunengwa mu ruhame, binyuze mu bintu bituruka ku bintu by’Ukugarurwa kimwe n’ibyoroshye by’umuntu bizagiramo uruhare nta kabuza, dukomeza kuguma mu nzira y’Itorero ry’ukuri rya Kristo. Kubera iki? Kubera ko kimwe n’Umucunguzi wacu, twiyemeje gukora urugendo rwose—rutarangirana n’isuzumwa ritoya rya mbere ahubwo binyuze mu kizami cya nyuma. Umunezero muri ibi ni uko Umwarimu mukuru yaduhaye ibisubizo byose mbere y’uko isomo ritangira. Byongeye kandi, dufite itsinda ry’abarimu batwibutsa ibyo bisubizo aho tugenda duhagarara mu rugendo . Ariko birumvikana, nta na kimwe gikora iyo dukomeza gusiba ishuri.

“Ni nde mushaka?” N’imitima yacu yose turasubiza, tuti: “Yesu w’i Nazareti.” Igihe avuze, ati: “Ni njyewe ,” turapfukama maze tukatura n’ururimi rwacu ko ari Kristo uriho, ko We wenyine yahongereye ibyaha byacu, ko We yari aduhetse ndetse mu gihe twatekerezaga ko yari yaradutereranye. Mu gihe duhagaze imbere ye maze tukabona inkovu mu biganza Bye, ibirenge Bye, dutangira gusobanukirwa icyo byavugaga kuri We kwikorera ibyaha byacu no kumenyera intimba, kumvira byuzuye ugushaka kwa Data—byose kubera urukundo nyakuri adufitiye. Kubwira abandi ukwizera, ukwihana, umubatizo impano ya Roho Mutagatifu no guhabwa imigisha mitagatifu mu nzu ya Nyagasani—aya ni “amahame n’imigenzo” shingiro yerekana urukundo dufitiye Imana,mugenzi wacu, kandi mu munezero akaranga Itorero ry’ukuri rya Kristo.

Bavandimwe, ndahamya ko Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ari inzira Imana yatanze y’ikuzwa ryacu. Inkuru nziza ryigisha ni ukuri, n’ubutambyi burabishimangira ntabwo ari ibitirano. Ndahamya ko Russell M. Nelson ari umuhanuzi w’Imana yacu, nk’uko Abamubanjirije bahoze kandi n’uko Abazamusimbura bazaba. Kandi umunsi umwe iyo miyoborere ya gihanuzi izajyana igisekuruza kubona Intumwayacu y’Agakiza imanuka nk’“umurabyo … mu burasirazuba,” maze tukavuga tuti “Yesu w’i Nazareti.” N’amaboko arambuye iteka ryose n’urukundo ruzira uburyarya, ati:” Ni njyewe.” Bityo mbibasezeranyije mu bubasha bw’intumwa n’ubushobozi bw’izina Rye ritagatifu, ndetse Yesu Kristo, Amena.