Igiterane Rusange
“Dore Ndi Urumuri Muzazamura”
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2024


“Dore Ndi Urumuri Muzazamura”

Tuzamura urumuri rwa Nyagasani igihe tuguma mu bihango byacu n’igihe dushyigikira umuhanuzi wacu uriho.

Ku buhamya bwinshi bwatanzwe muri iki giterane, ndongeraho ubuhamya bwanjye bw’intumwa ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana, Nyagasani n’Umukiza wacu, Umucunguzi w’abana ba Data. Binyuze mu Mpongano Ye, Yesu Kristo yatumye bidushobokera, gusubira imbere ya Data wa twese uri mu Ijuru kandi tukabana n’imiryango yacu by’iteka, niba turi indakemwa.

Umukiza ntabwo asiba mu ngendo zacu z’ubuzima bupfa. Mu gihe cy’iminsi ibiri ishize twamwumvise avugira mu bayobozi yitoranyije kugira ngo tubashe kujya hafi Ye. Uko ibihe bisimburana, hamwe n’urukundo Rwe nyakuri n’impuhwe Ze, aradushyigikira uko duhura n’ingorane z’isi. Nefi arasobanura ko Imana ye yamubereye inkingi; yaramuyoboye mu makuba ye. … Yanyujuje urukundo rwayo.”

Urwo rukundo rugaragara iyo dushyigikirana mu murimo We.

Dushyigikira umuhanuzi wacu uriho mu giterane rusange, n’Ubuyobozi bwa Mbere, Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri, Ubuyobozi Rusange, n’abandi bayobozi b’Itorero. Gushyigikira bisobanura gufasha undi muntu, kubitaho, kuba indahemuka ku cyizere batugirira, kugendera ku magambo yabo. Bavuga ibyo bahumekewe na Nyagasani, basobanukirwa ibibazo bihari ubu, birimo kubura umuco muri sosiyete n’uko umwanzi yongera imbaraga zo kuburizamo umugambi wa Data. Mu kuzamura amaboko yacu, tuba turimo kwiyemeza gushyigikira, bitari iby’ako kanya gusa ahubwo by’ubuzima bwacu bwa buri munsi.

Gushyigikira harimo gufasha abayobozi bacu b’urumambo n’abepisikopi, abayobozi b’amahuriro n’amashuri, abigisha, ndetse n’abayobora ingando mu ma paruwasi no mu mambo zacu. Iyo turi mu rugo, dufasha abagore n’abagabo bacu, abana, ababyeyi, umuryango mugari, n’abaturanyi. Igihe dufashanya turavuga tuti: “Ndahari ku bwawe, bitari ukuzamura amaboko n’ibiganza byawe gusa igihe ‘byatentebutse’ ahubwo nkaba ihumure n’intege ku ruhande rwawe.”

igitekerezo cyo gufasha gisangwa mu byanditswe bitagatifu. Ku Mazi ya Morumoni, abanyamuryango bashya b’Itorero babatijwe biyemeje “kwikorerana imitwaro, kugira ngo ishobore koroha; … guhumuriza abakeneye ihumure, no guhagarara nk’abahamya b’Imana mu bihe byose no mu bintu byose, n’ahantu hose.”

Yesu yabwiye Abanefi ngobazamure urumuri rwabo kugira ngo rushashsgiranire isi. Dore ndi urumuri muzazamura.” Twe tuzamura urumuri rwa Nyagasani iyo tuguma mu bihango byacu n’igihe dushyigikira umuhanuzi wacu uriho uko avuga amagambo y’Imana.

Umuyobozi Russell M. Nelson yavuze ko, iyo dukorera mu Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri, gushyigikira abahanuzi kwacu ni ibyo umuntu yiyemeza ku giti cye ko tuzakora uko dushoboye tugashyigikira ibyo bahanura.

Gufasha umuhanuzi ni umurimo mutagatifu. Ntabwo twicara ngo twicecekere ahubwo tumurwanira ishyaka, tugakurikiza inama ze, tukigisha amagambo ye, kandi tukamusengera.

Umwami Benyamini, mu Gitabo cya Morumoni, yabwiye abantu ati: “Ahubwo ndi nka mwe, ngerwaho n’ubwoko bwose bw’ubumuga mu mubiri no mu bwenge; nubwo natoranyijwe … kandi nkihanganishwa n’ukuboko kwa Nyagasani … kandi nkarindwa kandi ngasigasigwa n’ububasha bwe butagereranywa, kugira ngo mbakorere n’ubushobozi bwose, ubwenge n’imbaraga Nyagasani yampaye.”

Komeza amaboko ya Musa

Nk’uko bimeze, ku myaka 100, Umuyobozi Nelson yarinzwe kandi asigasirwa na Nyagasani. Umuyobozi Harold B. Lee, igihe yari umwe mu bagize Ubuyobozi bwa Mbere, yagarutse ku rugero rwa Mose ahagaze hejuru y’umusozi wa Refidimu. “Yavuze ko amaboko [y’Umuyobozi w’Itorero] ashobora kunanirwa.” “Ashobora kunanirwa kubera inshingano ze ziremereye; ariko uko tumufasha kandi uko tuyobora aturangaje imbere, iruhande rwe, amarembo y’ikuzimu ntazashobora Itororo. Umutekano wacu ushingiye ku gukurikira cyangwa kudakurikira uwo Nyagasani yashyizeho ngo ayobore Itorero Rye. Azi uwo ashaka ngo ayobore iri Torero, kandi ntazigera akora ikosa.”

Umuyobozi Nelson ashingira ku myaka amaze akorera Nyagasani. Gukura kwe, ubunararibonye bwe buhagije, ubushishozi, no gukomeza kwakira amahishurirwa by’umwihariko birakwiye mu minsi yacu. Yavuze ko Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ririmo gutegura isi umunsi ubwo ‘izakwirwa no kumenya Nyagasani’ (Yesaya 11:9). … Uyu murimo uterwa ingabo mu bitugu n’itangazo riva ku Mana ryatanzwe mu myaka maganabiri ishize. Ryari rigizwe n’amagambo arindwi gusa agira ati: ‘Uyu ni Umwana Wanjye Nkunda. Mumwumvire!’ (Reba Joseph Smith—Aamateka 1:17).”

Umuyobozi Nelson yavuze kandi ko hatigeze habaho igihe mu mateka y’isi ubwo kumenya Umukiza ari ngombwa ku muntu ubwe n’ingirakamaro kuri buri bugingo bw’umuntu. Tekereza uburyo amakimbirane akomeye ku isi yose (ndetse no mu mibereho yacu ku giti cyacu) yakemuka byihuse turamutse duhisemo gukurikira Yesu Kristo no kumvira inyigisho Ze.

Bavandimwe, tugomba gufashanya no kuzamurana kuruta kwiganyira, tukarushaho gushyigikira ijambo rya Nyagasani, inzira Ze, n’umuhanuzi We, wavuze ati: “Imwe mu mbogamizi duhura nayo uyu munsi ni ugutandukanya ukuri kw’Imana n’ibihimbano bya Satani. Ni yo mpamvu Nyagasani yatuburiye gusenga buri gihe kugira ngo tuneshe Satani, kandi, … ducike ibiganza by’abakozi ba Satani basigasira umurimo [w’umwanzi]’ [Inyigiso n’Ibihango 10:5; byarashimangiwe].”

Kongera gutahwa kw’Ingoro ya Manti Utah.

Muri Mata ishize, Mushiki wacu Rasband nanjye twagize icyubahiro cyo kwifatanya n’umuhanuzi dukunda na Mushiki wacu Nelson mu kongera kwegurira Imana Ingoro ya Manti Utah.

Umuyobozi Nelson yatunguye buri umwe ubwo yinjiraga mu cyumba. Bake muri twe gusa ni bo bari bazi ko aribuze. Ubwo yari ari aho, nahise niyumvamo urumuri ndetse n’inshingano n’ubushobozi by’ubuhanuzi agendana. Indoro yuzuye umunezero ku maso y’abari bari aho bareba umuhanuzi izangumamo iteka.

Mu isengesho ryo kongera kwiyegurira Imana, Umuyobozi Nelson yasabye Nyagasani ko inzu Ye ntagatifu yazafasha abantu bose binjira mu ngoro, “ngo bakire imigisha mitagatifu kandi bakomeze babe indakemwa n’indahemuka ku bihango byabo …kugira ngo iyi ibe inzu y’amahoro, inzu y’ihumure, n’inzu y’ihishurirwa ku muntu wese winjira muri iriya miryango ari indakemwa.”

Twese dukeneye kuzamurwa na Nyagasani mu mahoro, ihumure, kandi ikiruta byose n’ihishurirwa ry’umuntu ku giti cye tukarwanya ubwoba, ikibi n’amakimbirane azengurutse isi.

Mbere y’uwo muhango, twahagaze hanze ku zuba hamwe n’Umuyobozi na Mushiki wacu Nelson tureba ubwiza bw’uko izuba rirenga. Umuyobozi Nelson afite abakurambere benshi bakomoka muri Manti. Ba sogokuruza be umunani bari batuye mu bibaya bikikije ingoro, nk’uko n’abanjye bari bahatuye. Sogokuruza wanjye Andrew Anderson yakoreye mu itsinda ry’abubatsi ba mbere bubatse ingoro ya Manti mu gihe cy’imyaka 11 ngo yuzure, iba iya gatatu mu Misozi y’Urutare iri mu burengerazuba bwa Amerika.

Ubwo twari duhagararanye n’Umuyobozi Nelson, twagize amahirwe yo gufasha no gushyigikira umuhanuzi w’Imana mu kwizihiza ukongera kwegurirwa Imana kw’inzu ya Nyagasani. Wari umunsi ntazigera nibagirwa.

Umuyobozi Nelson yavuze kuri uwo munsi mutagatifu ko twubaka ingoro kugira ngo twubahe Nyagasani. Zubakwa ngo tuziramirizemo ntabwo ari iz’imyiyereko. Dukora ibihango bitagatifu bifite akamaro gahoraho imbere mu ngoro. Turimo gukoranyiriza hamwe Isirayeli.

Umuyobozi Nelson n’abandi bahanuzi bamubanjirije bitaye ku ngoro ntagatifu mu buryo bwimbitse. Uyu munsi, ku isi hose, dufite inzu ntagatifu za Nyagasani 350 yaba izifunguye, izatangajwe, cyangwa izirimo kubakwa. Nk’umuhanuzi, kuva muri 2018, Umuyobozi Nelson yatangaje ingoro 168.

Yaravuze ati:“mu gihe cyacu,” “ubumwe bwose, bwuzuye, kandi butunganye bw’ubusonga bwose, imfunguzo, n’ububasha bizahurizwa hamwe (reba Inyigisho n’Ibihango 128:18). Ku bw’izo ntego ntagatifu, ingoro ntagatifu ubu ziri ku isi hose. Ashimangira nanone kandi ko iyubakwa ry’izo ngoro ritahindura ubuzima bwacu, ariko imirimo yacu mu ngoro yabuhindura.

Umuyobozi avuga ko Umukiza n’inyigisho ze ari byo musingi w’ingoro. “Ibintu byose byigishijwe mu ngoro, binyuze mu ibwiriza no muri Roho, bituma twumva neza Yesu Kristo. Imigenzo Ye y’ingenzi iduhuza na We binyuze mu bihango bitagatifu by’ubutambyi. Maze, uko dukomeza ibihango byacu, aduha ingabire Ze z’ububasha bukiza, kandi bukomeza.

Umuyobozi Nelson yaravuze ati: “Abaramiriza bose mu ngoro, bazagira ububasha bw’Imana kandi abamarayika bafite ‘inshingano kuri bo.’ [Inyigisho n’Ibihango 109:22]. Icyizere cyawe kizamuka ku rugero rungana iki iyo umenye ko, nk’umugore cyangwa umugabo wahawe ingabire [cyangwa urubyiruko rwitabira imirimo yo mu ngoro] rufite ububasha bw’Imana, utagomba guhangana n’ubuzima wenyine? Biguha ubuhe butwari iyo umenye ko abamarayika bazagufasha by’ukuri?”

Abamarayika badusanganira ngo badufashe bisobanurwa mu byanditswe igihe Yesu Kristo yapfukamaga yiyoroheje mu Busitani bwa Getsemani. Binyuze mu kubabara Kwe Yaduhaye Impongano y’ibihe byose. Umuyobozi Nelson avuga ko igikorwa kimwe rukumbi cy’urukundo mu byabayeho byose cyabereye. … Aho i Getsemani, Nyagasani ‘yababaye ububabare bw’abantu bose, kugira ngo abantu … bashobore kwihana kandi bamusange’ [Doctrine and Covenants 18:11].”

Yesu Kristo yarasabye ati: “undenze iki gikombe”,“ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.

“Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga.”

Muri iki gihe dufite abamarayika batuzengurutse. Umuyobozi Nelson yavuze ko “[Mu ngoro,] tuziga uko twakuraho igice cy’umwenda ukingiriza kiri hagati y’ijuru n’isi, uko twasaba abamarayika b’Imana bakadufasha.”

Abamarayika bazana urumuri. Urumuri rw’Imana Abwira Intumwa Ze z’Abanefi Yesu yaravuze ati: “Dore Ndi Urumuri Muzazamura.” Uko dusyigikira umuhanuzi wacu, duhamya ko yahamagawe n’Umukiza wacu, ari we “rumuri … rw’isi.”

Muyobozi Nelson, mu cyimbo cy’abanyamuryango n’inshuti z’Itorero rya Nyagasani aho bari hose ku isi, twumva turi abanyamugisha mu kuzamura inyigisho zawe, no kuzamura urugero rwawe rwo kubaho nka Kristo, no kuzamura ubuhamya bwawe bukomeye bwa Nyagasani n’Umukiza wacu, Umucunguzi wacu twese.

Mbahaye ubuhamya bwanjye bw’intumwa ko Yesu Kristo ari “urumuri … rw’isi.” Nimucyo, twese nk’abigishwa Be, “tuzamure” urumuri Rwe. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See Doctrine and Covenants 1:38.

  2. 2 Nephi 4:20–21.

  3. See Ronald A. Rasband, “Words Matter,” Liahona, May 2024, 70–76.

  4. Doctrine and Covenants 81:5.

  5. Mosiah 18:8–9.

  6. 3 Nephi 18:24; emphasis added.

  7. Russell M. Nelson, “Sustaining the Prophets,” Liahona, Nov. 2014, 75.

  8. Mosiah 2:11.

  9. See Doctrine and Covenants 21:6; 81:5.

  10. Harold B. Lee, in Conference Report, Oct. 1970, 153.

  11. In “The Restoration of the Fulness of the Gospel of Jesus Christ: A Bicentennial Proclamation to the World,” it states: “We gladly declare that the promised Restoration goes forward through continuing revelation. The earth will never again be the same, as God will ‘gather together in one all things in Christ’ (Ephesians 1:10).”

  12. Russell M. Nelson, “The Future of the Church: Preparing the World for the Savior’s Second Coming,” Liahona, Apr. 2020, 6–7.

  13. Russell M. Nelson, “Pure Truth, Pure Doctrine, and Pure Revelation,” Liahona, Nov. 2021, 6.

  14. Russell M. Nelson, “The Power of Spiritual Momentum,” Liahona, May 2022, 99.

  15. Dedicatory Prayer, Manti Utah Temple, 21 April 2024,” ChurchofJesusChrist.org.

  16. In the Book of Mormon, the prophet Mormon tried to comfort his son Moroni in a letter when Moroni was alone and hunted by enemies. He wrote, “May Christ lift thee up, and may his sufferings and death … rest in your mind forever” (Moroni 9:25).

  17. Before the dedication of the Manti Utah Temple in 1888, two other temples in Utah had already been dedicated: the St. George Utah Temple in 1877 and the Logan Utah Temple in 1884. The first temple of the Restoration was built in Kirtland, Ohio, and dedicated in 1836. Great spiritual manifestations accompanied the services, and priesthood keys were restored by Moses, Elias, and Elijah so that temple work and the gathering of Israel could begin in earnest.

    Joseph Smith recorded, “It was a Pentecost and an endowment indeed, long to be remembered, for the sound shall go forth from this place into all the world, and the occurrences of this day shall be handed down upon the pages of sacred history to all generations, as the day of Pentecost, so shall this day be numbered and celebrated as a year of Jubilee and time of rejoicing to the Saints of the Most High God” (Joseph Smith, Journal, 1835–1836, pp. 189–90, josephsmithpapers.org; spelling, capitalization, and punctuation modernized). The Nauvoo Temple was dedicated officially in May 1846, after the majority of the Saints had abandoned their homes and community. More than 6,000 Saints made temple covenants before fleeing to the West. See Church History Topics, “Nauvoo Temple,” Gospel Library.

  18. Russell M. Nelson, in “President Nelson Rededicates Manti Utah Temple,” Apr. 21, 2024, newsroom.ChurchofJesusChrist.org.

  19. Scott Taylor, “A by-the-numbers look at the 168 temples announced by President Nelson,” Church News, April 14, 2024.

  20. Russell M. Nelson, “The Future of the Church,” 8–9.

  21. Russell M. Nelson, “The Temple and Your Spiritual Foundation,” Liahona, Nov. 2021, 93–94.

  22. Russell M. Nelson, “Rejoice in the Gift of Priesthood Keys,” Liahona, May 2024, 121.

  23. Russell M. Nelson, “The Atonement,” Ensign, Nov. 1996, 35.

  24. Luke 22:42–43.

  25. Russell M. Nelson, “The Temple and Your Spiritual Foundation,” 96.

  26. 3 Nephi 18:24.

  27. 3 Nephi 11:11.

  28. 3 Nephi 11:11.