Igice cya 32
Kubaho nk’Imiryango Iteka Ryose
Ni gute imiryango yahorana iteka ryose na nyuma y’ubuzima bwo ku isi?
Imana Yateganyirije Imiryango Kuzahorana Iteka Ryose
Umuryango ni itsinda ry’abantu ry’ingirakamaro kurusha ayandi ku isi. Umuryango wacu wo ku isi ukomoka ku muryango wacu wo mu ijuru. Twese twari abavandimwe na bashiki mu ijuru. Twari abana b’Imana. Imana yari umuyobozi w’urugo rwacu rwo mu ijuru. Twahabwaga urukundo n’ukuyoborwa n’ababyeyi bo mu ijuru.
Imana yohereje buri wese muri twe mu muryango hano ku isi. Yahaye ababyeyi inshingano yo kwita ku bana babo igihe bari hano ku isi. Ababyeyi bakwiye gukunda abana babo no kubaha ibiribwa, imyambaro, n’aho kuba. Bakwiye kwigisha abana babo Imana n’uko bashobora guhinduka nka yo.
Imana yatumye bishobokera imiryango kuba hamwe iteka ryose. Yahaye abayobozi b’itorero rye ububasha bwo gushyira hamwe imiryango iteka ryose. Uku gushyira hamwe kwitwa guhurizwa hamwe by’iteka ryose. Uku guhurizwa hamwe by’iteka ryose gushobora kubera mu ngoro y’Imana gusa. Ingoro z’Imana ni inyubako zera aho gusa abanyamuryango b’Itorero b’indahemuka bashobora kujya. Iyo umugabo n’umugore bafatanyirijwe iteka ryose mu ngoro y’Imana n’umuntu ufite ubutambyi kandi afite ubushobozi budasanzwe bwo guhuriza hamwe by’iteka ryose, umubano wabo ntuzarangira igihe bazapfa. Umubano wabo uzabaho iteka ryose nibakomeza amasezerano bakoreye mu ngoro y’Imana. Ibi byitwa umubano w’iteka ryose.
Niba umugabo n’umugore batarahurijwe hamwe by’iteka ryose mu ngoro y’Imana, umubano urangira igihe umwe muri bo apfuye. Niba twarahurijwe hamwe by’iteka ryose mu ngoro y’Imana, kandi niba dukurikira Yesu Kristo tudahemuka kugeza ku mpera y’ubuzima bwacu, imiryango yacu ishobora kuba hamwe iteka ryose.
Abashakanye bashobora kujya mu ngoro y’Imana guhurizwa hamwe by’iteka ryose niba ari abayoboke ba Yesu b’indahemuka. Aho, ufite ubutambyi afite n’ububasha budasanzwe ashobora kubahuriza hamwe by’iteka ryose. Ashobora no kubahuriza hamwe n’abana babo by’iteka ryose. Nyuma y’uko bahurijwe hamwe by’iteka ryose, bashobora kuba hamwe iteka ryose, nk’aho baba barashyingiraniwe mu ngoro y’Imana mbere.
Imana ishaka ko abana bayo bose bateganya guhuzwa hamwe by’iteka ryose mu ngoro y’Imana no kubaka umuryango wumvira. Ababyeyi bakwiye kuyobora abana babo kugira ngo bazitegure kujya mu ngoro y’Imana guhurizwa hamwe by’iteka ryose igihe bazashyingirwa. Niba umugabo n’umugore barahurijwe hamwe by’iteka ryose mu ngoro y’Imana, abana bose babavutseho nyuma y’ihurizwa hamwe by’iteka ryose bazaba babahurijweho by’iteka ryose ako kanya.
Abanyamuryango b’Itorero b’Indahemuka Nibo Bonyine Bashobora Kwijira mu Ngoro y’Imana
Ingoro z’Imana ni ahantu hera. Abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bagaragaje ukwizera kwabo muri Yesu Kristo bumvira amategeko ye nibo gusa bemerewe kuzinjiramo. Aba bantu babaye abakwiye kujya mu ngoro y’Imana. Mbere y’uko umuntu yinjira mu ngoro y’Imana, agomba kuba ari umunyamuryango w’Itorero nibura umwaka umwe. Abagabo bagomba kuba bafite Ubutambyi bwa Melikisedeki.
Mu kureba niba bakwiye kujya mu ngoro y’Imana, abagabo n’abagore bose bagomba kuvugana n’umushumba cyangwa umuyobozi mukuru w’ishami. Niba umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’ishami asanze umuntu abikwiye, azaha uwo muntu urupapuro rusinyeho rwitwa icyemezo cyo kujya mu ngoro y’Imana. Nyuma ugize ubuyobozi bw’imambo cyangwa umuyobozi wa misiyoni nawe agomba kubaza uwo muntu. Nawe azasinya ku cyemezo cyo kujya mu ngoro y’Imana nasanga uwo muntu abikwiye. Umuntu agomba kwitwaza icyemezo cyo kujya mu ngoro y’Imana ku ngoro y’Imana kugira ngo yinjiremo.
Ibi bikurikira ni ibibazo bisa n’ibyo umushumba cyangwa umuyobozi w’ishami azabaza kugira ngo hemezwe niba umunyamuryango w’Itorero akwiye kujya mu ngoro y’Imana:
-
Wemera Imana; Umwana Wayo, Yesu Kristo; na Roho Mutagatifu?
-
Ufata umuyobozi mukuru w’itorero rya Yesu Kristo ry’abera b’iminsi ya nyuma nk’umuhanuzi, uwerekwa n’uhishurirwa? Umufata nk’umuntu umwe rukumbi ku isi ufite ububasha bwo gukoresha imfunguzo zose z’ubutambyi?
-
Uha itorero kimwe cya cumi cy’ibyo winjiza?
-
Wubahiriza Ijambo ry’Ubushishozi?
-
Ugerageza kubera abandi inyangamugayo?
-
Ugerageza cyane gukora inshingano zawe mu itorero ujya mu materaniro kandi unumvira amategeko?
-
Wubahiriza itegeko ry’ukudasambana?
-
Waba warigeze ukora icyaha gikabije ukaba utaracyaturiye ku bayobozi b’ubutambyi nyabo?
Kwinjira mu ngoro y’Imana ni amahirwe yera. Tugomba kuba tubikwiye kandi dufite ubushake bwo kumvira buri sezerano ritagatifu tugirana n’Imana mu ngoro yayo. Tugomba kwibuka ko uguhurizwa hamwe by’iteka ryose gukorerwa mu ngoro z’Imana ni gutagatifu. Ni yo nzira yonyine dushobora kubana hamwe nk’imiryango iteka ryose. Ni yo nzira yonyine yo kubona imigisha yose Imana idufitiye. Kugerageza kujya mu ngoro y’Imana guhurizwa hamwe by’iteka ryose bifite akamaro cyane mu byishimo byacu by’iteka.
Gutegura Umuryango Wawe Kubana Iteka Ryose
Guhurizwa hamwe by’iteka ryose mu ngoro y’Imana bituma bishoboka kubana iteka ryose nk’umuryango, ariko hari ibindi bintu tugomba gukora niba dushaka guhabwa uyu mugisha ukomeye. Tugomba gukomeza gukurikira Yesu mu budahemuka. Tugomba gukomeza amasezerano dukorera mu ngoro y’Imana. Tugoma kwiga kuba abagize umuryango beza bakundana kandi bafashanya. Tugomba gusenga Imana ngo Roho Mutagatifu azadufashe guhitamo neza muri byose dukora. Dukwiye guhora tugerageza gufasha imiryango yacu kuba ikwiye kubana n’Imana.
Imana Yatumye Bidushobokera Kurokora Abakurambere Bacu
Miliyoni z’abana b’Imana bapfuye batumvise inkuru nziza. Ntabwo bakorewe imigenzo mitagatifu y’ingenzi ngo bababarirwe ibyaha byabo ngo bashobore kuzongera kubana n’Imana. Imana ikunda abana bayo bose kandi ishaka ko bose bayisubiraho, rero yashyizeho inzira y’uko bakorerwa imigenzo mitagatifu. Uyu murimo ugomba gukorerwa mu ngoro y’Imana.
Imwe mu migenzo ikorerwa mu ngoro y’Imana ku bapfuye ni umubatizo, gutanga impano ya Roho Mutagatifu, no guhurizwa hamwe by’iteka ryose kw’imiryango iteka ryose. Kubera ko iyi migenzo mitagatifu ari ingenzi kuri bose bashaka kongera kubana n’Imana, dushobora gukorera uyu murimo abakurambere bacu.
Abariho Bakorera Abapfuye Imigenzo Mitagatifu
Hari bimwe mu bintu dushobora gukora kugira ngo iyo mihango yera ikorerwe bene wacu bapfuye. Dukeneye kubona umwirondoro wabo, amazina n’itariki n’ahantu bavukiye n’aho bapfiriye. Niba tutabasha kubona aya makuru, dushobora gukoresha umwirondoro wabo w’ibyo twibuka ku bumwe bw’umuryango (umugabo, umugore, n’abana babo).
Umurimo wo gushaka amazina y’abakurambere bacu bapfuye n’andi makuru aberekeyeho byitwa igisekuru, cyangwa amateka y’umuryango.
Hari inyandiko z’ibice bibiri, iyitwa inyandiko y’urukurikirane rw’ibisekuru n’inyandiko y’itsinda ry’umuryango, ushobora kwandikaho aya makuru. Ushobora gukura kopi z’ibi bice by’inyandiko ku muyobozi wawe w’ubutambyi. Azashaka umuntu wo kugufasha kwandika aya makuru. Ushobora kujyana cyangwa kohereza amakuru ku ngoro y’Imana, aho imigenzo izakorerwa.
Niba nta n’umwe muri bene wacu bariho ufite amakuru dukeneye, dushobora kuyakura mu nyandiko za leta, mu nyandiko z’amatorero abakurambere bacu bashobora kuba barimo, mu marimbi, cyangwa ahandi hantu amakuru ashobora kuba ari.
Niba tubikwiye, dushobora kujya mu ngoro y’Imana gukorera bene wacu imigenzo. Niba tutabashije kujya mu ngoro y’Imana, abandi bazabakorera imigenzo. Dukwiye kujya mu ngoro y’Imana kenshi gukorera abapfuye imigenzo.
Amateka y’Umuntu Ni Ingirakamaro
Iyo dusomye ibyo ugize umuryango wacu yanditse bimwerekeyeho, tumenya tukanakunda uwo muntu kurushaho. Uretse kwiga ibya bene wacu bapfuye no kubakorera imigenzo, dukwiye kubika inyandiko y’ubuzima bwacu bwite. Dukwiye kwandika ibyerekeye ababyeyi bacu, kuvuka kwacu, n’ibintu byatubayeho mu buzima bwacu. Dukwiye no kwandika ibitekerezo byacu kugira ngo abana bacu n’abuzukuru bacu bazamenye byinshi bitwerekeye banagire umurava wo gukora ibyiza nk’ibyo twakoze.
Imana yabwiye Adamu kwandikira abana be inyandiko y’ubuzima bwe. Abahanuzi nabo banditse inyandiko nkizo, natwe dukwiye kubikora gutyo. Mu gusoma amakuru Adamu n’abandi bahanuzi banditse, twiga imigisha n’amategeko bahawe n’Imana. Ibi bifasha gukora ibyiza. Dukwiye gufasha abana bacu tubika inyandiko y’ubuzima bwacu.