Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 13: Ukwizera muri Yesu Kristo


Ishusho
Healing the Blind Man, by Carl Heinrich Bloch [Akiza Umuntu w’Impumyi, by Carl Heinrich Bolch]

Kugira ngo dusubire kwa Data wa twese wo mu Ijuru, tugomba kwizera muri Yesu Kristo.

Igice cya 13

Ukwizera muri Yesu Kristo

Ni gute twakwemera Yesu Kristo n’ubwo bwose tutari twamubona?

Dushobora Kwemera Yesu Kristo kandi Tukamwiringira

Kwizera bisobanura ko twemera umuntu cyangwa ikintu tutabona, maze tugakora tugendeye kuri uko kwemera. Urugero, umuhinzi yizera ko ibihingwa bizakura aramutse abibye imbuto akanazitaho. Bityo agatera imbuto maze akazivomera kandi akazitaho. Igihe akoze ibi, ibihingwa birakura maze bikamuha ibiribwa.

Kwizera muri Yesu Kristo bisobanura ko twemera ko Ariho maze tukamwubaha, n’ubwo bwose tuba tutamubona. Ibi ni bimwe mu bintu twemera byerekeye Yesu iyo twizera muri we:

  1. Twemera ko Data wa twese wo mu Ijuru yahisemo Yesu ngo adufashe gukurikira umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru.

  2. Twemera ko Yesu ari Umukiza wacu.

  3. Twemera ko Yavukiye mu isi nk’Umwana wa Data wa twese wo mu Ijuru.

  4. Twemera ko Yaje ku isi ngo atwigishe uko twasubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru.

  5. Twemera ko Adukunda.

  6. Twemera ko Yababaye kubera ibyaha byacu kugira ngo tubashe kwihana kandi ntitubihanirwe.

  7. Twemera ko Yapfuye kandi Akazuka.

  8. Twemera ko inyigisho ze ari ukuri.

  9. Twemera ko turamutse twubashye Yesu dushobora gusubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru.

Kwizera muri Yesu Kristo ni ingenzi mu gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Iyo twizera muri We, turamwiringira tukanashaka kwiga ibimwerekeyeho. Yesu niwe wenyine ushobora kutuyobora dusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Abemera Yesu bakanamwubaha nibo bonyine bashobora gusubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru.

Ikiganiro

  • Ukwizera ni ki?

  • Ukwizera muri Yesu ni iki?

  • Ni ibihe bintu bimwe na bimwe twemera byerekeye Yesu?

  • Kuki dukeneye kwizera muri Yesu Kristo?

Yesu Yaduhaye Inzira yo Gukuza Ukwizera muri We

Yesu yatubwiye uko dushobora kumwigaho ndetse no kwizera muri we. Yatubwiye gusoma ibyanditswe bitagatifu tukaniga ibyo abahanuzi bamwanditseho. Yadusabye kumva umuhanuzi uriho muri iki gihe. Iyo dukoze ibi bintu, twiga byinshi byerekeye Yesu.

Mu gihe twiga ibyerekeye Yesu, dukwiye gusenga. Dukwiye gusaba Data wa twese wo mu Ijuru ngo adufashe gusobanukirwa ibyo dusoma n’ibyo twumva byerekeye Yesu. Data wa twese wo mu Ijuru azohereza Roho Mutagatifu ngo adufashe gusobanukirwa ibintu turimo kwiga. Roho Mutagatifu azatubwira ko Yesu ari Umwana wa Data wa twese wo mu Ijuru, ko ari umukiza wacu kandi ko inyigisho ze ari ukuri.

Umuhanuzi witwa Aluma yavuze ko niba dushaka kumenya ko ikintu ari ukuri, dukwiye kukigerageza. Yagereranyije ibi no gutera urubuto. Niba duteye urubuto rwiza maze tukarwitaho, ruzera, nuko tuzamenye ko rwari urubuto rwiza. Urwo rubuto nirutera, tuzamenya ko ari urubuto rubi. Niba dushaka kumenya ko inyigisho za Yesu ari ukuri, dukwiye kuziga kandi tukanazubaha.

Ukwizera muri Yesu bisobanura byinshi kurusha kuvuga gusa ngo turamwemera. Bisobanura kumwiringira bikomeye cyane ku buryo tuba dushaka kumwubaha, ibyo adutegeka byose gukora. Abubaha Yesu by’ukuri ni bo bonyine bizera muri e. Kandi uko tumwubaha, ukwizera kwacu muri we kurakomera. Twiga ko inyigisho ze ziva kwa Data wa twese wo mu Ijuru, ko atari ku bantu.

Iyo tutubashye Yesu, ukwizera kwacu guhinduka guke. Iyo dukoze ibintu Adutegeka gukora, ukwizera kwacu kurakomera. Ukwizera kwacu gushobora gukomera kurushaho kugeza ubwo tumenye tudashidikanya ko ariho, tukabyemeza nk’aho tumubona.

Ikiganiro

  • Ni gute twizera muri Yesu nubwo bwose tutamubona?

  • Kuki tugomba kubaha Yesu kugira ngo tugire ukwizera muri we?

Dushobora Kwakira Ubumenyi n’Imbaraga Bihambaye Iyo Twizera muri Yesu

Abahanuzi dusoma mu byanditswe bitagatifu bizeraga bikomeye muri Yesu. Uku kwizera kwabahaye imbaraga zo gufasha abantu babo. Kubera ko bizeraga muri Yesu, bari bafite imbaraga zo gukora ibyo batabashaga gukora ubwabo.

Mbere y’uko Yesu avukira ku isi, Data wa twese wo mu Ijuru yamubwirije kubwira umuhanuzi witwaga Nowa kubaka ubwato kubera ko Data wa twese wo mu Ijuru yari agiye kohereza umwuzure uhambaye niba abantu b’abagome bo mu gihe cya Nowa batari bwihane. Abantu ntibihannye. Nowa yemeye Yesu maze yubaka ubwato. Igihe umwuzure wazaga, abantu bose batari barihannye barapfuye; ariko Nowa n’umuryango we bari batekanye mu bwato kubera ko bemeye Yesu maze bagakora ibyo yavuze.

Mose yari umuhanuzi wakuye ubwoko bwe mu bucakara. Data wa twese wo mu Ijuru yohereje Yesu ngo afashe Mose kubera ko Mose yemeye Yesu kandi akanakora ibintu Yesu yamubwiye gukora.

Igihe Yesu yabaga ku isi, umugore yizeraga muri we bihambaye. Yari amaze igihe kinini arwaye, maze yizera ko aramutse akoze ku myenda ya Yesu gusa, azakizwa. Yesu yarimo agenda mu kivunge cy’abantu. Yacengeye mu kivunge cy’abantu amusanga maze akora ku myenda ye. Yahise akira ako kanya. Yesu yamubwiye ko ukwizera kwe kumukijije.

Umuhanuzi Joseph Smith yizeraga muri Yesu Kristo. Yasomye muri Bibiliya ko Data wa twese wo mu Ijuru azasubiza amasengesho yacu iyo twemera ko Azabikora. Joseph Smith yasenze Data wa twese wo mu Ijuru. Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu babonekeye Joseph Smith. Data wa twese wo mu Ijuru yabwiye Joseph Smith kumva Yesu kandi akanubaha ibyo Yesu yamubwiye. Joseph Smith yubashye Yesu, bityo ashobora kwakira igitabo cya Morumoni anafasha kugarura Itorero rya Yesu Kristo.

Yesu natwe azadufasha nitwizera muri we. Azadufasha mu bibazo byacu. Azadufasha nituba twacitse intege. Azadufasha gutsinda icyaha. Tuzashobora gufasha imiryango yacu n’abandi bantu.

Igihe twizera muri Yesu, dutangira gukurikira umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru. Dutangira kubaho no gukora ibintu bizatuyobora mu gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Nidukomeza, umunsi umwe tuzabasha kubana na we iteka ryose.

Ikiganiro

  • Ni ubuhe bumenyi n’ububasha dushobora kugira iyo twizera muri Yesu?

Capa