Igice cya 12
Impongano ya Yesu Kristo
Yesu yarababaye bihambaye kubera ibyaha byacu. Kuki Yahisemo kudupfira?
Data wa Twese wo mu Ijuru Yohereje Yesu Kristo ku Isi Kuba Umukiza Wacu
Dukeneye kugira imibiri y’inyama n’amagufa ngo duhinduke nka Data wa twese wo mu Ijuru, ariko Data wa twese wo mu Ijuru yari azi ko twese tuzapfa maze tukabura imibiri yacu kubera ko Adamu na Eva basuzuguye Data wa twese wo mu Ijuru. Ubwo baryaga urubuto Data wa twese wo mu Ijuru yababwiye kutarya, bari kuzageraho bagapfa, ndetse ni kimwe na buri wese uzavuka nyuma yabo. Nanone, Data wa twese wo mu Ijuru yari azi ko twese tuzacumura mu gihe turi ku isi, kandi ko kubera ibyaha byacu tutazashobora gusubira kubana na e. Twari kuzakenera ubufasha ngo twishyure igihano cy’ibyaha byacu no guhinduka abumvira kugira ngo dushobore kuzasubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Twari kuzakenera ubufasha ngo twongere tugire imibiri yacu y’inyama n’amagufa nyuma y’urupfu. Yesu yavuze ko azadufasha. azaba umukiza wacu.
Twari dukeneye umuntu wari umuziranenge ngo yishyure ibyaha byacu. Yesu yari we wenyine washoboraga kubikora. Ntiyakoze icyaha. Yari afite ububasha ku rupfu, rero yashoboraga kudufasha kubona imibiri nanone nyuma yo gupfa. Yaradukunze cyane. Yiyemeje kubabara kubera ibyaha byacu kugira ngo tubihanagurweho. Yiyemeje kudupfira kugira ngo tuzagaruke mu buzima nyuma yo gupfa. Igitambo Yesu yatanze ku bwacu kitwa impongano.
Umubabaro wa Yesu Utwereka Ukuntu We na Data wa Twese wo mu Ijuru Badukunda Cyane
Data wa twese wo mu ijuru aradukunda cyane kugeza ubwo yohereje Umwana we, Yesu, ku isi amwemerera kubabara no kudupfira. Yesu aradukunda cyane kugeza ubwo yababaye bihambaye akanadupfira. Yesu yari azi ko umubabaro uzaba uhambaye cyane. Wari hafi kurenga uwo yakwihanganira. Ariko yashakaga ko dushobora guhinduka nka Data wa twese wo mu Ijuru.
Yesu yagiye ahantu hitwa mu Busitani bwa Getsemani. Aho ngaho Yarapfukamye maze asenga Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ubufasha. Yasabye Data wa twese wo mu Ijuru, niba byari gushoboka, ngo abe ataragenewe kubabara. Ariko Yavuze ko Azakora icyo Data wa twese wo mu Ijuru yashakaga ko Akora. Yesu ntiyahatiwe kubabara. Yahisemo kubabara kubera ko byari igice cy’umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru kugira ngo duhanagurweho ibyaha byacu.
Muri Getsemani, Yesu yarababaye kubera ibyaha bya muntu, nk’aho byari ibye. Umubabaro we kubera ibi byaha byose wari urenze uwo umwe wese muri twe yakwiyumvisha. Uburibwe bwari bukomeye cyane ku buryo yatitiraga. Amaraso yasohokeraga muri buri mwenge wo ku mubiri we.
Nyuma yibyo, abagome baraje maze bamushyira abayobozi b’i Yerusalemu. Aho ngaho bamuciriyeho amacandwe baranamukubita. Bakoze ikamba ry’amahwa maze barimwambika ku mutwe. Baramusetse ndetse baramushinyagurira.
Abayobozi babwiye abasirikare kubamba Yesu. Bamwikoreje umusaraba uremereye ukoze mu giti awujyana aho yari gupfira. Bamumanitse ku musaraba batera imisumari mu biganza n’ibirenge bye. Ku musaraba, Yarangije umubabaro w’igihano cyo kutumvira kwa Adamu hamwe n’ibyaha byacu bwite.
Yasizwe amanitswe aho amasaha menshi. Nubwo yarari kubabara, kandi nubwo abantu bamwe bari bakimushinyagurira, Yari atuje kandi yihanganye. Nyuma, Yabwiye Data wa twese wo mu Ijuru ko amusubije roho ye, maze arapfa.
Yesu yari afite ububasha bwo kwikiza urupfu. Yashoboraga gukomeza kubaho, ariko Yahisemo gupfa kugira ngo tuzabane nanone na Data wa twese wo mu Ijuru.
Ubwo Yesu yapfaga, roho ye yavuye mu mubiri we. Ku munsi wa gatatu nyuma y’uko apfa, roho ye yagarutse mu mubiri we, maze arongera abaho. Kugaruka kwa roho mu mubiri byitwa kuzuka.
Yesu yabonekeye Intumwa ze n’abandi bantu nyuma y’uko azuka. Yeretse intumwa ze ibimenyetso by’imisumari mu biganza n’ibirenge bye. Babikozeho maze bamenya ko yariwe muyobozi wabo, Yesu, yagarutse mu buzima. Yavuganye nabo ndetse yasangiye nabo.
Yesu Yatumye Bishoboka ko Duhanagurwaho Icyaha
Yesu wenyine ni we washoboraga kwishyura ibyaha byacu. Tubona inyungu z’igitambo cye iyo twizeye ko ariho tukanubaha amategeko ye. Tugomba kubabazwa n’ibyaha byacu. Tugomba kutabisubira na rimwe. Tugomba gukurikira inyigisho za Yesu Kristo. Maze na Data wa twese wo mu Ijuru akatubabarira ibyaha byacu.
Yesu Yatumye Bishoka ko Twese Tuzasubirana Imibiri Yacu
Yesu yapfuye ku bushake kandi yari we muntu wa mbere wazutse. Ni we muntu wari ufite imbaraga zo kwizura ku bwe. Yanatumye bishoboka ko tuzazuka.
N’ubwo tuzapfa, tuzongera tubeho nanone. Igihe dupfuye, roho zacu ziva mu mibiri yacu. Ariko ubwo Yesu yatsinze urupfu, roho n’imibiri byacu bizongera bijye hamwe iteka ryose. Ntituzongera gupfa bibaho. Iyi ni impano Yesu yahaye buri wese wavukiye ku isi.