Iriburiro
Iki gitabo kizabafasha kwiga no kwigisha amahame y’ibanze y’Inkuru Nziza ya Yesu Kristo. Kumenya aya mahame bizabafasha gusobanukirwa intego y’ubuzima no kugira ibyishimo nyakuri. Amahame asobanurwa muri iki gitabo ni ukuri. Uko wiga aya mahame ukanayatekerezaho maze ukanayasengera, uzageraho umenye ku bwawe, kandi na Roho Mutagatifu azaguhamiriza ko ari ukuri.
Ushobora gukoresha iki gitabo ku ntego nyinshi zitandukanye. Ushobora kugikoresha wiga ukamenya ku giti cyawe. Ushobora kugikoresha utegura icyigisho cyangwa mu gufasha gusobanurira abandi Inkuru Nziza.
Ushobora gukoresha iki gitabo mu nyigisho zo mu muryango no mu migoroba y’umuryango. Buri somo rifite ibibazo wowe nk’umubyeyi cyangwa umwigisha ushobora kubaza abana kugira ngo urebe uko babyumva.
Iyo wigisha amasomo yo muri iki gitabo, ushobora kwigisha ikirenze igice kimwe mu gihe cy’isomo rimwe cyangwa ugakoresha ikirenze igihe kimwe cy’isomo ku gice kimwe. Menya neza ko abanyeshuri bawe basobanukiwe neza ihame mbere y’uko ukomereza ku yindi ngingo, Niba ufite ibyanditswe byera byasemuwe, reba mu byanditswe ngenderwaho maze mubiganireho.
Nk’umwigisha, zirikana ko ushobora gusa kugira nk’ibihe by’amasomo 21 kugera kuri 25 mu mwaka yo kwigisha ishuri. Ibi bisobanura ko ushobora gukenera guhuza amasomo 10 cyangwa arenzeho. Tekereza ku bikenewe n’ishuri ryawe maze wemeze amasomo ushobora gukenera kumaraho igihe kiruseho.
Hafi ku mpera z’umwaka mushobora kumara igihe cyo kwiga kimwe cyangwa bibiri muganira ku Ngingo z’Ukwizera, nazo ziboneka muri iki gitabo. Ushobora nanone gukoresha Ingingo z’Ukwizera mu kunoza amasomo.
Ababyeyi n’abigisha, musenge kugira ngo muyoborwe mu gihe muri gutegura ndetse no kwigisha aya masomo. Mureke Roho Mutagatifu abayobore mu myumvire ndetse no mu myigishirize yanyu. Buri munyamuryango ubishoboye yasoma ibice maze akaza yiteguye kubisangiza abandi mu biganiro byo mu ishuri.
Nubona ijambo ryashyizweho akamenyetso *, ushobora kubona igisobanuro cyaryo mu “Amagambo yo Kumenya” mu gice kiri ku mpera y’iki igitabo. Hari n’andi magambo nayo yashyizwemo kugira ngo abafashe kumva neza igisobanuro cyayo.
Imana ibahe umugisha kubera ko mwiga ukuri kuri muri iki gitabo.