Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 1: Imana Iriho


Igice cya 1

Imana Iriho

Rimwe na rimwe abantu baribaza: Ese Imana iriho? Ese niba Imana iriho, Imeze ite? Ni gute nabasha kuyimenya?

Byinshi Bitwereka ko Hariho Imana

Iyo twitegereje ibyiza byose biri kuri iyi si, tumenya ko hari umunyabwenge kandi mwiza wabiteguye akanabirema. Nijoro iyo tubona inyenyeri n’imibumbe igihe cyose bigendera mu myanya yabyo, tumenya ko hari ufite ubushobozi budasanzwe wabihanze kandi anabiyobora. Imana ni yo yaremye ibi bintu byose.

Hari abantu beza babonye kandi bakanavugana n’Imana. Batubwiye uko Imana isa ndetse n’ibyo ishaka ko dukora. Batubwiye ko ari Data wa twese wo mu Ijuru. Banditse ibitabo bitagatifu kugira ngo tubashe kwiga ibimwerekeyeho.

Buri wese muri twe ashobora kumenya ko hari Imana kandi ko ari Data wa twese wo mu Ijuru. Azadufasha kumenya ko ari we by’ukuri kandi ko dushobora kumenya byinshi bimwerekeyeho.

Ikiganiro

  • Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bitwereka ko Imana iriho?

Data wa twese wo mu Ijuru ni Uhoraho utunganye

Abantu beza babonye Data wa twese wo mu Ijuru bavuze ko afatika. Ni muzima. Asa nk’umuntu.

Data wa twese wo mu Ijuru ntabwo ari ikigirwamana cyangwa inyamaswa. Afite umubiri w’inyama n’amagufa. Umubiri we umeze nk’uw’umuntu, ariko biratandukanye.

Umubiri we ntabwo uzigera upfa. Umubiri we ntiwumva ububabare kandi ntushobora kurwara.

Agira ibyiyumviro. Ashobora kwishima cyangwa agashavura. Akunda abantu bose kandi ashaka ko bishima. Agwa neza kandi ntabogama. Akora ibyiza gusa, kandi avuga ukuri gusa. Azi ibintu byose. Ashobora gukora byose. Hari urumuri rumukikije. Uburabagirane n’ubwiza bwe birenze ibyo twabonye byose.

Data wa twese wo mu ijuru niwe uriho wenyine dukwiye kuramya. Atuye ahantu hitwa mu Ijuru. Ni ahantu heza kuruta isi.

Ikiganiro

  • Imana imeze ite?

  • Ni gute Imana itandukanye natwe?

Data wa Twese wo mu Ijuru Atwereka Urukundo Adufitiye mu Buryo Bwinshi

Data wa twese wo mu Ijuru akoresha ububasha we mu kudufasha. Yakoresheje umwana we, Yesu, arema ikirere n’isi. Yakoresheje Yesu arema izuba, ukwezi, hamwe n’inyenyeri. Yahaye amabwiriza Yesu gushyira ibimera n’inyamaswa ku isi. Data wa twese wo mu Ijuru yadukoreye ibi bintu byose kubera ko adukunda. Ashaka kudufasha kuba beza no kwishima.

Data wa twese wo mu Ijuru akoresha ubumenyi bwe mu kudufasha. Azi ibyabaye byose ahashize. Azi byose biri kuba muri iki gihe. Kandi azi n’ibizaba ahazaza. Azi ibitekerezo byacu twese. Kubera ko azi byose, azi ibyo dukeneye byatuma twishima. Azi ko kugira ngo twishime by’ukuri tugomba gukora ibyiza. Ashaka kudufasha kuba beza kubera ko adukunda.

Ikiganiro

  • Ni gute Data wa twese wo mu Ijuru atwereka urukundo adufitiye?

Data wa twese wo mu Ijuru Ashaka ko Tumumenya

Kubera ko Data wa twese wo mu Ijuru adukunda, yaduhaye ubuzima n’isi nziza dutuyeho. Ashaka ko tumenya ibyo dukwiye gukora. Yadusezeranije ko dushobora kumumenya.

Gukora ibi bintu byadufasha kwiga byinshi byerekeye Data wa twese wo mu Ijuru:

  1. Dushobora kwitegereza isi yaremye maze tugashimira.

  2. Dushobora kwizera ko Data wa twese wo mu Ijuru ariho kandi ko Adukunda.

  3. Dushobora gusoma ibyo abantu beza banditse byerekeye Data wa twese wo mu Ijuru.

  4. Dushobora kwiga kandi tukanakora ibyo ashaka ko twiga kandi ashaka ko dukora.

  5. Dushobora kuvugisha Data wa twese wo mu Ijuru tukamusaba ko adufasha kumumenya.

Kumenya ibyerekeye Data wa twese wo mu Ijuru byadufasha mu buzima bwacu. Kumenya ibimwerekeyeho byadufasha kwishima no gutekana. Ni mwiza kandi ntazakora ibintu bibi kuri twe. Dushobora kwiga ibintu Ashaka ko dukora. Dushobora kwiga uko twasaba ubufasha bwe. Dushobora kuba beza tukaba abantu bishimye kurushaho.

Ikiganiro

  • Twakora iki kugira ngo tumenye tunasobanukirwe Data wa twese wo mu Ijuru?

  • Ni gute kumenya Data wa twese wo mu Ijuru byadufasha?