Igice cya 26
Ubunyangamugayo
Data wa twese wo mu Ijuru ni inyangamugayo mu byo akora byose. Ese ashaka ko tuba inyangamugayo natwe?
Data wa Twese wo mu Ijuru Atubwira Kuba Inyangamugayo mu byo Dukora Byose
Kuba inyangamugayo bisobanura kuvuga ukuri. Kuba inyangamugayo bisobanura kutavuga ibinyoma no kutiba. Igihe tuvuga ibintu bitari ukuri, tuba turi kubeshya. Igihe tuvuga igice cy’ukuri gusa, tuba turi kubeshya. Igihe dutuma abantu bizera ikintu kitari ukuri, ntabwo tuba turi inyangamugayo.
Kwiba ni ugutwara ikintu cy’undi muntu nta ruhushya rw’uwo muntu. Gufata ikintu mu iduka ntukishyure ni ukwiba. Data wa twese wo mu Ijuru yatubwiye kutiba.
Abantu b’inyangamugayo bakora cyane mu masaha yose bishyurwa. Abakoresha b’inyangamugayo bahemba ababakoreye bagendeye ku byo abakozi bakwiye. Abantu b’inyangamugayo bishyuza mu buryo bukwiranye n’imirimo yabo n’ibintu bagurisha. Tugomba kuba inyangamugayo niba dushaka kubana na Data wa twese wo mu Ijuru.
Satani agerageza kutwemeza kutaba inyangamugayo. Iyo tutari inyangamugayo mu buryo ubwo aribwo bwose, tuba dukurikiye Satani. Satani akunda ibinyoma. Satani ashaka ko dutekereza ko kutaba inyangamugayo ari ubuhanga. Agerageza kudutera gutekereza ko tuzanezerwa igihe tutari inyangamugayo. Ashaka ko dutekereza ko kutaba inyangamugayo atari icyaha. Satani ashaka ko tutaba inyangamugayo kugira ngo tutazishima.
Data wa twese wo mu Ijuru yatwigishije kuba inyangamugayo ibihe byose. Arababara iyo tubeshye. Ashaka ko tumenya ko kubeshya bihora ari bibi. Kutaba inyangamugayo bihora ari bibi kandi bidutera kubabara.
Abantu bamwe biba ibintu kubera ko batekereza ko bafite uburenganzira bwo kubigira. Abakiri bato bamwe bakopera ku ishuri ngo babone amanota meza cyangwa kubera ko abandi banyeshuri babikora. Abantu bamwe barabeshya kugira ngo abandi babatekerezeho neza. Nta mpamvu n’imwe muri izi ituma kwiba cyangwa kubeshya biba byo. Igihe dutanga ibisobanuro byo kubeshya, ntituba turi inyangamugayo.
Dushobora Kuba Inyangamugayo mu Byo Dukora Byose
Dushobora kuba inyangamugayo tugira umurava wo kuvugisha ukuri, n’ubwo byaba bigoye kubikora. Data wa twese wo mu Ijuru azadufasha kuba inyangamugayo nitumusaba. Azohereza Roho Mutagatifu ngo adufashe guhitamo kuba inyangamugayo. Roho Mutagatifu azadufasha kumenya ko kuba inyangamugayo ari ikintu nyacyo cyo gukora.
Igihe dusobanukirwa inyigisho za Yesu, tuzashaka kuba inyangamugayo mu byo dukora byose. Yesu yatwigishije ko turi abana ba Data wa twese wo mu ijuru kandi ko twese turi abavandimwe. Yigishije ko dushobora kwishima by’ukuri ari uko turi inyangamugayo gusa. Dushobora kutagira amahoro muri twe turamutse dufite ikintu mu nzu yacu kitari icyacu. Yanatwigishije ko niba tumwizera, twihannye, kandi turi inyangamugayo by’ukuri dushobora gusubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru maze tukishima iteka ryose.
Igihe dusobanukiwe n’ibi bintu byose, dutangira gushaka kuba inyangamugayo. Ntidushaka kubeshya abandi bantu. Dushaka kunezeza Data wa twese wo mu Ijuru kugira ngo tubashe kuzasubira kubana na we. Dushaka kwemera amakosa yacu no kuyakosora kugira ngo Data wa twese wo mu Ijuru atubabarire.
Kuba Inyangamugayo Biradushimisha
Iyo turi inyangamugayo twumva tumerewe neza. Data wa twese wo mu Ijuru aratwishimira. Twumva turi abere. Twumva tumerewe neza kubera ko ntacyo tuba dufite cyo guhisha abandi. Ntituba dufite guhangayika ko hari umuntu wamenya ko twabeshye.
Igihe turi inyangamugayo turushaho guhinduka nka Data wa twese wo mu Ijuru. Tumenya ko turi kwitegura kuzasubira kubana na we. Iyo turi inyangamugayo, abandi bantu baratwizera. Igihe turi inyangamugayo, Data wa twese wo mu Ijuru azadufasha gukora ibintu dushaka gukora bitunganye.