Igice cya 23
Igitambo
Kwigomwa ikintu ngo ufashe undi muntu biri mu mugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru wo kudufasha guhinduka nka We. Waba warigeze kugira akanyamuneza kazanwa no kwigomwa ikintu ngo ufashe undi muntu?
Yesu Yatambye Ubuzima Bwe ku Bwacu
Kubaha Data wa twese wo mu Ijuru, akenshi tugomba gutamba. Gutamba ni ukwigomwa ikintu ngo ufashe undi muntu. Yesu yakoze igitambo gihambaye. Yarababaye kubera ibyaha byacu. Maze atanga ubugingo bwe ku bwacu.
Kubera ko Yesu yatanze ubuzima bwe ku bwacu, buri wese azongera abeho nyuma y’urupfu. Twese tuzagira imibiri itunganye itazongera gupfa ukundi. Ibi ni byo byitwa izuka. Byongeye, abizera Yesu, bihana ibyaha byabo byose, bazababarirwa ibyaha byabo kubera ibyo Yesu yakoze kandi bazabasha gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru.
Kuva igihe Adamu yabayeho kugeza igihe cya Yesu Kristo yabayeho, abantu batambiraga Data wa twese wo mu Ijuru inyamaswa. Abantu bahitagamo itungo ryiza kurusha andi mu matungo yabo bakaritamba. Buri gihe zabaga ari amasekurume y’uburiza. Nyuma yo guhitamo amatungo akwiye, abantu barayicaga bakotsa ibice byayo nk’amaturo akwiye Data wa twese wo mu Ijuru.
Abantu batambaga aya matungo ngo bumvire itegeko rya Data wa twese wo mu Ijuru. Muri ubu buryo, bagaragaje ubushake bwabo bwo kumvira Data wa twese wo mu Ijuru n’ubwo byabaga bisobanuye gutakaza ikintu cyabaga kibafitiye akamaro. Data wa twese wo mu Ijuru yabategetse gutamba amatungo ngo abibutse ko yari kuzatamba umwana we ku bwabo. Yesu, umwana w’imfura wa Data wa twese wo mu Ijuru, yari kuzaza mu isi maze akaba intungane mu buryo bwose. Yari kuzemera gutambwa kubera ibyaha byacu.
Nyuma y’uko Yesu atanze ubugingo bwe, Yategetse abantu kutazongera gutamba amatungo ukundi. Yaduhaye isakaramentu ritwibutsa igitambo gihambaye yakoze ku bwacu. Umugati n’amazi by’isakaramentu bishushanya umubiri n’amaraso bya Yesu, aribyo yatanze ku bwacu ubwo yapfaga.
Igitambo ni Kimwe mu Bice by’Umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru kuri Twe
Ubu Data wa twese wo mu Ijuru adusaba gutanga igitambo mu bundi buryo. Adutegeka gutamba igitambo cy’umutima umenetse na roho ishenjaguwe. Ibyo bivuze kureka ibyaha byacu n’ubwibone bwacu. Bisobanuye kuba ufite ubushake bwo guhora wibuka Yesu no kwita ku mategeko ye, nta kabuza. Ibi bivuze ko:
-
Twizera Yesu, twihana ibyaha byacu, twarabatijwe, kandi dukurikiza amategeko ya Yesu.
-
Tubwira abandi bantu ibyo kwemera muri Yesu kugira ngo bahinduke abayoboke be maze bajye mu Itorero rye.
-
Dufite ubushake bwo gukora umurimo uwo ari wo wose mu Itorero rya Yesu ashaka ko dukora.
-
Abagabo bafite ubushake bwo kwemera ubutambyi no gufasha imiryango yabo n’abandi bantu kubaho mu buryo buzatuma bazaba biteguye gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru mu buzima buzaza.
Kugira ngo tuzasubire kwa Data wa twese wo mu Ijuru, tugomba kuba dufite ubushake bwo gutanga byose Yesu adusaba gutanga. Intumwa Paul yavuze ko dukwiye gukoresha igihe cyacu hano ku isi dukora ibyo dushoboye byose ngo dufashe mu murimo wa Yesu.
Umugabo ukize yabajije Yesu icyo akwiriye gukora kugira ngo azabane na Data wa twese wo mu Ijuru iteka ryose. Yesu yamubwiye kumvira amategeko yose ya Data wa twese wo mu Ijuru. Umugabo ukize yamusubije ko yumviye amategeko kuva akiri muto. Yesu yamubwiye ko hari ikindi kintu kimwe yari asigaje gukora. Yagombaga kugurisha byose yari atunze. Nyuma yagombaga guha amafaranga abakene maze agakurikira Yesu. Umugabo ukize amaze kumva ibi, yarababaye. Ntiyashakaga gutanga ibintu yari atunze byose no gukurikira Yesu.
Umugabo ukize yari umuntu mwiza. Yari yaragerageje ashyizeho umuhate kumvira amategeko. Ariko ubwo Yesu yamusabaga gutanga ibyo yari atunze byose ngo amukurikire, ntiyabashije kubikora.
Babiri mu ntumwa za Yesu, Petero na Andereya, bari bafite ubushake bwo kwigomwa ibyo bari batunze byose kugira ngo bakurikire Yesu. Ubwo Yesu yabasabaga kumukurikira, basize umurimo wabo maze baramukurikira.
Aburahamu nawe yari afite ubushake bwo guha Data wa twese wo mu Ijuru ikintu icyo ari cyo cyose yari afite. Aburahamu yabaye ku isi mbere y’ivuka rya Yesu. Muri icyo gihe, Data wa twese wo mu Ijuru yari agisaba abantu gutamba amatungo. Yategetse Aburahamu gutamba umuhungu we, nk’ikigeragezo ngo arebe niba Aburahamu yari kumvira. Aburahamu yari afite ubushake bwo kumvira. Yubatse urutambiro maze arushyiraho umuhungu we. Aburahamu yari yiteguye kwica umuhungu we, ubwo umumalayika yamuhagarikaga. Umumalayika yabwiye Aburahamu ko atari ngombwa gutamba umuhungu we. Data wa twese wo mu ijuru yari azi ko Aburahamu yari afite ubushake bwo gutanga byose Data wa twese wo mu Ijuru yamutegetse gutanga, n’umuhungu we bwite. Aburahamu yakundaga Data wa twese wo mu Ijuru cyane ku buryo yari afite ubushake bwo gukora ikintu icyo ari cyo cyose Data wa twese wo mu Ijuru yategetse. Data wa twese wo mu Ijuru yahaye umugisha Aburahamu kubera ko Aburahamu yari afite ubushake bwo kumutambira ikintu icyo ari cyo cyose.
Dushobora Kuba Twatamba Ibintu Kubera Umurimo wa Yesu
Imiryango yacu ishobora kutwanga iyo dukurikiye Yesu. Abandi bantu bashobora kuduseka cyangwa bakagerageza kutubabaza mu gihe twumvira amategeko ye. Dushobora no kubura imirimo yacu ku bwo kujya mu Itorero rya Yesu Kristo.
Dushobora kuba twakoresha amafaranga yacu n’umwanya wacu tujya kwigisha abandi ibyerekeye Yesu. Dushobora kuba twakoresha umwanya wacu dufasha abayobozi b’itorero gukora umurimo we. Dushobora kuba twakoresha umwanya wacu n’amafaranga yacu mu gufasha abandi mu muryango wacu mu gihe barimo gukora umurimo wa Yesu. Data wa twese wo mu Ijuru ashobora gushaka ko dutanga ubuzima bwacu aho guhakana ubuhamya bwacu kuri Yesu.
Igitambo Kizana Imigisha Idashobora Kuboneka Ahandi
Igitambo kidufasha guhinduka abatikunda. Twiga gukorera Data wa twese wo mu Ijuru no gufasha abandi bantu. Twiga ko ibintu dukorera abandi bidutera kwishima. Twiga ko gukora ibyo Yesu adutegeka gukora ari ingirakamaro kurusha ikintu icyo ari cyo cyose gifatika dushobora kugira hano ku isi. Twiga ko gukorera abandi ari byiza kurusha kwitekerezaho twenyine. Iyo dutanze igitambo tubishaka, tunasanga kandi ko Data wa twese wo mu juru aduha imigisha iruta kure ibyo tuba twarigomwe ibyo ari byo byose.
Kwitangira abandi bidufasha gusobanukirwa kurushaho ibyo Yesu yakoze ku bwacu. Yadukunze bihagije kugeza aho atanga ubugingo we. Iyo dutanga igitambo cy’ibintu ku bwa Data wa twese wo mu Ijuru cyangwa abandi bantu, tubakunda kurushaho. Dutangira kugira urukundo no kurushaho kuba nka Yesu na Data wa twese wo mu Ijuru.
Kugira ubutunzi bwinshi si bibi. Data wa twese wo mu Ijuru rimwe na rimwe aduha ibyo bintu kugira ngo tubashe gufasha abandi. Ariko biragoye kudakunda imitungo yacu n’amafaranga. Dukora cyane ngo tubigereho. Bimwe muri ibi bintu biba ari ingenzi kugira ngo tubeho. Uko biri kose, ntitugomba kwita cyane kuri ibi bintu ku buryo tutakwigomwa ibyo ari byo byose Data wa twese wo mu Ijuru akeneye ngo afashe abandi bana be.
Abanyamuryango bose b’Itorero rya Yesu Kristo bagomba gutuma gukorera Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu biba ikintu cy’ingirakamaro kurusha ibindi bintu mu buzima bwabo. Tugaragaza ko dukunda Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu kurusha uko dukunda imitungo yacu iyo dukora ibyo abayobozi b’Itorero rya Yesu Kristo badusaba gukora. Tugomba kwigomwa umwanya wacu ngo tubafashe kwigisha no gukorera abandi. Kugira ngo duhinduke abakwiye kubana na Data wa twese wo mu Ijuru, tugomba kuba dufite ubushake bwo gutanga ibintu byose dufite ngo dufashe umurimo wa Yesu niba ari byo adusaba.
Yesu yasezeranije umugisha uhambaye abo bose bazamwumvira bakanamukorera. Yavuze ko tutabasha gutekereza ibintu bihebuje tuzahabwa nyuma nitwitangira umurimo we ubu.