Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 2: Ubuzima Bwacu mu Ijuru


Igice cya 2

Ubuzima Bwacu mu Ijuru

Twari dutuye he mbere y’uko tuvukira kuri iyi si? Twakozeyo iki?

Buri Wese Muri Twe ni Umwana wa Data wa Twese wo mu Ijuru

Mbere y’uko tuvukira ku isi, twabaga mu Ijuru. Iwacu mu Ijuru hari hatangaje kandi ari heza kurusha ikintu cyose tuzi ku isi. Twabagayo mu muryango. Twarakundanaga kandi twishimye. Data wa twese wo mu Ijuru yari Data wa roho zacu, ndetse kubera iyo mpanvu tumwita Data wa twese wo mu Ijuru. Kubera ko ari Data, aradukunda kandi anatwitaho.

Umuntu wese uba ku isi yari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu mu Ijuru. Umwana mukuru mu muryango wo mu ijuru yari Yesu Kristo.* Ni mukuru wacu.

Igihe twabaga mu ijuru nta mibiri nk’iyi y’inyama n’amagufa twari dufite. Twari roho. Roho ifite ishusho nk’iya muntu. Nka roho, twashoboraga kuvugana, tukagenda, tugahitamo, kandi tuzi itandukanirizo hagati y’ikiza n’ikibi.

Ntitwari tumeze kimwe mu Ijuru. Twari dutandukanye, nk’uko tumeze ubu. Twari dufite ibyifuzo n’ubushobozi bitandukanye. Twize gukoresha ubushobozi bwacu mu buryo butandukanye.

Ikiganiro

  • Iwacu mu Ijuru hari hameze hate?

  • Ninde wari Data?

  • Ninde wari mukuru wacu?

Data wa twese wo mu Ijuru Yari Azi ko Twamera Nka We

Kuko Data wa twese wo mu Ijuru ari se wa roho zacu, yari atuzi neza. Yaradukundaga. Yari abizi ko twamukomoyeho ubushobozi bwo kwiga ibintu Azi no guhinduka nka We. Ashaka ko duhora turi beza, nk’uko Ari. Ashaka kudufasha kongera ubushobozi bwacu bwo kuba nka We.

Ikiganiro

  • Ni gute Data wa twese wo mu Ijuru atwiyumvamo, Atwifuriza iki?

  • Kumenya ko ufite So wo mu Ijuru bigutera byiyumviro ki?

Pre-existence, by Jerry Harshton [Mbere y’ukubaho, yakozwe na Jerry Harshton]

Mbere y’uko tuza ku isi, twabaga mu ijuru.

Data wa twese wo mu Ijuru yashyizeho Umugambi wo Kudufasha

Mu Ijuru twize byinshi ndetse twitoza uko twari tubishoboye, ariko hari ibintu tutashoboraga kumenyerayo ndetse no gukorerayo. Data wa twese wo mu Ijuru yadushyiriyeho umugambi wo kwiga ibirenzeho.

Yaduhamagaye mu nama mu ijuru. Twese twariyo. Yasobanuye umugambi we wo kudufasha kwiga maze atubwira ko nidukurikiza umugambi we tuzahinduka nka we.

Data wa twese wo mu ijuru yavuze ko azaturemera isi, tukazayituraho mu gihe runaka. Ku isi, ntabwo twari kuzibuka ubuzima bwacu na we mu ijuru. Tukazaba dushobora guhitamo ibyiza cyangwa ibibi. Icyo kizaba ari ikizamini cyo kureba niba tuzubaha Data wa twese wo mu Ijuru igihe tutazaba turi hamwe na We.

Tugendeye ku mugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru, buri wese yari guhabwa umubiri w’inyama n’amagufa. Twari kuzakenera umubiri umeze gutyo kugira ngo tumenye ibyo azi kandi tunakore ibyo akora. Nyuma, tukazapfa, maze roho zacu zikava mu mibiri y’inyama n’amagufa. Ariko roho zacu zikazongera zigahuzwa n’imibiri yacu, kandi ntituzongere gupfa ukundi. Abakoze ibyo Data wa twese wo mu Ijuru yadusabye gukora bakazasubira kubana na we iteka ryose.

Twigishijwe ko buri wese yari kuzagira ibibazo ku isi, nk’uburwayi, ububabare, intimba hamwe n’urupfu. Ariko twasobanukiwe ko tuzigira kuri ibi bintu byose. Ibi bibazo byari kuzatwigisha gukundana no gufashanya.

Data wa twese wo mu Ijuru yari guhitiramo buri wese igihe ndetse n’ahantu ho kuvukira ku isi. Yari azi aho kohereza ku isi buri wese kugira ngo twige ibintu twari dukeneye kumenya. Twese twari kugira amahirwe yo gukora ibintu byinshi bitandukanye. Data wa twese wo mu Ijuru yashakaga ko dukora ibyiza kugira ngo tubashe gusubira kuri we. Ariko, ntiyari kuduhatira kugira icyo dukora.

Bamwe muri twe bajyaga guhitamo kumwubaha. Turamutse twaramwubashye, twari kugenda duhinduka nka we kandi tugasubira kubana na we. Bamwe muri twe bajyaga guhitamo kutamwubaha. Turamutse tutaramwubashye, ntabwo twazashobora guhinduka nka we kandi ntitwanabasha gusubira kubana na we.

Igihe tumvise umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru adufitiye, twarishimye cyane. Twashakaga gushobora kwiga no gutera imbere. Buri wese wabayeho ku isi yemeye kubaho mu mugambi we.

Ikiganiro

  • Umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru kuri twe wari uwuhe?

  • Kuki twakeneye kuva iwacu mu ijuru?

  • Data wa twese wo mu ijuru ashaka ko dukora iki ku isi?