Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 24: Umunsi wo Kuramya


Igice cya 24

Umunsi wo Kuramya

Data wa twese wo mu ijuru yatubwiye gukoresha umunsi umwe buri cyumweru ngo tumuramye. Twakira imigisha myinshi iyo tugize uwo munsi umunsi mutagatifu.

Data wa Twese wo mu Ijuru Yaduhaye Umunsi wo Kuramya Kugira ngo Adufashe

Data wa twese wo mu Ijuru azi ko dufite ibibazo byinshi. Tugomba gukora ibintu byinshi buri munsi. Tugomba gukora ngo tubone ibiryo n’imyambaro. Tugomba gutegura ibiryo byacu tukanakora indi mirimo ya buri munsi.

Kubera ibi bintu byose dukora, biroroshye kwibagirwa Data wa twese wo mu Ijuru. Biranoroshye kandi kwibagirwa ibintu Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko dukora. Dutekereza ibyerekeye ku byo dukeneye bya buri munsi kurusha uko tugenza ibyerekeye Data wa twese wo mu Ijuru.

Data wa twese wo mu ijuru azi ko dukeneye igihe cyo kumutekerezaho. Dukeneye igihe cyo kwiga ibyo ashaka ko dukora. Kubera ibi, yatubwiye kumara umunsi umwe muri buri minsi irindwi turuhuka imirimo yacu maze tukiga ibimwerekeyeho.

Data wa twese wo mu Ijuru yaremye isi abinyujije muri Yesu Kristo mu bice bitandatu by’igihe. Ibi bice by’igihe yabyise iminsi. Ku munsi wa karindwi, yaruhutse imirimo yose yo kurema iyi si. Yatubwiye ko dukwiye kuruhuka imirimo yacu ya buri munsi umunsi umwe buri cyumweru.

Data wa Twese wo mu Ijuru Yatubwiye Umunsi Wo Kuramyaho

Data wa twese wo mu Ijuru yabwiye abantu bo mu bihe bya kera gukoresha umunsi wa karindwi mu cyumweru nk’umunsi wo kuramya. Uyu munsi wari uwo gufasha abantu kwibuka ko nyuma y’uko Arema isi yaruhutse ku munsi wa karindwi.

Nyuma y’uko Yesu apfuye, yazutse ku munsi wa mbere w’icyumweru. Abayoboke ba Yesu bakoresheje umunsi wa mbere w’icyumweru nk’umunsi wo kuramya ngo bafashe abantu kwibuka no kubaha umunsi wo kuzuka kwa Yesu. Tuwita umunsi wa Nyagasani. (Rimwe na rimwe Yesu yitwa Nyagasani.) Tunawita kandi umunsi w’Isabato.* N’ubwo ari umunsi w’icyumweru utandukanye n’uwakoreshwaga mu bihe bya kera mu kuramya, uracyari umunsi umwe muri irindwi. Turacyakora imirimo isanzwe iminsi itandatu mu cyumweru. Maze ku munsi wa karindwi tukaramya Data wa twese wo mu Ijuru.

Mu gihe cyacu, abantu benshi bakoresha umunsi wa mbere w’icyumweru, ariwo ku cyumweru, nk’umunsi wo kuramya. Rimwe na rimwe Data wa twese wo mu Ijuru yabwiye umuhanuzi we ko abantu be mu bihugu bimwe bashobora gukoresha undi munsi nk’umunsi wo kuramya.

Ishusho
Abantu baririmba mu rusengero

Icyumweru ni umunsi wo kuramya.

Dushobora Gutagatifuza Umunsi wa Nyagasani

Hari ibintu byinshi dukwiye gukora ku munsi wa Nyagasani. Ikintu cy’ingirakamaro cyane twakora ni ugutekereza kuri Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu umunsi wose. Dukwiye gutekereza ku bintu bashaka ko tumenya tukanakora. Bimwe mu bintu twakora ku munsi wo kuramya bizadufasha kwibuka no kwiga ibyerekeye Data wa twese wo mu Ijuru ni:

  1. Kwiga ibyanditswe bitagatifu byigisha kuri Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu.

  2. Gufasha abandi bantu kwiga ibyerekeye Itorero.

  3. Kwigisha imiryango yacu ibyerekeye Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu no ku byerekeye ibyo bashaka ko dukora.

  4. Kujya mu materaniro y’Itorero no mu mashuri aho tubasha kwigira hamwe ibyerekeye inkuru nziza. Dushobora kwiga inkuru zerekeye Yesu n’izindi nyigisho z’inkuru nziza, dushobora no kwigishanya ibyerekeye ibyo Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu badukoreye.

  5. Kuruhuka imirimo dukora mu yindi minsi y’icyumweru.

  6. Gusenga.

  7. Gusura abantu barwaye tukanabafasha kugubwa neza.

  8. Kwandika bimwe mu bintu biba ku miryango yacu kugira ngo tuzabashe kubyibuka ahazaza.

Abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo bakwiye gusangira isakaramentu ku munsi wo kuramya. Bashobora kwitegura kurisangira batekereza kuri Yesu no ku bintu yabakoreye. Bakwiye gusaba Data wa twese wo mu Ijuru kubafasha kwibuka Yesu. Mu gihe bafata isakaramentu, bakwiye kwibuka amasezerano matagatifu bakoze. Bakwiye gutekereza ku bintu Data wa twese wo mu Ijuru yabasezeranije nibaramuka bumviye Yesu.

Hari ibintu byinshi tudakwiye gukora ku munsi wo kuramya. Ntidukwiye gukora. Ntidukwiye gukoresha abagize imiryango yacu, abakozi, cyangwa amatungo byacu. Ntidukwiye gusoma ibintu, kureba ibiganiro kuri televiziyo, cyangwa kumva umuziki byatubuza gutekereza ibyerekeye Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu. Ntidukwiye kujya mumyitozo ngororamubiri. Ntidukwiye kugura cyangwa kugurisha ibintu. Ibi bintu bishobora kumera nk’aho ari ingirakamaro, ariko ntibidufasha gutekereza kuri Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu kuri uyu munsi mutagatifu.

Hashobora kubaho ibihe twakora ku munsi wo kuramya, ariko dukwiye kugerageza kudakora. Iyo gukora ari ngombwa cyanentakabuza, dukwiye kugerageza gutekereza kuri Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu mu gihe dukora.

Ikiganiro

  • Ni iki tugomba gukora ku munsi wa Nyagasani?

  • Ni iki tutagomba gukora ku munsi wo kuramya?

Data wa Twese wo mu Ijuru Aduha Umugisha ku bwo Gutagatifuza Umunsi wa Nyagasani

Intego y’umunsi wo kuramya ihora ari imwe. Ni umunsi wo ku ruhuka imirimo dukora buri munsi. Ni umunsi wo kwiga ibyerekeye Data wa twese wo mu Ijuru no gutegura ubuzima na we. Ni umunsi wo gutunganya ubuzima bwacu twongera ubumenyi ku byerekeye ibyo Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko dukora.

Uyu munsi ni mwiza kuri twe. Udufasha kwibuka Data wa twese wo mu Ijuru n’impamvu turi hano ku isi. Iyo dukora ibintu Data wa twese wo mu ijuru ashaka ko dukora ku munsi wa Nyagasani, duhabwa imigisha. Imiryango yacu yishima kurushaho. Imibiri yacu igarura ubuyanja. Twiyegereza Data wa twese wo mu Ijuru n’inyigisho ze. Tuzabasha kwiyumvamo ukuyobora kwa Roho Mutagatifu bikomeye kurushaho mu cyumweru. Kubera ko twabaye abumvira, Data wa twese wo mu Ijuru azadufasha kubona ibiribwa, imyambaro, n’ibindi bintu dukeneye. Azadufasha kwiga kurushaho ibimwerekeye no kwishima.

Ikiganiro

  • Ni izihe zimwe mu mpamvu dukwiye gufata umunsi wo kuramya nk’umunsi mutagatifu?

Capa