Igice cya 27
Ijambo ry’Ubushishozi
Umwe mu migisha ikomeye Data wa twese wo mu Ijuru yaduhaye ni imibiri yacu y’inyama n’amagufa. Yaduhaye itegeko ry’ubuzima ngo ridufashe kwita ku mibiri yacu. Ni iki uzi kuri iri tegeko ry’ubuzima?
Imibiri Yacu ni Mitagatifu
Impamvu imwe y’ingirakamaro yo kuza ku isi ni uguhabwa imibiri y’inyama n’amagufa. Dukeneye imibiri kugira ngo tumere nka Data wa twese wo mu ijuru. Dufite imibiri y’inyama n’amagufa nibwo dushobora kwiga ibintu dukeneye ngo tumere nka we. Dushobora kubyara abana. Dushobora kwakira imigenzo mitagatifu ikenewe kuri twe ngo dusubire kubana na Data wa twese wo mu Ijuru. Nta mibiri ntitwabasha gukora ibi bintu.
Kubera ko roho zacu ziba mu mibiri yacu, umubiri ni mutagatifu. Igihe twizera Yesu Kristo tukanagerageza kumwumvira, Data wa twese wo mu Ijuru yohereza Roho Mutagatifu ngo abane na twe. Roho Mutagatifu ntashobora kugumana na twe niba dusuzugura ntitunite ku mibiri yacu.
Igihe dupfuye, roho zacu ziva mu mibiri yacu. Ubwo Yesu yapfaga, roho ye yavuye mu mubiri we. Nyuma y’iminsi itatu, roho ye yarongeye yinjira mu mubiri we maze razuka. Yesu yari afite ububasha bwo kugaruka mu buzima; bityo kubera igitambo cye kuri twe, natwe tuzazuka nyuma yo gupfa. Roho zacu n’imibiri yacu bizongera bisubizwe hamwe. Yesu yari azi ko tuzakenera kugira imibiri y’inyama n’amaraso bidapfa ngo tumere nka Data wa twese wo mu Ijuru tuzanabane na we iteka ryose.
Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko twita ku mibiri yacu neza. Niba dufata neza imibiri yacu, dushobora kugira ubuzima buzira umuze tukanakomera maze tugakora ibindi bintu ashaka ko dukora. Twese tugomba gufata icyemezo niba dushaka kwita ku mibiri yacu neza cyangwa dukora ibintu biyangiza. Tuzi ko imibiri yacu ari ingirakamaro muri ubu buzima na nyuma y’ubu buzima. Dukwiye gushaka kuyitaho neza. Data wa twese wo mu Ijuru ntabwo yishima iyo tutita ku mibiri yacu.
Ababyeyi bakwiye kuba ari bo bigisha abana babo ko imibiri yabo ari impano ntagatifu iva kwa Data wa twese wo mu Ijuru bakanabasobanurira impamvu imibiri yabo ari ingirakamaro cyane. Igihe abana basobanukiwe impamvu ari ingenzi kwita ku mibiri yabo neza, ntibazashaka gukurikira ibigeragezo bya Satani.
Data wa Twese wo mu Ijuru Yaduhaye Itegeko ry’Ubuzima
Data wa twese wo mu Ijuru yatubwiye bimwe mu bintu byiza ku mibiri yacu na bimwe mu bintu bitari byiza kuri yo. Ibi byanditse mu byanditswe bitagatifu bikaba byitwa Ijambo ry’Ubushishozi.
Data wa twese wo mu Ijuru yahishuriye Ijambo ry’Ubushishozi Umuhanuzi Joseph Smith. Ni itegeko. Tugomba kumvira iri tegeko kugira ngo tugire imibiri n’ubwenge bikomeye.
Ijambo ry’Ubushishozi ritwigisha ikiri icyiza ku mibiri yacu. Dukwiye kurya no kunywa ibintu byiza gusa ku mibiri yacu. Dukwiye kurya imbuto, imboga, n’ibinyampeke. Dukwiye kurya ikigero gikwiriye cy’ibi biryo ntiturye byinshi cyane. Ntidukwiye kurya inyama nyinshi.
Data wa Twese wo mu Ijuru Yatubwiye Ikitari Cyiza ku Mibiri Yacu
Data wa twese wo mu Ijuru azi ko Satani azagerageza kutwemeza gukoresha nabi imibiri yacu. Data wa twese wo mu Ijuru yatubwiye bimwe mu bintu bitari byiza ku mibiri yacu. Kunywa inzoga si byiza ku mibiri yacu. Data wa twese wo mu Ijuru yadutegetse kutanywa inzoga, n’ibindi binyobwa bisindisha. Ibyo bintu bishobora gutera uburwayi kandi byatubyarira kutishima mu rugo. Igihe abantu banywa ibi bintu, ntibashobora gutekereza neza. Ibyo binyobwa bijya biyobora abantu mu guhitamo ibintu bibi, kubeshya, kwangiza amafaranga yabo yose, no kwica itegeko ry’ukudasambana. Igihe umubyeyi utwite anywa inzoga, ashobora kwangiza umwana utaravuka. Abantu banywa inzoga batera ibibazo bikomeye.
Data wa twese wo mu Ijuru yatubwiye ko kunywa itabi byangiza imibiri yacu. Ntidukwiye kunywa itabi cyangwa guhekenya itabi. Abanyamasiyansi bagaragaje ko itabi ritera uburwayi kandi rishobora kwangiza impinja zitaravuka.
Data wa twese wo mu Ijuru yanatubwiye kutanywa ikawa n’icyayi. Ntidukwiye kunywa ikawa n’icyayi kubera ko birimo ibiyobyabwenge byangiza. Ntidukwiye gukoresha ibiyobyabwenge, keretse mu miti abaganga baduha.
Data wa twese wo mu Ijuru yatubwiye ko ibisindisha, itabi, n’ibiyobyabwenge bishobora kudufasha iyo tuzi uko babikoresha mu buryo bukwiriye. Yavuze ko alukoro igomba gukoreshwa gusa mu koza imibiri yacu. Itabi rishobora gukoreshwa mu kuvura ibikomere ku matungo arwaye. Ibiyobyabwenge rimwe na rimwe bishobora kudufasha kutuvura iyo turwaye. Ariko mbere yo kugerageza gukoresha ibi bintu, dukwiye kwigira ku bantu bazi ubwenge icyo bikwiye gukoresherezwa n’uko bikwiye gukoreshwa. Niba tubikoresha mu buryo bubi, bishobora kwangiza.
Ntidukwiye kugira icyo dushyira mu mibiri yacu kitari kiza kuri twe. Ijambo ry’Ubushishozi ritubwira bimwe mu bintu byangiza cyane kurusha ibindi. Ni itegeko ry’ingirakamaro.
Ijambo ry’Ubushishozi ntiritubwira ibintu byose tudakwiye gukoresha. Dukwiye gusobanukirwa ko ikintu icyo ari cyo cyose cyangiza imibiri yacu cyangwa ubwenge, n’ubwo kitaba cyaravuzwe mu Ijambo ry’Ubushishozi, kidakwiye gukoreshwa. Dukwiye kwita ku mibiri yacu mu bundi buryo, nko kuyoza buri gihe ngo ihore isukuye no gukora imyitozo ngorora mubiri ihagije no kuruhuka.
Imigisha Ikomeye Izanwa no Kumvira Ijambo ry’Ubushishozi
Niba twumvira Ijambo ry’Ubushishozi, Data wa twese wo mu Ijuru azaha umugisha imibiri yacu igire imbaraga kurusha uko yari kuba imeze iyo tutumvira iri tegeko. Tuzashobora neza kurushaho umurimo we hano ku isi. Yavuze ko niba twumvira iri tegeko tuzashobora kwiruka tutaruha no kugenda tutagwa igihumure. Uyu ni umugisha ukomeye.
Data wa twese wo mu Ijuru yadusezeranije kuduha umugisha w’ubushishozi n’ubumenyi bikomeye nitwumvira Ijambo ry’Ubushishozi. Roho Mutagatifu azaduhishurira ibintu byinshi by’ingirakamaro tutari bumenye mu bundi buryo. Satani ntazatugiraho ububasha. Nitwumvira Ijambo ry’Ubushishozi, tuzarushaho kugira ubuzima buzira umuze kandi tuzaba turi kwitegura ubugingo buhoraho* turi hamwe na Data wa twese wo mu Ijuru.