Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 89


Igice cya 89

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 27 Gashyantare 1833. Nk’ingaruka ku bavandimwe ba mbere bakoreshaga itabi mu materaniro yabo, Umuhanuzi yayobowe gutekereza bimbitse kuri iki kibazo, kubera iyo mpamvu, yabajije Nyagasani ibyerekeye iki kintu. Iri hishurirwa, rizwi nk’Ijambo ry’Ubushishozi, niryo ryabaye igisubizo.

1–9, Gukoresha vino, ibinyobwa bisindisha, itabi, n’ibinyobwa bishyushye birabujijwe; 10–17, Ibyatsi, imbuto, inyama, n’impeke byashyiriweho gukoreshwa n’umuntu n’inyamaswa; 18–21, Ukumvira itegeko ry’inkuru nziza, hakubiyemo n’Ijambo ry’Ubushishozi, rituma habaho imigisha ku by’isi no ku bya roho.

1 Iri ni Ijambo ry’Ubushishozi, rifitiye akamaro inteko y’abatambyi bakuru, bateranijye i Kirtland, n’itorero, ndetse n’abera muri Siyoni—

2 Ryoherejwe nk’intashyo; atari kubw’itegeko cyangwa agahato, ahubwo nk’ihishurirwa n’ijambo ry’ubushishozi, ryerekana gahunda n’ugushaka by’Imana mu gakiza karebana n’iby’umubiri by’abera bose mu minsi ya nyuma—

3 Ritanzwe nk’ihame rifite isezerano, rijyanye n’ubushobozi bw’abanyantegenke n’abanyantegenke kurusha abandi mu bera bose, bitwa cyangwa bashobora kwitwa abera.

4 Dore, ni ukuri, ni uko Nyagasani ababwira: Nk’igaruka y’ibibi n’imigambi iriho kandi izabaho mu mitima y’abantu bagambana mu minsi ya nyuma, narababuriye, kandi mbaburiye mbere, mbaha iri jambo ry’ubushishozi kubw’ihishurirwa—

5 Ko igihe umuntu uwo ariwe wese anyweye vino cyangwa ikinyobwa gikaze muri mwe, dore si byiza, nta nubwo bikwiriye mu maso ya So, keretse mwiteranyirije hamwe kugira ngo muture amasakamentu yanyu imbere ye.

6 Kandi, dore iyi igomba kuba vino, koko, vino isukuye y’inzabibu za vino, mwikoreye ubwanyu.

7 Kandi, byongeye, ibinyobwa bikaze ntibigenewe inda yanyu, ahubwo ni ibyo koza imibiri yanyu.

8 Kandi byongeye, itabi ntirigenewe umubiri, cyangwa inda, kandi si ryiza ku muntu, ahubwo ni icyatsi cy’imibyimba n’amatungo yose arwaye, rikoreshejwe n’ubushishozi n’ubugeni.

9 Kandi byongeye, ibinyobwa bishyushye ntibigenewe umubiri cyangwa inda.

10 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ibyatsi bizima byose Imana yabishyizeho kubw’ubuzima, kamere, n’akamaro, n’imikoreshereze y’umuntu—

11 Buri cyatsi mu gihe cyacyo, na buri rubuto mu gihe cyarwo; ibi byose bigakoreshwa mu bwitonzi n’ishimwe.

12 Koko, inyama nazo z’inyamaswa n’iz’ibiguruka byo mu kirere, njyewe, Nyagasani, nazishyizeho ngo zikoreshwe n’umuntu atanga ishimwe, ariko zigomba gukoreshwa mwizigama;

13 Kandi byanshimisha ko zitakoreshwa, keretse mu bihe by’itumba, cyangwa by’ubukonje, cyangwa by’amapfa.

14 Impeke zose zashyiriweho gukoreshwa n’umuntu n’inyamaswa, ngo zibe inkunga y’ubuzima, atari gusa kubw’umuntu ahubwo no kubw’inyamaswa z’ishyamba, n’ibiguruka byo mu kirere, n’ibisimba byo mu ishyamba byose byirukanka cyagwa bikururuka ku isi;

15 Kandi izi Imana yaziremeye gukoreshwa n’umuntu mu bihe gusa by’amapfa n’inzara ikabije.

16 Impeke zose ni nziza kubw’ibiryo by’umuntu; kimwe n’urubuto rwa vino; rwera urubuto, haba mu butaka cyangwa hejuru y’ubutaka—

17 Ariko, ingano ni nziza by’umwihariko ku muntu, n’ibigori ku nka, n’amasaka ifarasi, na kusemati ku biguruka n’ingurube, no ku nyamaswa zose zo mu ishyamba, n’ibyo mu kirere, na sayiri ku nyamaswa zose z’akamaro, n’ibinyobwa byoroshye, ndetse n’izindi mpeke.

18 Kandi abera bose bibuka kubahiriza no gusohoza aya magambo, bagenda bubashye amategeko, bazahabwa amagara mu mukondo wabo n’umusokoro mu magufa yabo;

19 Kandi bazabona ubushishozi n’ubutunzi bukomeye bw’ubumenyi, ndetse ubutunzi buhishe;

20 Kandi baziruka ntibananirwe, kandi bazagenda ntibazacogora.

21 Kandi, njyewe, Nyagasani, mbahaye isezerano, ko umumarayika urimbura azabahitaho, nk’abana ba Isirayeli, kandi ntazabica. Amena.

Capa