Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 20: Imiterere y’Ubutambyi


Ishusho
Abayobozi Bakuru mu giterane rusange

Abafite ubutambyi buyoboye mu Itorero ni Ubuyobozi Bukurun’Itsinda ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri. Hari n’abandi bagabo n’abagore bafasha mu kuyobora umurimo w’Itorero.

Igice cya 20

Imiterere y’Ubutambyi

Umuntu abona ate ububasha bwo gukora umurimo wa Data wa twese wo mu Ijuru?

Iyo Umugabo Afite Ubutambyi, Ashobora Gukorera Data wa Twese wo mu Ijuru

Ubutambyi ni ububasha Data wa twese wo mu Ijuru aha abagabo n’abahungu bakiranuka ngo bakore umurimo we ku isi. Yahaye Yesu ubu bubasha. Yesu na we yahaye ubu bubasha abagabo ku isi. Abagabo n’abahungu bafite ubutambyi bahagararira Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu. Bashobora gukora ibintu abandi bagabo n’abahungu batashobora gukora. Bashobora kuba abavugabutumwa bakigisha inkuru nziza y’ukuri ya Yesu Kristo. Bashobora guha umugisha abantu barwaye. Bashobora gukora imirimo mitagatifu mu Itorero.

Yesu yatubwiye uko umugabo yaha ubutambyi undi mugabo cyangwa umuhungu. Umugabo ufite ubutambyi ashyira ibiganza bye ku mutwe w’undi mugabo cyangwa umuhungu. Maze akamuha ubutambyi mu izina rya Yesu Kristo no kubera ububasha bw’ubutambyi afite.

Umugabo cyangwa umuhungu bubaha amategeko ya Yesu ni bo gusa bashobora kwakira ubutambyi. Yesu yemerera abagabo n’abahungu gukora umurimo we igihe gusa bubashye amategeko ye.

Nta muntu uhambaye ku isi nk’umugabo cyangwa umuhungu ukoresha ubutambyi mu buryo nyabwo.

Ikiganiro

  • Ubutambyi ni iki?

  • Ninde ushobora kwakira ubutambyi?

Ubutambyi Bugabanyijemo Ibice Bibiri

Ibyo bice bibiri by’ubutambyi ni Ubutambyi bwa Aroni n’Ubutambyi bwa Melikisedeki. Rimwe na rimwe Ubutambyi bwa Aroni bwitwa ubutambyi buciriritse. Rimwe na rimwe Ubutambyi bwa Melikisedeki bwitwa ubutambyi buhambaye.

Ubutambyi bwa Aroni

Ubutambyi bwa Aroni bwitiriwe Aroni, umuvandimwe wa Mose, umuhanuzi. Aroni yari umuyobozi mu bihe bya Mose.

Umunyamuryango w’umugabo w’indakemwa w’Itorero ashobora kwakira Ubutambyi bwa Aroni utangiriye muri Mutarama y’umwaka yuzuzamo imyaka 12 y’ubukure. Abagabo n’abahungu bafite ubutambyi bwa Aroni bashobora kwigisha abantu. Bamwe bafite Ubutambyi bwa Aroni bashobora kubatiza abantu. Bafasha abantu kwibuka Yesu. Bashobora gufasha abantu mu nzira nyinshi.

Ubutambyi bwa Melikisedeki

Ubutambyi bwa Melikisedeki bwitiriwe umugabo witwaga Melikisedeki. Melikisedeki yari umugabo w’umukiranutsi wari ufite ubutambyi. Yabayeho mu bihe bya Aburahamu. Yari umutambyi mukuru. Mbere y’uko ubutambyi bumwitirirwa, bwitwaga Ubutambyi Butagatifu hakurikijwe Urugero ry’Umwana w’Imana. Izina ry’ubutambyi ryahinduwe Melikisedeki kugira ngo bikumire abantu gukoresha izina ry’Imana cyane.

Umunyamuryango w’umugabo w’indakemwa w’Itorero agomba kuba afite nibura imyaka 18 y’amavuko kugira ngo ahabwe Ubutambyi bwa Melikisedeki. Abagabo bafite ubutambyi bwa Melikisedeki bafite ububasha bwo guha imigisha abandi. Yesu yabahishuriye ibintu bakeneye kumenya no kuvuga barimo gutanga iyi migisha.

Ikiganiro

  • Ubutambyi bubiri buri mu Itorero ni ubuhe?

Buri Butambyi Bufite Ibyiciro n’Ububasha Bitandukanye

Iyo umuntu yakiriye ubutambyi, ashyirwa mu cyiciro cy’ubutambyi. Ubutambyi bwa Aroni n’ubwa Melikisedeki bufite ibyiciro byinshi. Buri kimwe gifite inshingano zihariye.

Abagabo n’abahungu bafite Ubutambyi bwa Aroni kandi bakaba barashyizwe mu cyiciro cy’umutambyi muri ubu butambyi baba bafite ububasha bwo gukora ibi bintu:

  1. Kwigisha inkuru nziza.

  2. Kubatiza.

  3. Gutegura, guha umugisha, no gutanga isakaramentu.*

  4. Gufasha abafite Ubutambyi bwa Melikisedeki basura kandi banafasha abanyamuryango b’Itorero.

  5. Baha abandi Ubutambyi bwa Aroni.

Abagabo bafite Ubutambyi bwa Melikisedeki baba bafite ububasha bwo gukora ibi bintu:

  1. Kuyobora Itorero.

  2. Kwigisha inkuru nziza.

  3. Gutanga impano ya Roho Mutagatifu.

  4. Gutanga imigisha idasanzwe.

  5. Kwita impinja amazina no kuziha umugisha.

  6. Gukiza abarwayi.

  7. Guha abandi ubutambyi.

  8. Gukora ibintu byose abagabo cyangwa abahungu bafite Ubutambyi bwa Aroni bashobora gukora.

Ikiganiro

  • Abafite Ubutambyi bwa Melikisedeki bafite ububasha bwo gukora iki?

  • Abafite Ubutambyi bwa Aroni bafite ububasha bwo gukora iki?

Ibyiciro by’Ubutambyi bwa Aroni n’Inshingano Zabwo

Ibyiciro by’Ubutambyi bwa Aroni ni umudiyakoni, umwigisha, umutambyi, n’umwepiskopi.

Umudiyakoni

Umunyamuryango w’umugabo w’indakemwa w’Itorero ashobora guhabwa ubutambyi kandi akimikwa nk’umudiyakoni utangiriye muri Mutarama y’umwaka yuzuzamo imyaka 12 y’amavuko. Agomba kubaha amategeko ya Yesu n’imiyoborere y’itorero.

Izi ni inshingano z’umudiyakoni:

  1. Atanga isakaramentu.

  2. Afasha abayobozi be.

  3. Afasha abigisha mu butambyi bwa Aroni gukora inshingano zabo iyo bazihawe.

Umudiyakoni ntashobora guha undi muntu ubutambyi. Ntashobora kubatiza umuntu. Ntashobora guha umugisha isakaramentu.

Umwigisha

Umunyamuryango w’umugabo w’indakemwa w’Itorero ashobora guhabwa ubutambyi kandi akimikwa nk’umwarimu utangiriye muri Mutarama y’umwaka yuzuzamo imyaka 14 y’amavuko. Agomba kubaha amategeko ya Yesu n’imiyoborere y’itorero.

Izi ni inshingano z’umwigisha:

  1. Kureberera abanyamuryango b’Itorero, abafasha kuzuza ibyo bakeneye by’umubiri na roho.

  2. Gufasha abanyamuryango kubaha amategeko ya Yesu.

  3. Gufasha abafite Ubutambyi bwa Melikisedeki kwita ku miryango gufasha abandi no kwigisha inkuru nzinza imiryango.

  4. Gutegura isakaramentu.

  5. Gukora ibintu byose umudiyakoni akora iyo ari ngombwa.

Umwigisha ntashobora guha undi muntu ubutambyi. Ntanashobora kubatiza umuntu. Ntashobora guha umugisha isakaramentu.

Umutambyi

Umunyamuryango w’umugabo w’indakemwa w’Itorero ashobora guhabwa ubutambyi kandi akimikwa nk’umutambyi utangiriye muri Mutarama y’umwaka yuzuzamo imyaka 16 y’amavuko. Agomba kubaha amategeko ya Yesu n’imiyoborere y’itorero.

Izi ni inshingano z’umutambyi:

  1. Kwigisha inkuru nziza.

  2. Gushishikariza abanyamuryango kubaha amategeko ya Yesu.

  3. Kubatiza.

  4. Guha umugisha isakaramentu.

  5. Kwimika abandi badiyakoni, abigisha, n’abatambyi.

  6. Kuyobora amateraniro iyo muri ayo materaniro ntawe ufite Ubutambyi bwa Melikisedeki.

Umutambyi ashobora gukora ibintu byose umwigisha n’umudiyakoni bakora. Ntashobora gushyira mu cyiciro cy’ubwepiskopi cyangwa kimwe mu byiciro by’Ubutambyi bwa Melikisedeki.

Umwepiskopi

Umwepiskopi ni umuyobozi wa paruwasi.

Izi ni inshingano z’umwepiskopi (umuyobozi w’ishami na we afite inshingano zimwe mu ishami):

  1. Kuyobora paruwasi.

  2. Gukora nk’umuyobozi w’ihuriro ry’abatambyi.

  3. Kugirana ibiganiro by’ubudakemwa n’abanyamuryango b’ishami.

  4. Kugira inama abanyamuryango muri paruwasi.

  5. Gufasha abanyamuryango b’ishami kwigira no kwitegura ibihe bigoye bitunguranye.

  6. Kugenzura inyandiko n’imari n’imikoreshereze n’umutekano by’urusengero.

Umuyobozi Mukuru w’Itorero aha amabwiriza abayobozi b’imambo yo gushyira abagabo mu bwepiskopi.

Ikiganiro

  • Inshingano z’umudiyakoni, umwigisha, umutambyi, n’umwepiskopi ni izihe?

Ibyiciro by’Ubutambyi bwa Melikisedeki n’Inshingano Zabyo

Ibyiciro by’Ubutambyi bwa Melikisedeki ni umukuru, umutambyi mukuru, patiriyariki, Ba Mirongo Irindwi, n’Intumwa. Buri cyiciro gifite inshingano zihariye.

Umukuru

  1. Kubatiza.

  2. Gutanga impano ya Roho Mutagatifu.

  3. Kuyobora gahunda y’amateraniro.

  4. Kuba umuyobozi w’amateraniro iyo nta mutambyi mukuru uhari.

  5. Kwigisha inkuru nziza.

  6. Guha umugisha abarwaye.

  7. Guha umugisha impinja.

  8. Guha abandi ubutambyi akanabashyira mu byiciro by’ubukuru, ubutambyi, ubwigisha, cyangwa ubudiyakoni.

  9. Gukora inshingano zose z’umutambyi, umwigisha, cyangwa umudiyakoni iyo ari ngombwa.

Umutambyi Mukuru

Inshingano nyamukuru y’umutambyi mukuru ni ukuyobora abantu mu Itorero no kuba ashizwe ibintu bya roho. Umutambyi mukuru ashobora no gukora izindi nshingano z’umukuru, umutambyi, umwigisha, cyangwa umudiyakoni iyo ari ngombwa.

Patiriyariki

Patiriyariki ni umutambyi mukuru utanga imigisha idasanzwe ku banyamuryango b’Itorero. Iyi migisha yitwa imigisha ya Patiriyariki. Imigisha ya Patiriyariki ifasha abanyamuryango gusobanukirwa ibintu Yesu ashaka ko bakora.

Uwa Ba Mirongo Irindwi

Ba Mirongo Irindwi ni abahamya badasanzwe ba Yesu Kristo ku isi. Bakora bayobowe n’Intumwa bubaka Itorero.

Intumwa

Intumwa ni umuhamya udasanzwe wa Yesu Kristo ku isi hose. Intumwa ziyobora gahunda z’Itorero ku isi hose. Buri Ntumwa ifite ububasha bwose bw’ubutambyi. Ariko Umuyobozi Mukuru w’Itorero, akaba ari n’Intumwa, niwe wenyine ushobora gukoresha ububasha bwose bw’ubutambyi. Izindi ntumwa zikoresha ububasha bwazo iyo gusa umuyobozi mukuru w’itorero abahaye amabwiriza.

Imfunguzo z’Ubutambyi Ni Ububasha Buyobora Ikoreshwa ry’Ubutambyi

Ubutambyi ni ububasha bwo gukora mu izina rya Yesu no kutuyobora gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Imikoreshereze y’ububasha bw’ubutambyi iba iyobowe n’abafite imfunguzo zabwo. Izi mfunguzo ni uburenganzira bwo gukurira no kuyobora Itorero mu gace runaka. Nyagasani Yesu Kristo afite imfunguzo zose z’ubutambyi. Yahaye intumwa ze imfunguzo za ngombwa zo kuyobora Itorero rye. Intumwa Nkuru, Umuyobozi Mukuru w’Itorero, niwe gusa ushobora gukoresha (cyangwa akemerera undi muntu ngo akoreshe) izi mfunguzo mu kuyobora Itorero ryose. Umuyobozi Mukuru w’Itorero aha uburenganzira abayobozi b’ingoro, misiyoni, imambo, n’uturere; abepiskopi n’abayobozi b’amashami; n’abayobozi b’amatsinda kugira imfunguzo z’ubutambyi bakeneye ngo bayobore.

Abafite ubutambyi bafite ububasha bwo gukora ibintu bimwe na bimwe batabiherewe uruhushya rudasanzwe. Urugero, abagabo bafite Ubutambyi bwa Melikisedeki bashobora guha umugisha umurwayi kandi nk’abagabo bashobora guha umugisha imiryango yabo. Ariko, ibindi bintu bisaba uruhushya ruva ku bafite imfunguzo zibikwiriye. Urugero, umutambyi afite ububasha bwo kubatiza. Ariko ntashobora kubatiza umuntu kugeza ubwo umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’ishami amwemereye kubikora. Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’ishami afite imfunguzo z’Ubutambyi bwa Aroni muri icyo gice cy’itorero.

Ikiganiro

  • Imfunguzo z’ubutambyi ni iki?

Abafite ubutambyi Bashyirwa mu Matsinda

Abagabo n’abasore bari mu cyiciro kimwe cy’ubutambyi bashyirwa mu bice. Ibi bice byitwa Amatsinda. Mu Butambyi bwa Aroni harimo amatsinda y’abadiyakoni, amatsinda y’abigisha, n’amatsinda y’abatambyi. Mu Butambyi bwa Melikisedeki harimo amatsinda y’abakuru n’amatsinda y’abatambyi bakuru.

Iyo umugabo cyangwa umuhungu ashyizwe mu cyiciro cy’ubutambyi, ahinduka umunyamuryango mu itsinda ry’abatambyi bari mu cyiciro kimwe. Aguma muri iryo tsinda kugeza ashyizwe mu kindi cyiciro. Abayobozi b’itsinda barigisha bakanafasha buri munyamuryango w’itsinda.

Ihuriro ry’Abadiaykoni

Itsinda ry’abadiyakoni rishobora kugira abadiyakoni bageze kuri 12. Iyo hari abadiyakoni barenze 12 mu rurembo, irindi tsinda ry’abadiyakoni riba ryashingwa. Itsinda ry’abadiyakoni rigira umuyobozi n’abajyanama babiri.

Ihuririo ry’Abigisha

Itsinda ry’abigisha rishobora kugira abigisha bageze kuri 24. Iyo hari abigisha barenze 24 muri paruwasi, irindi tsinda ry’abigisha riba ryashingwa. Itsinda ry’abigisha rigira umuyobozi n’abajyanama babiri.

Ihuriro ry’Abatambyi

Ihuriro ry’abatambyi rigizwe n’abatambyi bagera kuri 48. Umuyobozi w’ihuriro ry’abatambyi ni umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’ishami. Atoranya abatambyi babiri muri iryo tsinda kuba abamwungirije.

Ihuririo ry’Abakuru

Itsinda ry’abakuru rishobora kugira umubare uwo ari wo wose w’abakuru kugeza kuri 96, kandi haba harimo abakuru bose baba muri paruwasi. Iyo hari abarenze abakuru 96, irindi tsinda ry’abakuru riba ryashingwa. Abagabo batarahabwa Ubutambyi bwa Melikisedeki bashobora kuba hamwe n’abakuru kugira ngo bige, ibikorwa by’imibereho no gukora inshingano.

Umuyobozi n’abajyanama babiri bayobora itsinda ry’abakuru.

Ihuriro ry’abatambyi Bakuru

Ihuriro ry’abatambyi bakuru rigizwe n’abatambyi bakuru bafasha mu mihamagaro imwe y’ubuyobozi mu rumambo. Umuyobozi w’urumambo n’abamwungirije bayobora ihuriro ry’abatambyi bakuru.

Ikiganiro

  • Itsinda ni iki?

  • Ni abanyamuryango bangahe bakora itsinda ry’abadiyakoni, abigisha, abatambyi, abakuru, abatambyi bakuru?

  • Abanyamuryango b’itsinda bafashanya bate?

Capa