Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 21: Imigenzo mitagatifu


Igice cya 21

Imigenzo mitagatifu

Abagabo n’abahungu bakoresha iki ubutambyi?

Abagabo Bafite Ubutambyi Bafite Ububasha nk’Ubwo Yesu Yari Afite bwo Gukora Imigenzo mitagatifu

Imigenzo mitagatifu ni imihango mitagatifu ikorwa n’abahawe ububasha bw’ubutambyi. Umubatizo, ukwemezwa, kurambika ibiganza ku barwayi ku bwo kubakiza, guha umugisha no gutanga isakaramentu ni imwe mu migenzo mitagatifu.

Ubwo Yesu yari ari ku isi, Yakoze imigenzo mitagatifu afasha abantu. Yakijije abarwayi aha n’impumyi kubona. Yahaye ibipfamatwi kubasha kumva anasubiza ubuzima abari barapfuye. Yahaye isakaramentu abayoboke be.

Yesu yahaye abagabo bafite ubutambyi imbaraga n’ububasha bwo gukora imigenzo mitagatifu. Abagabo n’abahungu babikwiye bafite ubutambyi bashobora gukora imigenzo mitagatifu. Bakora imigenzo mitagatifu baduha umugisha banadufasha guhinduka nka Data wa twese wo mu Ijuru. Imigenzo mitagatifu idufasha kwitegura gusubira kubana na We.

Kubera ko Yesu yahaye ubutambyi abantu ku isi ubu, tubasha kwakira imigisha myinshi mu mibereho yacu. Tubasha kubatizwa, kwakira impano ya Roho Mutagatifu, no komekanwa n’imiryango yacu iteka ryose.

Abayobozi b’itsinda bakwiye kwigisha abagize amatsinda uko imigenzo mitagatifu ikorwa. Niba umugabo ufite ubutambyi ari bukore umugenzo mutagatifu akaba atazi uko ukorwa, akwiye gusaba umuyobozi w’itsinda rye kumwigisha.

Ikiganiro

  • Kubera iki imigenzo mitagatifu ikorwa?

The Last Supper, by Carl Heinrich Bloch [Ifunguro rya Nyuma, yakozwe na Carl Heinrich Bloch]

Yesu yashyizeho isakaramentu ku ifunguro rya nyuma hamwe n’abigishwa be.

Imigenzo Mitagatifu Ikorwa Kugira ngo Bidufashe

Umubatizo

Umubatizo niwo umugenzo mutagatifu wa mbere w’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Mbere yo kubatizwa, abantu bagomba kuba bizera Yesu, bakihana ibyaha byabo, kandi bakaba bashaka gukora ibyo Yesu yigishije.

Umuntu ufite ubutambyi ni we wenyine ushobora kubatiza abandi. Kugira ngo abe yabatiza uwo ari we wese, agomba kugira uburenganzira yahawe n’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’ishami. Umuntu ubatiza aramanuka akajya mu mazi hamwe n’umuntu ubatizwa. Umuntu ubatiza ahamagara ubatizwa mu izina hanyuma akavuga isengesho rigufi. Nyuma ashyira umuntu ubatizwa mu mazi wese wese nuko akongera akamukuramo.

Isengesho umuntu avuga ni: “Nk’uko natumwe na Yesu Kristo, nkubatije mu izina rya Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu. Amena.”

Ikiganiro

  • Umugenzo mutagatifu wa mbere w’inkuru nziza ya Yesu Kristo ni uwuhe?

Gutanga Impano ya Roho Mutagatifu

Nyuma y’uko umuntu abatizwa, abagabo bafite Ubutambyi bwa Melikisedeki bashyira ibiganza byabo ku mutwe w’umuntu, maze umwe muri bo akavuga isengesho ryihariye. Muri iryo sengesho, bemeza uwo muntu nk’umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bakamubwira bati: “Akira Roho Mutagatifu.” Ibi bisobanuye ko uwo muntu yakira uburenganzira bwo kuyoborwa na Roho Mutagatifu igihe cyose, uko uwo muntu agenda agerageza gukurikiza amategeko ya Yesu. Uku gutanga impano ya Roho Mutagatifu ni umuhango wera wa kabiri w’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Hanyuma uri gukora uyu mugenzo mutagatifu aha uwo muntu umugisha uba wahumetswe na Roho Mutagatifu. Abagabo bagomba kugira uburenganzira bw’umwepiskopi wabo cyangwa umuyobozi w’ishami bwo guha umuntu impano ya Roho Mutagatifu.

Ikiganiro

  • Ninde ushobora gutanga impano ya Roho Mutagatifu?

Gushyira mu Ubutambyi

Guha umuntu ubutambyi ni umugenzo mutagatifu. Bigomba gukorwa n’abandi bantu bafite ubutambyi. Bagomba kugira uburenganzira bw’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’ishami bwo gutanga Ubutambyi bwa Aroni, n’ubwo umuyobozi w’imambo bwo gutanga Ubutambyi bwa Melikisedeki. Ni icyubahiro gihambaye ku mugabo cyangwa umuhungu kwakira ubutambyi. Abakomeza amasezerano biyemeza igihe bakiriye ubutambyi ko bazahorana ubutambyi iteka ryose.

Ikiganiro

  • Ninde ushobora guha abandi ubutambyi?

Isakaramentu

Umuntu ufite ubutambyi avuga isengesho ryo guha umugisha umugati n’amazi. Maze we cyangwa undi muntu ufite ubutambyi agaha abanyamuryango b’Itorero agace k’umugati ko kurya n’amazi make yo kunywa. Ibi byitwa isakaramentu.

Umugati n’amazi ni ibimenyetso by’umubiri n’amaraso bya Yesu. Bidufasha kwibuka ko yatambye* ubugingo bwe ku bwacu. Dukwiye kwibuka urukundo yadukunze. Dukwiye gushima ko yatumye bishoboka ko twababarirwa ibyaha byacu tukanazongera kubana na Data wa twese wo mu Ijuru.

Buri gihe iyo dufashe isakaramentu, dusubiramo amasezerano twagiranye na Data wa twese wo mu Ijuru igihe tubatizwa. Turongera tugasezerana ko tuzahora twibuka Yesu, ko dushaka kwitirirwa izina rye, ko kandi tuzahora dukurikiza amategeko ye. Mbere yo gufata isakaramentu, dukwiye kwihana ibintu bibi byose twakoze no gutekereza ku masezerano twagiranye na we.

Data wa twese wo mu ijuru adusezeranya ko nidukora ibintu twasezeranye gukora, azohereza Roho Mutagatifu ngo ahorane natwe.

Guha Umugisha Umugati

Yesu yaduhaye amasengesho yihariye y’isakaramentu. Iri ni isengesho ryo ku mugati:

“O Mana, Data Uhoraho, turagusaba mu izina ry’Umwana wawe, Yesu Kristo, ngo uhe umugisha kandi utagatifuze uyu mugati ku bw’ubugingo bw’abagiye kuwusangira bose, kugira ngo bawurye bibuka umubiri w’Umwana wawe, kandi baguhamirize, O Mana, Data Uhoraho, ko bashaka kwitirirwa izina ry’Umwana wawe, no guhora bamwibuka, no kubahiriza amategeko ye yabahaye; kugira ngo igihe cyose Roho we abane na bo. Amena.”

Guha Umugisha Amazi

Iri ni isengesho ryo ku mazi:

“O Mana, Data Uhoraho, turagusaba mu izina ry’Umwana wawe, Yesu Kristo, ngo uhe umugisha kandi utagatifuze aya mazi, ku bw’ubugingo bw’abagiye kuyanywaho bose, kugira ngo babikore bibuka amaraso y’Umwana wawe yabaviriye; kugira ngo baguhamirize, O Mana, Data Uhoraho, ko bahora bamwibuka, kugira ngo Roho we abane na bo. Amena.”

Ikiganiro

  • Isakaramentu ni iki?

  • Dukwiye gutekereza iki mu gihe abafite ubutambyi baha umugisha banatanga isakaramentu?

  • Ni ayahe masezerano dukora igihe dufashe isakaramentu?

Guha Umugisha Abana

Abagabo bafite ubutambyi bashobora guha umugisha impinja, ubusanzwe ibyumweru bike nyuma y’uko impinja zivutse. Bagomba kugira uburenganzira bw’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’ishami kugira ngo bakore ibi. Se w’uruhinja ashobora guha umugisha uruhinja iyo afite Ubutambyi bwa Melikisedeki. Iyo adafite Ubutambyi bwa Melikisedeki, ntashobora guha umugisha uruhinja cyangwa ngo ajye mu ruziga rw’abagabo baha umugisha uruhinja. Ashobora gusaba umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikisedeki kumuhera umugisha uruhinja. Se, iyo afite Ubutambyi bwa Melikisedeki kandi abikwiye, cyangwa undi muntu ufite Ubutambyi bwa Melikisedeki, aterura uruhinja mu maboko ye, yunganiwe n’abandi na bo bagomba kuba bafite Ubutambyi bwa Melikisedeki, maze akavuga isengesho. Mu isengesho, abwira Data wa twese wo mu Ijuru, akavuga ko akoze uwo mugenzo mutagatifu mu bubasha bw’Ubutambyi bwa Melikisedeki, maze akita uruhinja izina ryatoranijwe n’ababyeyi. Maze agaha umugisha uruhinja uko Roho Mutagatifu amuhumekeramo.

Ikiganiro

  • Umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikisedeki akora iki iyo ari guha umugisha uruhinja?

Guha Umugisha Abarwayi

Iyo abantu barwaye, bashobora gusaba abagabo bafite Ubutambyi bwa Melikisedeki kubaha umugisha. Mbere na mbere, umwe mu bafite ubutambyi arabanza agasiga amavuta umurwayi. Ibi abikora ashyira amavuta yatagatifujwe make ku mutwe w’uwo muntu, nuko akarambika ibiganza bye ku mutwe w’uwo muntu maze akavuga isengesho ryihariye. Nyuma y’ibi, abafite ubutambyi barambika ibiganza byabo ku mutwe w’uwo muntu, maze umwe muri bo agahuza isigwa akanaha umugisha uwo muntu nk’uko yabihumekewemo na Roho Mutagatifu. Abantu benshi bumvise borohewe cyangwa bagiye bakizwa uburwayi bwabo ubwo babaga bakiriye uyu mugisha w’ubutambyi. Guha umugisha abantu barwaye ni umugenzo mutagatifu.

Amavuta akoreshwa mu gusiga abantu barwaye aba yaratagatifujwe ku bw’iyi mpamvu mu wundi mugenzo mutagatifu. Mu gutagatifuza amavuta, umugabo ufite Ubutambyi bwa Melikisedeki afata makeya ari mu icupa rifunguye maze akavuga isengesho ryihariye.

Umugabo ufite Ubutambyi bwa Melikisedeki ntakenera uburenganzira bw’umwepiskopi, umuyobozi w’ishami, cyangwa umuyobozi w’imambo bwo gukora iyi migenzo mitagatifu.

Ikiganiro

  • Ninde ushobora guha umugisha abantu iyo barwaye?

Umugabo Ashobora Guha Umugisha Abagize Umuryango We

Umugabo ufite Ubutambyi bwa Melikisedeki ashobora guha umugisha abagize umuryango we. Ibi ashobora kubikora iyo ugize umuryango arwaye cyangwa akeneye ubufasha bwihariye. Ntakenera uburenganzira bw’umwepiskopi, umuyobozi w’ishami, cyangwa umuyobozi w’imambo bwo gukora ibi. Umugabo arambika ibiganza bye ku mutwe w’uwo muntu maze akavuga isengesho. Mu isengesho, aha uwo muntu umugisha Roho Mutagatifu amubwira mu bitekerezo bye ngo atange. Guha umugisha abagize umuryango ni umugenzo mutagatifu.

Ikiganiro

  • Ni ryari Umugabo ashobora guha umugisha abagize umuryango we?

Imwe mu Migenzo mitagatifu Ni Ingenzi Cyane Ku Buryo Buri Wese Agomba Kuyakira

Imwe mu migenzo mitagatifu y’ubutambyi irakenewe kugira ngo umuntu azabashe gusubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru. Ibiri muri iyo migenzo mitagatifu ni umubatizo no kwakira impano ya Roho Mutagatifu. Abagabo n’abahungu bagomba no kwakira ubutambyi. Indi migenzo mitagatifu, nk’umugisha umugabo aha abagize umuryango we, ikorwa iyo dukeneye ubufasha no guhumurizwa.

Ikiganiro

  • Imwe mu migenzo mitagatifu ni iyihe?

  • Buri wose uzana uwuhe mugisha?