Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 8: Kuvugana na Data wo mu Ijuru


Igice cya 8

Kuvugana na Data wo mu Ijuru

Data wa twese wo mu Ijuru aradukunda cyane. Yadushyiriyeho uburyo bwo kumuvugisha igihe cyose tubishatse. Ni gute dushobora kuvugisha Data wa twese wo mu Ijuru?

Dushobora kuvugisha Data wa Twese wo mu Ijuru

Kuvugisha Data wa twese wo mu Ijuru byitwa isengesho. Nubwo Data wa twese wo mu Ijuru aba mu ijuru, dushobora kumuvugisha, kandi akatwumva. Ashaka kudufasha. Yadusabye kumuvugisha. Iyo tumuvugisha, Adufasha gukora ibitubera byiza gukora.

Dushobora kubwira Data wa twese wo mu Ijuru ibyo dutekereza. Dushobora kumubwira ko tumukunda. Dushobora kumubwira ko twishimira ibintu yaduhaye. Dushobora kumusaba kudufasha.

Dushobora kuvugisha Data wa twese wo mu Ijuru igihe cyose dukeneye kumuvugisha. Dukwiye kumuvugisha iyo turi twenyine. Iyo turi twenyine dushobora kumubwira ibyiyumviro n’ibibazo byacu bwite. Dukwiye kumuvugisha byibura buri gitondo na buri joro.

Dukwiriye no kumuvugisha turi hamwe n’umuryango wacu. Dushobora gukora ibi buri gitondo na buri joro. Dushobora no gukora ibi mbere ya buri funguro tumushimira kubera ibyo biribwa.

Data wa twese wo mu Ijuru ntazigera arekeraho gushaka ko tumuvugisha. Azahora adukunda anashaka kudufasha. Niyo dukoze ibintu bibi, aba akidukunda. Azatwumva anadufashe.

Ikiganiro

  • Kuki dukwiye kuvugisha Data wa twese wo mu Ijuru?

  • Ni ryari dukwiriye kumuvugisha?

Ishusho
Inkumi ipfukamye mu isengesho

Dukwiye gusenga buri wese ku giti cye nanone nk’imiryango mu gitondo ndetse na nijoro.

Data wa twese wo mu Ijuru Yatubwiye Uko Tumuvugisha

Iyo dusenga, dukwiye kubwira Data wa twese wo mu ijuru ibintu twiyumvamo koko kandi dukeneye. Ntabwo dukwiye kuvuga amagambo amwe igihe cyose tumuvugisha. Ntabwo dukeneye guhogora cyangwa gusakuza.

Yatubwiye uburyo bwo kumuvugisha. Dukwiye kumuvugisha, tuvuga tuti: “Data wa twese wo mu Ijuru,” cyangwa mu yandi magambo bisa. Dukwiye kumuvugishanya urukundo n’icyubahiro.

Ikindi, dukwiye kumushimira ku bintu yadukoreye.

Ibi ni bimwe mu bintu dukwiye kumushimira:

  1. Dukwiye kumushimira kubera isi nziza no kubera ibiribwa, imyambaro, n’indi mitungo byacu.

  2. Dukwiye kumushimira kubera inyigisho Ze n’ubushobozi bwacu bwo kwiga byinshi bimwerekeyeho.

  3. Dukwiye kumushimira kubera umuryango wacu n’inshuti, ubuzima bwiza bwacu, n’imirimo yacu.

Maze tukamusaba ibintu dukeneye. Ibi ni bimwe mu bintu dushobora kumusaba:

  1. Dushobora kumusaba kudufasha kumenya ibintu biri ukuri n’ibintu bitari ukuri.

  2. Dushobora kumusaba kuturinda hamwe n’imiryango yacu n’abaturanyi.

  3. Dushobora kumusaba kudufasha gukora ibintu ashaka ko dukora.

  4. Dushobora kumusaba kudufasha guhitamo gukora ibintu bikwiye.

  5. Dushobora kumusaba kudufasha kwihana ibyaha byacu.

  6. Dushobora kumusaba kudufasha kubona ibiribwa bihagije ku munsi.

  7. Dushobora kumusaba kudufasha gukemura ibibazo byacu.

  8. Dushobora kumusaba gufasha imiryango yacu cyangwa inshuti mu gukemura ibibazo ibyo aribyo byose baba bafite.

Dukwiye gusoza isengesho ryacu tuvuga tuti, “Mu izina rya Yesu Kristo, amena.” Ibi bidufasha kwibuka ko Yesu ari Umukiza wacu. Yesu akorera munsi y’ubuyobozi bwa Data wa twese wo mu Ijuru badufasha ku bintu dukeneye byose. Dukwiye kuvugana icyubahiro izina rya Yesu.

Ikiganiro

  • Iyo tuvugana na Data wa twese wo mu Ijuru, dutangira dute?

  • Ni ibihe bintu bimwe na bimwe dushobora kumushimira?

  • Ni ibihe bintu bimwe na bimwe dushobora gusaba?

  • Tuvuga iki iyo turangije kuvugana na Data wa twese wo mu Ijuru?

Data wa Twese wo mu Ijuru Adusubiza Igihe Cyose

Dushobora kudashidikanya ko Data wa twese wo mu Ijuru atwumva. Azi ibintu byiza cyane kuri twe. Ahora yiteguye kudufasha.

Akenshi Data wa twese wo mu Ijuru yohereza igisubizo binyuze muri Roho Mutagatifu. Roho Mutagatifu adufasha gusobanukirwa ibintu dukeneye kumenya no gukora. Rimwe na rimwe Roho Mutagatifu akorera mu wundi muntu mu kudufasha.

Dukwiye kwemera ibisubizo Data wa twese wo mu Ijuru aduha. Ashobora kutaduha ibintu twasabye. Ashobora kutadusubiza mu buryo twifuza. Ariko azi icyiza kuri twe.

Ikiganiro

  • Ni gute Data wa twese wo mu Ijuru adusubiza?

  • Ni kuki Ataduha buri gihe ibintu dusaba?

Duhinduka Abantu Beza Kurushaho iyo Dusenga

Dushobora kutamenya ibintu byiza twakora. Dushobora gutinya. Dushobora kutamenya uko twakemura ibibazo byacu. Dushobora kutamenya ibintu biri ukuri n’ibitari ukuri. Dushobora kumenya ibintu byiza twakora ariko ntidukomere bihagije mu kubikora.

Iyo tuvugana kenshi na Data wa twese wo mu Ijuru, adufasha mu bibazo byacu. Adufasha kumenya no gukora ibintu bikwiye. Iyo tuzi kandi tukanakora ibintu bikwiye duhinduka abantu beza kurushaho. Turushaho kumera nka Data wa twese wo mu Ijuru.

Ikiganiro

  • Ni gute duhinduka abantu beza kurushaho iyo tuvugana na Data wa twese wo mu Ijuru?

Capa