Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 33: Ukuza kwa Kabiri kwa Yesu Kristo


Ishusho
Christ in a Red Robe, by Minerva K. Teichert [Yesu mu Gishura Gitukura, yakozwe na Minerva K. Teichert]

Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko Kuza kwa Kabiri kwa Yesu Kristo kuri hafi.

Igice cya 33

Ukuza kwa Kabiri kwa Yesu Kristo

Yesu Kristo azongera aze ku isi. Ni ibihe bimenyetso byo kuza kwe, kandi ni gute twategura kumusanganira igihe agarutse?

Yesu Yasezeranye ko Azagaruka ku Isi

Iminsi mirongo ine nyuma y’uko Yesu azuka, we n’intumwa ze bahuriye ku musozi witwa umusozi wa Elayono. Igihe cyari kigeze ngo Yesu asubire mu ijuru. Yari yarakoze ibintu byose Data wa twese wo mu Ijuru yamwohereje gukora. Intumwa ze zitegereje Yesu azamuka ajya mu ijuru. Igihe intumwa zitegerezaga, abamalayika babiri baraje bababwira ko Yesu azagaruka ku isi. Kuva icyo gihe kugeza none, abemeye Yesu bategereje ukugaruka kwe. Kugaruka kwe kwitwa Ukuza kwa kabiri kwa Kristo.

Ukuza kwa kabiri, Yesu azamanuka ava mu ijuru afite ubushobozi bukomeye. Azasukura isi akuremo ubugome bwose, na Satani ntazongera kugira ubushobozi ku bantu. Yesu azategeka abantu bose bamubereye indahemuka imyaka igihumbi.

Ikiganiro

  • Ni gute twamenya ko Yesu azagaruka ku isi?

Yesu Yatubwiye Ibizaba Mbere y’Uko Aza

Yesu yatubwiye ibintu byinshi bizabaho mbere y’uko agaruka. Ibyo bintu byitwa ibimenyetso byo kuza kwe kwa kabiri. Yatubwiye kureba ibyo bimenyetso no kwitegura kuza kwe. Yavuze ko igihe tuzabona ibyo bintu biba, tuzamenya ko agiye kuza vuba. Ariko ntituzamenya igihe ntakuka cyo kuza kwe.

Nitwiga ibyanditswe tukanaba indahemuka kuri Yesu, tuzamenya ibimenyetso byo kuza kwa Yesu ibyo ari byo. Ibintu byinshi bizaba mbere y’uko Yesu agaruka ku isi. Bimwe byabayeho, bimwe biri kuba ubu, n’ibisigaye bizabaho mu gihe kizaza.

Mbere yo kuza kwa kabiri kwa Yesu, inkuru nziza izigishwa mu mahanga yose. Ibi bizatera abantu benshi kwishima binabazanire imigisha. Ibindi bintu bizabaho bizagerageza ukwizera kwacu. Hazabaho ubugome bukomeye, imitingito, n’ibindi bintu bisenya.

Hazaba Akaga Gakomeye ku Isi

Yesu yavuze ko tuzamenya ko kuza kwe kuri hafi ubwo tuzabona ubugome bwinshi, intambara, no kubabara ku isi. Iki kizaba ari igihe cy’akaga gakomeye. Hazabaho imitingito, imyuzure ikomeye, ibyorezo, n’inzara. Urubura ruzangiza imyaka ku isi.

Abantu benshi bazarekeraho gukunda Data wa twese wo mu Ijuru berekere kuri Satani. Bazanarekeraho gukunda no gukorera abandi bantu banatangire kubababaza. Hazabaho intambara nyinshi ku isi. Ibihugu bizarwana. Izi ntambara zizakomeza kugeza igihe intambara ya nyuma ikomeye izabera, ariyo izaba intambara yangiza kurusha izindi zose zarwanywe ku isi. Nuko Yesu azaze.

Inkuru Nziza Yaragaruwe

Abahanuzi bavuze ko inkuru nziza izagarurwa ku isi mbere y’uko Yesu agaruka. Inkuru nziza yagaruwe binyuze ku muhanuzi Joseph Smith. Buri nyigisho y’inkuru nziza y’ingenzi kuri twe ngo tuyimenye tunayishyire mu bikorwa kugira ngo tuzabashe gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru yagaruwe ku isi.

Yesu yavuze ko tuzamenya ko agiye kuza ubwo igitabo cya Morumoni kizaba cyaranditswe kandi cyaranahawe abo ku isi. Kera cyane, abahanuzi Yesaya na Ezekiyeli bavuze iby’igitabo cya Morumoni. Igitabo cya Morumoni cyahinduwe n’Umuhanuzi Joseph Smith mu rurimi rw’Icyongereza. Kuva icyo gihe cyahinduwe mu ndimi nyinshi. Kizahabwa amahanga yose y’isi mbere y’uko Yesu aza.

Inzu ya Isirayeli Igomba Kongera Igakoranyirizwa Hamwe

Data wa twese wo mu ijuru yavuze ko abakomoka ku nzu ya Isirayeli* bagomba kumva no kwemera inkuru nziza bakitegura gusanganira Yesu ubwo azagaruka. Abemera inkuru nziza bagomba kuyigisha abantu bose, kubaka ingoro z’Imana, no gukorera imigenzo abapfuye.

Abantu benshi bo mu nzu ya Isirayeli, kubera amaraso cyangwa kwinjizwa mu muryango, bari kuyoboka itorero uko bagenda bemera inkuru nziza ya Yesu Kristo. Igihugu gitagatifu cyahawe umugisha ngo gikoranyirizwemo benshi ku bakomoka kuri Aburahamu. Abakomoka kuri Aburahamu barimo abantu bazwi nk’Abarabu, Abayahudi, n’abandi. Abakomoka ku bantu bo mu gitabo cya Morumoni bo muri Amerika, bakomoka nabo kuri Aburahamu, barimo kwemera inkuru nziza kandi barimo kuba abantu bakomeye banakiranutse.

Inkuru Nziza Izigishwa ku Isi Yose

Yesu yavuze ko tuzamenya ko agiye kuza vuba ubwo abayoboke be bazaba bigishije inkuru nziza ku isi yose. Kuva igihe Itorero ryagarurwaga, abavugabutumwa boherezwa kwigisha inkuru nziza mu bihugu bitandukanye. Abavugabutumwa benshi ubu bari kwigisha inkuru nziza ahantu hafi ya hose ku isi. Buri mu nyamuryango w’itorero asabwa kubwira benewabo n’inshuti ibyerekeye inkuru nziza, kandi benshi bajya mu bindi bihugu kwigisha inkuru nziza kugira ngo abantu bose bazabone amahirwe yo kuyumva.

Eliya Yaraje

Umuhanuzi Malaki muri Bibiliya yavuze ko mbere y’uko Yesu agaruka bwa kabiri, umuhanuzi Eliya azasura isi. Azagarura ububasha bwo guhurizwa hamwe kw’imiryango iteka ryose. Azatera abantu ubushake bwo kwiga ibyerekeye abakurambere babo n’ababakomokaho kandi babafashe kurokorwa. Muri Mata 1836, Eliya yaraje agarura ubu bubasha ku muhanuzi Joseph Smith. Kubera ko Eliya yaje, ubu noneho imiryango ishobora guhurizwa hamwe by’iteka ryose mu ngoro z’Imana ku isi uyu munsi.

Umujyi Mushya wa Yerusalemu Uzubakwa

Yesu yavuze ko tuzamenya ko agiye kuza vuba ubwo itorero rye rizaba ryarubatse umurwa witwa Yerusalemu Nshya. Yesu yavuze ko azategekera muri uwo murwa, kandi abakiranutsi bazawubamo. Yatubwiye aho uyu mugi uzubakwa. Uzaba muri leta ya Missouri, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi ni ibimenyetso bike gusa mu bimenyetso bizatwereka ko Yesu agiye kuza vuba. Ibyanditswe bitubwira iby’ibindi bimenyetso. Nubwo ibimenyetso byinshi byamaze kugaragara, ntabwo tuzi igihe nyacyo Yesu azagaruka.

Ikiganiro

  • Ni gute tumenya ko kuza kwa kabiri kwa Yesu kuri hafi?

  • Ni ibihe bimenyetso byo kuza kwa kabiri kwa Yesu?

Dushobora Kugira Amahoro n’Ibyiringiro n’Ubwo Ubugome n’Amakuba Bituzengurutse

Dukwiriye kwitegura kuza kwa kabiri kwa Yesu. Uburyo bwiza kuruta ubundi twakwitegura kuza kwe ni ukumvira inyigisho ze buri munsi. Dukwiye no kumvira amategeko n’amabwiriza tugenewe aha umuyobozi mukuru w’itorero uyu munsi. Tugomba kuba abakwiye kugira Roho Mutagatifu hamwe natwe ibihe byose ngo ayobore ibitekerezo n’ibikorwa byacu. Yesu yavuze ko nituba twiteguye ubwo zaba aje, ntituzagira ubwoba. Tuzaba twishimye kandi tuzashaka kuba hamwe na we. Abantu beza ntibazarimburwa ubwo azaba aje. Bazaba ku isi, kandi abana babo bazakura badakora ibyaha. Yesu azabana na bo kandi azabaha umugisha anabayobore.

Ubwo Yesu azaba agarutse avuye mu ijuru, abantu b’abagome bazarimburwa. Abantu beza bapfuye bazazuka bave mu bituro bamusanganire agarutse avuye mu ijuru. Ababi ntibazava mu bituro byabo mbere y’igihe cy’imyaka 1,000. Iki gihe cy’imyaka 1,000 kitwa Ikinyagihumbi.*

Igihe Yesu yabaga ku isi, abantu bake cyane bamenye ko we, umukiza w’isi yaje. Ubwo Yesu azagaruka, abantu bose bazamenya ko ari Yesu Kristo, umwana w’Imana, umukiza w’isi.

Ikiganiro

  • Ni gute kumenya ibimenyetso byo kuza kwa kabiri byadufasha?

  • Ni iki kizaba ku bantu beza bo ku isi igihe Yesu agarutse?

  • Ni iki kizaba ku bantu babi bazaba batuye ku isi icyo gihe?

Capa