Igice cya 19
Itorero rya Yesu Kristo uyu munsi
Twakura he inkuru nziza y’ukuri ya Yesu Kristo uyu munsi?
Mu Myaka Myinshi Itorero rya Yesu Kristo Ntiryari ku Isi
Yesu yashinze itorero rye igihe Yari ku isi. Itorero rye ryamaze igihe ku isi nyuma y’uko asubira mu ijuru. Igihe abantu bahagarikaga kwigisha no kwemera inyigisho ze z’ukuri, Yesu yakuye ubutambyi n’itorero rye ku isi.
Mu myaka myinshi, abantu babayeho nta nkuru nziza nyakuri n’itorero rya Yesu Kristo. Abantu bashinze amatorero menshi, ashingiye ku bitekerezo byabo bwite na zimwe mu nyigisho zo muri Bibiliya. Ariko ayo matorero nta butambyi bwa Data wa twese wo mu Ijuru yari afite. Ntibagiraga inyigisho za Yesu zose. Ntibagiraga ihishurirwa rihoraho riva kuri Yesu. Ntibari bafite impano za Roho zose.
Abantu batangiye gushaka kumenya ukuri kuri Data wa twese wo mu Ijuru. Batangiye gushakisha ukuri kuri Data wa twese wo mu Ijuru n’inyigisho ze. Bamwe muri bo bamenye ko inkuru nziza y’ukuri n’Itorero rya Yesu Kristo bitari bikiri ku isi. Data wa twese wo mu ijuru yari azi ko igihe cyari kigeze cyo kugarura inkuru nziza n’Itorero rya Yesu Kristo by’ukuri ku isi.
Data wa Twese wo mu Ijuru Yakomeje Isezerano Rye ryo Kugarura Itorero ry’Ukuri
Data wa twese wo mu Ijuru akunda abana be bose. Ashaka ko bamenya ibyo bagomba gukora kugira ngo bazabane na we nyuma y’uko bapfa bakazuka. Mbere yo kuvana Itorero rya Yesu Kristo ry’ukuri ku isi, Yesu yabwiye abahanuzi n’Intumwa ko ibi bizaba. Yanasezeranye ko umunsi umwe azagarura itorero ku isi. Yagombaga kubikora igihe hazaba hari abantu nanone biteguye kwakira inkuru nziza by’ukuri.
Yesu Yagaruye Itorero Rye ku Isi
Yesu yagaruye itorero rye ku isi rifite ububasha n’imigisha nk’ibyo itorero yari yarashinze mu gihe yabaga ku isi. Buri muntu ushaka kubaha amategeko ye ashobora guhinduka umunyamuryango w’itorero rye.
Data wa twese wo mu ijuru Yahisemo Joseph Smith ngo Afashe Kugarura Itorero
Mu mwaka wa 1820, Yesu yatangiye kugarura inkuru nziza n’itorero by’ukuri ku isi. Umusore muto witwaga Joseph Smith yashakaga kumenya itorero ryari itorero rya Yesu Kristo. Yasomye muri Bibiliya ko umuntu ushaka kugira icyo amenya akwiye kubaza Data wa twese wo mu Ijuru. Yafashe icyemezo cyo kubaza Data wa twese wo mu Ijuru itorero akwiye kuyoboka. Yagiye mu ishyamba ryari hafi y’iwabo maze asaba Data wa twese wo mu Ijuru itorero akwiye kuyoboka. Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu babonekeye Joseph Smith. Data wa twese wo mu Ijuru yabwiye Joseph Smith kumva Yesu no kumwubaha. Maze Yesu abwira Joseph Smith kutayoboka na rimwe mu matorero ariho. Yavuze ko itorero ry’ukuri ritari ku isi.
Ihishurirwa nk’iryo riva kuri Data wa twese wo mu ijuru ntiryari ryaragaragaye kuva ubwo inkuru nziza n’Itorero rya Yesu Kristo by’ukuri byakurwaga ku isi. Uhereye kuri iryo hishurirwa, andi mahishurirwa menshi yaraje. Data wa twese wo mu Ijuru yahisemo Joseph Smith ngo amuhagararire ku isi. Yesu yagaruye inkuru nziza n’Itorero rya Yesu Kristo by’ukuri binyuze muri Joseph Smith.
Ubutambyi Bwaragaruwe
Ubutambyi bwagaruwe ku isi mu 1829. Yohana Umubatiza yavuye mu ijuru maze aha Joseph Smith bumwe mu bubasha bw’ubutambyi arambitse ibiganza ku mutwe wa Joseph. Ubu bubasha bw’ubutambyi bwitwa Ubutambyi bwa Aroni. Yohana Umubatiza, wagaruye ubu bubasha bw’ubutambyi, yari wa muntu wabatije Yesu. Petero, Yakobo na Yohana, batatu mu ntumwa za mbere za Yesu, nabo baraje maze baha Joseph ubundi bubasha bw’ubutambyi. Ubu bubasha bw’ubutambyi bwitwa ubutambyi bwa Melikisedeki.
Abandi bahanuzi harimo Mose na Eliya, nabo baraje maze baha Joseph Smith ububasha bwo gukora indi mirimo mitagatifu. Ububasha buva kuri Data wa twese wo mu Ijuru bwo kwigisha inkuru nziza, gukora imirimo mitagatifu, no kuyobora itorero bwongeye kuba ku isi.
Yesu Yongeye Gushinga Itorero Rye
Binyuze mu guhishurirwa, Yesu yayoboye Joseph Smith mu gushinga itorero rye, kuwa 6 Mata 1830. Yesu yari akuriye torero rye igihe yabaga ku isi. Ni umukuru w’itorero rye ubu. Abanyamuryango b’itorero rye barakitwa abera.
Yesu yise itorero rye ryo muri iyi minsi Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Amagambo Iminsi ya Nyuma yerekana ko iri ari itorero rya Yesu Kristo mu minsi ya nyuma y’isi. Yesu yavuze ko iri torero ari ryo torero ryonyine ry’ukuri mu isi yose kandi ko aryishimira.
Yesu yahisemo umuhanuzi wo kuyobora Itorero ku isi. Yesu ayobora uyu muhanuzi. Aha uyu muhanuzi ububasha bwo kuyobora Itorero. Joseph Smith yabaye umuhanuzi wa mbere w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Umuhanuzi w’itorero aba anitwa umuyobozi mukuru w’itorero. Umuyobozi mukuru afite abagabo bamufasha. Bitwa abajyanama. Iyo umuhanuzi apfuye, Yesu ahitamo umuhanuzi mushya wo gufata umwanya we.
Yesu kandi atoranyamo intumwa cumi n’ebyiri ngo zifashe kuyobora itorero. Abagabo batoranywa ngo babe mu matsinda y’Aba Mirongo Irindwi bafasha intumwa n’umuyobozi mukuru. Abandi bagabo n’abahungu b’inyangamugayo nabo bakira ubutambyi maze bagakora imirimo mu itorero. Bitwa abatambyi bakuru, abakuru, abepiskopi, abatambyi, abigisha, n’abadiyakoni, neza nk’uko bitwaga mbere mu itorero rya Yesu Kristo.
Yesu yabwiye Joseph Smith uko itorero rye rigomba kuba riteye. Iyo itorero rimaze gushyirwaho mu gace, ako gace kamenyekana nk’imambo.* Umuyobozi ayobora imambo. Agira abajyanama babiri bo kumufasha.
Imambo iba igabanyijemo ibice bitoya. Ibi bice bimenyekana nka paruwasi.* Umuyobozi w’ubutambyi witwa umwepiskopi ayobora paruwasi. Agira abajyanama babiri bo kumufasha.
Mu duce aho imambo zitarashyirwaho neza, hashobora kuba uturere,* tugizwe n’amashami. Amashami aba ayobowe n’umuyobozi n’abajyanama babiri. Uduce turimo abavugabutumwa benshi bigisha inkuru nziza twitwa misiyoni.*
Abagabo Bafite Ubutambyi Bashyirwa mu Matsinda
Abagabo bafite Ubutambyi bashyirwa mu matsinda. Itsinda ry’ubutambyi ni igice cy’abagabo bafite icyiciro kimwe cy’ubutambyi. Bishyira hamwe bagafashanya kandi bagafasha abandi bantu.
Itorero Muri Iyi Minsi Ririho mu Buryo Bumwe nk’ubw’ Itorero Yesu Yashyizeho Igihe Yari ku Isi
Yesu Aracyayoboye Itorero Rye Binyuze mu Guhishurira
Binyuze muri Roho Mutagatifu, Yesu abwira umuhanuzi uko akwiye kuyobora itorero. Anahishurira intumwa ndetse n’abandi bayobozi b’itorero ibyo ashaka ko bakora. Binyuze mu guhishurira, Yesu ayobora bihoraho abanyamuryango b’itorero rye.
Buri Wese Ashobora Guhinduka Umunyamuryango w’Itorero
Buri wese ashobora guhinduka umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo mu buryo bumwe abantu bayobokaga itorero rye igihe yari ku isi. Umuntu agomba kwizera muri Yesu akanihana. Umuntu agomba kubatizwa. Nyuma y’uko umuntu abatizwa, yakira impano ya Roho Mutagatifu.
Abanyamuryango b’Itorero Muri Iyi Minsi Bakira Impano za Roho
Yesu ahora atanga impano za Roho ku banyamuryango b’Itorero rye. Ubu bubasha bwose bwa Roho buri mu Itorero muri iyi minsi.
Yesu Yagaruye Inyigisho Ze z’Ukuri
Yesu yagaruye inyigisho we n’abigishwa be bigishaga. Inyigisho shingiro ni ukwizera muri Yesu Kristo, ukwihana, umubatizo, n’impano ya Roho Mutagatifu. Kumwe mu kuri gukomeye Yesu yahaye itorero rye ni:
-
Data wa twese wo mu Ijuru afite umubiri w’inyama n’amagufa.
-
Turi abana ba Roho ba Data wa twese wo mu Ijuru. Twabanaga na we mu ijuru turi roho mbere y’uko tuvukira hano ku isi.
-
Tuzahanirwa gusa ibyaha byacu bwite aho kuba ibyo Adamu yakoze. Abantu benshi bemera ko kubera Adamu na Eva bariye ku rubuto rubujijwe, twe, abana babo, tuvukana icyaha. Ibi ntabwo ari ukuri. Abana ntabwo ari abanyabyaha iyo bavutse. Baba ari intungane. Niyo mpamvu, baba badakeneye kubatizwa kugeza bafite imyaka umunani y’amavuko.
-
Umugabo agomba kuba afite ubutambyi kugira ngo akore imigenzo* mitagatifu (reba Igice cya 21) y’Itorero rya Yesu Kristo.
Itorero rya Yesu Kristo Ntirizigera Kongera Gukurwa ku Isi
Ubu, ubwo Itorero ry’ukuri rya Yesu Kristo, ububasha bw’ubutambyi n’inkuru nziza byagaruwe ku isi, ntibizigera byongera gukurwa ku isi. Data wa twese wo mu Ijuru yavuze ko azashyiraho ubwami butazigera busenywa. Ubu bwami ni Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Rizakomeza iteka ryose.
Abantu benshi binjiye mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Hari abanyamuryango b’Itorero mu bihugu byinshi by’isi. Abantu benshi bazakomeza kwinjira mu itorero. Abana bose ba Data wa twese wo mu Ijuru bazumva inkuru nziza maze bagire amahirwe yo kuyakira.