Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 22: Ukumvira


Ishusho
Baptism of Christ, by Greg Olsen [Umubatizo wa Kristo, yakozwe na Greg Olsen]

Yesu yagaragaje ukumvira Se abatizwa.

Igice cya 22

Ukumvira

Data wa twese wo mu ijuru yatubwiye ibintu tugomba gukora kugira ngo twishime kandi tuzasubire kubana na we. Twakwiga gute gukora ibi bintu?

Data wa Twese wo mu Ijuru Aduha Amategeko Kubera ko Adukunda

Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko twishima hano ku isi kubera ko Adukunda. Anashaka ko tuzamusubiraho kugira ngo tugire umunezero nk’uwo afite. Ibi twabikora gusa turamutse dukoresheje ubushobozi yaduhaye bwo kumera nka we.

Data wa twese wo mu Ijuru azi ibyo tugomba gukora ngo tumere nka we. Yaduhaye amategeko atubwira ibyatubera byiza gukora. Anatubwira ibitatubera byiza gukora.

Buri tegeko Data wa twese wo mu Ijuru yatanze ni ukubera inyungu zacu kandi rizadufasha. Aya mategeko abasha kutubera umuyobozi mu buzima bwacu, kandi nituyumvira tuzishima.

Twese twishe amategeko ya Data wa twese wo mu Ijuru. Kubera ko twishe amategeko ya Data wa twese wo mu Ijuru, twaracumuye. Kubera ko twacumuye, twatandukanye na Data wa twese wo mu Ijuru. Igihano gikwiye cy’ibyaha byacu ni ugutandukana na Data wa twese wo mu Ijuru iteka ryose.

Ariko Data wa twese wo mu Ijuru aradukunda. Yashyizeho uburyo hakwishyurwamo igihano cy’ibyaha byacu. Yohereje Umwana we, Yesu, ngo yishyure igihano cy’ibyaha byacu. Yesu yishyuye icyo gihano, maze tubasha kuba twasubira kuri Data wa twese wo mu Ijuru dukoresheje kwizera Yesu. Kwizera Yesu bisobanuye kumwiringira no guhinduka abayoboke be bamwumvira. Abizera Yesu bumvira amategeko ye. Intambwe ya mbere igana ku gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru ni ukwizera Yesu, kugerageza kumwumvira by’ukuri. Hanyuma nidukomeza kuba indahemuka muri Yesu, azadufasha kuba abumvira amategeko yose ya Data wa twese wo mu Ijuru, maze Data wa twese wo mu Ijuru azatubabarira ibyaha byacu.

Amwe mu mategeko ya Yesu areba abanyamuryango bose b’Itorero. Aya ayatanga mu byanditswe bitagatifu anayanyuza mu bahanuzi be. Amategeko amwe ayaduha by’umwihariko, ayanyujije muri Roho Mutagatifu. Urugero, ibyanditswe bitagatifu n’abahanuzi bitubwira ko abanyamuryango bose b’Itorero bakwiye gufasha kwigisha abandi inkuru nziza. Ariko Roho Mutagatifu azabwira buri wese muri twe icyo twakora kihariye ngo twigishe inkuru nziza abagize imiryango yacu, inshuti, n’abaturanyi. Niba twiga ibyanditswe bitagatifu, tukumva amagambo y’abahanuzi, tukanakurikira ijwi ryongorera rya Roho Mutagatifu, tuzahora tuzi ibintu dukwiye gukora.

Ikiganiro

  • Ni gute amategeko ya Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu atugaragariza urukundo badufitiye?

  • Ni gute twamenya icyo Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu batubwiye gukora?

Buri Tegeko rya Data wa Twese wo mu Ijuru ni Ingirakamaro

Tugomba kugira ubushake bwo gukora ibintu byose Yesu adutegeka gukora. Amategeko Ye yose ni ingirakamaro kandi adufasha kwitegura kubana na Data wa twese wo mu ijuru

Namani yararakaye ubwo yabwirwaga gukora ibi. Yibajije impamvu yari kujya mu ruzi Yorodani, mu gihe hari inzuzi nziza cyane aho yari atuye. Ariko n’ubwo yari arakaye, nyuma Namani yiyemeje kumvira. Kubera ko yumviye, yarakize. Iyo ataza kumvira, ntabwo aba yarakize.

Abantu bamwe batekereza ko amategeko ya Yesu agoye cyane kuyumvira. Igihe kimwe hariho umusore witwaga Nefi, we n’abavandimwe be, basabwe gukora ikintu kigoye cyane. Yesu yababwiye gusubira mu murwa wa Yerusalemu kuzana bimwe mu byanditswe bitagatifu by’ingirakamaro. Abavandimwe be bavuze ko batabikora. Byari bigoye cyane. Ariko Nefi we yavuze ko ari bukore uko Yesu yari yamubwiye gukora. Yavuze ko iyo Yesu atubwiye gukora ikintu, uko cyaba kidukomereye kose, adufasha kugikora.

Yesu yatubwiye ko dukwiye gukora tugahinduka nka we na Data wa twese wo mu Ijuru. Ntabwo yari kutubwira gukora ibi iyo aba atazi ko twabasha kubikora.

Yesu ni nka Data wa twese wo mu Ijuru kuko atigeze akora icyaha. Twese twaracumuye, ariko dushobora guhinduka nka Data wa twese wo mu Ijuru binyuze mu kwizera Yesu no kwihana.

Rimwe na rimwe dushobora kudasobanukirwa impamvu y’itegeko rimwe mu mategeko ya Yesu. Ariko niba dukunda Yesu tukanamwiringira, tuzakora ibyo atubwira gukora. Tuzumvira n’ubwo twaba tudasobanukiwe impamvu atubwiye kugira ikintu dukora. Adamu na Eva bakoze ibi. Yesu yabwiye Adamu na Eva gutamba ibitambo* Data wa twese wo mu Ijuru. Umunsi umwe umumalayika yasanze Adamu amubaza impamvu yari arimo atamba ibitambo. Adamu yamubwiye ko atazi impamvu, gusa ari uko Yesu yari yamubwiye kubikora. Maze umumalayika abwira Adamu impamvu y’iryo tegeko anigisha Adamu inkuru nziza. Yesu yishimiye Adamu kubera ko Adamu yamwumviye na mbere y’uko amenya impamvu y’itegeko.

Dukwiye kumvira amategeko ya Yesu kubera ko tumukunda kandi dushaka kumwumvira. Data wa twese wo mu ijuru yavuzeko yishimira abo bashaka kumvira Yesu. Arababara iyo abana be batumviye Yesu kugeza ubwo hari ikibaye kibahatira kumwumvira. Data wa twese wo mu ijuru ashaka ko abana be bose biga gukunda Yesu no kumwumvira, kubera ko iyi ari yo nzira yonyine bashobora gusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru.

Ikiganiro

  • Kubera iki ari ingirakamaro kumvira amategeko ya Yesu n’ubwo yaba agaragara nk’aho bigoye cyane kuyumvira?

  • Kubera iki dukwiye kumvira amategeko n’ubwo twaba tutayasobanukiwe?

  • Kubera iki ari ingirakamaro kumvira kubera ko dushaka kumvira?

Iyo Dukunda Data wa twese wo mu Ijuru, Dushaka Kumvira Yesu

Yesu yakoze ikintu cyose Data wa twese wo mu Ijuru yamutegetse gukora. Yesu yumviye Data wa twese wo mu Ijuru kubera ko yakunze Data wa twese wo mu Ijuru. Satani yashutse Yesu kutumvira Data wa twese wo mu Ijuru. Yesu ntiyakoze ibintu Satani yamushutse gukora.

Itegeko rya Mbere kandi ry’Ingirakamaro Kuruta Ayandi Ni Ugukunda Data wa twese wo mu Ijuru

Igihe dukunda Data wa twese wo mu ijuru, tuzashaka kumwumvira nk’uko Yesu yabigenje. Dushobora kurushaho gukunda Data wa twese wo mu ijuru iyo twize byinshi kuri we. Dukeneye kwiga ibimwerekeyeho n’ibyo adukorera. Ibi tubyiga dusoma ibyanditswe byera tunatega amatwi abayobozi b’Itorero rya Yesu Kristo. Igihe dukunda Data wa twese wo mu ijuru, tuzanakunda Yesu kubera ibyo Yesu yakoze ngo adufashe gusubira kuri Data wa twese wo mu ijuru. Twiga gukunda Yesu dukora ibyo adutegeka gukora. Uko urukundo dukunda Data wa twese wo mu ijuru na Yesu rugenda rukomera, kumvira amategeko yabo bigenda byoroha.

Itegeko rya Kabiri Rihambaye Ni Ugukunda Abantu Bose

Yesu yatubwiye gukunda no gufasha abandi bantu. Yatubwiye kubafata nk’uko natwe dushaka ko badufata. Yavuze ko tudakwiye kubavugaho ibintu bibi. Dukwiye kubabarira amakosa yabo. Dukwiye gufasha abandi mu buryo bwose dushoboye.

Igihe dukunda Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu, dukunda tukanafasha abandi. Uko tugenda dukunda tunakorera Yesu n’abandi bantu, kumvira amategeko ya Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu bigenda byoroha.

Ikiganiro

  • Amategeko abiri ahambaye ni ayahe?

  • Ni gute urugero rwa Yesu rushobora kudufasha kumvira amategeko ya Data wa twese wo mu Ijuru?

  • Ni gute dushobora kwiga gukunda Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu tukanashaka kumvira amategeko yabo?

Buri Mugisha Twakira Uza Kubera Ukumvira

Data wa twese wo mu Ijuru aduha umugisha iyo twumvira amategeko ye. Adusezeranya umugisha kuri buri tegeko twumviye. Igihe cyose twumviye itegeko, duhabwa umugisha ku bwo kuryumvira. Niba tutumviye itegeko, ntidushobora gutegereza kwakira umugisha wasezeranyijwe.

Imwe mu migisha izanwa no kumvira amategeko ya Data wa twese wo mu Ijuru ni ibyishimo, kutagira ubwoba, ubuzima buzira umuze, n’ubumenyi ndetse n’ubushobozi byisumbuyeho. Umugisha uhambaye Data wa twese wo mu Ijuru adusezeranya ni uko dushobora guhinduka nka We no kuzabana na We iteka. Dushobora kwakira uyu mugisha twumvira amategeko ye yose.

Uko dushyiraho umuhate wo kugerageza kumvira amategeko ya Data wa twese wo mu Ijuru, ni ingirakamaro kwibuka ko twabishobozwa n’ubufasha bwa Yesu gusa. Dukwiye kwibuka kandi ko iyo tutumviye, Data wa twese wo mu Ijuru azatubabarira igihe dushyize ukwizera kwacu muri Yesu Kristo maze tukihana. Kuva twese twaracumuye, twari dukwiye kwishimira impongano ya Yesu Kristo. Kubera impongano ye, Data wa twese wo mu Ijuru ashobora kutubabarira no kuduha umugisha ndetse no kudufasha guhinduka abumvira. Ku bwacu ntitwari kuba abakwiye umugisha wa Data wa twese wo mu Ijuru.

Ikiganiro

  • Ni iyihe migisha ishobora kubazaho kubera ukumvira Data wa twese wo mu Ijuru?

  • Yesu adufasha ate kubona iyi migisha?

  • Twashobora dute kwakira impano ihambaye ya Data wa twese wo mu Ijuru?

Capa