Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 25: Itegeko ry’ukudasambana


Igice cya 25

Itegeko ry’ukudasambana

Data wa twese wo mu Ijuru yaduhaye ubushobozi bwera bwo kubyara abana. Yatubwiye uko dukoresha ubu bushobozi. Tubukoresheje bikwiye, dushobora kwishima cyane.

Data wa Twese wo mu Ijuru Yatubwiye Kubyara Abana no Kumvira Itegeko ry’Ukudasambana

Nyuma yo gushyingiranwa kwa Adamu na Eva, Data wa twese wo mu Ijuru yababwiye kubyara abana. Yabwiye Adamu n’umugore we, Eva, kubyara abana ngo roho zo mu ijuru zibashe kuza ku isi maze zihabwe imibiri y’inyama n’amagufa. Umubiri w’inyama n’amagufa ni kimwe mu mpano zihambaye Data wa twese wo mu Ijuru yaduhaye. Data wa twese wo mu Ijuru afite umubiri n’amagufa, kandi ashaka ko abana be bahinduka nka we.

Ubushobozi bwo kubyara abana burera cyane. Data wa twese wo mu Ijuru yaduhaye itegeko ritubwira uko dukoresha ubu bushobozi. Iri tegeko ryitwa itegeko ry’ukudasambana. Rivuga ko dukwiye kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu twashyingiranywe byemewe n’amategeko gusa. Ibi bivuze ko tutagomba gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko dushaka, na nyuma y’uko dushaka dukwiye kugirana imibonano mpuzabitsina n’abagabo cyangwa abagore bacu gusa.

Gukuramo inda, cyangwa guterura mu nda y’umubyeyi umwana utaravuka maze ukamureka agapfa cyangwa kwica umwana akiri mu nda y’umubyeyi we, ni bibi keretse habaye impamvu zihariye, ziba zigomba gutekerezwaho mu isengesho habayeho kwitonda n’ubufasha bw’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’ishami. Ntidukwiye kugira undi muntu uwo ariwe wese dufasha gukuramo inda.

Ababyeyi nibo bakwiye kwigisha abana babo itegeko ry’ukudasambana. Ababyeyi bakwiye kubigisha ko imibiri yabo ari mitagatifu ko kandi badakwiye kugira uwo bemerera kubakorakora ku ngingo z’imibiri yabo zimwe na zimwe. Bakwiye gukosora ibitekerezo bibi n’amagambo abana babo bigira ku bandi.

Uko abana bakura, bakwiye kwigishwa ko Data wa twese wo mu Ijuru yaduhaye ubushobozi bwo kubyara abana kandi ko gukoresha ubu bushobozi nyuma yo gushyingirwa ari byiza. Igihe abana bacu bari mu myaka 12 cyangwa 13 y’amavuko, dukwiye kuba twaramaze kubafasha gusobanukirwa uko abana baremwa. Dukeneye kubigisha kare mu buryo burimo ubuhanga ngo tubarinde kubabazwa cyangwa inyigisho z’ibinyoma.

Ikiganiro

  • Kubera iki Data wa twese wo mu Ijuru aduha ubushobozi bwo kubyara abana?

  • Itegeko ry’ ukudasambana ni iki?

  • Dukwiye kwigisha iki abana bacu ku byerekeye imibiri yabo?

Satani Ashaka ko Twica Itegeko ry’ukudasambana

Satani ashaka kutubuza kuzasubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Satani ashaka ko twica itegeko ryo kudasambana. Ashaka ko dutekereza ko ububasha bwo kubyara abana atari butagatifu. Ashaka ko dutekereza ko kwica itegeko ry’ukudasambana atari icyaha.

Satani akoresha inzira zirimo ubwenge ngo atwemeze kwica iri tegeko. Agerageza kudutera gutekereza ko kureka abandi bakareba bakanakora ku mibiri yacu byemewe. Satani ashaka ko dutekereza ibitekerezo bibi. Adukangurira kureba amafoto, amafilime n’imbyino bitugerageza ngo tube abasambanyi. Anadukangurira kujya mu mbyino no kumva inkuru, byendagusetsa, n’umuziki bitugerageza ngo tube abatifata. Satani ashaka ko dukora ibi bintu ngo imibiri yacu izabe itameze nk’imitagatifu maze tuzakoreshe ubushobozi bwo kubyara mu buryo bubi.

Satani rimwe na rimwe atugerageza akoresheje ibyiyumviro byacu. Satani azi igihe tuba dufite irungu, twaburaniwe, cyangwa tutanezerewe. Ahitamo ibi bihe by’intege nkeya akadutera gushaka kwica itegeko ry’ukudasambana. Ashaka ko dutekereza ko dufite uburenganzira bwo gukoresha ububasha bwo kubyara abana mu buryo ubwo ari bwo bwose dushaka kubukoresha. Agerageza kudutera gutekereza ko nta kibi kizatubaho nitwica itegeko ry’ukudasambana.

Data wa twese wo mu Ijuru ashobora kuduha imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo bya Satani. Ntashaka ko tureba ibintu bibi cyangwa ko dutekereza ibitekerezo bibi. Yadusezeranije ko atazemerera Satani kutugerageresha ibirenze ibyo twabasha guhangana na byo. Yaduteguriye inzira yo gutsinda ibigeragezo.

Dushobora gusenga Data wa twese wo mu Ijuru tumwaka ubufasha ngo duhangane na Satani. Mu gihe dusenga, Data wa twese wo mu Ijuru azohereza Roho Mutagatifu ngo adufashe. Roho Mutagatifu azadufasha kwibuka ko imibiri yacu itagatifujwe kandi ko ububasha bwo kubyara abana ari butagatifu. Roho Mutagatifu azadufasha kudakoresha ubu bushobozi mu buryo bubi. Azadufasha guhitamo ibintu byiza byo kureba, gusoma, no gutekerezaho. Azadufasha kwibuka ko kwica itegeko ry’ukudasambana bizatubabaza kandi ko kumvira iri tegeko bizadushimisha.

Ikiganiro

  • Kubera iki Satani ashaka ko twica itegeko ry’ukudasambana?

  • Twakora iki ngo duhangane n’ibigeragezo bya Satani?

  • Data wa twese wo mu Ijuru azadufasha ate kumvira itegeko ry’ukudasambana?

Kwica Itegeko ry’ukudasambana ni Icyaha Gikomeye Cyane

Imibonano mpuzabitsina iba myiza kandi yezwa mu gihe igumye hagati y’umugabo n’umugore bakundana kandi bubahana. Ni uburyo Data wa twese wo mu Ijuru yaduhaye bwo kubyara abana. Ni n’uburyo ku bagabo n’abagore bashakanye bwo kugaragarizanya urukundo no kwegerana kurushaho mu byiyumviro byabo. Ariko gukora imibonano mpuzabitsina hanze y’urushako ni icyaha gikomeye cyane.

Kwica itegeko ryo kwifata bidutera kubabara. Iyo dusanze tutumviye itegeko rya Data wa twese wo mu Ijuru, bidutera ipfunwe n’ikimwaro. Tuzasanga twakoresheje mu buryo bubi ububasha butagatifu yaduhaye kandi ko twateye abandi kutanezerwa. Kwica itegeko ry’ukudasambana bishobora guteza uruhinja kuvuka rudafite umuryango ukwiye.

Ibyaha bibiri gusa ni byo bikomeye kurusha kwica itegeko ry’ukudasamabana. Ibyo ni Uguhakana Roho Mutagatifu no kwica. Abamaze kwica itegeko ry’ukudasambana bashobora kubabarirwa. Data wa twese wo mu Ijuru yavuze ko nibizera Yesu bakanihana ibyaha byabo, azabababarira. Abica itegeko ry’ukudasambana ntibihane ntibazabasha kubana na Data wa twese wo mu Ijuru.

Abafashwe ku ngufu cyangwa abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nta cyaha bafite cyo kwica itegeko ry’ukudasambana.

Kubabarirwa gushobora kuza kunyuze gusa mu kwizera Yesu no kwihana. Tugomba gutahura ko twakoze ibyaha tukanababazwa by’ukuri n’ikibi twakoze. Tugomba guhagarika gukora ikintu kibi maze tukihana icyaha kuri Data wa twese wo mu Ijuru, ku bantu twaba twababaje, no ku muntu ufite ububasha bw’ubutambyi bukwiye (umwepiskopi, umuyobozi w’ishami, umuyobozi w’imambo, cyangwa umuyobozi wa misiyoni). Data wa twese wo mu Ijuru yavuze ko azababarira abizera Yesu, bemeye ibyaha byabo kuri Data wa twese wo mu Ijuru no ku muyobozi w’itorero ubikwiye, kandi bakihana bivuye ku mutima. Uwo ari we wese udakora ibi bintu ntabwo aba yihannye by’ukuri kandi ntazababarirwa.

Ikiganiro

  • Kubera iki kwica itegeko ry’ukudasambana ari icyaha gikomeye cyane?

  • Ni iki gishobora kutubaho mu gihe twishe itegeko ry’ukudasambana?

  • Kubera iki dukwiye kumvira itegeko ry’ukudasambana?

  • NI iki tugomba gukora ngo twihane kwica itegeko ry’ukudasambana?

Kumvira Itegeko ry’ukudasambana Bidutera Kwishima

Igihe twumvira itegeko ry’ukudasamabana, twereka urugero rwiza abana bacu rwo gukurikiza. Tuzi ko Data wa twese wo mu Ijuru atunezererwa ku bwo kumwumvira. Igihe turyumviye, abo mu muryango wacu bamenya ko tubakunda, kandi nta mpamvu tuba dufite yo kugira ipfunwe cyangwa ikimwaro. Turushaho kumera nka Data wa twese wo mu Ijuru. Data wa twese wo mu Ijuru aduha umugisha n’abana bacu cyangwa abana tuzabyara, igihe twumvira itegeko ryo kudasambana.

Gukoresha ububasha Data wa twese wo mu Ijuru yashyize mu mibiri yacu mu rushako bizatuzanira ibyishimo. Ku bashakanye, gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kuzana ibyishimo. Bishobora kubahuza mu byiyumviro bikomeye by’urukundo. Abana bashobora kuvuka baba ari umugisha uva kuri Data wa twese wo mu Ijuru. Nubwo ibihe bimwe abana batera ababyeyi babo guhangayika no kubabara, banazana umunezero ukomeye. Bimwe mu byishimo bikomeye tumenya mu buzima bwacu bizaza uko abana bacu bakura, biga, bashyingirwa, bakabyara abana babo.

Ikiganiro

  • Ni iyihe migisha duhabwa igihe twumvira itegeko ry’ukudasambana?

  • Kubera iki twishima igihe twumvira itegeko ry’ukudasambana kurusha iyo tutaryumvira?

Capa