Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 34: Ikinyagihumbi


Igice cya 34

Ikinyagihumbi

Ikinyagihumbi ni iki? Ubuzima ku isi buzamera bute mu gihe k’Ikinyagihumbi?

Abantu Bakiranutse Bazaba ku Isi mu Gihe cy’Ikinyagihumbi

Ubwo Yesu azagaruka, azategeka isi mu gihe cy’imyaka 1,000. Iki gice cy’igihe kizitwa Ikinyagihumbi.

Ikinyagihumbi kizaba igihe cy’amahoro no gukiranuka. Yesu azahanagura ibyaha ku isi mbere y’uko Ikinyagihumbi gitangira. Abantu babi bose bazarimburwa. Abantu bakiranutse nibo gusa bazarokorwa ngo bature ku isi icyo gihe. Satani nta bubasha azongera kugira ku bantu kugeza ubwo ikinyagihumbi kizaba kiri hafi kurangira.

Umuhanuzi Joseph Smith yavuze ko abantu bavuye mu ijuru bazajya basura isi mu gihe cy’ikinyagihumbi. Bazajya bafasha mu mirimo ikorerwa mu ngoro z’Imana n’umurimo w’ivugabutumwa.

Ikiganiro

  • Ikinyagihumbi ni iki?

  • Ni bande bazaba ku isi mu gihe cy’ikinyagihumbi?

  • Gerageza kwibaza uko bizaba bimeze kuba ahantu hatari ubugome.

Imirimo Ibiri Ikomeye Izakorwa mu Gihe cy’Ikinyagihumbi

Umurimo wa mbere ukomeye wo gukorwa ni ugukorera imigenzo mu ngoro y’Imana abantu bazima ndetse n’abapfuye. Abantu bazaba barazutse bazafasha abantu bazaba baba ku isi kubona amazina ya benewabo bapfuye no gukosora amakosa ayo ariyo yose azaba ari mu nyandiko.

Imigenzo yose ikenewe ngo imiryango ihurizwe hamwe by’iteka ryose izakorerwa mu ngoro z’Imana. Imiryango izagenda ihuzwa kuva ku gisekuru kugeza ku kindi gukomeza kugeza kuri Adamu.

Undi murimo ukomeye ni ukwigisha inkuru nziza. Buri wese azabasha kumva inkuru nziza no kuyemera. Bamwe mu bantu beza batari abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo bazaguma ku isi igihe ikinyagihumbi kizatangira. Ariko uko byagenda kose, abantu bose bazamenya banavuge ko Yesu ari umukiza w’isi.

Ikiganiro

  • Ni iyihe mirimo ibiri ikomeye izakorwa mu gihe k’ikinyagihumbi?

Uko Ubuzima Buzaba Bumeze mu Gihe cy’Ikinyagihumbi

Mu gihe cy’Ikinyagihumbi, isi izaba imeze nk’uko yari iri igihe Adamu na Eva babaga mu busitani bwa Edeni. Nta ntambara izabaho. Yesu azategeka itorero na leta. Amategeko yose azaba ashingiye ku mahame y’ukuri no gukiranuka. Hazabaho imirwa mikuru ibiri. Umwe uzaba muri Yerusalemu. Undi murwa uzaba ari Yerusalemu Nshya, muri Amerika ya Ruguru.

Abantu bazabana mu mahoro no mu rukundo. Inyamaswa zose, na zimwe ubu zizirana, zizabana mu mahoro. Ntabwo zizongera kurwana bibaho.

Nta byorezo bizabaho, kandi nta rupfu ruzabaho. Abantu nibasaza, ntabwo bazapfa nk’uko ubu dupfa. Bazahinduka mu kanya gato bave mu kubaho nk’uko tumeze, bajye mu kubaho kudapfa, bisobanuye ko batazongera gupfa ukundi.

Azaba ari amahirwe akomeye kubaho mu gihe cy’Ikinyagihumbi. Ibintu ubu tudasobanukirwa bizaba bisobanutse. Ubuzima buzaba bumeze cyane nk’uko bumeze ubu, uretse ko byose bizajya bikorwa mu rukundo n’amahoro. Abantu bazakomeza kubyara no kurera abana, guhinga no gusarura ibihingwa, no kubaka amazu.

Ikiganiro

  • Isi izaba imeze gute mu gihe cy’Ikinyagihumbi?

Urugamba Rumwe rwa Nyuma Ruzaba Hafi y’Impera y’Ikinyagihumbi

Hafi y’impera y’Ikinyagihumbi, Satani azatangira kongera kugira ubushobozi ku isi nanone. Abantu bamwe bazamwemera. Satani n’abamuyobotse bazarwanya abayobotse Yesu. Muri iyi ntambara, Satani n’abamuyobotse bazatsindwa iteka ryose. Nyuma y’iyi ntambara, abantu bazacirwa urubanza, maze bahabwe kuba mu bwami biteguriye ubwabo.

Ikiganiro

  • Ni iki kizabaho ku mpera y’Ikinyagihumbi?

Capa