Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 4: Dufite Uburenganzira bwo Guhitamo


Igice cya 4

Dufite Uburenganzira bwo Guhitamo

Twese dukora amahitamo buri munsi. Data wa twese wo mu Ijuru yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo. Kuki dukwiye kugerageza guhitamo neza?

Data wa twese wo mu Ijuru aduha uburenganzira bwo guhitamo

Mu ijuru twari dufite umudendezo wo guhitamo. Twari dufite umudendezo wo guhitamo gukurikira Yesu cyangwa gukurikira Satani. Benshi mu bana ba Data wa twese wo mu Ijuru bahisemo gukurikira Yesu. Abandi bahisemo gukurikira Satani. Data wa twese wo mu Ijuru yemereye abana be bose kwihitiramo.

Data wa twese wo mu Ijuru nanone atwemerera kwihitiramo hano ku isi. Igihe twaje hano ku isi, yatumye twibagirwa ubuzima bwacu na We. Twari dukeneye kwiga kwihitiramo mu gihe twari tutari hamwe na be.

Ikiganiro

  • Wumva umerewe ute iyo uhatiwe kugira icyo ukora?

  • Wumva umerewe ute iyo umuntu akwemereye guhitamo ibyo ushaka gukora?

Umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru Washoboka Gusa Turamutse Twisanzuye mu Guhitamo

Igice cy’umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru wari ukutwohereza ku isi ahajyaga kuzaba ibyiza ndetse n’ibibi. Ashaka ko duhitamo ikiza. Satani agerageza kudushuka guhitamo ikibi. Dufite umudendezo wo guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi.

Iyo dukoze amahitamo meza, bituma tubasha kurushaho gukora ibyo Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko dukora. Uko dukora ibyo Data wa twese wo mu Ijuru ashaka, turushaho guhinduka nka we. Twimenyera ubwacu guhitamo neza. Dusobanukirwa neza ibintu bituma twishima hamwe n’ibituma turakara.

Turamutse tutihitiyemo, ntabwo twazashobora kurushaho guhinduka nka Data wa twese wo mu Ijuru. Ntabwo twashobora kwimenyesha ubwacu ibyiza byo guhitamo. Ntabwo twazashobora kwereka Data wa twese wo mu Ijuru ko tumukunda kandi ko dushaka kumukurikira by’ukuri.

Ikiganiro

  • Kuki tugomba kugira uburenganzira bwo guhitamo?

Guhitamo kumvira Data wa twese wo mu Ijuru bituma twishima

Amahitamo meza atuzanira umusaruro mwiza; amahitamo mabi atuzanira umusaruro mubi. Niduhitamo kubaha Data wa twese wo mu ijuru, tuzaba abantu bishimye birenzeho kandi beza kurushaho. Niduhitamo kutamwubaha, tuzababara kandi ntabwo tuzahinduka beza kurushaho.

Iyo duhisemo neza bidutera ibyishimo byinshi. Twiga ko dukwiye gukora ibindi bintu byiza. Iyo tubonye ko guhitamo gukora ikintu kiza bituma twishima, twifuza kongera guhitamo neza. Twifuza kurushaho kuba beza. Dushobora guhitamo neza bitworoheye cyane kuko tuba tuzi ko umusaruro uzaba mwiza kuri twe. Twiga ibyo dukeneye kumenya no gukora kugira ngo turusheho guhinduka nka Data wa twese wo mu Ijuru.

Iyo duhisemo nabi, tugira intimba n’ikimwaro. Iyo dukomeje guhitamo ibibi, Satani atangira kutugiraho ubushobozi. Bikagenda birushaho kugorana cyane guhitamo gukora ikiza. Tugahagarika kugerageza gukurikira umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru.

Ikiganiro

  • Tekereza ku mahitamo waba waragize. Ni iyihe ingaruka yabaye kuri buri hitamo?

  • Ni gute wabasha guhitamo kwishima no kuzasubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru?

  • Ni gute guhitamo neza bigufasha guhora uhitamo neza inshuro nyinshi?

  • Ni gute guhitamo ibibi biguhagarika guhitamo neza mu gihe kizaza?

Data wa Twese wo mu Ijuru Azadufasha Guhitamo Neza

Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko duhitamo neza kugira ngo dushobore kwiga ibintu azi, dukore ibintu akora, kandi tugire ibintu afite. Azi ko tuzishima kandi ko tuzashobora gusubira kubana na We niduhitamo gukora ibintu byiza.

Data wa twese wo mu Ijuru ashaka kudufasha guhitamo neza. Dufashijwe na we, dushobora guhitamo gukora buri kimwe cyose yatubwiye gukora. Igihe tumusabye, azadufasha gutsinda ibigeragezo bya Satani. Azaduha imbaraga zo guhitamo icyiza. Azadufasha gukurikiza umugambi we no kurushaho guhinduka nka we.

Ikiganiro

  • Kuki Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko duhitamo neza?

  • Azigera aduhatira gukora ikiza? Kuki?

Capa