Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 6: Adamu na Eva


Igice cya 6

Adamu na Eva

Adamu na Eva bari bande? Bakoze iki kugira ngo badufashe?

Adamu na Eva Babaye Abantu ba Mbere Baje kuri Iyi si

Data wa twese wo mu Ijuru yise abantu ba mbere ku isi Adamu na Eva. Bari babiri mu bana be b’abanyamurava. Batumye twese dushobora kuza ku isi.

Mu ijuru, Adamu yitwaga Mikayeli. Yari umwe mu bayobozi bacu. Yatuyoboye mu ntambara yo kurwanya Satani. Mikayeli yari umugabo mwiza. Yakoze icyo Data wa twese wo mu Ijuru yashakaga ko akora. Yabaye umuntu wa mbere wabaye kuri iyi si.

Eva yari umukobwa mwiza wa Data wa twese wo mu Ijuru. Data wa twese wo mu Ijuru yohereje Eva ku isi na Adamu ngo amubere umugore kandi amufashe. Data wa twese wo mu Ijuru yari abizi ko bitari byiza kuri Adamu kuba wenyine. Adamu, ku bwe wenyine, ntiyari gutuma dushobora kuza ku isi. Uruhare rwa Eva mu mugambi rwari ingenzi nk’urwa Adamu.

Ikiganiro

  • Mbere yo kuza ku isi, Adamu yitwaga nde kandi yakoze iki?

  • Kuki Data wa twese wo mu Ijuru yohereje Eva ngo abe hamwe na Adamu?

Ubusitani bwa Edeni Bwabaye Urugo rwa Mbere rwa Adamu na Eva

Data wa twese wo mu Ijuru yaremye ahantu heza ku isi kugira ngo Adamu na Eva bahature. Hitwaga Ubusitani bwa Edeni. Ubwo Adamu na Eva bari mu Busitani bwa Edeni, buri wese yari afite umubiri w’inyama n’amagufa bitashoboraga gupfa. Nta bana bari bafite. Ntibagombaga guhinga no gusarura cyangwa gukorera ibintu bari bakeneye. Ntibibukakaga ubuzima bwabo mu ijuru. Ntibari bazi ikiza n’ikibi.

Mu Busitani bwa Edeni, Adamu na Eva bashoboraga kugendana bakanavugana na Data wa twese wo mu Ijuru. Yababwiye ibyo bakwiye gukora. Yababwiye kwita ku busitani kandi bugahora ari bwiza. Yababwiye kubyara abana. Yanababwiye ko bashobora kurya imbuto zo kuri buri giti mu busitani, uretse kimwe. Data wa twese wo mu Ijuru yababwiye kutarya imbuto z’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi. Yababuriye ko nibaramuka bariye imbuto z’icyo giti bazapfa.

Ikiganiro

  • Ni gute ubuzima bwa Adamu na Eva mu Busitani bwa Edeni butandukanye n’ubuzima bwo muri iki gihe?

  • Data wa twese wo mu Ijuru yabwiye Adamu na Eva gukora iki?

Ishusho
Adam and Eve, by Lowell Bruce Bennett [Adamu na Eva, yakozwe na Lowell Bruce Bennett]

Adamu na Eva mu Busitani bwa Even.

Adamu na Eva Batandukanye na Data wa twese wo mu Ijuru

Satani yatekereje ko yasenya umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru. Yaje mu Busitani bwa Edeni maze agerageza kwemeza Eva kurya ku rubuto rwo ku giti cy’ubumenyi bw’ikiza n’ikibi. Yamubwiye ko narya kuri urwo rubuto atazapfa. Yamubwiye ko azamenya itandukaniro hagati y’icyiza n’ikibi, nka Data wa twese wo mu Ijuru. Eva yizeye Satani, maze arya urubuto. Ubwo Eva yabwiye Adamu ko yariye ku rubuto, yamenye ko azava mu busitani. Na we yariye ku rubuto kugira ngo bagumane.

Ubuzima bwa Adamu na Eva bwarahindutse nyuma yo kurya urubuto Data wa twese wo mu Ijuru yababwiye kutarya. Data wa twese wo mu Ijuru yabirukanye mu Busitani bwa Edeni. Ntibashoboraga kugendana no kuvugana ukundi. Guhera ubwo ikiremwamuntu cyavuye imbere ya Data wa twese wo mu Ijuru. Kudashobora kubana na Data wa twese wo mu Ijuru byitwa urupfu rwa Roho.* Adamu na Eva bagombaga kuba mu Isi hanze y’ubusitani bwiza. Bagombaga gukora ngo babone ibyo bari bakeneye.

Imibiri yabo yarahindutse. Ubwo bashoboraga kubona urubyaro. Bashoboraga kurwara bakanumva ububabare hamwe n’intimba, kandi umunsi umwe bari kuzapfa. Impinduka zabaye kuri Adamu na Eva zitwa kugwa kwa Adamu.

Izi mpinduka zageze kubakomotse bose kuri Adamu na Eva. Nkabo, natwe dufite ububasha bwo kubona urubyaro, ndetse n’uburwayi, umubabaro; intimba hamwe n’urupfu narwo rutugeraho.

Ikiganiro

  • Satani yakoze iki kugira ngo agerageze gusenya umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru?

  • Ubuzima bwa Adamu na Eva bwahindutse bute nyuma y’uko barya ku rubuto rubamenyesha ikiza n’ikibi?

  • Urupfu rwa roho ni iki?

  • Kugwa kwa Adamu ni iki?

Kugwa kwa Adamu byari Ngombwa mu Gice cy’Umugambi wa Data wa Twese wo mu Ijuru

Data wa twese wo mu ijuru yagambiriye ko abana be baza ku isi kwakira imibiri y’inyama n’amagufa. Nyuma y’uko yohereza Adamu na Eva hanze y’Ubusitani bwa Edeni, batangiye kugira urubyaro. Nyuma abana babo barashyingiranaga maze nabo bakagira urubyaro. Muri ubwo buryo abana ba roho ba Data wa twese wo mu Ijuru babanaga na We batangiye kuza ku isi nk’uko yari yarabiteguye. Kubera ibyo Adamu na Eva bakoze, buri wese yaje ku isi maze ahabwa umubiri w’inyama n’amagufa.

Data wa twese wo mu ijuru yanateguriye abana be gukora ngo babone ibyo bakeneye. Guhera ubwo Adamu na Eva bavuye mu busitani bwa Edeni, abana ba Data wa twese wo mu ijuru bagombaga gukora ngo babone ibyo bashaka kandi bakeneye.

Nyuma y’uko Adamu na Eva barya urubuto Data wa twese wo mu Ijuru yari yarababujije kurya, bamenye itandukaniro ry’icyiza n’ikibi. Muri iki gihe, buri wese ku isi ashobora kumenya itandukaniro ry’ikiza n’ikibi maze akihitiramo ubwe gukora ibyiza cyangwa ibibi.

Ubwo Data wa twese wo mu Ijuru yoherezaga Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni, bagerageje kwiga ibyo yashakaga ko bakora. Baramwubashye kandi banigisha abana babo kumwubaha. Buri wese akwiye kumenya ibyo Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko akora, dukwiye kumwubaha no kwigisha abana bacu kumwubaha.

Ikiganiro

  • Ese Satani yaba yarabashije gupfobya umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru?

  • Kuki dukwiye kwishimira ibintu Adamu na Eva bakoze?

Capa