Imigenzo n’Amatangazo
Igice cya 3: Umukiza Wacu


Igice cya 3

Umukiza Wacu

Ni nde muntu rukumbi ushobora kutuyobora dusubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru? Kubera iki dukwiye kumuyoboka?

Twari Dukeneye Umuyobozi

Data wa twese wo mu ijuru yari abizi ko mu gihe tuzaba turi ku isi ko tutazibuka ubuzima bwacu hamwe na we. Ntabwo twari kumenya ibintu dukeneye gukora kugira ngo twongere dusubire kuri we. Yari anabizi ko tuzakora icyaha. Kubera ibyaha byacu, twagombaga kuzahanishwa gutandukana na we iteka ryose. Ndetse n’igihe dupfuye, ntitwashoboraga kuzongera kugira imibiri yacu y’inyama n’amagufa bibaho.

Tuzakenera umuntu wo kudufasha muri ibi bibazo. Uyu muntu yari kuzatwigisha icyo dukwiye gukora ngo dusubire kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Yari kudufasha gutsinda ibintu bibi twari gukora. Yari no kudushyiriraho inzira yo kongera kugira imibiri yacu y’inyama n’amagufa nyuma y’uko dupfa. Uyu muntu yari kwitwa Umukiza wacu. Ni we wenyine washoboraga kudukiza igihano cy’ibintu twari gukora nabi. Niwe wenyine wari kudufasha kwiga kubaha Data wa twese wo mu ijuru. Niwe wenyine washoboraga kudushoboza kongera tukagira imibiri yacu y’inyama n’amagufa nyuma y’urupfu.

Ikiganiro

  • Ni ibihe bibazo Data wa twese wo mu Ijuru yari azi ko tuzahura nabyo hano ku isi?

  • Kuki dukeneye Umukiza wo kudufasha?

Data wa Twese wo mu Ijuru Yahisemo Yesu Kutubera Umukiza

Data wa twese wo mu Ijuru aradukunda, kandi yari azi ko tuzakenera ubufasha. Yari azi ko bizatubabaza turamutse tutagize imibiri y’inyama n’amagufa kandi ntitubashe gusubira kubana na we iteka ryose. Twari dukeneye umuntu wo kudufasha. Data wa twese wo mu Ijuru yashakaga umuntu waba umukiza wacu. Babiri mu bavandimwe bacu bitanze kuba umukiza wacu.

Umuvandimwe wacu mukuru, Yesu, yasabye Data wa twese wo mu Ijuru kumwohereza. Yavuze ko Azakurikira umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru. Yari kuza ku isi maze akatwigisha ibyo twari dukeneye gukora kugira ngo dusubire kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Yari gupfa kugira ngo yishyure ibintu bibi twakoze. Yari no kudushoboza kongera kubaho nyuma y’uko dupfa. Yari kutwemerera kwihitiramo kubaha cyangwa kutubaha Data wa twese wo mu Ijuru.

Yesu yari azi ko byari bikenewe kuri twe kwihitiramo ibintu twakora. Iyo hagira uduhatira kubaha, ntitwari kwiga ngo tube nka Data wa twese wo mu Ijuru. Yesu yashakaga ko Data wa twese wo mu Ijuru agira ikuzo ryose n’icyubahiro.

Satani, witwaga Lusiferi, na we yasabye Data wa twese wo mu Ijuru kumuhitamo kutubera Umukiza. Yavuze ko yari kuzaza ku isi maze akaduhatira gukora ibyo dusabwa gukora. Yavuze ko nta numwe muri twe wari kuzazimira. Ntiyari butwemerere kwihitiramo ubwacu. Nk’ishimwe rye, yashakaga ikuzo ryose n’icyubahiro Data wa twese wo mu Ijuru yari afite.

Kubera ko Data wa twese wo mu Ijuru adukunda, yahisemo Yesu kutubera umukiza. Ku bw’iyi mpamvu, akenshi Yesu yitwa Yesu Kristo. Kristo bisobanura uwatoranijwe na Data wa twese wo mu Ijuru kutubera Umukiza. Data wa twese wo mu Ijuru yatoranije Yesu aho kuba Satani kubera ko Data wa twese wo mu Ijuru atashakaga ko tubura uburenganzira bwo kwihitiramo. Yari aziko tugomba gukora ibyiza kuko tubishaka, atari uko hari umuntu wabiduhatiye.

Ikiganiro

  • Yesu yashakaga kudukorera iki?

  • Satani yashakaga gukora iki?

  • Kuki Data wa twese wo mu Ijuru yahisemo Yesu kutubera umukiza?

Ishusho
Christ at Emmaus, by Carl Heinrich Bloch [Kristo i Emawusi, yakozwe na Carl Heinrich Bloch]

Data wo mu Ijuru yatoranyije Yesu kugira ngo abe umukiza wacu.

Yesu ni Umukiza n’Umuyobozi Wacu

Ubwo Data wa twese wo mu ijuru yahitagamo Yesu, Satani yararakaye cyane. Yashutse kimwe cya gatatu cya roho mu ijuru kumukurikira. Bashyize hamwe barwanya Yesu n’abayoboke be. Bashakaga guhatira Data wa twese wo mu Ijuru kwemera umugambi wa Satani. Data wa twese wo mu Ijuru yirukanye Satani n’abayoboke be mu ijuru.

Satani n’abayoboke be ntibazagira imibiri y’inyama n’amagufa. Ntibazabasha gusubira kubana na Data wa twese wo mu Ijuru. Abemeye Yesu kuba umukiza ni bo bonyine bashobora kugira imibiri y’inyama n’amagufa.

Kubera ko dufite imibiri y’inyama n’amagufa, tuzi ko twemeye Yesu kutubera Umukiza. Twahisemo ibintu byiza mu ijuru. Dukwiye gukomeza guhitamo ibintu byiza hano ku isi. Dukwiye kuyoboka Yesu. We wenyinye ashobora kutwigisha uko twasubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru. Ashobora kudufasha gutsinda ibibi dukora akanadufasha kwiga gukora ibyiza kugeza ubwo tubaye nka Data wa twese wo mu Ijuru.

Data wa twese wo mu Ijuru ashaka ko tuyoboka tukanubaha Yesu. Azi ko Yesu azahora atwigisha inzira ya Data wa twese yo gukora ibintu, bityo iyo twubashye Yesu tuba tunubashye Data wa twese wo mu Ijuru. Itegeko cyangwa ubutumwa buvuye kuri Yesu ni itegeko cyangwa ubutumwa buvuye kwa Data wa twese wo mu Ijuru.

Ikiganiro

  • Ni gute tumenya ko twahisemo yesu kutubera Umukiza?

  • Ninde muntu rukumbi ushobora kutwereka uko twasubira kwa Data wa twese wo mu Ijuru?

  • Kuki dukwiye kuyoboka Yesu?

Capa