Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 11


Igice cya 11

Yakobo yabonye Umucunguzi we—Itegeko rya Mose rishushanya Kristo kandi ryemeza ko azaza. Ahagana 559–545 M.K.

1 Kandi ubwo, Yakobo yabwiye ibindi bintu byinshi abantu banjye icyo gihe, nyamara natumye ibi bintu byonyine byandikwa, kuko ibintu nanditse bimpagije.

2 None ubu njyewe, Nefi, nanditse byinshi by’amagambo ya Yesaya, kuko roho yanjye ishimishwa n’amagambo ye. Kuko nzagereranya amagambo ye ku bwoko bwanjye, kandi nzayoherereza abana banjye bose, kuko mu by’ukuri yabonye Umucunguzi wanjye, ndetse nk’uko namubonye.

3 Kandi umuvandimwe wanjye, Yakobo, nawe yamubonye nk’uko namubonye; niyo mpamvu, nzoherereza amagambo yabo abana banjye kugira ngo mbemeze ko amagambo yanjye ari ay’ukuri. Kubera iyo mpamvu, kubw’amagambo ya batatu, Imana yaravuze iti: Nzakomeza ijambo ryanjye. Icyakora, Imana yohereje abandi bahamya, kandi yemeje amagambo yayo yose.

4 Dore, roho yanjye yishimiye kugaragariza abantu banjye ukuri k’ukuza kwa Kristo; kuko, ni ukubera uwo mugambi itegeko rya Mose ryatanzwe; n’ibintu byose Imana yahaye umuntu, kuva mu ntangiriro y’isi, ari ibimushushanya.

5 Ndetse na roho yanjye yishimiye ibihango bya Nyagasani yagiranye n’abasogokoruza bacu; koko, roho yanjye yishimiye inema ye, n’ubutabera bwe, n’ububasha bwe, n’imbabazi mu mugambi ukomeye kandi uhoraho wo kugobotora umuntu urupfu.

6 Kandi roho yanjye yishimiye kugaragariza abantu banjye ko abantu bose bagomba gutikira keretse Kristo nazaza.

7 Kuko niba Kristo atariho nta Mana iriho; kandi niba Imana itariho ntituriho, kuko nta remwa ryaba ryarabayeho. Ariko Imana iriho, kandi ni Kristo, kandi aje mu iyuzuzwa ry’igihe cye bwite.

8 None ubu nanditse amwe mu magambo ya Yesaya, kugira ngo abo mu bantu banjye bazabona aya magambo bazazamure imitima yabo maze bishime kubw’abantu bose. Ubu aya niyo magambo, kandi mwayasanisha kuri mwebwe no ku bantu bose.