Igice cya 32
Abamarayika bavuga kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu—Abantu bagomba gusenga maze bakibonera ubwabo ubumenyi buvuye kuri Roho Mutagatifu. Ahagana 559–545 M.K.
1 Kandi ubu, dore, bavandimwe banjye bakundwa, ndatekereza ko mutekereza byimbitse ahubwo mu mitima yanyu ibyerekeye icyo muzakora nyuma y’uko muzaba mumaze kwinjira mu nzira. Ariko, dore, kuki mwatekereza byimbitse kuri ibi bintu mu mitima yanyu?
2 Ntimwibuka se ko nababwiye ko nyuma y’uko muzaba mumaze kwakira Roho Mutagatifu mushobora kuvuga ururimi rw’abamarayika? None ubu, mwashobora mute kuvuga ururimi rw’abamarayika uretse kubwa Roho Mutagatifu?
3 Abamarayika bavugishwa n’ububasha bwa Roho Mutagatifu; niyo mpamvu, bavuga amagambo ya Kristo. Kubera iyo mpamvu, narabibabwiye nimurye amagambo ya Kristo; kuko dore, amagambo ya Kristo azababwira ibintu byose mugomba gukora.
4 Kubera iyo mpamvu, ubu nyuma y’uko maze kubabwira aya magambo, niba mudashobora kuyasobanukirwa ni ukubera ko mutabaza, nta n’ubwo mukomanga; kubera iyo mpamvu, ntimwazanywe mu mucyo, ahubwo mugomba gutikirira mu mwijima.
5 Kuko dore, nongeye kubabwira ko nimuzinjirira mu nzira, kandi mukakira Roho Mutagatifu, azabereka ibintu byose mugomba gukora.
6 Dore, iyi ni inyigisho ya Kristo, kandi nta yindi nyigisho izatangwa kugeza nyuma y’ubwo azabiyereka mu mubiri. Kandi ubwo azabiyereka mu mubiri, ibintu azababwira muzubahirize kubikora.
7 Kandi ubu njyewe, Nefi, nta bindi mvuga; Roho ahagaritse ijambo ryanjye, none nsigaje kurira kubera ukutemera, n’ubugome, n’ubujiji, n’ugushinga ijosi kw’abantu; kuko batazashakisha ubumenyi, cyangwa gusobanukirwa ubumenyi bukomeye, mu gihe babihawe beruriwe, ndetse byeruye nk’uko ijambo rishobora kumera.
8 None ubu, bavandimwe banjye bakundwa, ndabona ko mugitekereza byimbitse mu mitima yanyu; kandi birambabaza ko ngomba kuvuga ibyerekeye iki kintu. Kuko nimuzumvira Roho wigisha umuntu gusenga, muzamenya ko mugomba gusenga; kuko roho mbi itigisha umuntu gusenga, ahubwo imwigisha ko atagomba gusenga.
9 Ariko dore, ndababwira ko mugomba gusenga iteka, kandi ntimurambirwe; ko mutagomba gukorera Nyagasani ikintu icyo aricyo cyose keretse mbere ya byose mubanje gusenga Data mu izina rya Kristo, kugira ngo abatagatifurize igikorwa cyanyu, kugira ngo igikorwa cyanyu gishobore kuba icy’imibereho myiza ya roho yawe.