Igice cya 5
Abanefi bitandukanya n’Abalamani, bubahiriza itegeko rya Mose, kandi bubaka ingoro y’Imana—Kubera ukutizera kwabo, Abalamani bacibwa imbere ya Nyagasani, baravumwa, kandi bahinduka ikiboko ku Banefi. Ahagana 588–559 M.K.
1 Dore, habayeho ko njyewe, Nefi, natakambiye Nyagasani Imana yanjye, kubera uburakari bw’abavandimwe banjye.
2 Ariko dore, uburakari bwabo bwabaye bwinshi cyane kuri njyewe, ku buryo bagerageje kunyambura ubuzima.
3 Koko, baranyitotomberaga, bavuga bati: Murumuna wacu atekereza kudutegeka; kandi twagize ikigeragezo kinini kubera we; kubera iyo mpamvu, ubu reka tumwice, kugira ngo tutagira amakuba kurushaho kubera amagambo ye. Kuko dore, ntituzamugira umutegetsi wacu; kuko ni ibyacu, twebwe bakuru be, gutegeka aba bantu.
4 Ubu, sinandika kuri ibi bisate amagambo yose banyitotomberagamo. Ariko birampagije kuvuga, ko bashatse kunyambura ubuzima.
5 Kandi habayeho ko Nyagasani yamburiye, ko njyewe, Nefi, nabavamo maze ngahungira mu gasi, n’abifuzaga bose kujyana nanjye.
6 Kubera iyo mpamvu, habayeho ko njyewe, Nefi, natwaye umuryango wanjye, ndetse na Zoramu n’umuryango we, na Samu, mukuru wanjye n’umuryango we, na Yakobo na Yozefu, barumuna banjye, ndetse na bashiki banjye, n’abifuzaga bose kujyana nanjye. Kandi abifuzaga bose kujyana nanjye bari abizeraga imiburo n’amahishurwa y’Imana; kubera iyo mpamvu, bateze amatwi amagambo yanjye.
7 Kandi twatwaye amahema yacu n’ibindi bintu byadushobokeraga, maze tujya ku gasi mu gihe cy’iminsi myinshi. Kandi nyuma y’uko twari tumaze kugenda igihe cy’iminsi myinshi twabambye amahema yacu.
8 Kandi abantu banjye bifuje ko twakwita aho hantu Nefi; kubera iyo mpamvu, twahise Nefi.
9 Kandi abo bose bari kumwe nanjye biyemeje kwiyita abantu ba Nefi.
10 Kandi twaritwararitse mu kubahiriza imanza, n’amateka, n’amategeko ya Nyagasani mu bintu byose, bijyanye n’itegeko rya Mose.
11 Kandi Nyagasani yari kumwe natwe; nuko turatunganirwa bihebuje, kuko twateye imbuto, kandi twongeye gusarura ibintu byinshi. Kandi twatangiye korora imikumbi, n’amashyo, n’inyamaswa z’amoko yose.
12 Kandi njyewe, Nefi, nazanye na none inyandiko zari zaraharagaswe ku bisate by’umuringa; ndetse n’umwiburungushure, cyangwa indangacyerekezo, yari yarateguriwe data n’ikiganza cya Nyagasani, bijyanye n’ibyanditswe.
13 Kandi habayeho ko twatangiye gutunganirwa bihebuje, no kororoka mu gihugu.
14 Kandi njyewe, Nefi, nafashe inkota ya Labani, maze nkurikije uburyo yari ikoze nkoramo inkota nyinshi, ngira ngo hato abantu ubu biswe Abalamani batatugwaho maze bakaturimbura; kuko nari nzi urwango rwabo kuri njyewe n’abana banjye n’abo bitwaga abantu banjye.
15 Kandi nigishije abantu banjye kubaka inyubako, no gutunganya imbaho, mu buryo bwose, no mu butare, no mu muringa utukura, no mu muringa, no mu cyuma, no muri zahabu, no muri feza, no mu mabuye y’agaciro; byari bisagiranye.
16 Kandi njyewe, Nefi, nubatse ingoro y’Imana; kandi nayubatse nkurikije uburyo ingoro ya Salomo yari yubatse uretse ko itari yubakishijwe ibintu byinshi by’agaciro, kuko bitari kuboneka mu gihugu, niyo mpamvu, itari kubakwa nk’ingoro ya Salomo. Ariko uburyo bw’inyubako bwari ubw’ingoro ya Salomo; kandi imyubakire yayo yari myiza bihebuje.
17 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, natumye abantu banjye baba abanyamuhate, kandi bakoresha amaboko yabo.
18 Kandi habayeho ko bifuje ko naba umwami wabo. Ariko njyewe, Nefi, nifuzaga ko batagomba kugira umwami; icyakora nabakoreye nkurikije ibyo nari mfite mu bushobozi bwanjye.
19 Kandi dore, amagambo ya Nyagasani yari amaze kuzurizwa ku bavandimwe banjye, ayo yabavuzeho, ko nzaba umutegetsi wabo n’umwigisha wabo. Kubera iyo mpamvu, nabaye umutegetsi wabo n’umwigisha wabo, bijyanye n’amategeko ya Nyagasani, kugeza igihe bagerageje kunyambura ubuzima.
20 Kubera iyo mpamvu, ijambo rya Nyagasani ryarujujwe, iryo yambwiye, avuga ati: Uko batazatega amatwi amagambo yawe bazacibwa imbere ya Nyagasani. Kandi dore, baciwe imbere ye.
21 Kandi yatumye umuvumo ubazaho, koko, ndetse umuvumo utoneka kubera ubukozi bw’ibibi bwabo. Kuko dore, banangiye imitima yabo kuri we, maze bahinduka nk’isarabwayi; niyo mpamvu, uko bari umweru, kandi ari beza, banejeje bihebuje, kugira ngo batazareshya abantu banjye Nyagasani Imana yatumye uruhu rw’igikara rubazaho.
22 Kandi bityo aravuga Nyagasani Imana ati: Nzatuma baba umunuko ku bantu bawe, keretse bihannye ubukozi bw’ibibi bwabo.
23 Kandi hazavumwa uzavanga urubyaro rwe n’urubyaro rwabo; kuko bazavumwa, ndetse umuvumo umwe. Kandi Nyagasani yarabivuze, nuko birakorwa.
24 Kandi kubera umuvumo wari ubariho bahindutse abantu b’abanebwe, buzuye amahugu n’uburiganya, kandi bahiga mu gasi inyamaswa z’umuhigo.
25 Maze Nyagasani Imana arambwira ati: Bazaba ikiboko ku rubyaro rwawe, kibatera kunyibuka; kandi uko batazanyibuka, kandi ntibumvire amagambo yanjye, bazabajujubya kugeza barimbutse.
26 Kandi habayeho ko, njyewe, Nefi, nejeje Yakobo na Yozefu, kugira ngo babe abatambyi n’abigisha mu gihugu cy’abantu banjye.
27 Kandi habayeho ko twabayeho mu buryo bw’ibyishimo.
28 Kandi imyaka mirongo itatu yari ishize uhereye igihe twaviriye i Yerusalemu.
29 Kandi njyewe, Nefi, nari narabitse inyandiko ku bisate byanjye, nari narakoze, ku bantu banjye kugeza ubwo.
30 Kandi habayeho ko Nyagasani Imana yambwiye ati: Kora ibindi bisate; maze uzaharagateho ibintu byinshi byiza mu maso yanjye, ku nyungu z’abantu bawe.
31 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Nefi, kugira ngo numvire amategeko ya Nyagasani, naragiye maze nkora ibyo bisate naharagaseho ibyo bintu.
32 Kandi naharagaseho ibishimisha Imana. Kandi niba abantu banjye bashimishwa n’ibintu by’Imana bazashimishwa n’ibyaharagaswe byanjye biri kuri ibi bisate.
33 Kandi niba abantu banjye bifuza kumenya igice kinini kihariye cy’amateka y’abantu banjye, bagomba gushakisha ibindi bisate byanjye.
34 Kandi birampagije kuvuga ko imyaka mirongo ine yari ishize, kandi twari twaramaze kugira intambara n’amakimbirane n’abavandimwe bacu.