Igice cya 18
Umwami Lamoni akeka ko Amoni ari Roho Ukomeye—Amoni yigisha umwami ibyerekeye Iremwa, imikorere y’Imana n’abantu, n’ugucungurwa kuzanyura muri Kristo—Lamoni aremera nuko akagwa ku butaka nk’uwapfuye. Ahagana 90 M.K.
1 Kandi habayeho ko umwami Lamoni yategetse ko abagaragu be bagomba guhaguruka maze bagahamya ibintu byinshi bari babonye byerekeye icyo gikorwa.
2 Kandi ubwo bari bamaze bose gutanga ubuhamya ku bintu bari babonye, kandi amaze kwiga iby’ubudahemuka bw’Amoni mu kurengera amashyo ye, ndetse n’iby’imbaraga ze zikomeye arwana n’abashakaga kumwica, yaratangaye bihebuje, maze aravuga ati: Mu by’ukuri uyu arenze umugabo. Dore, mbese uyu siwe Roho Ukomeye wohereza ibihano bikomeye nk’ibi kuri aba bantu, kubera ubwicanyi bwabo?
3 Nuko basubiza umwami, kandi baravuga bati: Niba ari Roho Ukomeye cyangwa umuntu, ntitubizi; ariko ibi nibyo tuzi neza, ko atakwicwa n’abanzi b’umwami; nta n’ubwo batatanya amashyo y’umwami mu gihe ari kumwe natwe, kubera ubuzobere bwe n’imbaraga zikomeye; kubera iyo mpamvu, tuzi ko ari inshuti y’umwami. None ubu, O mwami, ntitwemera ko umugabo yagira imbaraga zikomeye nk’izo, kuko tuzi ko adashobora kwicwa.
4 Kandi ubwo, igihe umwami yumvaga aya magambo, yarababwiye ati: Ubu nzi ko ari Roho Ukomeye; kandi yamanuwe muri iki gihe no kurengera ubuzima bwanyu, kugira ngo ntabica nk’uko nabikoreye abavandimwe banyu. Ubu uyu niwe Roho Ukomeye abasagokuruza bacu bavuze.
5 Ubwo uyu wari umuco wa Lamoni, yari yarahawe na se, ko hariho Roho Ukomeye. Nubwo bemeraga Roho Ukomeye, bakekaga ko icyo aricyo cyose bakoraga cyabaga gikwiriye; nyamara, Lamoni yatangiye gutinya bikabije, n’ubwoba ngo hato ataba yarakoze amafuti yica abagaragu be;
6 Kuko yari yarishe benshi muri bo kubera ko abavandimwe babo bari batatanyije amashyo yabo ku ibuga; kandi bityo, kubera ko amashyo yabo yari yakwijwe imishwaro barishwe.
7 Ubwo yari imigenzereze y’aba Balamani yo guhagarara ku mazi ya Sebusi ngo bakwize imishwaro amashyo y’abantu, kugira ngo bityo bashobore gushorera amenshi yabaga yakwijwe imishwaro mu gihugu cyabo bwite, kuko yari imigenzereze yo gusahura muri bo.
8 Kandi habayeho ko umwami Lamoni yabajije abagaragu be, avuga ati: Mbese uyu muntu ufite imbaraga zikomeye zityo ari hehe?
9 Nuko baramubwira bati: Dore, arimo kugaburira amafarashi yawe. Ubwo umwami yari yategetse abagaragu be, mbere y’igihe cyo gushora amashyo yabo, ko bategura amafarashi ye n’amagare, maze bakamujyana mu gihugu cya Nefi; kuko hari habaye ibirori bikomeye byatangajwe mu gihugu cya Nefi, na se wa Lamoni, wari umwami w’igihugu cyose.
10 Ubwo umwami Lamoni yumvise ko Amoni yarimo gutegura amafarashi ye n’amagare ye yaratangaye kurushaho, kubera ubudahemuka bwa Amoni, avuga ati: Mu by’ukuri ntihigeze habaho umugaragu mu bagaragu banjye bose wabaye indahemuka nk’uyu mugabo; kuko ndetse yibuka amategeko yanjye yose kuyashyira mu bikorwa.
11 Ubu mu by’ukuri menye ko uyu ari Roho Ukomeye, kandi ndamwifuza ko yangenderera, ariko sinabihangara.
12 Nuko habayeho ko ubwo Amoni yari amaze gutegura amafarashi n’amagare yo gukoreshwa n’umwami, n’abagaragu be, yasanze umwami, maze abona ko isura y’umwami yahindutse; kubera iyo mpamvu yari hafi yo gusubira inyuma ngo amuve imbere.
13 Nuko umwe mu bagaragu b’umwami aramubwira ati: Rabana, bikaba bisobanuye, umunyembaraga cyangwa umwami ukomeye, yafataga abami babo nk’abanyembaraga; nuko bityo aramubwira ati: Rabana, umwami arifuza ko uguma hano.
14 Kubera iyo mpamvu Amoni ahindukirira umwami, maze aramubwira ati: Urashaka ko nagukorera iki, O mwami? Nuko umwami ntiyamusubiza mu gihe cy’isaha, hakurikijwe igihe cyabo, kuko atari azi icyo akwiriye kumubwira.
15 Nuko habayeho ko Amoni yongeye kumubwira ati: Ni iki unyifuzaho? Ariko umwami ntiyamusubiza.
16 Kandi habayeho ko Amoni, yari yuzuye na Roho w’Imana, kubera iyo mpamvu yabonaga ibitekerezo by’umwami. Nuko aramubwira ati: Mbese ni ukubera ko wumvise ko natabaye abagaragu bawe n’amashyo yawe, maze nkica barindwi mu bavandimwe babo n’umuhumetso hamwe n’inkota, kandi ngakuraho amaboko y’abandi, kugira ngo ntabare amashyo yawe n’abagaragu bawe; dore, mbese ni ibi bigutera gutangara?
17 Ndakubwiye, ni iki, kigutera gutangara bikomeye gutyo? Dore, ndi umugabo, kandi ndi umugaragu wawe; kubera iyo mpamvu, icyo aricyo cyose wifuza gikwiriye, nzagikora.
18 Ubwo igihe umwami yari amaze kumva aya magambo, yongeye gutangara, kuko yabonye ko Amoni yashoboye kumenya ibitekerezo bye; ariko uretse ibi, umwami Lamoni yabumbuye umunwa we, maze aramubwira ati: Uri nde? Mbese uri wa Roho Ukomeye, uzi ibintu byose?
19 Amoni aramusubiza maze aramubwira ati: Ntabwo ndi we.
20 Nuko umwami aravuga ati: Wamenye ute ibitekerezo by’umutima wanjye? Ushoboye kuvuga ushize amanga, kandi umbwiye ibyerekeye ibi bintu; ndetse umbwiye imbaraga zanshoboje kwica no guca amaboko y’abavandimwe banjye bakwizaga imishwaro amashyo yanjye—
21 None ubu, niba uza kumbwira ibyerekeye ibi bintu, icyo aricyo cyose wifuza ndakiguha; kandi bibaye ngombwa, naguhamana hamwe n’ingabo zanjye; ariko nzi ko uri umunyembaraga kubaruta bose; nyamara, icyo aricyo cyose unyifuzaho nzakiguha.
22 Ubwo kubera ko Amoni yari umunyabwenge, nyamara atagira inabi, yabwiye Lamoni ati: Mbese uzumvira amagambo yanjye, niba nkubwiye imbaraga zinshoboza gukora ibi bintu? Kandi iki nicyo kintu nkwifuzaho.
23 Nuko umwami aramusubiza, maze aravuga ati: Yego, ndemera amagambo yawe yose. Nuko bityo yafashwe n’uburiganya.
24 Nuko Amoni atangira kumubwira afite ubukana, maze aramubwira ati: Mbese wemera ko hariho Imana?
25 Maze arasubiza, kandi aramubwira ati: Sinzi icyo ibyo bivuga.
26 Nuko ubwo Amoni aravuga ati: Wemera se ko hariho Roho Ukomeye?
27 Maze aravuga ati: Yego.
28 Nuko Amoni aravuga ati: Iyi niyo Mana. Kandi Amoni yongeye kumubwira ati: Wemera se ko uyu Roho Ukomeye, ari yo Mana, yaremye ibintu byose biri mu ijuru no mu isi?
29 Maze aravuga ati: Yego, nemera ko yaremye ibintu byose biri mu isi; ariko sinzi ijuru.
30 Nuko Amoni aramubwira ati: Ijuru ni ahantu Imana ituye n’abamarayika batagatifu bayo bose.
31 Maze umwami Lamoni aravuga ati: Mbese ni hejuru y’isi?
32 Nuko Amoni aravuga ati: Yego, kandi irebera hasi abana b’abantu; kandi izi ibitekerezo byose n’imigambi y’umutima; kuko byose byaremwe n’ukuboko kwayo uhereye mu ntangiriro.
33 Maze umwami Lamoni aravuga ati: Nemeye ibi bintu byose wavuze. Mbese watumwe n’Imana?
34 Amoni aramubwira ati: Ndi umugabo; kandi umugabo mu ntangiriro yaremwe mu ishusho y’Imana, kandi nahamagariwe na Roho Mutagatifu kwigisha ibi bintu abantu be, kugira ngo bashobore guhabwa ubumenyi bw’igikwiriye n’icyo ukuri;
35 Kandi igice cy’uwo Roho gituye muri njye, akampa ubumenyi, ndetse n’ububasha bujyanye n’ukwizera kwanjye n’ibyifuzo biri mu Mana.
36 Ubwo igihe Amoni yari amaze kuvuga aya magambo, yatangiriye ku iremwa ry’isi, ndetse n’iremwa rya Adamu, maze amubwira ibintu byose byerekeye ukugwa kwa muntu, nuko amusubiriramo kandi arambura imbere ye inyandiko n’ibyanditswe bitagatifu by’abantu, byavuzwe n’abahanuzi, ndetse kuva igihe sogokuruza wabo, Lehi, yaviriye i Yerusalemu.
37 Ndetse yabasubiriyemo (kuko byari ku mwami no ku bagaragu be) ingendo zose z’abasogokuruza babo mu gasi, n’imibabaro yabo yose hamwe n’inzara n’inyota, n’ububabare bwabo, n’ibindi.
38 Ndetse yabasubiriyemo ibyerekeye ubwigomeke bwa Lamani na Lemuweli, n’abahungu ba Ishimayeli, koko, ubwigomeke bwabo bwose yarabubabwiye; kandi abatondorera inyandiko zose n’ibyanditswe bitagatifu uhereye igihe uwo Lehi yaviriye i Yerusalemu kugeza icyo gihe.
39 Ariko ntabwo ari ibi gusa; kuko yabatondoreye umugambi w’ugucungurwa, wateguwe uhereye ku iremwa ry’isi; ndetse yabamenyesheje ibyerekeye ukuza kwa Kristo, kandi imirimo yose ya Nyagasani yarayibamenyesheje.
40 Nuko habayeho ko nyuma y’uko yari amaze kuvuga ibi bintu byose, no kubitondorera umwami, umwami yemeye amagambo ye yose.
41 Nuko atangira gutakambira Nyagasani, avuga ati: O Nyagasani, gira impuhwe, nkurikije impuhwe zawe zisagiriye wagiriye abantu ba Nefi, zingirire, n’abantu banjye.
42 Maze ubwo, igihe yari amaze kuvuga ibi, yaguye ku butaka, nk’aho yaba yapfuye.
43 Nuko habayeho ko abagaragu be bamufashe maze bamushyira umugore we, nuko aryamishwa ku buriri; kandi yaryamye nk’aho yaba yapfuye mu gihe cy’iminsi ibiri n’amajoro abiri; maze umugore we, n’abahungu be, n’abakobwa be bamuririra, mu buryo bw’Abalamani, baganya bikomeye ko bamubuze.