Igice cya 19
Lamoni yakira urumuri rw’ubugingo budashira kandi akabona Umucunguzi—Urugo rwe rugwa igihumure, kandi abenshi babona abamarayika—Amoni arindwa mu buryo butangaje—Abatiza benshi kandi atangiza itorero muri bo. Ahagana 90 M.K.
1 Kandi habayeho ko nyuma y’iminsi ibiri n’amajoro abiri bari hafi yo gufata umubiri we ngo bawurambike mu gituro, bari barakoze ku mpamvu yo guhambamo abapfu babo.
2 Ubwo kubera ko umwamikazi yari yarumvise iby’ubwamamare bwa Amoni, niyo mpamvu yohereje kandi yifuza ko yakwinjira iwe.
3 Nuko habayeho ko Amoni yakoze nk’uko yari yategetswe, maze yinjira kw’umwamikazi, kandi yifuza kumenya icyo yifuza ko yakora.
4 Nuko aramubwira ati: Abagaragu b’umugabo wanjye bamenyesheje ko uri umuhanuzi w’Imana ntagatifu, kandi ko ufite ububasha bwo gukora imirimo myinshi ikomeye mu izina ryayo;
5 Kubera iyo mpamvu, niba ibi ariko bimeze, nashakaga ko wakwinjira maze ukareba umugabo wanjye, kuko yaryamishijwe ku buriri bwe mu gihe cy’iminsi ibiri n’amajoro abiri; kandi bamwe bavuga ko atapfuye, ariko abandi bavuga ko yapfuye kandi ko anuka, kandi ko akwiriye gushyirwa mu mva; ariko kubwanjye, kuri njyewe ntanuka.
6 Ubwo, ibi byari ibyo Amoni yifuzaga, kuko yari azi ko umwami Lamoni yakoreshwaga n’ububasha bw’Imana; yari azi ko umwenda ukingiriza wijimye w’ukutemera warimo kuvanwa mu bwenge bwe, kandi urumuri rwamurikiye ubwenge bwe, rwari urumuri rw’ikuzo ry’Imana, rwari urumuri rutangaje rw’ubwiza bwayo—koko, uru rumuri rwahaye umunezero mwinshi roho ye, nyuma y’uko igicu cy’umwijima cyari kirukanywe, kandi ko urumuri rw’ubugingo budashira rwari rwamurikiye roho ye, koko, yari azi ko ibi byarenze imiremerwe ye ya kamere, kandi yajyanywe kure mu Mana—
7 Kubera iyo mpamvu, icyo umwamikazi yamwifuzagaho cyari icyifuzo cye cyonyine. Kubera iyo mpamvu, yarinjiye ngo arebe umwami bijyanye n’uko umwamikazi yari yabimusabye; nuko abona umwami, kandi yari azi ko atari yapfuye.
8 Nuko abwira umwamikazi ati: Ntiyapfuye, ariko asinziririye mu Mana, kandi ejo azongera guhaguruka; kubera iyo mpamvu ntimumuhambe.
9 Nuko Amoni aramubwira ati: Mbese ibi urabyemera? Maze aramubwira ati: Nta muhamya nari mfite uretse ijambo ryawe, n’ijambo ry’abagaragu bacu; nyamara ndemera ko bizaba nk’uko wabivuze.
10 Nuko Amoni aramubwira ati: Urahirwa kubera ukwizera kwawe guhebuje; ndakubwiye, mugore, nta kwizera gukomeye nk’uku kwabayeho mu bantu bose b’Abanefi.
11 Nuko habayeho ko yarinze uburiri bw’umugabo we, uhereye icyo gihe ndetse kugeza icyo gihe ku munsi wakurikiyeho Amoni yari yemeje ko azahagurukaho.
12 Kandi habayeho ko yahagurutse, bijyanye n’amagambo ya Amoni; kandi uko yahagurukaga, yaramburiye ukuboko kwe kuri wa mugore, maze aravuga ati: Nihahimbazwe izina ry’Imana, kandi nawe urahirwa.
13 Kuko nk’uko uriho mu by’ukuri, dore, nabonye Umucunguzi wanjye; kandi azaza, kandi azabyarwa n’umugore; kandi azacungura inyokomuntu yose yemera izina rye. Ubwo, igihe yari amaze kuvuga aya magambo, umutima we wamwuzuyemo, nuko yongera kugushwa n’umunezero; ndetse n’umwamikazi yari yaguye ku butaka, yazibiranyijwe na Roho.
14 Ubwo Amoni igihe yabonaga ko Roho wa Nyagasani yasutswe bijyanye n’amasengesho ye ku Balamani, abavandimwe be, bari barabaye impamvu y’amarira nk’ayo mu Banefi, cyangwa mu bantu bose b’Imana kubera ubukozi bw’ibibi bwabo n’imico yabo, yaguye ku mavi ye, nuko atangira gusuka roho ye mu isengesho no guha amashimwe Imana kuko ibyo yari yarakoreye abavandimwe be; ndetse yarenzwe n’umunezero; kandi bityo bose uko bari batatu bari baguye hasi.
15 Nuko, ubwo abagaragu b’umwami bari bamaze kubona ko bari baguye, batangiye nabo gutakambira Imana, kuko gutinya Nyagasani kwari bwabajeho nabo, kuko nibo bari bahagaze imbere y’umwami kandi bamuhamirije ibyerekeye ububasha bukomeye bwa Amoni.
16 Kandi habayeho ko batabaje izina rya Nyagasani, mu bushobozi bwe, ndetse kugeza ubwo bari baguye ku butaka bose, uretse umwe mu bagore b’Abalamani, witwaga Abishi, kubera ko yari yarahindukiriye Nyagasani mu gihe cy’imyaka myinshi, kubera iyerekwa ridasanzwe rya se—
17 Bityo, kubera ko yari yarahindukiriye Nyagasani, kandi nta na rimwe yari yarabimenyekanishije, kubera iyo mpamvu, ubwo yabonaga ko abagaragu bose ba Lamoni bari baguye ku butaka, ndetse na nyirabuja, umwamikazi, n’umwami, na Amoni barambaraye ku butaka, yamenye ko ari ububasha bw’Imana; kandi yatekereje ko muri uwo mwanya, amenyesheje abantu ibyababayemo, ko babonye ibyabaye byabatera kwemera ububasha bw’Imana, kubera iyo mpamvu yirukanse inzu ku yindi, abimenyesha abantu.
18 Nuko batangiye kwiteranyiriza hamwe mu rugo rw’umwami. Nuko haje imbaga, kandi baratangaye, babonye umwami, n’umwamikazi, n’abagaragu babo barambaraye ku butaka, kandi bose baryamye aho nk’aho bapfuye; ndetse babonye Amoni, kandi dore, yari Umunefi.
19 Nuko noneho abantu batangira kwitotomba hagati yabo; bamwe bavuga ko umwaku ukomeye wari wabajeho, cyangwa ku mwami n’urugo rwe, kubera ko yari yemeye ko Umunefi akwiriye guhama mu gihugu.
20 Ariko abandi barabacyaha, bavuga bati: Uyu mwami yazanye uyu mwaku ku rugo rwe, kubera ko yishe abagaragu be bari baratatanyirijwe amashyo yabo ku mariba ya Sebusi.
21 Ndetse bacyashywe n’abo bagabo bari bahagaze ku mariba ya Sebusi kandi bakwije imishwaro amashyo yari ay’umwami, kuko barakariye Amoni kubera umubare yari yishe w’abavandimwe babo ku mariba ya Sebusi, mu gihe yarwanaga ku mashyo y’umwami.
22 Ubwo, umwe muri bo, wari ufite umuvandimwe wari warishwe n’inkota ya Amoni, kubera ko yari yarakariye bikabije Amoni, yakuye inkota ye maze aragenda kugira ngo ashobore kuyishinga Amoni, ngo amwice; kandi ubwo yazamuraga inkota ngo ayimutere, dore, yituye hasi arapfa.
23 Ubu turabona ko Amoni atashoboraga kwicwa, kuko Nyagasani yari yarabwiye Mosaya, se, ati: Nzamukiza, kandi bizamugendekera bijyanye n’ukwizera kwawe—kubera iyo mpamvu, Mosaya yamweguriye Nyagasani.
24 Kandi habayeho ko ubwo imbaga yabonaga ko umuntu yari amaze gupfa, uwazamuye inkota ngo yice Amoni, ubwoba bwarabatashye bose, maze ntibahangara kurambura amaboko yabo ngo bamukoreho cyangwa uwo ari we wese mu bari baguye; kandi batangiye kongera gutangarira icyashobora kuba impamvu y’ubu bubasha bukomeye, cyangwa icyo ibi bintu byose byasobanuraga.
25 Kandi habayeho ko harimo benshi muri bo bavuze ko Amoni yari Roho Ukomeye, kandi abandi bavugaga ko yoherejwe na Roho Ukomeye;
26 Ariko abandi barabacyaha bose, bavuga ko yari igihindugembe, cyari cyaroherejwe n’Abanefi kubagaragura.
27 Kandi hariho bamwe bavugaga ko Amoni yoherejwe na Roho Ukomeye kubababaza kubera ubukozi bw’ibibi bwabo; kandi ko yari Roho Ukomeye wahoraga aherekeza Abanefi, akabagobotora iteka mu maboko yabo; kandi bakavuga ko yari uyu Roho Ukomeye wari wararimbuye benshi cyane mu bavandimwe babo, Abalamani.
28 Nuko bityo intonganya zitangira gukara bikabije muri bo. Maze mu gihe barimo gutongana batyo, umuja wari watumye imbaga yikoranyiriza hamwe yaraje, kandi ubwo yabonaga intonganya zari mu mbaga yagize ishavu bikabije, ndetse ararira.
29 Kandi habayeho ko yagiye maze afatisha umwamikazi ukuboko, kugira ngo nibura ashobore kumuvana ku butaka; kandi ubwo agifata ukuboko kwe yarahagurutse nuko ahagarara ku maguru ye, maze arangurura n’ijwi rirenga, avuga ati: O singizwa Yesu, wamvanye mu kuzimu guteye ubwoba! O singizwa Mana, girira impuhwe aba bantu!
30 Kandi ubwo yari amaze kuvuga ibi, yakomye amashyi, kubera ko yari yuzuye umunezero, avuga amagambo menshi atarumvikanaga; kandi ubwo yari amaze gukora ibi, yafatishije umwami, Lamoni, ’ukuboko, nuko dore arahaguruka maze ahagarara ku maguru ye.
31 Nuko we, ako kanya, ubwo yabonaga intonganya mu bantu be, yaragiye maze atangira kubacyaha, no kubigisha amagambo yumvise mu kanwa ka Amoni; kandi uko abenshi bumvise amagambo ye barayemeye, kandi bahindukirira Nyagasani.
32 Ariko hariho benshi muri bo batashoboye kumva amagambo ye; kubera iyo mpamvu banyuze inzira yabo.
33 Kandi habayeho ko ubwo Amoni yahagurukaga yabafashije na none, ndetse n’abagaragu ba Lamoni; kandi bose batangarije abantu ikintu kimwe—ko imitima yabo yahindutse; ko batakifuza ukundi gukora ikibi.
34 Kandi dore, abenshi batangarije abantu ko babonye abamarayika kandi baganiriye nabo; kandi bityo bababwiye ibintu by’Imana, n’ibyo ubukiranutsi bwayo.
35 Kandi habayeho ko hariho benshi bemeye amagambo yabo; kandi abenshi bemeye barabatijwe; kandi bahinduka abantu b’abakiranutsi, nuko batangiza itorero muri bo.
36 Nuko uko niko umurimo wa Nyagasani watangiye mu Balamani; bityo Nyagasani atangira kubasukaho Roho we; kandi tubona ko ukuboko kwe kurambuwe ku bantu bose bazihana kandi bakemera izina rye.