Igice cya 34
Amuleki ahamya ko ijambo riri muri Kristo rizana agakiza—Keretse impongano itanzwe, naho ubundi inyokomuntu yose igomba kurimbuka—Itegeko ryuzuye rya Mose ryerekana igitambo cy’Umwana w’Imana—Umugambi uhoraho w’ugucungura ushingiye k’ukwizera n’ukwihana—Nimusengere imigisha y’umubiri n’iya roho—Ubu buzima ni igihe ku bantu cyo kwitegurira guhura n’Imana—Musohoze agakiza kanyu mutinya imbere y’Imana. Ahagana 74 M.K.
1 Kandi ubwo habayeho ko nyuma y’uko Aluma yari amaze kubabwira aya magambo yicaye hasi ku butaka, nuko Amuleki arahaguruka maze atangira kubigisha, avuga ati:
2 Bavandimwe banjye, ndatekereza ko bidashoboka ko mukwiriye kuyoberwa iby’ibintu byavuzwe byerekeranye n’ukuza kwa Kristo, twigisha ko ari Umwana w’Imana; koko, nzi ko ibi bintu mwabyigishijwe by’igisagirane mbere yo kutwiyomoraho.
3 Kandi nk’uko mwifuje ko umuvandimwe wanjye nkunda akwiriye kubamenyesha icyo mugomba gukora, kubera imibabaro yanyu; kandi akaba hari uko yababwiye ngo mutegure ibitekerezo byanyu; koko, kandi yabingingiye ukwizera n’ukwihangana—
4 Koko, ndetse ko mukwiriye kugira ukwizera kwinshi ndetse nko gutera ijambo mu mitima yanyu, kugira ngo mushobore gukora igeragezwa ry’ubwiza bwaryo.
5 Kandi twabonye ko ikibazo gikomeye kiri mu bitekerezo byanyu ari ukumenya niba ijambo riri mu Mwana w’Imana, cyangwa niba nta Kristo uzabaho.
6 Ndetse mwabonye ko umuvandimwe wanjye yabagaragarije, mu bihe byinshi, ko ijambo riri muri Kristo ritanga agakiza.
7 Umuvandimwe wanjye yibukije amagambo ya Zenosi, ko ugucungurwa kubonerwa mu Mwana w’Imana, ndetse bijyanye n’amagambo ya Zenoki; ndetse yibutse Mose, kugira ngo agaragaze ko ibi bintu ari iby’ukuri.
8 None ubu, dore, ndabahamiriza ubwanjye ko ibi bintu ari iby’ukuri. Dore, ndababwira, ko nzi neza ko Kristo azaza mu bana b’abantu, kwishyiraho ibicumuro by’abantu be, kandi ko azahongerera ibyaha by’isi; kuko Nyagasani Imana yabivuze.
9 Kuko ni ngombwa ko impongano igomba gutangwa; kuko bijyanye n’umugambi ukomeye w’Imana Ihoraho hagomba kubaho impongano itangwa, cyangwa se inyokomuntu yose ikarimbuka nta kabuza; koko, bose barinangiye; koko, bose baraguye kandi barazimiye, kandi bagomba kurimbuka keretse binyujijwe mu mpongano igomba gutangwa.
10 Kuko ni ngombwa ko hazabaho igitambo gikomeye kandi cya nyuma; koko, si igitambo cy’umuntu, cyangwa icy’igikoko, cyangwa cy’ubwoko ubwo aribwo bwose bw’ibiguruka; kuko kitazaba igitambo cy’umuntu; ahubwo kigomba kuba igitambo kitagira kitagereranywa kandi gihoraho.
11 Ubu nta muntu uwo ari we wese uriho ushobora gutamba amaraso ye bwite ngo azahongerere ibyaha by’undi. Ubu, niba umuntu yishe, mbese itegeko ryacu, ritabera, rizambura ubuzima umuvandimwe we? Ndababwira, Oya.
12 Ariko itegeko risaba ubuzima bw’uwishe; kubera iyo mpamvu nta kintu na kimwe kidashyitse impongano irenze kamere cyari kuba gihagije ku ibyaha by’isi.
13 Kubera iyo mpamvu ni ngombwa ko hazabaho igitambo gikomeye kandi cya nyuma, kandi bityo hazabaho, cyangwa ni ngombwa ko hazabaho, ihagarikwa ry’imena ry’amaraso; noneho itegeko rya Mose rikazuzuzwa, koko, rizuzuzwa ryose, buri nyuguti n’umutwe, kandi nta na rimwe rizaba ryaravanywemo.
14 Kandi dore, iki nicyo gisobanuro cyuzuye cy’itegeko, buri kintu cyose cyerekeza kuri icyo gitambo gikomeye kandi cya nyuma; kandi icyo gitambo gikomeye kandi cya nyuma kizaba Umwana w’Imana, koko, kirenze kamere kandi gihoraho.
15 Nuko bityo azazanire agakiza abazemera bose izina rye; iyi ikaba ari yo mpamvu y’iki gitambo cya nyuma, kugira urura rw’impuhwe, rurusha imbaraga ubutabera, kandi kizaniye abantu ubushobozi kugira ngo bashobore kugira ukwizera ngo bihane.
16 Kandi uko niko impuhwe zishobora gusubiza ibisabwa n’ubutabera, kandi zikabigotera mu maboko y’ubusugire, mu gihe udakoresha ukwizera ngo yihane arebwa n’itegeko ryose ry’ibisabwa n’ubutabera; kubera iyo mpamvu byonyine ufite ukwizera ngo yihane arebwa n’umugambi ukomeye kandi uhoraho w’ugucungurwa.
17 Kubera iyo mpamvu ndifuza ko Imana ibaha, bavandimwe banjye, gushobora gutangira gukoresha ukwizera kwanyu ngo mwihane, ku buryo mutangira gutakambira izina ryayo ritagatifu, kugira ngo izabagirire impuhwe;
18 Koko, nimuyitakambire kubw’impuhwe; kuko afite imbaraga zo gukiza.
19 Koko, nimwiyoroshye, kandi mukomeze kuyisenga.
20 Nimuyitakambire igihe muri mu mirima yanyu, koko, kubw’imikumbi yanyu.
21 Nimuyiririre mu mazu yanyu, koko, kubw’urugo rwanyu rwose, haba mu gitondo, ku manywa y’ihangu, na nimugoroba.
22 Koko, nimuyitakambire ivaneho ububasha bw’abanzi banyu.
23 Koko, nimuyitakambire ivaneho sekibi, ari yo mwanzi w’ubukiranutsi bwose.
24 Nimuyitakambire kubw’ibihingwa byo mu mirima yanyu, kugira ngo mushobore gutunganirwa kubera byo.
25 Nimutakambe kubw’imikumbi yo mu bikingi byanyu, kugira ngo ishobore kwiyongera.
26 Ariko ibi si ibyo gusa; mugomba gufungurira roho zanyu mu byumba byanyu musengeramo, n’ahantu hose hanyu hihishe, no mu gasi kanyu.
27 Koko, kandi igihe cyose mudatakambiye Nyagasani, mureke imitima yanyu yuzure, imwiyegurire mu isengesho ry’ubudahwema kubw’imibereho myiza yanyu, ndetse kubw’imibereho myiza y’ababakikije.
28 Kandi ubu dore, bavandimwe banjye bakundwa, ndababwira, ntimutekereze ko ari ibi gusa; kuko nyuma y’uko mwakoze ibi bintu byose, nimwigizayo abakene, n’abambaye ubusa, kandi ntimusure abarwaye n’abababaye, kandi ngo mugatange ku byo mutunze, niba mwarabikoreye abakene—Ndababwira, niba mudakora icyo aricyo cyose cy’ibi bintu, dore, isengesho ryanyu ni impfabusa, kandi ntacyo rimaze, kandi muri nk’indyarya zihakana ukwizera.
29 Kubera iyo mpamvu, niba mutibuka kugira urukundo nyarwo, muri nk’inkamba, abacuzi bajugunya, (kubera ko idafite akamaro) maze ikaribatirwa munsi y’ibirenge by’abantu.
30 Kandi ubu, bavandimwe banjye, nashakaga ko, nyuma y’uko mwabonye abahamya benshi cyane, kubera ko babonye ko ibyanditswe bitagatifu bihamya iby’ibi bintu, nimutangire maze mwere urubuto rw’ukwihana.
31 Koko, nashakaga ko mwatangira maze ntimwinangire imitima yanyu ukundi; kuko dore, iki ni igihe n’umunsi w’agakiza kawe; kandi kubera iyo mpamvu, nimuzihana kandi ntimunangire imitima yanyu, ako kanya umugambi ukomeye w’ugucungurwa uzabagezwaho.
32 Kuko dore, ubu buzima ni igihe ku bantu cyo kwitegurira guhura n’Imana; koko, dore umunsi w’ubu buzima ni umunsi ku bantu wo gukora imirimo yabo.
33 None ubu, nk’uko nababwiye mbere, nk’uko mwari mufite abahamya benshi cyane, kubera iyo mpamvu, ndabingingira ko mutasubika umunsi w’ukwihana kwanyu kugeza ku iherezo; kuko nyuma y’uyu munsi w’ubuzima, twaherewe kwitegura kubaho ubuziraherezo, dore, nitudatunganya igihe cyacu muri ubu buzima, noneho hazaza ijoro ry’umwijima ridashobora gukorerwamo umurimo uwo ari wo wose.
34 Ntushobora kuvuga, igihe ugeze mu bihe biteye ubwoba, ngo nzihana, kugira ngo nzasubire ku Mana yanjye. Oya, ntimushobora kuvuga ibi; kuko ya roho nyine ifite imibiri yanyu igihe muvuye muri ubu buzima, iyo roho nyine izagira ububasha bwo kwigarurira umubiri wanyu muri iyo si ihoraho.
35 Kuko dore, nimuba mwarasubitse umunsi w’ukwihana kwanyu ndetse kugeza ku rupfu, dore, muzaba mwarahindutse imbata za roho ya sekibi, kandi yarabashyizeho ikimenyetso cyayo; kubera iyo mpamvu, Roho wa Nyagasani, azaba yarabavuyemo, kandi adafite umwanya muri mwe, kandi sekibi afite ububasha bwose kuri mwe; kandi iyi niyo miterere ya nyuma y’abagome.
36 Kandi ibi ndabizi, kubera ko Nyagasani yavuze ko adatura mu ngoro zidatagatifuye, ariko mu mitima y’abakiranutsi aturamo; koko, ndetse yavuze ko abakiranutsi bazicara mu bwami bwe, ntibajye hanze ukundi; ariko imyambaro yabo igomba kuba yarejejwe mu maraso ya Ntama.
37 None ubu, bavandimwe banjye bakundwa, ndifuza ko mwazibuka ibi bintu, kandi ko mwakoresha agakiza kanyu mutinya imbere y’Imana, kandi ko mutazahakana ukundi ukuza kwa Kristo;
38 Ko mutarwanya ukundi Roho Mutagatifu, ahubwo ko mwamwakira, kandi mukiyitirira izina rya Kristo; ko mwakwiyoroshya ndetse kugeza ku mukungugu, kandi mukaramiriza Imana, ahantu aho ariho hose mushobora kuba, muri roho no mu kuri; kandi ko mwabaho mutanga amashimwe buri munsi; kubera impuhwe nyinshi n’imigisha yabahaye.
39 Koko, ndetse ndabingingira, bavandimwe banjye bakundwa, ko mwagira umwete wo gusenga ubudahwema, kugira ngo mutayobeshwa n’ibishuko bya sekibi, kugira ngo atabarusha imbaraga, kugira ngo mutazahinduka imbata ze ku munsi wa nyuma; kuko dore, nta kintu cyiza yabagororera.
40 Kandi ubu bavandimwe banjye bakundwa, ndashaka kubingingira kugira ukwihangana, kandi mukihanganira uburyo bwose bw’imibabaro; kugira ngo mudatuka ababirukanye kubera ubukene bwanyu bukabije, hato mudahinduka abanyabyaha nka bo;
41 Ahubwo ko mwagira ukwihangana, kandi mukihanganira iyo mibabaro, n’ibyiringiro bitajegajega ko umunsi umwe muzaruhuka imibabaro yanyu yose.