Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 36


Amategeko ya Aluma ku muhungu we Helamani.

Biri mu bice 36 na 37.

Igice cya 36

Aluma ahamiriza Helamani iby’uguhinduka kwe nyuma yo kubona umumarayika—Yanyuze mu bubabare bwa roho yaciriweho iteka; yatakambiye izina rya Yesu, kandi yabyawe n’Imana—Umunezero uryohereye wuzuye roho ye—Yabonye ibivunge by’abamarayika basingiza Imana—Abahindutse benshi basogongeye kandi babonye nk’ibyo yasogongeye kandi yabonye. Ahagana 74 M.K.

1 Mwana wanjye, tega amatwi amagambo yanjye; kuko nkurahiriye, ko uko uzubahiriza amategeko y’Imana uzatunganirwa mu gihugu.

2 Nifuza ko uzakora nk’uko nakoze, mu kwibuka ubucakara bw’abasogokuruza bacu; kuko bari mu buretwa, kandi nta n’umwe washoboraga kubagobotora keretse Imana ya Aburahamu, n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo; kandi mu by’ukuri yabagobotoye mu mibabaro yabo.

3 None ubu, O mwana wanjye Helamani, dore, uri mu busore bwawe, kandi kubera iyo mpamvu, ndakwingingira ko wumva amagambo yanjye kandi ukanyigiraho; kuko nzi ko abo aribo bose bazashyira icyizere cyabo mu Mana bazakomezwa mu bigeragezo byabo, no mu ngorane zabo, no mu mibabaro yabo, kandi bazazamurwa ku munsi wa nyuma.

4 Kandi sinifuza ko utekereza ko mbizi ku bwanjye—atari mu buryo bw’isi ahubwo mu buryo bwa roho, atari mu buryo bw’ubwenge kamere ahubwo mu buryo bw’Imana.

5 Ubu, dore, ndakubwira, iyo nari kuba ntaravutse ku Mana sinari kuba naramenye ibi bintu; ariko Imana, kubw’akanwa k’umumarayika mutagatifu wayo, yatumye ibi bintu mbimenyeshwa, atari uko nari mbikwiriye ubwanjye;

6 Kuko nagendanye n’abahungu ba Mosaya, dushakisha kurimbura itorero ry’Imana; ariko dore, Imana yohereje umumarayika mutagatifu wayo kuduhagarika muri iyo nzira.

7 Kandi dore, yatuvugishije, nk’aho ryari ijwi ry’inkuba, nuko isi yose ihindira umushyitsi munsi y’ibirenge byacu; maze twese tugwa ku butaka, kuko ubuhangange bwa Nyagasani bwatujeho.

8 Ariko dore, ijwi ryarambwiye riti: Haguruka. Nuko ndahaguruka maze ndahagarara, maze mbona umumarayika.

9 Nuko arambwira ati: Niba udashaka kwirimbura ubwawe, ntuzagerageze gusenya itorero ry’Imana ukundi.

10 Kandi habayeho ko naguye ku butaka; kandi byabayeho ko mu gihe cy’iminsi itatu n’amajoro atatu ntashoboraga kubumbura umunwa wanjye, nta n’ubwo nakoreshaga ingingo zanjye.

11 Kandi umumarayika yambwiye ibintu birenzeho, byumviswe n’abavandimwe banjye, ariko njye sinabyumvise; kuko ubwo numvaga amagambo—Niba udashaka kwirimbura ubwawe, ntuzagerageze gusenya itorero ry’Imana ukundi—nakubiswe na bwa bwoba bukomeye n’akumiro ngo hato wenda ndarimbuka, ku buryo naguye ku butaka nuko sinongera kumva ukundi.

12 Ariko nashegeshwe n’agashinyaguro gahoraho, kuko roho yanjye yashenguwe ku rwego rukomeye cyane kandi ishegeshwa n’ibyaha byanjye byose.

13 Koko, nibutse ibyaha byanjye byose n’ubukozi bw’ibibi, nagaraguwemo n’ububabare bw’ikuzimu; koko, nabonye ko nari narigometse ku Mana yanjye, kandi ko ntari narubahirije amategeko matagatifu yayo.

14 Koko, kandi nari narahohoteye benshi mu bana bayo, cyangwa se narabayobeje kugeza ku irimbukiro; koko, kandi muri make ubukozi bw’ibibi bwanjye bwari bukomeye cyane, ku buryo igitekerezo cyonyine cyo kuza imbere y’Imana cyashegeshaga roho yanjye n’icyoba kitavugwa.

15 O, natekereje, ko nashoboraga kuvanwaho maze nkazima haba roho haba n’umubiri, kugira ngo ntashobora kuzanwa guhagarara imbere y’Imana yanjye, ngo ncirwe urubanza rw’ibikorwa byanjye.

16 Kandi ubwo, mu gihe cy’iminsi itatu n’amajoro atatu nashegeshwe, ndetse n’imibabaro ya roho yaciriweho iteka.

17 Kandi habayeho ko uko nashegeshwaga gutyo n’agashinyaguro, mu gihe nashengurwaga n’ukuzirikana ibyaha byanjye byinshi, dore, nibutse kandi ko numvise data ahanurira abantu ibyerekeye ukuza kw’uwitwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana, wo guhongera ibyaha by’isi.

18 Ubwo, uko ubwenge bwanjye bwibandaga kuri iki gitekerezo, natakambiye mu mutima wanjye: O Yesu, wowe Mwana w’Imana, ngirira impuhwe, ndi mu ndurwe irura, kandi ngoswe n’iminyururu y’urupfu idashira.

19 Kandi ubwo, dore, mu gihe natekerezaga ibi, sinashoboye kwongera kwibuka ububabare bwanjye ukundi; koko, sinongeye gushengurwa n’ukuzirikana ibyaha byanjye ukundi.

20 Kandi O, mbega umunezero, kandi mbega urumuri rutangaje nabonye; koko, roho yanjye yuzuye umunezero uhebuje nk’uko ububabare bwanjye bwari umeze!

21 Koko, ndakubwira, mwana wanjye, ko nta kintu icyo aricyo cyose cyashoboraga kubaho gihebuje cyane kandi kirura cyane nk’uko ububabare bwanjye bwari bumeze. Koko, kandi byongeye ndakubwira, mwana wanjye, ko ku rundi ruhande, ntihashobora kubaho ikintu icyo aricyo cyose gihebuje cyane kandi kiryohereye nk’uko umunezero wanjye wari umeze.

22 Koko, natekereje ko nabonye, ndetse nk’uko sogokuruza Lehi yabibonye, Imana yicaye ku ntebe yayo y’ubwami, ikikijwe n’ibivunge bitabarika by’abamarayika, bameze nk’aho baririmba kandi basingiza Imana yabo; koko, kandi roho yanjye yifuje kuhaguma.

23 Ariko dore, ingingo zanjye zongeye guhabwa imbaraga, nuko mpagarara ku maguru yanjye, maze ngaragariza abantu ko namaze kubyarwa n’Imana.

24 Koko, kandi uhereye icyo gihe ndetse kugeza magingo aya, nakoze ubudacogora, kugira ngo nshobore kuzana roho ngo zihane; kugira ngo nshobore kuzizana ngo zisogongere ku munezero uhebuje nasogongeyeho; kugira ngo zishobore nazo kubyarwa n’Imana, kandi zuzuzwe Roho Mutagatifu.

25 Koko, none ubu dore, O mwana wanjye, Nyagasani ampa umunezero ukomeye bihebuje mu rubuto rw’imirimo yanjye;

26 Kuko kubera ijambo yampaye, dore, benshi babyawe n’Imana, kandi basogongeye nk’uko nasogongeye, kandi babonye amaso ku yandi nk’uko nabibonye; kubera iyo mpamvu bazi iby’ibi bintu navuze, nk’uko mbizi; kandi ubumenyi mfite bwavuye ku Mana.

27 Kandi narashyigikiwe mu bigeragezo n’imidugararo ya buri bwoko, koko, no mu buryo bwose bw’imibabaro; koko, Imana yangobotoye mu nzu y’imbohe n’iminyururu, n’urupfu; koko, nshyira icyizere cyanjye muri yo, kandi izagumya ingobotore.

28 Kandi nzi ko izampagurutsa ku munsi wa nyuma, kugira ngo mbane nayo mu ikuzo; koko, kandi nzayisingize ubuziraherezo, kuko yavanye abasogokuruza bacu muri Egiputa, kandi ikamirira Abanyegiputa mu Nyanja Itukura; maze ikabayoboza ububasha bwayo mu gihugu cy’isezerano; koko, kandi yabagobotoye mu buretwa n’ubucakara rimwe na rimwe.

29 Koko, ndetse yavanye abasogokuruza bacu mu gihugu cya Yerusalemu; ndetse, kubw’ububasha bwayo budashira, yabagobotoye mu buretwa n’ubucakara, rimwe na rimwe ndetse kugeza uyu munsi; kandi mporana iteka urwibutso rw’ubucakara bwabo; koko, kandi nawe ukwiriye, guhamana urwibutso rw’ubucakara bwabo nka njye.

30 Ariko dore, mwana wanjye, si ibi gusa; kuko ukwiriye kumenya nk’uko mbizi, ko uko uzubahiriza amategeko y’Imana uzatunganirwa mu gihugu; ndetse ukwiriye kumenya, ko uko utazubahiriza amategeko y’Imana uzacibwa imbere yayo. kandi ibi ni ibijyanye n’ijambo ryayo.