Igice cya 40
Kristo atuma habaho umuzuko w’abantu bose—Abakiranutsi bapfuye bajya muri paradizo naho abagome bajya mu mwijima wo hanze gutegereza umunsi w’umuzuko wabo—Ibintu byose bizasubizwa mu miterere yabyo nyayo mu muzuko. Ahagana 74 M.K.
1 Ubu mwana wanjye, hano hari ibirenzeho nifuza kukubwira; kuko mbona ko ubwenge bwawe bufite impungenge ku byerekeranye n’umuzuko w’abapfuye.
2 Dore, ndakubwira, ko nta muzuko uriho—cyangwa, navuga, mu yandi magambo, ko uyu mubiri upfa utambaye ukudapfa, uyu ubora utambaye ukutabora—kugeza nyuma y’ukuza kwa Kristo.
3 Dore, atumye habaho umuzuko w’abapfuye. Ariko dore, mwana wanjye, umuzuko nturabaho. Ubu, nguhishuriye iyobera; nyamara, hariho amayobera menshi abitswe, kugira ngo hatagira n’umwe uyamenya uretse Imana ubwayo. Ariko nkweretse ikintu kimwe nasabanye umwete Imana kugira ngo nshobore kumenya—ni ikirebana n’umuzuko.
4 Dore, hariho igihe cyateganyijwe kugira ngo bose bazave mu bapfuye. Ubwo iki gihe kizagerera nta n’umwe ukizi; ariko Imana izi igihe cyateganyijwe.
5 None, niba hazabaho igihe kimwe, cyangwa igihe cya kabiri, cyangwa igihe cya gatatu, kugira ngo abantu bazave mu bapfuye, ntacyo bitwaye; kuko Imana izi ibi bintu byose; kandi birampagije kumenya ko ibi ari byo bizabaho—ko hariho igihe cyateganyirijwe ko bose bazazuka mu bapfuye.
6 Ubu hagomba kubaho umwanya hagati y’igihe cy’urupfu n’igihe cy’umuzuko.
7 None ubu nifuzaga kubaza uko bigendekera roho z’abantu uhereye ku gihe cy’urupfu kugeza igihe cyateguriwe umuzuko?
8 Ubu niba hariho ikirenze igihe kimwe cyateganyirijwe abantu kuzuka ntacyo bitwaye; kuko bose ntibapfira rimwe, kandi ibi ntacyo bitwaye; byose ni nk’umunsi umwe ku Mana, kandi igihe kibarwa gusa ku bantu.
9 Kubera iyo mpamvu, hariho igihe cyateganyirijwe abantu kugira ngo bazazuke mu bapfuye; kandi hariho umwanya hagati y’igihe cy’urupfu n’umuzuko. None ubu, ku birebana n’uyu mwanya w’igihe, uko bigendekera roho z’abantu ni ikintu nabazanyije umwete Nyagasani kugira ngo nkimenye; none iki nicyo kintu nzi.
10 Kandi ubwo igihe kije ubwo bose bazazuka, icyo gihe bazamenya ko Imana izi ibihe byose byateganyirijwe umuntu.
11 Ubu, ku birebana n’imiterere ya roho hagati y’urupfu n’umuzuko—Dore, nabimenyeshejwe n’umumarayika, ko roho z’abantu bose, bakiva muri uyu mubiri upfa, koko, roho z’abantu bose, zaba nziza cyangwa mbi, zijyanwa iwabo kuri iyo Mana yabahaye ubuzima.
12 Nuko noneho hakazabaho, ko roho z’abakiranutsi bakirwa mu miterere y’ibyishimo, aricyo cyitwa paradizo, imiterere y’iruhukiro, imiterere y’amahoro, aho bazaruhukira imidugararo yabo yose n’impungenge zose, n’ishavu.
13 Maze bityo hazabaho, ko roho z’abagome, koko, babi—kuko dore, nta ruhare cyangwa igice cya Roho wa Nyagasani bafite; kuko dore, bahisemo imirimo mibi aho guhitamo imyiza; kubera iyo mpamvu roho wa sekibi yabinjiyemo, maze yigarurira inzu yabo—kandi aba bazaciribwa mu mwijima wo hanze; hazabayo amarira, n’imiborogo, n’ihekenya ry’amenyo, kandi ibi kubera ubukozi bw’ibibi bwabo bwite, bagirwe abacakara kubw’ugushaka kwa sekibi.
14 Ubu iyi niyo miterere ya roho z’abagome, koko, mu mwijima, no mu imiterere iteye ubwoba, zitegereje zifite ubwoba umujinya w’inkazi w’uburakari bw’Imana kuri bo; bityo bagahama muri iyi miterere, kimwe n’abakiranutsi muri paradizo, kugeza igihe cy’umuzuko wabo.
15 Ubu, hariho bamwe basobanukiwe ko iyi miterere y’ibyishimo n’imiterere y’agahinda gakabije ka roho, mbere y’umuzuko, wari umuzuko wa mbere. Koko, ndemera ko byakwitwa umuzuko, uguhaguruka kwa roho cyangwa ubugingo n’ugushyirwa kwabyo mu byishimo cyangwa agahinda gakabije, bijyanye n’amagambo yavuzwe.
16 Kandi dore, byongeye kuvugwa, ko hariho umuzuko wa mbere, umuzuko w’ababayeho bose, cyangwa bariho, cyangwa bazabaho, kugeza ku muzuko wa Kristo mu bapfuye.
17 Ubu, ntidutekereze ko uyu muzuko wa mbere, uvuzwe muri ubu buryo, ushobora kuba umuzuko wa za roho naho bazashyirwa mu byishimo cyangwa agahinda gakabije. Ntushobora gutekereza ko ibi aricyo bisobanura.
18 Dore, ndakubwira, Oya; ahubwo bisobanura ugusubiranywa kwa roho n’umubiri, y’abo mu minsi ya Adamu kugeza ku muzuko wa Kristo.
19 Ubu, niba roho n’imibiri y’abavuzwe bizasubiranyirizwa byose rimwe, abagome kimwe n’abakiranutsi, ntavuze; birahagije, ko mvuga ko bose bazazuka; cyangwa mu yandi magambo, umuzuko wabo uzabaho mbere y’umuzuko w’abapfuye nyuma y’umuzuko wa Kristo.
20 Ubu, mwana wanjye, simvuga ko umuzuko wabo uzabaho ku muzuko wa Kristo; ariko dore, ndabivuga nk’igitekerezo cyanjye, ko roho n’imibiri bizasubiranywa, iy’abakiranutsi, ku muzuko wa Kristo, n’izamuka rye ajya mu ijuru.
21 Ariko simvuze niba ari ku muzuko we cyangwa nyuma; ahubwo ndavuga ibi cyane, ko hariho umwanya hagati y’urupfu n’umuzuko w’umubiri, n’imiterere ya roho mu byishimo cyangwa mu gahinda gakabije kugeza igihe cyateguwe n’Imana ko abapfuye bazazuka, kandi bazasubiranywa, haba roho n’umubiri, kandi bakazanwa guhagarara imbere y’Imana, maze bagacirwa urubanza bijyanye n’imirimo yabo.
22 Koko, ibi bituma hazabaho ukugarurwa kw’ibyo bintu byavuzwe n’iminwa y’abahanuzi.
23 Roho izagarurwa mu mubiri, n’umubiri kuri roho; koko, kandi buri rugingo n’urusangano bizagarurwa ku mubiri; koko, ndetse n’umusatsi wo ku mutwe ntuzazimira; ahubwo ibintu byose bizagarurwa mu miterere yabyo nyayo.
24 Kandi ubu, mwana wanjye, ibi ni ukugarurwa kw’ibyavuzwe n’iminwa y’abahanuzi—
25 Nuko noneho abakiranutsi bazarabagiranire mu bwami bw’Imana.
26 Ariko dore, urupfu ruteye ubwoba ruje ku bagome; kuko bapfa ku bintu bijyanye n’ibintu by’ubukiranutsi; kuko banduye, kandi nta kintu cyanduye gishobora kuragwa ubwami bw’Imana; ahubwo baraciwe, kandi bagenewe gufata ku mbuto z’ibikorwa cyangwa imirimo yabo, yabaye mibi; kandi banyweye ku matende y’nkongoro isharira.