Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 7


Amagambo Aluma yashyikirije abantu ba Gidiyoni, bijyanye n’inyandiko ye bwite.

Biri mu gice cya 7.

Igice cya 7

Kristo azabyarwa na Mariya—Azahambura iminyururu y’urupfu kandi yikorere ibyaha by’abantu Be—Abihana, bakabatizwa, kandi bakubahiriza amategeko bazagira ubugingo buhoraho—Umwanda ntushobora kuragwa ubwami bw’Imana—Ubwiyoroshye, ukwizera, ibyiringiro n’urukundo nyakuri nibyo bisabwa. Ahagana 83 M.K.

1 Dore bavandimwe banjye bakundwa, ndabona nemerewe guhura namwe, kubera iyo mpamvu ndagerageza kubabwira mu rurimi rwanjye; koko, n’akanwa kanjye bwite, kandi ndabona ko ari ubwa mbere mbavugishije n’amagambo y’akanwa kanjye, kubera ko nahejejwe burundu ku ntebe y’urubanza, kubera ko nari mfite inshingano nyinshi ku buryo sinashoboraga guhura namwe.

2 Kandi ndetse ntari gushobora kuza ubu muri iki gihe iyo bitabaho ko intebe y’urubanza yahawe undi, kugira ngo ayobore mu kigwi cyanjye; kandi Nyagasani mu mpuhwe nyinshi yemeye ko nabasanga.

3 None dore, naje mfite ibyiringiro bikomeye kandi nifuza cyane ko nasanga mwariyoroheje imbere y’Imana, kandi mwarakomeje kwingingira inema yayo, kugira ngo nzasange muri inyangamugayo imbere yayo, kugira ngo nzasange mutarabaye mu rujijo ruteye ubwoba nk’urwo abavandimwe bacu barimo i Zarahemula.

4 Ariko nihasingizwe izina ry’Imana, ryampaye kumenya, koko, ryampamye umunezero uhebuje wo kumenya ko bongeye gushyirwa mu nzira y’ubukiranutsi bwe.

5 Kandi niringiye, kubwa Roho w’Imana uri muri njye, ko nzagira na none umunezero kuri mwe; nyamara sinifuza ko umunezero wanjye kuri mwe uzaza kubw’impamvu y’imibabaro myinshi n’ishavu nari mfitiye abavandimwe i Zarahemula, kuko dore, umunezero wanjye uje kuri bo nyuma yo kwivuruguta mu mubabaro mwinshi n’ishavu.

6 Ariko dore, niringiye ko mutari mu miterere y’ukutemera kwinshi gutyo nk’uko abavandimwe banyu bahoze; niringiye ko mutizamuye hejuru mu bwibone bw’imitima yanyu; koko, niringiye ko muterekeje imitima yanyu ku butunzi n’ibintu bitagira umumaro by’isi; koko, niringiye ko mudasenga ibigirwamana, ahubwo ko musenga Imana nyakuri kandi iriho, kandi ko mutegereje ukubabarirwa kw’ibyaha byanyu, n’ukwizera guhoraho, kugiye kuza.

7 Kuko dore, ndababwira ko hariho ibintu byinshi bizaza; kandi dore, hariho ikintu kimwe cy’ingenzi kibiruta byose—kuko dore, igihe ntikiri kure ngo Umucunguzi abeho kandi aze mu bantu be.

8 Dore, simvuze ko azaza muri twe mu gihe cy’ugutura kwe mu buturo bwe bupfa; kuko dore, Roho ntiyambwiye ko ibi ariko bizamera. Ubu ibyerekeye iki kintu ntabyo nzi; ariko icyo nzi neza, ni uko Nyagasani Imana ifite ububasha bwo gukora ibintu byose bijyanye n’ijambo rye.

9 Ariko dore, Roho yambwiye ibi neza, avuga ati: Takambira aba bantu, uvuga uti—Nimwihane, kandi mutunganye inzira za Nyagasani, kandi mugendere mu tuyira twe, tugororotse; kuko dore, ubwami bw’ijuru buri hafi, kandi Umwana w’Imana aje ku isi.

10 Kandi dore, azabyarwa na Mariya, i Yerusalemu igihugu cy’abasogokuruza bacu, kubera ari isugi, igikoresho gifite agaciro kanini kandi cyatoranyijwe, azakingirizwa maze atwite kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, nuko azabyare umuhungu, koko, ndetse Umwana w’Imana.

11 Kandi azakomeza, yiyumanganyirize ububabare n’imibabaro n’ibigeragezo bya buri bwoko; kandi ibi kugira ngo ijambo rishobore kuzuzwa iryavuze ko azikorera ububabare n’indwara z’abantu be.

12 Kandi azemera urupfu, kugira ngo ashobore guhambura iminyururu y’urupfu iboshye abantu be; nuko azikorere ubumuga bwabo, kugira ngo ubura bwe bushobore kuzura impuhwe, bijyanye n’umubiri, kugira ngo ashobore kumenya bijyanye n’umubiri uko atabara abantu be bijyanye n’ubumuga bwabo.

13 Ubu Roho azi ibintu byose; nyamara Umwana w’Imana ababaye bijyanye n’umubiri kugira ngo ashobore kwikorera ibyaha by’abantu be, kugira ngo ashobore guhanagura ibicumuro byabo bijyanye n’ububasha bw’ubutabazi bwe; none ubu dore, ubu nibwo buhamya buri muri njye.

14 Ubu ndababwira ko mugomba kwihana, kandi mukongera kuvuka; kuko Roho avuga ko niba mutongeye kuvuka mudashobora kuragwa ubwami bw’ijuru; kubera iyo mpamvu nimuze maze mubatizwe kugira ngo mwihane, kugira ngo mushobore kwozwa ibyaha ibyanyu, kugira ngo mushobore kugira ukwizera muri Ntama w’Imana, ukuraho ibyaha by’isi, ufite imbaraga zo gukiza no gusukura ku gukiranirwa kose.

15 Koko, ndababwira nimuze kandi ntimutinye, nuko mureke buri cyaha, kibizingiyeho byoroshye, kibabohera hasi mu irimbukiro, koko, nimuze maze mugende, nuko mwereke Imana yanyu ko mwifuza kwihana ibyaha byanyu no kugirana igihango na yo cyo kubahiriza amategeko yayo, no kubiyihamiriza uyu munsi mujya mu mazi y’umubatizo.

16 Kandi uwo ari we wese ukora ibi, kandi akubahiriza amategeko y’Imana uhereye ubwo na nyuma y’aho, uwo azibuka ibyo namubwiye, koko, azibuka ibyo namubwiye, azabona ubugingo buhoraho, bijyanye n’ubuhamya bwa Roho Mutagatifu, uhamiriza muri njye.

17 None se ubu bavandimwe banjye bakundwa, mwemera ibi bintu? Dore, ndababwira, koko, nzi ko mubyemera; kandi uburyo mbizimo ko mubyemera ni kubw’ukwigaragaza kwa Roho iri muri njye. None ubu kubera ko ukwizera kwanyu gukomeye kwerekeye ibyo, koko, kwerekeye ibintu navuze, umunezero wanjye urakomeye.

18 Kuko nk’uko nababwiye uhereye mu ntangiriro, ko nari mfite ukwifuza kwinshi ko mutaba mu miterere y’urujijo nk’abavandimwe banyu, ndetse bityo nabonye ko ibyifuzo byanjye byubahirijwe.

19 Kuko ndabona ko muri mu nzira z’ubukiranutsi; ndabona ko muri mu nzira iganisha mu bwami bw’Imana; koko, ndabona ko murimo kugorora inzira ze.

20 Ndabona ko mwamenyeshejwe, kubw’ubuhamya bw’ijambo rye, ko adashobora kunyura mu nzira zigoramye; ntiyivuguruza ibyo yavuze; nta n’ubwo yihindukiza na gato ngo ave iburyo ajye ibumoso, cyangwa ngo ave ku gikwiriye ajye ku gifutamye; kubera iyo mpamvu, inzira ye ni uruhererekane rumwe ruhoraho.

21 Kandi ntatura mu ngoro zidatagatifuye; nta n’ubwo umwanda cyangwa ikintu icyo aricyo cyose cyanduye cyakirwa mu bwami bw’Imana; kubera iyo mpamvu ndababwira ko igihe kizaza, koko, kandi kizabaho ku munsi wa nyuma, ko uwanduye azahama mu mwanda we.

22 None ubu bavandimwe banjye bakundwa, nababwiye ibi bintu kugira ngo nshobore kubakangurira kwita ku nshingano yanyu ku Mana, kugira ngo mushobore kugendana ubunyangamugayo imbere ye, kugira ngo mushobore kugendera mu mugenzo mutagatifu w’Imana, hakurikijwe uwo bahawe.

23 Kandi ubu nagira ngo mwiyoroshye, kandi mwumvire maze mugire ineza; mwicishe bugufi mu kugirwa inama; mwuzure ukwiyumanganya n’ukwihangana; muba abagereranyije mu bintu byose; mube abanyamwete mu kwubahiriza amategeko y’Imana mu bihe byose; musaba ibyo aribyo byose mukeneye, byaba ibya roho n’ibyo umubiri; muhore muha amashimwe Imana kubw’ibintu ibyo aribyo byose muhabwa.

24 Kandi murebe ko mufite ukwizera, ibyiringiro, n’urukundo nyakuri, nuko bityo muzahore muhundagaraho imirimo myiza.

25 Kandi ndifuza ngo Nyagasani abahe umugisha, kandi atume imyambaro yanyu izira ikizinga, kugira ngo mushobore hanyuma kuzanwa kwicarana na Aburahamu, Isaka, na Yakobo, n’abahanuzi batagatifu babayeho uhereye isi igitangira, mufite imyambaro yanyu izira ikizinga ndetse nk’uko imyambaro yabo izira ikizinga, mu bwami bw’ijuru nta gusohokamo ukundi.

26 Kandi ubu bavandimwe banjye bakundwa, nababwiye aya magambo nkurikije Roho uhamiriza muri njye; kandi roho yanjye iranezerewe bihebuje, kubera umwete uhebuje n’ubwitonzi mwahaye ijambo ryanjye.

27 Kandi ubu, ndifuza ngo amahoro y’Imana abe muri mwe, no mu nzu zanyu n’ibihugu, no ku mashyo yanyu n’imikumbi, n’ibyo mutunze byose, abagore banyu n’abana banyu, bijyanye n’ukwizera kwanyu n’imirimo myiza, uhereye ubu kugeza n’iteka ryose. Kandi ni uko mvuze. Amena.