Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 9


Amagambo ya Aluma, ndetse n’amagambo ya Amuleki, yatangarijwe abantu bahoze bari mu gihugu cya Amoniha. Ndetse bashyizwe mu nzu y’imbohe, kandi bagobotowe kubw’ububasha butangaje bw’Imana bwari bubarimo, bijyanye n’inyandiko ya Aluma.

Biri mu bice 9 kugeza 14.

Igice cya 9

Aluma ategeka abantu ba Amoniha kwihana—Nyagasani azaba umunyembabazi ku Balamani mu minsi ya nyuma—Abanefi nibareka urumuri, bazarimburwa n’Abalamani—Umwana w’Imana araje bidatinze—Azacungura abihana, babatijwe, kandi bafite ukwizera mu izina Rye. Ahagana 82 M.K.

1 Kandi byongeye, njyewe, Aluma, kubera ko nategetswe n’Imana ko ngomba gufata Amuleki kandi nkakomeza nuko nkongera kubwiriza aba bantu, cyangwa abantu bari mu murwa wa Amoniha, habayeho ko uko natangiye kubabwiriza, batangiye kungisha impaka, bavuga bati:

2 Uri nde? Ese utekereza ko tuzemera ubuhamya bw’umuntu umwe, nubwo yatubwiriza ko isi igomba gushira?

3 Ubwo ntibasobanukiwe n’amagambo bavugaga; kuko ntibari bazi ko isi igomba gushira.

4 Ndetse baravugaga bati: Ntituzemera amagambo yawe niyo watubwiriza ko uyu murwa ukomeye uzarimburwa mu munsi umwe.

5 Ubwo ntibari bazi ko Imana yashoboraga gukora imirimo itangaje nk’iyo, kuko bari abantu b’umutima ukomeye n’ijosi rishinze.

6 Kandi baravugaga bati: Ni nde Mana, itacyohereza ubushobozi ukundi ahubwo ikohereza umuntu umwe muri aba bantu, kugira ngo abatangarize ukuri kw’ibintu bikomeye kandi bitangaje gutyo?

7 Kandi bahagurukiye kunkozaho ibiganza byabo; ariko dore, ntibabishoboye. Kandi nahagurukiye nshize amanga kuberurira, koko, nabahamirije nshize amanga, mvuga nti:

8 Dore, O mwa bagome mwe n’igisekuru cyayobye, mwibagiwe mute gakondo z’abasogokuruza banyu; koko, mwibagiwe mute aka kanya amategeko y’Imana.

9 Ntimwibuka se ko sogokuruza, Lehi, yavanywe i Yerusalemu n’ukuboko kw’Imana? Ntimwibuka se ko bari bayobowe bose na we mu gasi?

10 None mwibagiwe vuba gutyo ukuntu ibihe byinshi yagobotoye abasogokuruza bacu mu maboko y’abanzi babo, kandi akabasigasira ngo batarimburwa, ndetse n’amaboko y’abavandimwe babo bwite?

11 Koko, kandi iyo bitaba byarabaye kubw’ububasha butagereranywa, n’impuhwe ze, n’ukutwiyumanganyiriza kwe, nta kabuza tuba twaraciwe mu isi kera mbere y’iki gihe, kandi wenda twarashyizwe mu mimerere y’ishavu ridashira n’ibyago.

12 Dore, ubu ndababwira ko yabategetse kwihana; kandi keretse mwihannye, naho ubundi ntimushobora na rimwe kuragwa ubwami bw’Imana. Ariko dore, si ibi gusa—yabategetse kwihana, cyangwa ikazabarimbura burundu ku isi; koko, izabagenderera mu burakari bwayo, kandi mu burakari bwayo bw’inkazi ntizasubira inyuma.

13 Dore, ese ntimwibuka amagambo yabwiye Lehi, ivuga iti: Uko muzubahiriza amategeko yanjye, muzasugira mu gihugu? Kandi byongeye byavuzwe ko: Uko mutazubahiriza amategeko yanjye muzacibwa imbere ya Nyagasani.

14 Ubu nagira ngo mwibuke, ko uko Abalamani batubahirije amategeko y’Imana, baciwe imbere ya Nyagasani. Ubu turabona ko ijambo rya Nyagasani ryemerejwe muri iki kintu, kandi Abalamani baciwe imbere yayo, uhereye mu ntangiriro y’ibicumuro byabo mu gihugu.

15 Nyamara ndababwira, ko bizihanganirwa kuri bo ku munsi w’urubanza kurusha kuri mwebwe, niba muhamye mu byaha byanyu, koko, kandi ndetse byihanganirwe kuri bo muri ubu buzima kuruta kuri mwebwe, keretse nimwihana.

16 Kuko hariho amasezerano menshi yagenewe Abalamani; kuko ari ukubera gakondo z’abasogokuruza babo zabateye guhama mu miterere y’ubujiji; kubera iyo mpamvu Nyagasani azababera umunyempuhwe kandi yongere ukubaho kwabo mu gihugu.

17 Kandi hari igihe kimwe bazemezwa ijambo rye, kandi bamenyeshwe iby’amafuti ya gakondo z’abasogokuruza babo; kandi abenshi muri bo bazakizwa, kuko Nyagasani azabera umunyempuhwe abiyambaza bose izina rye.

18 Ariko dore, ndababwira ko niba muhamye mu bugome bwanyu ko iminsi yanyu itazaramba mu gihugu, kuko Abalamani bazoherezwa kubatera; kandi niba mutihannye bazaza mu gihe mutazi, kandi muzagendererwa n’ukurimbuka kwa burundu; kandi bizabaho bijyanye n’uburakari w’inkazi wa Nyagasani.

19 Kuko ntazemera ko muzaba mu bukozi bw’ibibi bwanyu, kugira ngo murimbure abantu be. Ndababwira, Oya; azemera ahubwo ko Abalamani bashobora kurimbura abantu bose be aribo bitwa abantu ba Nefi, biramutse bishobotse ko bagwa mu byaha n’ibicumuro, nyuma yo kuba bari barabonye ruriya rumuri rwinshi na buriya bumenyi bwinshi bahawe na Nyagasani Imana yabo;

20 Koko, nyuma yo kuba abantu baratoneshejwe bityo na Nyagasani; koko, nyuma yo kuba baratoneshejwe gusumba buri bwoko bundi, umuryango, ururimi, cyangwa abantu; nyuma yo kuba ibintu byose byarabamenyeshejwe, bijyanye n’ibyifuzo byabo, n’ukwizera kwabo, n’amasengesho, y’ibyabayeho, n’ibiriho, n’ibizaza;

21 Nyuma y’uko bari baragenderewe na Roho w’Imana; baraganiriye n’abamarayika, kandi baravugishijwe n’ijwi rya Nyagasani; kandi bakagira roho w’ubuhanuzi, na roho w’ihishurirwa, ndetse n’impano nyinshi, impano yo kuvuga mu ndimi, n’impano yo kubwiriza, n’impano ya Roho Mutagatifu, n’impano y’ubusemuzi;

22 Koko, kandi nyuma y’uko bari baragobotowe n’Imana mu gihugu cya Yerusalemu, n’ukuboko kwa Nyagasani; bamaze gukizwa inzara, n’uburwayi, n’uburyo bwose bw’indwara bwa buri bwoko; kandi bamaze kugwiza imbaraga mu murwano, kugira ngo badashobora kurimburwa; bamaze kuvanwa mu buretwa kenshi, kandi nyuma y’uko basigasiwe kandi bakarengerwa kugeza ubu; kandi bagasugira kugeza babaye abatunzi mu buryo bwose bw’ibintu—

23 Kandi ubu dore ndababwira, ko niba aba bantu, barahawe imigisha myinshi nk’iyi n’ukuboko kwa Nyagasani, bakazacumura binyuranye n’urumuri n’ubumenyi bafite, ndababwira ko niba ari uko bimeze, ko nibazagwa mu gicumuro, bizarushaho kure kwihanganirwa ku Balamani kurusha kuri bo.

24 Kuko dore, amasezerano ya Nyagasani yagejejwe ku Balamani, ariko ntazabagezwaho nimucumura; kuko none se Nyagasani ntiyasezeranye ku bushake bwe kandi agategeka bihamye, ko nimuzamwigomekaho muzarimburwa burundu ku isi?

25 Kandi ubu kubera iyi mpamvu, kugira ngo mudashobora kurimburwa, Nyagasani yoherereje umumarayika we kugenderera benshi mu bantu be, abatangariza ko mugomba gukomeza kandi mugatakambira mwivuye inyuma aba bantu, muvuga muti: Nimwihane, kuko ubwami bw’ijuru buri ku mitwe y’intoki;

26 Kandi iminsi si myinshi uhereye ubu ngo Umwana w’Imana azaze mu ikuzo rye; kandi ikuzo rye rizaba ikuzo ry’Ikinege cya Se, wuzuye inema, uburinganire, n’ukuri, wuzuye ubwihangane, impuhwe, n’ubudacogora, wihutira kumva amarira y’abantu be no gusubiza amasengesho yabo.

27 Kandi dore, aje gucungura abazabatizwa kubera kwihana, binyuze mu kwizera izina rye.

28 Kubera iyo mpamvu, nimutegure inzira ya Nyagasani, kuko igihe kiri ku mitwe y’intoki kugira ngo abantu bose bazasarure ingororano y’imirimo yabo, bijyanye n’abo babaye—Niba barabaye abakiranutsi bazasarura agakiza ka roho zabo, bijyanye n’ububasha n’ukurokorwa kwa Yesu Kristo; kandi niba barabaye babi bazasarura ugucirwaho iteka kwa roho zabo, bijyanye n’ububasha n’ubucaka bwa sekibi.

29 Kandi dore, iri ni ijwi ry’umumarayika, ritabariza abantu.

30 None ubu, bavandimwe banjye bakundwa, kuko muri abavandimwe banjye, kandi mukwiriye gukundwa, kandi mukwiriye gukora imirimo ikwiriye abihannye, kubera ko mbona imitima yanyu yinangiye bikabije ku ijambo ry’Imana, no kubera ko muri abantu bazimiye kandi baguye.

31 Ubwo habayeho ko ubwo njyewe, Aluma, nari maze kuvuga aya magambo, dore, abantu bangiriye umujinya kubera ko nababwiye ko bari abantu b’umutima unangiye n’ijosi rishinze.

32 Ndetse kubera ko nababwiye ko bari abantu bazimiye kandi baguye barandakariye, kandi bashaka kumfata n’amaboko yabo, kugira ngo bashobore kunjugunya mu nzu y’imbohe.

33 Ariko habayeho ko Nyagasani icyo gihe atabemereye ko bamfata no kunjugunya mu nzu y’imbohe.

34 Kandi habayeho ko Amuleki yagiye nuko ahagarara imbere, maze nawe atangira kubabwiriza. Kandi ubu amagambo ya Amuleki ntiyanditse yose, ariko igice cy’amagambo ye yanditse muri iki gitabo.