Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 44


Igice cya 44

Ihishurirwa ryaherewe Umuhanuzi Joseph na Sidney Rigdon, i Kirtland, muri Ohio, mu gice cya nyuma cya Gashayantare 1831. Bijyanye n’amabwiriza yatanzwe hano, Itorero ryashyizeho ko igiterane kizaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena gukurikira.

1–3, Abakuru bagomba guteranira mu giterane; 4–6, Bagomba kwitegura bijyanye n’amategeko y’igihugu kandi bakita ku bakene.

1 Dore, niko Nyagasani ababwira mwebwe bagaragu banjye, ni iby’ingenzi kuri njye ko abakuru b’itorero ryanjye bagomba gutumirirwa guteranira hamwe, uhereye iburasirazuba n’iburengerazuba, kandi uhereye mu mujyaruguru no mu majyepfo, hakoreshejwe ibaruwa cyangwa ubundi buryo.

2 Kandi hazabaho, ko igihe ari indahemuka, kandi bangiramo ukwizera, nzabasukaho Roho wanjye kuri bo ku munsi bazateraniraho hamwe.

3 Kandi hazabaho ko bazajya mu turere tubakikije, kandi bakabwiriza abantu ukwihana.

4 Kandi benshi bazahinduka, ku buryo muzabona ububasha bwo kwitegura ubwanyu bijyanye n’amategeko ya muntu;

5 Kugira ngo abanzi banyu badashobora kugira ububasha kuri mwe, kugira ngo mushobore kubungabungwa mu bintu byose, ngo mushobozwe kubahiriza amategeko yanjye, kugira ngo buri gihango gituma umwanzi ashakisha kurimbura abantu banjye gicibwe.

6 Dore, ndababwira, ko mugomba kugenderera abakene n’abatindi maze mukabaruhura, kugira ngo bashobore kubungabungwa kugeza ubwo ibintu byose bizashobora gukorwa bijyanye n’itegeko mwahawe. Amena.

Capa