Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 84


Igice cya 84

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 22 na 23 Nzeri 1832. Mu kwezi kwa Nzeri, abakuru bari baratangiye kugaruka bavuye mu butumwa bwabo mu bihugu by’iburasirazuba no gukora raporo z’imirimo yabo. Byabayeho ko ubwo bari hamwe muri uyu mwanya hakiriwe ubutumwa bukurikira. Umuhanuzi yabwise ihishurirwa ku butambyi.

1–5, Yerusalemu Nshya n’ingoro bizubakwa muri Missouri; 6–17, Uruhererekane rw’ubutambyi uhereye kuri Mose kugeza kuri Adamu rutangwa; 18–25, Ubutambyi bukuru bufite urufunguzo rw’ubumenyi bw’Imana; 26–32, Ubutambyi butoya bufite urufunguzo rw’umurimo w’abamarayika n’uw’inkuru nziza iteguza; 33–44, Abantu baronka ubugingo buhoraho binyuze mu ndahiro n’igihango cy’ubutambyi; 45–53, Roho wa Kristo amurikira abantu, naho isi iri mu cyaha; 54–61, Abera bagomba guhamya iby’ibyo bintu bahawe; 62–76, Bagomba kubwiriza inkuru nziza, maze ibimenyetso bikazakurikira; 77–91, Abakuru bagomba kugenda nta ruhago cyangwa imvumba, kandi Nyagasani azita ku byo bakeneye; 92–97, Ibyorezo n’imivumo bitegereje abahakana inkuru nziza; 98–102, Indirimbo nshya y’ugucungurwa kwa Siyoni itangwa; 103–110, Buri muntu nahagarare mu murimo we bwite kandi akore umuhamagaro we bwite; 111–120, Abagaragu ba Nyagasani bagomba gutangaza ishyano ry’ukurimbuka kw’iminsi ya nyuma.

1 Ihishurirwa rya Yesu Kristo ku mugaragu we Joseph Smith Mutoya n’abakuru batandatu, uko babumbiye hamwe imitima yabo kandi bakarangururira ijwi ryabo ku ijuru.

2 Koko, ijambo rya Nyagasani ku byerekeye itorero rye, ryashyizweho mu minsi ya nyuma kubw’ukugarurwa kw’abantu be, nk’uko yabivugishije akanwa k’abahanuzi, no kubw’ugukorana kw’abera be kugira ngo bahagarare ku Musozi wa Siyoni, ariwo uzaba umurwa wa Yerusalemu Nshya.

3 Uwo murwa ukazubakwa, utangiriye ku kibanza cy’ingoro cyatunzweho urutoki na Nyagasani, mu mbibi z’iburengerazuba za Leta ya Missouri, kandi yeguriwe Imana kubw’ukuboko kwa Joseph Smith Mutoya, n’abandi Nyagasani yishimira cyane.

4 Ni ukuri iri ni ijambo rya Nyagasani, ko umurwa wa Yerusalemu Nshya uzubakwa kubw’ugukorana kw’abera. utangiriye hano, ndetse umwanya w’ingoro, ikaba ariyo ngoro izubakwa muri iki gihe.

5 Kuko ni ukuri iki gisekuruza ntikizashira kitubakiye inzu Nyagasani, kandi igicu kizayituraho, igicu kizaba ari ikuzo rya Nyagasani, rizuzura iyo inzu.

6 Kandi abahungu ba Mose, bijyanye n’Ubutambyi Butagatifu yahawe n’ukuboko kwa sebukwe, Yetiro;

7 Kandi Jethro yabuhawe n’ukuboko kwa Kalebu;

8 Kandi Kalebu yabuhawe n’ukuboko kwa Elihu;

9 Kandi Elihu yabuhawe n’ukuboko kwa Yeremiya;

10 Kandi Yeremiya yabuhawe n’ukuboko kwa Gadi;

11 Kandi Gadi yabuhawe n’ukuboko kwa Ezayasi;

12 Kandi Ezayasi yabuhawe n’ukuboko kw’Imana.

13 Ezayasi nawe yabayeho mu minsi ya Aburahamu, kandi yahawe umugisha na we—

14 Ari we Aburahamu wakiriye ubutambyi ahawe na Melikisedeki, wabuhawe binyuze mu gisekuru cy’abasogokuruza be, ndetse kugera kuri Nowa;

15 Kandi uhereye kuri Nowa kugeza kuri Enoki, binyuze mu gisekuru cy’abasekuruza babo;

16 Kandi uhereye kuri Enoki kugeza kuri Abeli, wishwe kubw’ubugambanyi bw’umuvandimwe we, wahawe ubutambyi kubw’amategeko y’Imana, n’ukuboko kwa se Adamu, wabaye umuntu wa mbere—

17 Ubwo butambyi bukomereje mu itorero ry’Imana mu bisekuruza byose, kandi ntibugira intangiriro y’iminsi cyangwa iherezo ry’imyaka.

18 Kandi Nyagasani yemeje ubutambyi no kuri Aroni n’urubyaro rwe, binyuze mu bisekuruza byabo byose, ubutambyi nabwo bukomereza kandi bukagendana ubuziraherezo n’ubutambyi bukurikije itegeko ritagatifu ry’Imana.

19 Kandi ubu butambyi bukomeye cyane buyobora inkuru nziza kandi bufite urufunguzo ry’amayobera y’ubwami, ndetse urufunguzo rw’ubumenyi bw’Imana.

20 Kubera iyo mpamvu, ni mu migenzo yabwo, ububasha bw’ubumana bwigaragariza.

21 Kandi nta migenzo yabwo, n’ubushobozi bw’ubutambyi, ububasha bw’ubumana ntibwigaragaza mu bantu mu mubiri.

22 Kuko ubu butabayeho nta muntu washobora kubona mu maso h’Imana, ndetse Data, ngo abeho.

23 Ubwo uyu Mose yigishije byeruye abana ba Isirayeli mu gasi, kandi yagerageje afite umwete gutagatifuza abantu be kugira ngo bashobore kubona mu maso h’Imana;

24 Ariko banangiye imitima yabo kandi ntibashoboye kwihanganira kuba mu maso yayo; kubera iyo mpamvu, Nyagasani, mu mujinya we, kubw’uburakari bwe bwabacanyweho, arahirira ko batazinjira mu buruhukiro bwe mu gihe bari mu butayu, aribwo busendere bw’ikuzo.

25 Kubera iyo mpamvu, yavanye Mose rwagati muri bo, ndetse n’Ubutambyi Butagatifu;

26 Kandi ubutambyi butoya bwarakomeje, aribwo butambyi bufite urufunguzo rw’umurimo w’abamarayika n’inkuru nziza iteguza;

27 Iyo nkuru nziza niyo nkuru nziza yo kwihana n’iy’umubatizo, n’ukubabarirwa kw’ibyaha, n’itegeko ry’amategeko yo mu isi, ariyo Nyagasani, mu mujinya we, yatumye akomezanya n’inzu ya Aroni mu bana ba Isirayeli kugeza Yohana Imana yazuye, kubera ko yari yuzuye Roho Mutagatifu ava mu nda ya nyina.

28 Kuko yabatijwe ubwo yari akiri mu bwana bwe, kandi yimitswe n’umumarayika w’Imana icyo gihe yari afite iminsi umunani ahabwa ubwo bubasha, kugira ngo abirandure ubwami bw’Abayuda, kandi akore inzira igororotse ya Nyagasani, kubategurira ukuza kwa Nyagasani, ariwe ufite ukuboko guhabwa ububasha bwose.

29 Kandi byongeye, imirimo y’abakuru n’umwepiskopi ni imigereka ikomeye ku butambyi butagatifu.

30 Kandi byongeye, imirimo y’umwarimu n’umudiyakoni, ni imigereka y’ingenzi ifitwe n’ubutambyi butoya, ubutambyi bwemejwe kuri Aroni n’abahungu be.

31 Kubera iyo mpamvu, nk’uko navuze byerekeranye n’abahungu ba Mose—kuko abahungu ba Mose ndetse n’abahungu ba Aroni bazatura ituro ryemewe n’igitambo mu nzu ya Nyagasani, inzu izubakirwa Nyagasani muri iki gisekuruza, mu kibanza cyejejwe nk’uko nabitegetse—

32 Kandi abahungu ba Mose n’aba Aroni bazuzura ikuzo rya Nyagasani, ku Musozi ya Siyoni mu nzu ya Nyagasani, mukaba muri abahungu babo; ndetse abenshi nabahamagariye kandi nabohereje kubaka itorero ryanjye.

33 Kuko ukiranukira kwakira ubu butambyi bubiri navuze, n’ugutunganya umuhamagaro wabo, batagatifuzwa na Roho ikavugurura imibiri yabo.

34 Bahinduka abahungu ba Mose n’aba Aroni n’urubyaro rwa Aburahamu, n’itorero n’ubwami, n’inkoramutima z’Imana.

35 Ndetse abakira bose ubu butambyi, baba banyakiriye, niko Nyagasani avuga;

36 Kuko uwakira abagaragu banjye aba anyakiriye;

37 Kandi unyakiriye aba yakiriye Data;

38 Kandi uwakiriye Data aba yakiriye ubwami bwa Data; kubera iyo mpamvu ibyo Data atunze byose azabihabwa.

39 Kandi ibi bijyanye n’indahiro n’igihango birebana n’ubu butambyi.

40 Kubera iyo mpamvu, abakira bose ubu butambyi, bakire iyi ndahiro n’igihango cya Data, adashobora gutatira, kandi ntigikurwaho.

41 Ariko utatira iki gihango nyuma y’uko yagihawe, kandi akakirengagiza burundu, ntazahabwa imbabazi z’ibyaha muri iyi si no mu isi izaza.

42 Kandi baragowe abatarahawe ubu butambyi mwahawe, nkaba mbwemeje kuri mwebwe mwitabiriye uyu munsi, nkoresheje ijwi ryanjye rivugira mu ijuru; kandi ndetse nabashinze abashyitsi bo mu ijuru n’abamarayika banjye.

43 Kandi ubu mbahaye itegeko ryo kuba maso ubwanyu, kugira umwete wo kwitondera amagambo y’ubugingo buhoraho.

44 Kuko muzabaho kubwa buri jambo rivugwa mu kanwa k’Imana.

45 Kuko ijambo rya Nyagasani ari ukuri, kandi ukuri uko ariko kose ni urumuri, kandi urumuri urwo arirwo rwose ni Roho, ndetse Roho wa Yesu Kristo.

46 Kandi Roho aha urumuri buri muntu uje mu isi; maze Roho ikamurikira mu isi yose buri muntu wumvira ijwi rya Roho.

47 Kandi buri wese wumvira ijwi rya Roho yegera Imana, ndetse Data.

48 Kandi Data amwigisha iby’igihango yavuguruye kandi yemeje kuri mwebwe, cyemejwe kuri mwebwe kubw’inyungu zanyu, kandi atari kubw’inyungu zanyu gusa, ahubwo no kubw’inyungu z’isi uko yakabaye.

49 Kandi isi uko yakabaye iri mu cyaha, kandi iranihira mu mwijima no mu buretwa bw’icyaha.

50 Kandi kubw’ibi mwamenya ko bari mu buretwa bw’icyaha, kubera ko batanyegera.

51 Kuko utanyegera wese aba ari mu buretwa bw’icyaha.

52 Kandi utumva ijwi ryanjye ntabwo aba azi ijwi ryanjye, kandi ntabwo ari uwanjye.

53 Kandi kubw’ibi mushobora kumenya gutandukanya umukiranutsi n’umugome, kandi ko isi uko yakabaye inihira mu mwijima ndetse magingo aya.

54 Kandi ibitekerezo byanyu mu bihe byashize byarijimye kubera ukutemera, no kubera ko mutitaye ku bintu mwahawe—

55 Ako gasuzuguro n’ukutemera byakururiye itorero uko ryakabaye ugucirwaho iteka.

56 Kandi uku gucirwaho iteka kuri ku bana ba Siyoni, ndetse bose.

57 Kandi uku gucirwaho iteka kuzabahamaho kugeza ubwo bihannye kandi bibutse igihango gishya, ndetse Igitabo cya Morumoni n’amategeko ya kera nabahaye, atari ukuyavuga gusa, ahubwo gukora ibijyanye n’ibyo nanditse—

58 Kugira ngo bere urubuto rukwiriye ubwami bwa Se; bitabaye ibyo hazagumaho ikiboko n’urubanza bizasukwa ku bana ba Siyoni.

59 None se abana b’ubwo ubwami bazanduze igihugu cyanjye gitagatifu? Ni ukuri, ndababwira, Oya.

60 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira mwebwe ubu mwumva amagambo yanjye, ariryo jwi ryanjye, murahirwa nimwakira ibi bintu;

61 Kuko nzabababarira ibyaha byanyu n’iri tegeko—kugira ngo mugume mushikame mushize amanga mu bitekerezo byanyu no muri roho y’isengesho, utanga ku isi yose ubuhamya bw’ibyo bintu wamenyeshejwe.

62 Kubera iyo mpamvu, nimujye mu isi hose, n’ahantu aho ariho hose mudashobora kugera muzabwoherezeyo, kugira ngo ubuhamya buve kuri mwe bugere mu isi yose kuri buri kiremwa.

63 Kandi nk’uko nabwiye intumwa zanjye, ni nk’uko mbabwira, kuko niba muri intumwa zanjye, ndetse abatambyi bakuru b’Imana; ni mwebwe Data yampaye; muri inshuti zanjye;

64 Kubera iyo mpamvu, nk’uko nabwiye intumwa zanjye nongeye kubabwira, ko buri muntu wemera amagambo yanyu, kandi akabatizwa n’amazi kubw’ukubabarirwa ibyaha, azahabwa Roho Mutagatifu.

65 Kandi ibi bimenyetso bizakurikira abemera—

66 Mu izina ryanjye bazakora imirimo myinshi itangaje;

67 Mu izina ryanjye bazirukana amadayimoni;

68 Mu izina ryanjye bazakiza abarwayi;

69 Mu izina ryanjye bazahumura amaso y’impumyi, kandi bazazibura amatwi y’ibipfamatwi;

70 Kandi ururimi rw’ikiragi ruzavuga;

71 Kandi nihagira umuntu ubaroga ntibuzagira icyo bubatwara;

72 Kandi uburozi bw’inzoka ntibuzagira ububasha bwo kubagirira nabi.

73 Ahubwo mbahaye itegeko, ko batazirata kubw’ibi bintu, ko batazirata ubwabo kubw’ibi bintu, cyangwa kubivuga imbere y’isi; kuko ibi bintu mubihawe kubw’inyungu n’agakiza byanyu.

74 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, abatemera amagambo yanyu, kandi ntibabatizwe mu mazi mu izina ryanjye, kubw’ukubabarirwa ibyaha byabo, kugira ngo bashobore guhabwa Roho Mutagatifu, bacirwaho iteka, kandi ntibazaza mu bwami bwa Data aho Data nanjye turi.

75 Kandi iri hishurirwa mbahaye, n’itegeko, rirubahirizwa uhereye iki gihe ku isi yose, kandi inkuru nziza igere ku batarayibonye bose.

76 Ariko, ni ukuri ndabwira abahawe bose ubwami—ihereye kuri mwebwe igomba kubabwirizwa, kugira ngo bazihane imirimo mibi yabo ya kera; kuko bagomba kugawa kubw’imitima yabo mibi y’ukutemera, n’abavandimwe banyu muri Siyoni kubw’ubwigomeke bwabo kuri mwebwe igihe naboherezaga.

77 Kandi byongeye ndababwira, nshuti zanjye, kuko uhereye ubu n’ahazaza nzabita inshuti, birakwiriye ko mbaha iri tegeko, ko mwahindutse ndetse nk’inshuti zanjye mu minsi y’igihe nari kumwe na bo, tujya kubwiriza inkuru nziza mu bubasha bwanjye;

78 Kuko sinabemereye kugira uruhago cyangwa imvumba; cyangwa amakanzu abiri.

79 Dore, ndabohereje kugira ngo nemeze isi, kandi umukozi akwiriye guhembwa.

80 Kandi umuntu uwo ariwe wese uzagenda kandi akigisha iyi nkuru nziza y’ubwami, kandi ntananirwe gukomeza kuba indahemuka mu bintu byose, ntazaruha mu bwenge, cyangwa ngo yijime, haba mu mubiri, cyangwa ingingo, n’umusatsi wo ku mutwe we ntuzagwa hasi bitamenyekanye. Kandi ntazagira inzara, cyangwa inyota.

81 Kubera iyo mpamvu, ntimugatekereze iby’ejo, ku byo muzarya, cyangwa muzanywa, cyangwa icyo muzambara.

82 Kuko, nimutekereze indabo zo mu gasozi, uko zikura, ntizigira umurimo, ntiziboha imyenda; kandi ubwami bw’isi, mu cyubahiro cyabwo, ntibwambaye nka rumwe muri zo.

83 Kuko So, uri mu ijuru, azi ko mukeneye ibi bintu byose.

84 Kubera iyi mpamvu, nimureke ab’ejo biganyirire iby’ejo.

85 Kandi ntimukiganyirire mbere icyo muzavuga; ahubwo nimwihunikire mu bwenge bwanyu ubudahwema amagambo y’ubugingo, kandi muzahabwa muri uwo mwanya icyo gice kizagenerwa buri muntu.

86 Kubera iyo mpamvu, ntihagire umuntu muri mwebwe, kuko iri tegeko rigenewe abakiranutsi bose bahamagawe n’Imana mu itorero kubw’umurimo, uhereye uyu mwanya ufata uruhago cyangwa imvumba, agiye gutangaza iyi nkuru nziza y’ubwami.

87 Dore, mboherereje kongera kwemeza isi iby’ibikorwa byabo byose, no kubigisha iby’urubanza ruzaza.

88 Kandi uzabakira, nzaba nanjye mpari, kuko nzagenda imbere yanyu. Nzaba iburyo bwanyu n’ibumoso, kandi Roho wanjye azaba mu mitima yanyu, kandi abamarayika banjye babakikije, kugira ngo babaramire.

89 Ubakira aba anyakiriye; kandi uzabagaburira, kandi akabambika, kandi akabaha ifeza.

90 Kandi ubagaburiye, cyangwa akabambika, cyangwa akabaha ifeza, nta buryo bazaburamo ingororano ye.

91 Kandi udakora ibi bintu si umwigishwa wanjye; kubw’ibi mushobora kumenya abigishwa banjye.

92 Utazabakira, muzamusige mwigendere mwenyine, maze mwoge ibirenge byanyu ndetse n’amazi, amazi meza, ashyushye cyangwa akonje, maze mubihamirize So uri mu ijuru, kandi ntimuzongere gusubira kuri uwo muntu.

93 Kandi mu mudugudu uwo ariwo wose cyangwa umurwa mwinjiyemo, mujye mukora mutyo.

94 Ariko, mushakishe mufite umwete kandi ntimwizigame; kandi hagowe iyo nzu, cyangwa uwo mudugudu cyangwa umurwa uzabahakana, cyangwa amagambo yanyu, cyangwa ubuhamywa bwanyu bunyerekeyeho.

95 Hagowe, nongeye kubivuga, iyo nzu, cyangwa uwo mudugudu, cyangwa umurwa uzabahakana, cyangwa amagambo yanyu, cyangwa ubuhamya bunyerekeyeho.

96 Kuko njyewe, Ushoborabyose, narambuye ibiganza byanjye ku mahanga, kugira ngo mbakubite ikiboko kubw’ubugome bwabo.

97 Kandi ibyorezo bizakwira, kandi ntibizavanwa ku isi kugeza ubwo nzaba ndangije umurimo wanjye, uzahutishwa mu bukiranutsi—

98 Kugeza ubwo abasigaye bose bazamenya, ndetse uhereye ku mutoya kugeza ku mukuru, kandi bazuzura ubumenyi bwa Nyagasani, kandi bazarebana amaso ku maso, kandi bazarangurura ijwi ryabo, kandi mu ijwi bose hamwe baririmbe iyi ndirimbo nshya, bavuga bati:

99 Nyagasani yongeye kuzana Siyoni;Nyagasani yacunguye abantu be, Isirayeli,Bijyanye n’ubutore bw’inema,Bwabeshejweho n’ukwizeraN’igihango cy’abasogokuruza babo.

100 Nyagasani yacunguye abantu be;Kandi Satani araboshye kandi nta gihe kizongera kubaho.Nyagasani yakoranyirije ibintu byose muri kimwe.Nyagasani yamanuye Siyoni mu ijuru.Nyagasani yazamuye Siyoni iyikuye hasi.

101 Isi yagize ibise maze ibyara imbaraga zayo;Kandi ukuri kwashyizwe mu mara yayo;Kandi amajuru yarayisekeye;Kandi yambaye ikuzo ry’Imana yayo;Kuko ihagaze rwagati mu bantu bayo.

102 Ikuzo, n’icyubahiro, n’ububasha, n’imbaraga,Nibihabwe Imana yacu, kuko isendereye impuhwe,Ubutabera, inema n’ukuri, n’amahoro,Ubuziraherezo n’iteka ryose, Amena.

103 Kandi byongeye, ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, birakwiriye ko buri muntu ujya gutangaza inkuru nziza yanjye ihoraho, ko igihe bafite imiryango, kandi bagahabwa ifeza kubw’impano, ko bazayiboherereza cyangwa bakayikoresha kubw’inyungu yabo, nk’uko Nyagasani azabayobora, kuko mbona ari byiza.

104 Kandi abadafite imiryango bose, bahabwa ifeza, nibayoherereze umwepiskopi muri Siyoni, cyangwa umwepiskopi muri Ohio, kugira ngo ishobore guturwa kubw’uguhabwa amahishurirwa n’icapwa ryayo, no kubw’ugutangiza Siyoni.

105 Kandi niba hari umuntu uzaha uwo ariwe wese muri mwebwe umwambaro, cyangwa ikositumu, mujye mufata ishaje maze muyihe abakene, maze mugende munezerewe.

106 Kandi niba umuntu muri mwebwe ufite imbaraga muri Roho, najyane n’ufite intege nkeya, kugira ngo ashobore kubakwa mu bugwaneza bwose, kugira ngo nawe agire imbaraga.

107 Kubera iyo mpamvu, nimujyane n’abimitswe ku butambyi butoya, kandi mubohereze mbere yanyu gufata za gahunda, no gutegura inzira, no kuzuza za gahunda mwebwe ubwanyu mutashoboye kuzuza.

108 Dore, iyi niyo nzira intumwa zanjye, mu bihe bya kera, banyubakiyemo itorero.

109 Kubera iyo mpamvu, buri muntu nahagarare mu murimo we bwite, kandi akore umuhamagaro we bwite, kandi ntimutume umutwe ubwira ibirenge ko udakeneye ibirenge; kuko nta birenge ni gute umubiri washobora guhagarara?

110 Na none umubiri ukeneye buri rugingo, kugira ngo byose byubakirwe hamwe, kugira ngo urusobe rushobore kuba rutunganye.

111 Kandi dore, abatambyi bakuru bagomba gufata urugendo, ndetse n’abakuru, ndetse n’abatambyi batoya; ariko abadiyakoni n’abigisha bagomba gushyirirwaho gucunga itorero, guhagarara nk’abafasha mu itorero.

112 Kandi umwepiskopi, Newel K. Whitney, nawe agomba gufata urugendo ahadukikije no mu matorero yose, ashakisha abakene kugira ngo abahe ibyo bakeneye mu gihe yoroshya abatunzi n’abibone.

113 Agomba kandi gukoreshya umusimbura kugira ngo afate inshingano kandi akore umurimo we w’agateganyo nk’uko azabwirizwa.

114 Ariko, umwepiskopi azajye mu murwa wa New York, no mu murwa wa Albany, ndetse no mu murwa wa Boston, maze aburire abantu b’iyo mirwa n’ijwi ry’inkuru nziza, n’ijwi rirangurura, ibyerekeye ukurimbuka n’ivanwaho ribategereje nibahakana ibi bintu.

115 Kuko niba bahakanye ibi bintu igihe cy’urubanza rwabo kirengereje, n’inzu yabo bazayisigarana ari itongo.

116 Nanyizere kandi ntazakorwa n’isoni, kandi umusatsi wo ku mutwe we ntuzagwa hasi bitamenyekanye.

117 Kandi ni ukuri ndababwira, bagaragu banjye musigaye, nimugende nk’uko ibihe bibemereye, mu mihamagaro yanyu itandukanye, mu mirwa ikomeye kandi y’ingenzi n’imidugudu, kandi mwemeze isi mu bukiranutsi iby’ugukiranirwa kwabo kose n’ibikorwa by’ubugome, musobanura byeruye kandi byumvikana ukurimburwa kw’ibizira mu minsi ya nyuma.

118 Kuko, hamwe na mwe niko Nyagasani Usumbabyose, nzasenya ubwami bwabo; sinzanyeganyeza isi gusa, ahubwo n’amajuru yuzuye inyenyeri azahinda umushyitsi.

119 Kuko njyewe, Nyagasani, naramburiye ukuboko kwanjye gukoresha ububasha bw’ijuru; ntimushobora kubibona magingo aya, nyamara mu kanya gatoya kandi muzabubona, kandi mumenye ko ndiho, kandi ko nzaza kandi nkaba ku ngoma hamwe n’abantu banjye.

120 Ndi Alufa na Omega, intangiriro n’iherezo. Amena.