Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 93


Igice cya 93

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 6 Kamena 1833.

1–5, Abakiranuka bose bazabona Nyagasani; 6–18, Yohana yahamije ko Umwana w’Imana yagutse mu bubasha kugeza ubwo yahawe ubusendere bw’ikuzo rya Se, 19–20, Abantu b’abakiranutsi, baguka mu bubasha, nabo bazahabwa ubusendere bw’ikuzo Ryayo; 21–22, Abavutse kubwa Kristo ni Itorero ry’Imfura; 23–28, Kristo yahawe ubusendere bw’ukuri kose, n’umuntu kubw’ukumvira byagenda bityo; 29–32, Umuntu mu ntangiriro yari hamwe n’Imana; 33–35, ibiremeshwa bihoraho; kandi umuntu ashobora guhabwa ubusendere bw’umunezero mu Muzuko; 36–37, Ikuzo ry’Imana ni ubwenge; 38–40, Abana ni abaziranenge imbere y’Imana kubera incungu ya Kristo; 41–53, Abavandimwe bayobora bategetswe gutunganya imiryango.

1 Ni ukuri, ni uko Nyagasani avuga: Hazabaho ko buri muntu ureka ibyaha bye maze akansanga, kandi agatakambira izina ryanjye, kandi akubaha ijwi ryanjye, kandi akubahiriza amategeko yanjye, azambona mu maso kandi amenye ko ndiho;

2 Kandi ko ndi urumuri rw’ukuri rumurikira buri muntu uje mu isi;

3 Kandi ko ndi muri Data, na Data ari muri njye, kandi Data nanjye turi umwe—

4 Data kubera ko yampaye ubusendere bwe, na Mwana kubera ko nari ndi mu isi maze nkagira umubiri ubuturo bwanjye, kandi natuye hagati mu bana b’abantu.

5 Nari mu isi kandi nahawe na Data, kandi imirimo ye yarigaragaje byeruye.

6 Maze Yohana yabonye kandi yahamije iby’ubusendere bw’ikuzo ryanjye, kandi ubusendere bw’inyandiko ya Yohana izahishurwa nyuma y’aha.

7 Kandi yabihamije, avuga ati: nabonye ikuzo rye, ko yariho mu ntangiriro, mbere y’uko isi ibaho;

8 Kubera iyo mpamvu, mu ntangiriro Jambo yariho, kuko yari Jambo, ndetse intumwa y’agakiza.

9 Urumuri n’Umucunguzi w’isi, Roho w’ukuri, waje mu isi, kubera ko isi yaremwe na we, kandi muri we harimo ubuzima bw’abantu n’urumuri rw’abantu.

10 Amasi yaremwe na we; abantu baremwe na we; ibintu byose byaremwe na we, kandi binyuze muri we, kandi kubwe.

11 Kandi njyewe, Yohana, ndahamya ko nabonye ikuzo rye, nk’ikuzo ry’Ikinege cya Data, wuzuye inema n’ukuri, ndetse Roho w’ukuri, waje kandi atura mu mubiri, kandi agatura hagati muri twe.

12 Kandi njyewe, Yohana, nabonye ko atahawe ubusendere mbere, ahubwo yahawe inema ku yindi;

13 Kandi ntiyahawe ubusendere mbere, ahubwo yakomeje ava mu kuzo ajya mu rindi, kugeza ubwo yabonye ubusendere;

14 Kandi bityo yiswe Umwana w’Imana, kubera ko atahawe ubusendere mbere.

15 Kandi njyewe, Yohana, ndahamya, kandi dore, amasi yarafungutse, kandi Roho Mutagatifu yamumanukiyeho mu ishusho y’inuma, kandi yamwicayeho, kandi haje ijwi rivuye mu ijuru rivuga riti: Uyu ni Umwana wanjye nkunda.

16 Kandi njyewe, Yohana, ndahamya ko yahawe ubusendere bw’ikuzo rya Se;

17 Kandi yahawe ububasha bwose, haba mu ijuru no ku isi, kandi ikuzo rya Se ryari hamwe na we, kuko atuye muri we.

18 Kandi hazabaho, ko nimuba abakiranutsi muzahabwa ubusendere bw’ubuhamya bwa Yohana.

19 Mbahaye aya magambo kugira ngo mushobore gusobanukirwa no kumenya uburyo bwo kuramya, no kumenya icyo muramiriza, kugira ngo mushobore kwegera Data mu izina ryanjye, kandi mu gihe gikwiriye mugahabwa ku busendere bwe.

20 Kuko nimwubahiriza amategeko yanjye muzahabwa ku busendere bwe, kandi muhabwe ikuzo muri njye nk’uko ndi muri Data; kubera iyo mpamvu, ndababwira, muzahabwa inema ku yindi.

21 Kandi ubu, ni ukuri ndababwira, nari mu ntangiriro hamwe na Data, kandi ndi Imfura;

22 Kandi ababyawe bose ku bwanjye ni abasangira b’iryo kuzo, kandi nibo torero ry’Imfura.

23 Namwe mwari mu ntangiriro hamwe na Data; ariyo Roho ndetse Roho y’ukuri;

24 Kandi ukuri ni ubumenyi bw’ibintu uko biri, n’uko byahoze, n’uko bizabaho;

25 Kandi icyo aricyo cyose kirenze cyangwa gitoya kuri ibi ni roho ya wa mugome wari umubeshyi uhereye mu ntangiriro.

26 Roho y’ukuri ni iy’Imana. Ndi Roho w’ukuri, kandi Yohana yantangiye ubuhamya, avuga ati: Yahawe ubusendere bw’ukuri, koko, ndetse bw’ukuri kose;

27 Kandi nta muntu uhabwa ubusendere keretse yubahiriza amategeko yayo.

28 Uwubahiriza amategeko yayo ahabwa ukuri n’urumuri, kugeza ubwo ahawe ikuzo mu kuri kandi akamenya ibintu byose.

29 Umuntu nawe mu ntangiriro yari hamwe n’Imana. Ubwenge, cyangwa urumuri rw’ukuri, ntibwaremwe cyangwa ngo bukorwe, nta nubwo byashoboka kubaho.

30 Ukuri kose kurigenga muri uwo mubumbe Imana yagushyizemo, kugira ngo gukore kubwako, nk’ubwenge bwose nabwo; naho ubundi nta buzima bwabaho.

31 Dore, ibi ni amahitamo y’umuntu, kandi ibi ni ugucirwaho iteka kw’umuntu; kubera ko icyariho uhereye mu ntangiriro kirabigaragariza byeruye, kandi ntibahabwa urumuri.

32 Kandi buri muntu ufite roho ntahabwe urumuri acirwaho iteka.

33 Kuko umuntu ni roho. Ibiremeshwa bihoraho, kandi roho n’ikiremeshwa, bisobekanye akaramata, bihabwa ubusendere bw’umunezero.

34 Kandi iyo bitandukanyijwe, umuntu ntashobora guhabwa ubusendere bw’umunezero.

35 Ibiremeshwa ni ubuturo bw’Imana; koko, umuntu ni ubuturo bw’Imana; ndetse ingoro, kandi ingoro yose yanduye, Imana izayirimbura.

36 Ikuzo ry’Imana ni ubwenge, cyangwa, mu yandi magambo, urumuri n’ukuri.

37 Urumuri n’ukuri byihakana uwo sekibi.

38 Buri roho y’umuntu ntiyagiraga inenge mu ntangiriro, kandi kubera ko Imana yacunguye umuntu ku kugwa, abantu bongeye guhinduka, mu miterere yabo y’ubwana, abaziranenge imbere y’Imana.

39 Nuko uwo sekibi araza maze yambura urumuri n’ukuri abana b’abantu, abinyujije mu gasuzuguro, no kubera abana b’abantu, no kubera gakondo y’abasogokuruza babo.

40 Ariko nabategetse kurera abana banyu mu mucyo n’ukuri.

41 Ariko ni ukuri ndakubwira, mugaragu wanjye Frederick  G. Williams, wahamanye uku gucirwaho iteka

42 Ntiwigishije abana bawe urumuri n’ukuri, bijyanye n’amategeko; kandi umugome aracyafite ububasha, kuri wowe, kandi iyi niyo mpamvu y’umubabaro wawe.

43 None ubu nguhaye itegeko—Nuzagobotorwa uzatunganye urugo rwawe bwite, kuko harimo ibintu byinshi bidakwiriye mu rugo rwawe.

44 Ni ukuri, ndabwira umugaragu wanjye Sidney Rigdon, ko mu bintu bimwe atubahirijemo amategeko yerekeranye n’abana be; kubera iyo mpamvu, banza utunganye mu rugo rwawe.

45 Ni ukuri, ndabwira umugaragu wanjye Joseph Smith, Mutoya, cyangwa mu yandi magambo, ndabita inshuti, kuko muri inshuti zanjye, kandi muzagira umurage hamwe nanjye—

46 Nabise abagaragu kubw’isi, kandi muri abagaragu babo kubwanjye—

47 Kandi ubu, ni ukuri ndabwira Joseph Smith Mutoya—Ntiwubahirije amategeko, none ugomba gucyahwa imbere ya Nyagasani;

48 Umuryango wawe ugomba kwihana maze ukareka ibintu bimwe, kandi ukarushaho kwitondera amagambo yawe, cyangwa bakavanwa mu mwanya wabo.

49 Icyo mbwiye umwe mba nkibwira bose; muhore musenga hato umugome atagira ububasha muri mwebwe, maze akabavana mu mwanya wanyu.

50 N’umugaragu wanjye Newel  K. Whitney, umwepiskopi w’itorero ryanjye, akeneye gucyahwa, no gutunganya umuryango we, no kubona ko barushaho kugira umwete no kugira akamaro mu rugo, no guhora musenga, cyangwa bazakurwe mu mwanya.

51 Ubu, ndababwira, nshuti zanjye, umugaragu wanjye Sidney Rigdon nafate urugendo rwe, kandi yihute, ndetse atangaze umwaka w’imbabazi wa Nyagasani, n’inkuru nziza y’agakiza, uko nzamuha ijambo; kandi kubw’isengesho ryanyu ry’ukwizera mwunze ubumwe nzamushyigikira.

52 Kandi abagaragu banjye Joseph Smith Mutoya na Frederick  G. Williams nabo nibihute, kandi bazahabwa ndetse ibijyanye n’isengesho ry’ukwizera, kandi igihe mwubahirije amagambo yanjye ntimuzakorwa n’isoni muri iyi si, cyangwa mu isi izaza.

53 Kandi, ni ukuri ndababwira, ko nshaka ko muzihutisha gusemura ibyanditswe byanjye, no kugira ubumenyi ku mateka, n’ubw’ibihugu, n’ubw’ubwami, bw’amategeko y’Imana n’umuntu, n’ibi byose kubw’agakiza ka Siyoni. Amena.

Capa